1  

Aliko Rwanda warakubititse aka wa muririmbyi! guhera kuri FARG, akarere, na rwiyemezamirimo wubatse bakwiye gukubitwa iminyafu kuko ibi birababaje cyane, uku ni ugusonga abo wita ngo urafashije, gusa ni uko dufite kwihangana naho ubundi biragoye cyane. Nonese mpereye kuri mayor uvuga ngo rwiyemezamirimo wubatse baramuzi ngo asanzwe akora nabi, ko ubizi wakoze iki nka Mayor ukunda igihugu? kuki se ubivuze kuko ikibazo kizamutse ni uko utari uziko akora nabi? twakihanganye tukaba inyangamugayo muri byose! (birababaje). ikindi ndagaya FARG yubakisha aya mazu ntibakurikirane imyubakire yayo, cg ni uko ari amafranga ya leta? nako y'abaturage!!!!!! ntawakwiyumvisha ukuntu inzu mu myaka itatu isenyutse, kandi njye inzu navukiyemo muri 82, iyo hataba kuyisenya n'ubu iba ikiriho! Farg ikwiye kubazwa amafranga ihabwa uburyo iyakoresha, aliko ibisobanuro bitari ibyo mu mpapuro kuko zandikwa n'abantu kandi ari nabo baba bakoze ibi byose. Auditor akwiye kubireba. ikindi uyu rwiyemeza mirimo wakoze aya marorerwa akwiye kubibazwa, yitwaje imikorere miba y'abayobozi arwa ib'imfubyi n'abapfakazi akwiye kubibazwa kdi n'aho abantu batabimubaza Imana yo izabimubaza kuko irabizira kurya ib'imfubyi na'bapfakazi. ndumva akwiye gukurikiranwa n'ubutabera niba koko atarakoze akazi yahawe. nasabaga leta ko yakurikirana amafranga ishyira mu miryango yo gufasha abasizwe iheruheru na genoside kuko bimaze kugaragara ko akoreshwa nabi cyane bikabije. gukomeza turwanya abapfobya genocide, twarangiza tukarya abo yasize nabyo mbona biri muri sens imwe, bikwiye guhagurukirwa. Murakoze
Musubize2012-02-29 08:05:51
gakire
Ibi byerekana ko igihugu cyacu gikomerewe na system ya 'Public procurement' dufite. Twabyita corruption, uburangare...?
Musubize2012-02-29 07:42:20
J
Hakwiye gukurikiranwa uwari uhagarariye iki bikorwa kuko iriya myubakire ntibaho. Uko inzu yaba imeze kose ntiyasenyukira imyaka 3.
Musubize2012-02-28 13:59:07
Mugisha
ubwubatsi mu Rwanda buri inyuma cyane kuko n'abafundi cg abo barwiyemezamirimo baba batabihugukiwe cyane.ndebye kw'ifoto nkabona epaisseur(umubyimba) iri hagati y'itafari rukarakara na crépis(karabasasi) irakabije!!!!,karabasasi directement ku gishahuro ntibibaho kuko ni deux matières zitandukanye cyanee!!!! n'ibindi kdi abubaka bagomba gutanga garantie bbyose bikaba biri muri contaro y'utanga isoko na rwiyemezamirimo kuva kuri fondasiyo kugeza ku mabati kuko inzu n'ubuzima bwa muntu ntawugomba gukina n'ubuzima bwa muntu
Musubize2012-02-28 13:28:06

Usibye ba rwiyemezamirimo bagowe, niba warigeze kuba mu nzu y'ibyondo, ibi byabaye si ibisanzwe?! Ubundi se, wafata uwaka make, uzi ko quality (ireme) izavamo ari iyihe?! Rwanda public procurement Law in not fair at all
Musubize2012-02-28 12:02:03
1111111111111111
wowe Gashagaza na mugenzi wawe wanditse hejuru mwibasiye umuyobozi wakarere mujye mureka amatiku mwandike ibyubaka nonese niba wasomye inkuru neza ntiwabonye ko hari aho kangwage avuga ngo rwiyemezamirimo wahawe isoko basanzwe bamuzi ntamikoreremyiza agira?mubanze mumenye niba FARG ariyo itanga isoko cg AKAREREmubone kugira uwo mutunga agatoki wenda anarengana ikindi undi ngo vice mayor social ntakozwa ibibazo byabacitse ku icumu?ayo ni amatiku adafite aho atwerekeza niba ufitanye nawe ikibazo uzagende mukirangizanye ureke kubishyira ku gihe kuko ntiyareka kubitaho ngo ubimenye mayor atarabimenya bakorana kandi we ngo abiteho rwose ntimigakabye gusebanya
Musubize2012-02-28 11:48:54
kajos
izi nzu ntabwo ari akarere katanze isoko,ndabona arizazindi z'i shyorongi.ni ibuka,izo akarere kuhagarikiye zubakwa ntakibazo zifite.gusa ba nyir'amazu nabo babigiramo uruhare,ntago nabo bazitaho,niba ari uko ari iz'ubuntu?simbizi.nanjye nacitse ku icumu.Emilienne v/m sociale mbona ntacyo atwaye,nuko rubanda batanyurwa.Justus we ni umuntu mwiza cyaneeee!cyokora rulindo byo kukabazo ko kwita kubacitse ku icumu harimo akabazo gato,kuko abakozi benshi usanga batabyitayeho cyane,usibye kubikora kuko ari akazi nyine.Justus oyeee!
Musubize2012-02-28 12:27:19
ukuri
Yoo pole sana muri Rulindo. Icyo tuzi neza nuko FARG atariyo yubaka, ntigira na campanies zubaka. Ahubwo FARG itera inkunga uturere mu kubakira abarokotse jenoside iduha amafaranga tuba twasabye ku mishinga yo kubakira abantu babo. ko Akarere ariko kahaye uyu rwiyemezamirimo isoko kuko batamukurikiranye ngo arangize neza isoko yahawe? Ese uyu murenge nta Gitif ugira ngo areberere abaturage ayobora? Jye mbona FARG itatwanga na gato iba yarangije inshingano zayo ariko Uturere tukayivangira sana. Rulindo ho Vice Mayor Social abantu bose baziko adakozwa iby'abarokotse jenoside naho Mayor we ahorana ubushake bwo kubitaho inzego bakorana zikamuvangira.
Musubize2012-02-28 09:36:37

free houses en bonus pater familae, niko mbyumva.
Musubize2012-02-28 03:57:06
kamuzinzi
Birababaje abantu bararya bakarya nibyabababaye
Musubize2012-02-28 03:57:19

Ariko hari icyo nibaza; uyu Mayor bayubaka si we wayoboraga Akarere? Uburyo ubuyobozi bwashyizeho bwo gukurikirana Rwiyemezamirimo ko butavugwaho. Ntitukitane bamwana habaye uburangare. Ari uwabikoze, ari abayobozi guhera kuri Gitifu w'Akagari, Umurenge ndetse na Nyobozi n'abandi bari bashinzwe gukurikirana iyubakwa ry'ayo mazu nabo nibagire uruhare mu kuyasana. Amagambo adafite icyerekezo ararambiranye !
Musubize2012-02-27 17:48:01
GASHAGAZA

1