1  

1
EEE? 2020-07-01 07:25:55

TURASHIMA LETA Y'URWNDA UKO YITAYE KUBANTU IREBERA, KUVA CORONA VIRUS IGARAGAYE , ABO- BASHUMBA TURABUBAHA ARIKO NIBITONDE BATAGUSH INTAMA MUMANGA ZIKAHASHIRIRA.

2
Kale 2020-06-30 15:34:48

Aba bafarisayo ubu bashonje ntibaziko nt'intama zabatungaga zishonje zananutse hasigaye amagufwa gusa. Aba barya mu izina ry'Imana rero nabagira inama yo gushaka uturimo tw'amaboko bakora nko guhinga imboga. Ndabizi ko nta mpuhwe bagira niyo mpamvu ntababwira ngo nibagirire impuhwe intama zabo. Bahoraga badukanga ngo ntitwabaho tutagera mu biraro batworereramo(insengero). ubu se tumaze amezi angahe tutahagera?

3
Elizephan Sinayobye 2020-06-30 13:45:55

Umva ndabona bitoroshye pe! Covid-19 irarushaho gukara ariko ingamba zifatika abantu ntibabura gusenga,niba amasoko arema cg atunda,imodoka zigatwara abagenzi namadini yakomorerwa hitawe kungamba zihari

4
laurent kibogora 2020-06-30 13:06:23

Ntabwo gusenga ari ukujya mu nsengero, Kuko si ho Imana dusenga ituye. Aho twaba turi hose turasenga ikatwumva kdi ikadusubiza. nonese kuva muri Werurwe tuvuge ko tudasenga Imana? Urusengero rwujuje ibisabwa ni umutima w'umuntu.

5
hitimana 2020-06-30 17:58:05

Ikihutirwa si ugufungura Insengero.Mu idini nsengeramo turasenga kandi tukanaterana,dukoresheje ZOOM.Ikintu cya mbere Abavuga-butumwa dukwiye gukora muli ibi bihe bya Coronavirus,ni ukwereka abantu ubusobanuro bw'iyi Coronavirus.Nkuko Yesu yavuze muli Luka 21:11,26,mu minsi y'imperuka hazabaho indwara z'ibyorezo,bitume abantu bagira ubwoba,bibaza ibyenda kuba ku isi.Bakwiye kubereka ko ibi bintu byinshi bibi birimo kubera ku isi kandi bifite ubukana buruta ubwo mu myaka yashize,byerekana ko Imperuka iri hafi.Bakwiye gusaba abayoboke babo guhinduka bagashaka Imana cyane.Iki ni igihe cyo Gukanguka bakihana.Mwibuke ko millions z'abantu bari batuye isi ku gihe cya NOWA,bazize kwanga Kwihana,ubwo Nowa yababwirizaga.Harokotse abantu 8 gusa bumviraga Imana.Yesu wavuze iyo nkuru muli Matayo 24:36,37,yerekanye ko ariko bizagenda nagaruka ku Munsi w'Imperuka [wegereje].Ibi ni Yesu ubwe wabibuze.Aho kubikuba na zero,icyo dusabwa ni ukubyitondera,tugakanguka,tugashaka Imana.

6
kalinda 2020-06-30 08:25:58

Ariko se insengero murazifungurira iki ko ntacyo zitumariye? Ko biza kutuzanira ibibazo byinshi. Aba pasteurs niba bashonje bashake ubundi buryo kbs. Abasenga Imana dukomeze tuyisenge rwose kandi cyane. Imana ntiba munsengero, insengero ni za ba pasteurs niho bakura imigati.

7
Dumbuli 2020-06-30 08:25:56

Mana yanjye Yesu Mwami wanjye, gusenga ni byiza ningombwa kandi birakwiye icyatumye afunga ntikirarangira dore noneho hari kwandura abarenga ijana ku munsi Ese igihe ni iki cyo guhuza abantu bagasenga? uretse Perezida Magufuri na RIP Perezida Nkurunziza batagira ubwoba njye navuga ngo dukomeze twihangane igihe kizagera dusenge mu ruhame

1