1  2  

1
INGUFU 2020-07-03 18:23:23

Centrale nucléaire ni NZIZA cyane, mwari muzi ko ubuzima bwacu buzshingiye kumashanyarazi, kuva kuri telephone yanditse ibi, ukagera ku mavuta utekesha nureba ahantu hose nta nakimwe urabona kitabayeho kubera amashanyarazi. Ahubwo icyo mvuga n uko uyu mushinga uhenze kurusha izindi alternatives . Urugero gas methane dufite dushobora kongera iyo dukoresha n ubwo bizagabanya igihe yari kuzamara ariko hari icyizere ko mu myaka 5 iri imbere ikoranabuhanga rishya rizaba ryagiye public ryo kurema ubushyuhe bw izuba muri hydrogène ryatewemo inkunga na G8 . Dushobora kandi no gukoresha imirasire mishya igezweho y izuba icyakorwa kugira ngo haboneke izo ngufu ni ukuvugurura business model yarisanzweho , m urwego rwo gukoresha neza ubuso izo paneau Soleil ahobzashyirwa kuzitwikiza imihanda, cyangwa kuzitwiza amazu y abaturage ahasigaye umushoramari akagira % agenera uwamuhaye aho gudhyira ibyo bikorwa. Ikindi kintu ni uko dukwiye kugabanya amashanyarazi atakagurika cg apfushwa UBUSA biyewe na n ikoranabuhanga ritakijyanye n igihe cg ibikoresho bishaje aho usanga nko mubindi bihugu ibiciro by umuriro babigabanya mu masaha amwe n amwe kugira ngo abantu bayakoreshe adapfa ubusa. Gusa ntabwo nk igihugu cya depending kumashanyarazi aturuka kuzuba cyane ko akenshi usanga n izo infrastructure zifashishwa zitarama kandi zikaba ziturutswa hanze nko muri china cg India na za Japan. Icyo TUGOMBA kuzirikana n uko dukeneye amashanyarazi nk uko UMUNTU akenera ubwigenge. N ukuri amashanyarazi abonetse abashomeri bagabanuka, abatagerwaho n AMAZI yabageraho, ishoramari ryakeiyongera, ndetse twagira n inganda nyinshi k uburyo ntawazongera kurya chocolate ivuye France cg kwicara kuntebe zivuye China. Dukene 2- 3 GWh z ingufu, k uburyo n iri koranabuhanga ry imodoka zikoresha amashanyarazi turyungukiramo. Bakore ibishoboka byose batuzanire amashanyarazi aho yava hose pfa kuba bidahenze cg bihumanya naho ibyo gupfa byo ntaho utapfira n imodoka cg amazu ahubuka kubantu. Kndi nta terambere ritagira risk .na Peterori muri Saudi Arabia barayitwitse abo muri Yemen Kandi byahise bituma ita agaciro. Risk ziruta kubaho wifuza . Kandi ubukene buri mubitera umwiryane. Icyo nemera n uko izo ngufu zamaze kubakwa ntawakwijojota kubera ibyiza yaba atangiye kwibinera. Ikibi ni ugutangira bazana utugufu tudahagije ntibigire na Impact. Naho iby aho twataba izo Centrale turahafite k uburyo yajyanwa no mumisozi. Ababeshya ko ibihugu biri kuzireka nt amakuru bafite. Kuko izo bareka ni izashaje, naho ubundi ibihe gu byose kwisi bikomeye bikoresha izi ngufu. Ni ibuhugu birenga 30 bizikoresha kuva kuri koreya kugera kuri china n ubuhinde ugakubita m ubufaransa bazikwirakwije mubihugu by abarabu nka Iran na Israel ukagera za Russia na USA bose bakorehs ingufu za kirimbuzi, kandi ni nazo ngufu zizakomeza kwiyongera mukuzikoresha mugihe kizaza.

2
Power 2020-07-03 18:23:23

3
Rwanda nkunda 2020-07-03 16:08:28

Twe nk'abanyarwanda turashimira Dr.Frank Habineza wamaganiye kure uyu mushinga w'ingufu za kirimbuza kuko positive impacts ninke ugereranyije na negative impacts

4
@Rugumire 2020-07-03 11:00:07

Uti Ububiligi bufite centrale nucléaire.... None se ushaka kugereranya ibitagereranywa? 1. Wabonye amazi ari mu gihugu cy'u Bubiligi? Mu Rwanda hari igihe Nyabarongo yumwe ihinduka ibyondo, kubera ko imvura itari yaguye. 2. Iyo centrale yubatswe n'abahanga b'Ababiligi ntabwo ari abanyamahanga, igihugu kidafiteho contrôle, baje kuyubaka. 3. Ngirango uzi ko, mu myaka 25 nta centrale nucléaire izaba ikirangwa mu Bubiligi. Igihugu cy'Ubudage cyarwanyije cyivuye inyuma, iyo centrale iri hafi y'umupaka wayo. Mbese ayo mazi azava muri iyo centrale, azajya anyura i Burundi, akomeze ajya Uganda muri Lake Victoria? Ibishingwe byo tuzabijyana muri Kongo yagowe. Twitonde, Abakongomani batangiye gukanguka.

5
@Rugumire 2020-07-03 11:00:02

6
Gasore 2020-07-03 07:01:56

uwatekereje uyu mushinga niwe ufitiye inyungu, kdi afite n’ingufu zatuma ushirwa mu bikorwa , u Rwanda rufite amahitamo meshyi yo gukemura ikibazo cy’amashanyarazi burundu kdi tuticaye ku kirunga kigiye kuruka, Usibye ko njye ntibyantura kuko si ubwambere numvise imishinga yiganwe ubuswa, guhuzagurika cg ya Baringa !!!

7
Habineza 2020-07-03 01:05:52

Nyamara uwasubiza Centrale ya Ntaruka mu gutanga amashanyarazi niwe waba akoze igikorwa cy'imena...

8
Rugumire 2020-07-02 21:04:22

Najye ndabona rukenewe kuko urwanda rugana n,ububirigi ,Kandi mu bubirigi bakoresha ingufu za nuclear numva rwose byakorwa ahubwo umutekano ugakazwa.

9
priest king 2020-07-02 21:29:28

uyu mushinga nuw’intore zishakira inzira mu ishamba ryinzitane ahubwo igihugu cyacu nikiwushiremo imbaraga nyinshi cyane ushiyirwe mu bikorwa kugirango umunyarwanda azibagirwe gutandukanya amanywa nijoro kubera umucyo uzaba uhari kuko njye bank yakwemera kunguriza $2billion njye uyu mushinga nawutera inkunga $1billion kugirango ushirwe mu bikorwa

10
priest king 2020-07-02 19:40:42

11
Grace 2020-07-02 19:20:14

Nyabarongo cg Akagera kuko ayo mazi yaho tutazoongera kuyakoresha !!

12
Kwitonda P 2020-07-03 07:31:13

Rwose dukurikije ingaruka mbi, cyane ko ari zo nyinshi cyane, kurusha ibyo byiza barimo batubeshyeshya; u Rwanda ntabwo rwose twakabaye twirukira iyo Nuclear Central. Impamvu zo ni nyinshi cyane. Wenda ari nka DRC inafite ubwo butare bwa kirimbuzi (like Uranium), igihugu kinini mu buso; nabyumva. Ariko rwose abayobozi bacu bajye baturebera imishinga ari rentable. Ubu si nka babandi bari bazanye wa mushinga was KALISIMBI bikarangira amafaranga menshi ahatikiriye,......!!!! Ni byinshi navuga ariko musome kuri iyi link, impamvu tutakabaye rwose dukomeza uyu mushinga; nubwo numvise ngo umushinga w'itegeko inteko ishingamategeko yarawemeje!!! https://www.greenamerica.org/fight-dirty-energy/amazon-build-cleaner-cloud/10-reasons-oppose-nuclear-energy

13
Maso 2020-07-02 18:03:22

Jye ntangazwa n'abadeputes bemeje uyu mushinga nta nyigo yawo irakorwa, batazi icyo uzatwara n'aho ayo mafranga azava n'uko azishyurwa, bateretswe ko ari umushinga uzunguka cyangwa uzashobora kwibeshaho, nta ngaruka ku bidukijije irakorwa. Shwi!! Maze nyuma yaho batora n'itegeko y'uko imishinga nk'iyi izajya icungwa na Prezida wa Republika ubwe ntacyo bamubaza, nta bugenzuzi bayikorera. Ko barangije kwiyambura ububasha bwabo bw'ibanze, buriya bumva bagikora iki kindi kitari uguhembwa no kuvimvira mu mafranga ya Leta. Abumva ari intwari muri bo bazegure pe! Uhereye kuri Habineza udutera igipindi cy'uko ishyaka rye rirengera ibidukikije.

14
Ryamukuru 2020-07-02 17:42:30

Nta hantu mu Rwanda twabona twubaka uru ruganda ku buryo rayon de securite yarwo itagera mu gihugu cy'abaturanyi, nacyo cyahita kirugiraho ijambo. Cyangwa amazi aruvuyemo ntavange n'ajya mu ruzi rwa Nil. Mu gihe Misiri ihanganye na Ethiopiya ku buryo bashaka kuzuza Barrage de la Renaissance iri imbere mu gihugu cyabo, twe turibwira ko twatangiza umushinga ushobora guhumanya ariya mazi yose ibihugu biyakoresha bikinumira? Badutera bafatanyije nk'aho mvugiye aha, mu rwego rwo kuwuhagarika. Kandi bishobora no kutaba ngombwa. Badukoreye embargo yo kutagira ikinjira mu gihugu kinyuze ku butaka cyangwa ikirere cyabo, abaturanyi cyane cyane, twabigenza gute? Jye ndabona uyu ari umushinga wo gukora chantage ku banyamerika n'abanyaburayi batangiye kuvana ubutegetsi bw'u Rwanda ku ibere. Ariko nabonye basinye na USAID inkunga irenga miliyoni 600 z'amadolari da!! Biriko biraza!! Dusigaye twitwara nk'umwana warezwe bajeyi mu ruhando mpuzamahanga.

15
Police 2020-07-02 16:29:09

Uyu mushinga ntabwo uberanye n akarere turimo kandi igihugu cyacu ni gito keretse nidukomeza kwanduranya n abaturanyi. Niye ntera twarushyiramo itegeranye n igihugu cy abaturanyi? Akarere kacu gahoramo imitwe yitwaje intwaro nta mutekano wizewe keretse niba intego ari ukutumara vuba.

16
Akaga 2020-07-02 15:52:26

Ariko ibi nagahomamunwa kubona ministre wavuzeko gutwika amakara byangiza ikirere bwacya agashyigikira ikoreshwa rya enery nucleaire ariko bajye babivuga neza mukinya rwanda zitwa imbaraga kirimbuzi ese iki gihugu cyacu koko nubucucike bwacu barabona bijyanye koko icyakora inama nabagira murwubaka muri congo muri foret equatorial ubundi ayo mashanyarazi akajyaza nkuko nibindi byose tubikura mumahanga

17
.. 2020-07-02 15:52:26

Ubanza ibyo bya nucléaire batabyumva. Ntibazi ibyo aribyo. Wowe waba utekereza ukikururira ubwo burozi? Mu Burayi babuze aho bashyira ibishingwe.

18
#gukunda igihugu# 2020-07-02 16:14:03

uranium yo hirya aha muri RDC zihari kubwinshi ariko bibagiwe kuvuga mo ko dechets ziyo uranium zitagikoreshwa ntizibora niyo uzitabye xiba ziri radio actif donc zishobora kw'emmetta ama rayon yatera ibibazo ngewe aho mpagaze n'uko izo mvunamuheto z'ingufu zitakoreshwa mu rwanda kuko byazadutera ingaruka ndetse no kubazadukomokaho.

19
Ebimbona John 2020-07-02 14:58:13

Mbese ko duhugiye muri ibyo bya centrales nucléaires, hari uwatubwira amakuru ya cya CYOGAJURU CYACU? Satellite rwandais. Cyangwa cyabaye nka ya mabati?!

20
Ebimbona John 2020-07-02 14:58:08

Mbese ko duhugiye muri ibyo bya centrales nucléaires, hari uwatubwira amakuru ya cya CYOGAJURU CYACU? Satellite rwandais. Cyangwa cyabaye nka ya mabati?!

21
Luc 2020-07-02 16:38:46

Un seul accident suffit pour que le RWanda soit efface de la carte . Abarusses ntago bamaitrisant neza le nucleaire ! Muzasome ibyabereye tchernibyl iwabo .niba mubushaka mukorane nabs francais nibo bahimbye ibi . Nibo babihaye ibihugu nka israel ...

22
Kagosi 2020-07-02 14:12:15

Urwanda rumeze nkaya mbwa yashatse kurongora inzovu, ubu mwumva mu bintu dukeneye harimo nizo ngufu za nucleaire? Iburayi ibihugu byakoreshaga ibi bintu biri kugenda bibireka none agahugu katagize uko gahagaze niko ngo kifuza kugira nucleaire hahahaha, muraje ahubwo muhinduke aho abarusiya bajugunya imyanda y'uburozi iba ivuye mu nganda zabo za nucleaire naho ibyo mwibeshya ngo mujyiye kugira uruganda rwabyo ni inzozi. Amaherezo muzagurisha n'igihugu cyose kugirango mubone amafaranga kuko nabonye murya akaribwa n'akataribwa buriya abarusiya bamupfumbatishije kashi nawe ahita avuga ati nimuze mwubake aho muhunika imyanda. Harya rwa ruganda rwa gazi metani byarangiye bite? Ubu mugeze muri nuclear? Reka nikomereze kureba indunduro ya match hagati y'ukuri n'ikinyoma.

23
MP 2020-07-02 13:15:54

U Rwanda ni iguhugu gito. Kuva ku mipaka y'ibihugu duhana imbibi, ugera i Kigali, ntibirenze 100 km à vol d'oiseau. Yaba Tanzania, Uburundi, Congo RDC, Uganda...ibyo bihugu byemeye ko iyo centrale nucléaire yubakwa hafi y'ibihugu byabo? Kuko danger ntabwo iri ku banyarwanda gusa, iri no ku baturanyi. Mbese buriya, nk'Abarundi babareze muri ONU, mu byo guhagarika uwo mushinga byagenda bite?

24
Munyarwanda 2020-07-02 11:55:43

Igitekerezo cyo kugira uruganda rwa nuclear power ni kiza, ariko ndabona mo imbogamizi ebyiri kandi zikomeye: 1. Kizaduteranya na USA. Abatabizi, kuva intambara ya 2 y'isi yarangira, Uburusiya na USA ni ibihugu bihanganiye kugira ijambo ku isi. Mu rwego rwo kwirinda intonganya, bagenda bagabana ibihungu bagiramo influence. Urugero: Burundi na Tanzania bashyigikiwe kandi bakorana na Russia. Usanga basa nk'abagendera kuri communism, bakanga capitalism urunuka. Bavuga ko ngo capitalism aricyo cyorezo cyugarije isi. U Rwanda, Uganda, Kenya bagakorana bya hafi na USA na UK. Gukorana k'u Rwanda na Russia bishobora kuzadukururira uburakari bwa USA. Bishobora kuba byaranatangiye, nkurikije uko mbona State Department iri kwitwara ku Rwanda: ngaho banze inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bati ni jenoside yakorewe Abanyarwanda, ejo bundi bati kuki mutizihiza umunsi w'ubwigenge bw'igihugu cyanyu?? 2. Guturika k'uruganda rwa nuclear biba biri kuri probability iri hasi cyane, ariko iyo ibaye ingaruka zabyo ntizishira. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, turagusabye ngo ukore ibishoboka byose uzaturage igihugu kizira ibyo bibazo byombi. Afande, sinasoza ntagushimiye ko wabereye u Rwanda umucunguzi iyi myaka yose.

25
Ndashimye 2020-07-02 11:55:38

Impamvu numva ko uyu mushinga udakwiye kwemerwa: 1)Ubuso bw'urwanda n'ingano yabarutuye, 2)amazi ava muruganda yoherezwa mumigezi kuburyo bifite ingaruka kubidukikije 3)Nta uranium ducukura ngo tuvuge ko ari made in Rwanda 4) dufite amazi ahagije kuburyo ingufu zikenewe zitazabura. Ubuyobozi bwacu budukize iri rembo ry'umuriro wa nuclear

26
Tabaro Charles 2020-07-02 11:55:21

Muzabanze mwige Ku bigebdanye no gufata inyanda iva muri urwo ruganda "RADIO ACTIVE WASTE MANAGEMENT" muzasanga n'ibihugu binini nka America n'uburusiya bibahenda kurusha amafaranga yatanzwe kubtubaka.

27
Mujyanama 2020-07-02 11:55:08

Reka reka, izi ngufu turazikeneye. Bazarujyane ahatari abantu benshi, akanyaru, akagera kandi bigane POLOGNE munsi y'ubutaka pour minimiser les dégâts. Uko byagenda kwose, abo bazungu barimo barimo kuzivaho kuko bazi aho bigejeje. Kandi kubera iterambere izo ngufu ryabagejejeho, bafite izindi alternative, igisimbura. Turashaka ingada zidahenze, (ibyo zikora), kuhira imyaka, imidoka zitwarwa n'amashanyarazi(gari ya moshi, tramways) turashaka exportation y'ibyo dutunganya (ibikomoka ku buhinzi, amabuye y'agaciro, n'ibindi) kugirango dupiganwe n'abandi. Tugomba gutekesha amashanyarazi, gukurura abashoramari, mbese ni byinshi. Uzabikoresha ayahe mashanyarazi? None se ko mutaravuza induru ku ikworeshwa ry'amafumbire mvaruganda n'imiti byo mu myaka? None se ko abazungu barimo kubivaho, bibereye muri BIO, twe tukaba tukibigotomera? Ko mutavuga? Tubiveho? Ngo ibikoresho bizanyuzwa he? Izo fumbire se zo zinyuzwahe? Ngo kumara abanyarwanda? Ibaze? HARI ICYARUTA IMIHORO N'IMPIRI ZO MURI GENOSIDE? ABAPFUYE BANGANA IKI? Ruzaze rutumare? Reka twiyubake, nitugera aho abo bazungu bageze, ubwo tuzajya ku mirasire y'izuba; GAZ se irimo gutwika abangana iki? Ahandi biriya bicupa ntibibaho mu nzu. KO MUTAVUGA? Iya rwari ruje n'uyu munsi. Ruratinze. Uratunganya ikintu mu ruganda, ugasanga gihenze kurusha icyatumijwe hanze . Ubwo se hari ugupfa kurenze ibyo?

28
Ange Ndatinye 2020-07-02 11:55:01

Ntacyo byaba bitwaye umushinga wizwe neza.Aliko se, Ibihenze turabishakaho iki kandi bishobora kutugiraho ingaruka! Ngo uruganda rwubakwa ku mugezi bakowurohamo ubwo burozi! Ubwo rero amazi iyo avomwe nabaturage ntibibagiraho ingaruka mbi? Aliko se iki ni priorite yacu? Nibareke tubanze tuve mu bucyene bwatewe na COVID 19!

29
Gashakamba 2020-07-02 11:54:54

Ingufu za Nuclear zikoresheje Uranium ni technologie ishaje, yangiza ibidukikije ku buryo burambye, kandi igira ingaruka mbi ku buzima bw'abantu n'umutekano w'isi muri rusange. Urwanda nk'igihugu gishaka gusimbuka izi technologies zitakigezweho twakagombye kubanza tugategereza technologie ubu zigezweho nk'ubwoko bwa reactors zikoresha Thorium. Iyi technologie yarashobokaga kuva kera muri za 1950 ariko Amerika yanze kuyikomeza kuko yishakiraga Uranium kuko yo ishobora no gukorwamo ibitwaro bya kirimbuzi. Kuri ubu ibihugu nk'ubushinwa biri kubaka izo reactors nziza kandi zihendutse bityo rero dutegereje nk'indi myaka 5 natwe twabasha kuba ari tech dukoresha.

30
Tabaro Charles 2020-07-02 11:54:45

Reka mbabwire icyo mukoraho ubushakashatsi. Kubera radiation urwo ruganda ntirujya rumara imyaka irenze 50 rudatangiye gusaza. Umushinga WO kurusenya no kubika ibisigazwa byarwo utwara inshuro 3 z'ayarwubatse. Abakora uwo mushinga batashKa kuvanamo ayabo ariko ubi muri America, mu Bufaransa, no mu bihugi byinshi, barimo baratanga amafatanga menshi muri déchets nucléaire. Abanyarwanda ntitwajyaga twigaragambya ariko ahangaha ho ntituzihangana kuko no urupfu twaba twikururiye. STOP NUCLEAR!!!!!

31
Mabano 2020-07-02 08:45:29

Uyu munshinga ntago ukenewe ku gihugu nku Rwanda gusa bayobozi nimuzana ibi bintu mumenye ko namwe ababakomokaho bazagirwaho ingaruka nibi byemeze

32
Rwanda 2020-07-02 08:45:23

Arko jye uko mbibona ntacyo bitwaye .Kuko iyi Energy source ntihenze ugereranije na nyiramugenegeri bitewe numusaruro itanga. Naho ibirebana mpanuka bagomba kumenya ko ubwenge buza ubujiji buhize kuva 1980 ubu aba Engineers zubaka reactors zahinduye uburyo zubaka kubera uzo accident zabayeho.Nkekako na Fukushima iheruka kuba ari umutingito wasatuye Nuclear power plant kdi tuba muri region yaho nkaho nta mitingito ihaba.Aho nabona yakubakwa ni uburasirazuba kuko izi nganda zikenera amazi menshi bakoresha amazi yakagera kdi nta ntabwo ari area ibamo imitingito Icyo yugomba kumenya nuko ingufu zamashanyarazi ntabwo ari conserved(ntizibikwa) abanyarwanda tugomba gukora kuburyo tugomba kuzikoresha hafi 100%.

33
Dusabe 2020-07-02 08:30:10

Ubuyapani n'ibyinshi mu bihugu by'Uburayi byarangije gufata gahunda yo gusohoka mu gukoresha ingufu ziva kuri nucleaire bitarenze 2050. None twe ngo tugiye kubyinjiramo! Ariko abayobozi bacu bagirwa inama na nde? Bazabanze bajye kureba Tchernobil uko imeze nyuma y'imyaka 34 centrale nucleaire yaho ituritse. Cyangwa bajye i Fukushima barebe. Abaturage bimurwa muri rayon ya km 30 ugana ibyerekezo byose. Ariko ubwo twumva ibikoresho byo kubaka iyo centrale bizanyuzwa mu kihe gihugu kizabyemera? Cyeretse niba bizazanwa n'indege. Uranium yo gukoreshamo se yo tuzajya tuyivana hehe ko ntayo tugira mu gihugu? Uyu ni umushinga w'agahomamunwa.

34
H 2020-07-02 07:52:10

Uyu mushinga ntukwiranye n'igihugu gito nk'u Rwanda kuko radiations zizatuzanira ibibazo byinshi kurushaho

35
Kamirindi 2020-07-02 07:44:35

Muramenye. Bitazaduturikana tukabura byose nkingata imennye, tukabura izo ngufu tukanabura ubuzima igihe byaba bituritse! Twakubatse se ingomero ko dufite imigezi myinshi kandi ko nta risk nka nuclaire. Nibyiza ko twihuta mwiterambere ariko tunashishoza, nonese bivugwa ko corona yazanywe nabera! Ninabo bazubaka uruganda kuki mudatekereza ko habamo amakosa rukazaturika bagirango bamare abirabura! Mushishoze maze turambe!

1  2