1  2  3  4  

1
Dumbuli 2020-06-29 19:28:24

Ntibyumvikana uburyo umuntu yatanga amaraso ye, undi agasubiza igihugu inyuma asahura umutungo wa Rubanda akwedura igifu cye. Mu bubasha bwa Perezida abashake aho bari bishyure byose uko byakabaye.

2
Hj 2020-06-29 16:32:30

Gatete Claver, Caleb, Kabera , Herbert Asiimwe: an organised corruption network. Bari baragabye ibitero mu bindi bigo bakoresheje Herbert Asiimwe. Board member Sonarwa,RNIT,RCA......

3
NIKO 2020-06-29 13:02:19

Nyakubahwa Perezida wacu dukunda, ibyo uvuga nibyo pe. Kandi koko abahora mu nama nibamwe. Kuko namaraso mashya kugeramo biba bigoye. None se, ikigo gitanze ibizamini by'akazi, interviews zigakorwa, reports zigakorwa hanyuma abatsinze ntibatangazwe. Ibyo byo ntibiri muri wa murongo wo kwanga amaraso mashya ko yaza akabavangira. None se wabisobanura ute? Harya abo ubwo bo ntibaba bagomba kubibazwa, kuko ushobora kumva ko umuntu yishe itegeko rya recruitment bigaciraho, ariko we inyungu zibirimo zo kutinjiza abo adashaka ari aho zishingiye. Gusa nkunda ko udacika intege, Imana y'i Rwanda izakumva ntuzabura abageraho bakumva bagahinduka. RPF OYEEE

4
Beatrice Ufitingabire 2020-06-29 11:41:58

Mugire impagarike banyarwanda: Ijambo twese twazinduwe no gutangaho ibitekerezo ntako bisa. Nyamara tubaye abashaka ibisubizo birambye, twahora duhangayikiye kurwanya mbere "igisenya umuntu" tukabona guharanira kugarura ibintu. Nibyo koko ibintu gukurikiranwa ni byiza kuko nabyo bikenewe. Nyamara bibasha kuturangaza ntitubigereho igihe abangijwe n'imikorere mibi y'abo bo mubuyobozi bwo hejuru ni bo bakwiye kubanza gusanwa imitima kuko mugihe abandi bakurikiranwa, ababifasheho urugero bazaba baginza ibindi. Mbona ibyiciro bigeze kuri bitanu by'abangijwe: - Abubashye bagakoreshwa ibidakwiye kubw'ubw'uko uwo bakaregeze ari we uregwaho; - Abasanze inzira nziza ari ukwihahira nabo bagakurikiza ibyo babonana cyangwa bumvana ba shebuja; - Abazize ko byamenyekanye ko babona bakanagaya ibyo bikorwa by'ibyo bifi binini - Abagize intege nke (n'ubwo atari abo gushimwa) bamwe banyagiranwa n'abandi ngo baboze, bakiyita ko ngo bapfunze imitwe cyangwa se ngo baguye mucyobo ubwo ngo batabawe n'abarwanya igihugu bakirirwa mu guhanganisha amagambo cyangwa kwiyahura ngo bararwanya igihugu - Nabahisemo gutungwa n'ubufana batagira igitekerezo batanga ahubwo babaye ba nyabahurura. Aba nibwira ko bakwiye kubanza gusubizwa mu buzima busanzwe bityo bakajya babasha gutabarira igihe. Gukoza bibaho, guhimana bizabaho, ariko iyo byabaye ingeso biganisha mu irimbukiro. Cyari igitekerezo sinjya mpangana. Murakoze kandi mugire amahoro.

5
ngofero 2020-06-29 09:33:09

Amafranga y'igihugu yibwa, amenshi aho ajya harazwi. Kandi igihe cyose iryo sahura rizaba rikiriho, ba scapegoats / boucs émissaires baryo bazakomeza babeho. Cyane cyane ko bigera kuri umwe abandi bakibwira ko bitazabageraho.

6
flora 2020-06-29 09:11:16

Ibyo HE avuze ni byo peee ! kandi ibi bitugaragariza ubwiza bw'umukuru w'igihugu dufite twe nk'abanyarwanda, rwose Mubyeyi, murebe abo basahura umutungo w'igihugu bakurikiranwe, murebe abawikwizaho, nawe se ni gute umuntu aba ataranamara na manda ebyili ariko ugasanga afite ama etage muri kigali, utabaze amashyo y'inka, amasambu n'amashyamba...........ubukire bw'umuntu n'isoko yabwo ubusanzwe birigaragaza, Nyakubahwa mubakurikirane rwose bizaca guhombya igihugu kandi bidufashe twese kugera ku byiza by'igihugu. Many thanks to HE Paul Kagame

7
Kabisa Bosco 2020-06-28 19:09:23

Muraho, HE Paul Kagame buri gihe nshimishwa n'inama atanga ndetse n'uburyo ahora atekerereza igihugu cyacu. Gusa ikibazo kiriho gituma ahora ahangayikiye ejo hacu hazaza; ni uko hari ba Rusahuriramunduru cyane cyane bari mu nzego z'ibanze guhera ku rwego rw'akarere. Ministeri runaka zitekereza ibintu byiza zikohereza imishinga hasi mugiturage, hanyuma abayobozi bo hasi ntihagire icyo bakora ahubwo za products zoherejwe ntizigere kumugenerwabikorwa emwe zikaba zakwangirika ntizinabyazwe umusaruro. Ikindi kibazo kiboneka mubyerekeranye na contract performance; n'uko abiyita cg bitwa abagenzuzi bakora monitoring na evaluation; nibo ba mbere muguhuhura ibintu(ba Rudahurira munduru). RECOMMENDATIONS: 1. Guhera kuri sector council kugeza kuri District council, nibagire ubudahangarwa nk'uko biri bizwi, maze bagire igitinyiro cyo kubaza inzego zibaha raporo zibubahe. 2. Abayobozi b'inzego z'ibanze nibamenye ko ari abakozi cg abagaragu b'abaturage, kandi umugaragu mwiza ushimwa ni utumika akazi ke neza. Bamenye nanone ko umushahara wabo bahembwa uturuka mumisoro y'abo bahagarariye(abagenerwa bikorwa). 3. Abadepite birinde guhora muri office cg ngo bagere kuri terrain ari ukurangiza umuhango, kubera ko ibyo bavugaga biyamamaza bitandukanye n'ibyo bakora bagaragaza. Murakoze. Harakabaho President Paul Kagame ibihe byose akiriho.

8
Kabisa Bosco 2020-06-28 13:19:06

9

10
Kabisa Bosco 2020-06-28 13:19:04

11
Luc 2020-06-28 09:40:46

Muzavuge no kubibazo bya diplomatie yapfuye!

12
Winny 2020-06-28 08:22:54

H.E murakoze kumpanuro muha abayobozi.Turifuza ko mwakongera mukabajyana mu itorero buriya bibagiwe kirazira .

13
Kanakintama 2020-06-28 09:09:39

H.E ntako utagira NGO intama zawe tubeho neza Nuko hari bamwe batatira igihango.Muzee Tito Rutaremara hari abo tuzakuregera ukabatugayira,kuko tukubaha nka papa watubyaye. Nahubundi utashima ibyo urwanda rugenda rugeraho uwo afite ikibazo.iyo ndeba imbaraga zikoreshwa muribi bihe bidasanzwe byicyorezo nkashimira cyane Nyakubahwa H.E nkashimira inzego zubuvuzi,nkashimira izumutekano BYU mwihariko CP Kabera kubwitange agaragaza muburyo bigaragarira Bose kugera naho atakaza ibiro, nkashimira abaturarwanda muri rusange BYU mwihariko abafashije abandi muri guma murugo. Inama ntanga Nuko hakongerwa ubukangurambaga mu kwirinda icyorezo hakongerwa ibimodoka bikangurira ubwirinzi za tv zigenda zerekana ububi BWI icyorezo cg nkibihugu byibihangange byapfushije abantu, Abahanzi bagahimba indirimbo zinyuranye zigisha abaturage ubwirinzi.

14
uRwanda ni Rweme 2020-06-28 07:22:38

Rwose H. E umubyeyi Imana yaduhaye Ndamukunda kdi pe ndamukunda bitari amagambo kdi nkunda ko areba kure akamenya ibitakozwe nibyakozwe nibikwiye kuba bikorwa nukuri nkurikije Inama nyinshi yagiye aha abo bayoborana bagatezuka bakikorera ibyo bashaka Imana yamuduhaye ntago yatuma abyihanganira nabahane ikindi bakora amakosa menshi bitwaje amazina aremereye bagahemukira uRwanda

15
cocose 2020-06-29 09:10:28

@ Dailda ibyuvuga menya wirengagiza ukuri cg ushaka gupinga gusa kuko ntiwaba ugitekereza uvaga uti: toujours de mots, encore des mots; gusa wibuke ko kuri HE imvugo ariyo ngiro nawe integuza ze urazikurikirana niba utazi icyo bita: kwicazwa, gukurikiranwa muri justice, gufatira imitungo, kugera naho bamwe banyura njiya ya panya bakigira cg bakanyura kwaba ssebo hakurya ??? Kuri @ Jackson wigeze ubona hari ishyaka runaka riyoboye igihugu kw’isi nzima ridakora ubucuruzi, keretse niba riba rishinzwe kuvuga za dauri mw’ijuru gusa aho gukora business plan for development, urugero uzabaze neza abatuye mu bihugu bikurikira bazaguha experience yaho: Uganda: NRM niyo ifite amasoko yose ya leta akayoborwa gusa n’abanyankole n’imyanya ikomeye , Tanzania: CCM ifite ibigo hafi ya byose byuburuzi mu gihugu kandi ntawe uyivugaho bubatse system ya burundu (no change), Kenya: bo bubatse system ya ruswa na regionalisme, , RDC: PPRD niyo yakoraga ubucuruzi bukomeye muri za société minières, transports aériennes, infrastructures routières byose byari bya Kabila, governers, jenerals , Congo Braza nuko, Burundi: FDD yo yirira yonyine ikirukana abayohaye wavuga bakaguteza imbonerakure , gusa icyiza cyomu Rwanda aho RPF iyoboye manifesto yayo yashize imbere iterambere ry’abaturage none ibyagezweho bigaragarira buri wese (ubona n’udashakakubona) kuko hari imihanda myiza , mashuri meza yubakwa , ibitaro bigezweho, amazi meza, amashyanyarazi kuri bose, gira inka, inkunga yi ngoboka, et c ) bikagera ku muturage uko byakabaye nubwo hakiri urugendo ariko icyiza cyabo bakora evaluation ahagaragaye kutubahiriza inshingano kw’abayobozi runaka barabiryozwa kandi rubanda bakabimenyeshwa niyo mpamvu mwumva kweguzwa, gufungwa, kugaruza, gucika kuri bamwe .......aho niho hari umwihariko wu Rwanda ugereranyije ni bihugu by’afurika kuko mu rwa gasabo habayo icyo bita accountability ahandi kubazwa inshingano ni shwidaaaaa (ese mwari mwumva muzehe M7, Kenyatta, Nkurunziza bigeze bihanangiza abo mw’ishyaka ryabo) na HE Mugufuli wari wabitangije ubu yarapowe ntumbaze impamvu????

16
Mutama 2020-06-28 07:21:00

Birakwiye kandi rwose biratunganye ko abashaka gusubiza inyuma aho tugeza babiryozwa kuko gukina n'ubuzima bw'Abanyarwanda ni icyaha gisumba ibindi. Tuzagushyigikira Nyakubahwa kuko uri urugero rwiza rw'umuyobozi Abanyarwanda dukwiye.

17
Isma 2020-06-28 09:09:39

Harya baravuga ngo babareke bavuge ibyo bashaka? Ubu nkaba bantu biyita andi mazina ngo niba MBWIRI??? ubu kweli nkuyu yavuga ukamureka utamubwiye? Nabandi bose bameze nkawe aha hasi? Reka mbabwire, mwese uko mwagiye muvuga muburyo butandukanye uko byagenda kose icyo umukuru wigihugu avuga ndetse nabo abwira ni bumve hakiri kare kuko ibintu iminsi nigihe cyabo bose kibaze, mutaretse ingeso zo kwitwaza icyo muricyo mugasahura umutungo wabaturage, nkuko HE abyivugira. Nukuri mutisubiyeho birabagaruka, ndetse ntako mwenyewe HE aba atagize. naho ibyo bigurasha byo byiyitirira andi mazina namwe mumenye ko igihe cyanyu cyageze ubugome mugira bwo kwanga u Rwanda ndetse nabana bu Rwanda mugenda buri gihe mujorwa no kubona uko igihugu gihagaze ntabwo bizahagarara kubabwira igihe cyose. Dufite umuntu nka paul kagame uzi icyo abanyarwanda bashaka. Ikindi wowe uvuga abanyamahanga ubabazwa niki bashoye imari yabo mu Rwanda? Mbwira? Gufatanya nabandi wari uziko aribyo bitumye tugera aho turi? Wabyumva ute se wowe? Acha banyarwanda dusonge mbele. Ibigambo twarabirenze.

18
Ndabasanze 2020-06-28 07:20:36

Yababwiye nuko batumva. Abategeka uturere bari bahari ngotwumveko nyaruguru baba bumviyeho nibura twabona agahenge kunwiryo jambo ryiza ryumusaza ryuzuye amasomo?

19
MAKOMBE 2020-06-29 09:10:21

Nkunda umugabo ntacyo ampaye pe!H.E njye mwemerera ko ntacyenewabo agira kuko iyo aza kukigira abenshi bari kuzamwangiriza izina pe kuko abantu duteye gutandukanye kandi hari n'abatanyurwa nuko bari ahubwo bagashaka no kunyunyuza utw'abandi aha twamusabaga ko badukurikiranira aho 2.5 milliard Frw zari zaratanzwe n'abakristo b'itorero rya ADEPR zarengeye kuko na nubu itorero rirazishyura bank kandi abakristo bari bazitanze ari izo kwishyura iryo deni mu gihe abazakiriye zarangiza zikabura ubushinjacyaha n'ubucamanza bwabejeje bakaba bidegembya hano hanze ariko nako bashaka kugaruka ngo mu itorero ngo bakomeze baricyucyure kuko batanyuzwe na 2.5 millliard frw,nabo bisubirwemo rwose

20
katuni 2020-06-28 12:44:33

Yewe Prezida wa mugani hari n'ibyo batamubwira azanabaririze imikorere y'Umugore witwa Kamanzi Jackline wo mu bagore. ikigo wagira ngo n'akarima k'iwabo aho asuzugura umuhisi n'umugenzi. Uyu yabaye Ps iminsi 41 avuye mu bagore barangije barahamusubiza ibintu tudasanzwe tubona.

21
Peendo 2020-06-28 09:36:37

Bilan irivugira, imyaka 26. Muhere mu mizi : Abo bayobozi bashyirwaho na nde ? Iyo mwitwarire idahwitse bayikura he ?

22
Black Zidane 2020-06-27 18:34:48

I feel being proud of our EXcellency! HE is Nice Smart, n'igihe cyarageze cyokwishimira ibyo yatugejejeho ibintu biragaragara, environment out looking igaragaza icyerekezo tuganamo!, dukwiye gukurikiza inama atugira no kumusabira ku Mana ngo imurinde kuko Afitiye akamaro kenshi uRda. igihe kirageze ngo urubyiruko rwose rujijukire kumenya imiterere y'ibibera mw'iyi Si naza politiques n'amateka yabyo kugirango rumenye ko Twe turi abanyarwanda bagomba gukorera hamwe kubw'ibyiza dushakira igihugu cyacu. kdi dufite intangiriro nziza with OUR Excellency.

23
Mugema 2020-06-27 17:40:05

Iyi bilan ya His Excellency irivugira. Ni iy'imyaka 26 FPR iyobora igihugu. Iramutse itanzwe n'utavuga rumwe na Leta buriya yamugwa amahoro ra? Ashwi! Nyamara abenshi ibyo yavuze nibyo bamaze igihe batunga agatoki.

24
che 2020-06-27 15:33:41

Ni byiza rwose your Excellency gukomeza guhwitura aayobbbozi bikorera ibyo bishakiye. Imana ikomeze itujye imbere, kandi tuzagera kuri byinshi!

25
Rwejo 2020-06-27 13:44:36

@dalida @jackson kabisa ndemeranya namwe

26
Junior auditor 2020-06-27 13:30:11

Raporo twavanye mu kigo FARG igaragaza ko MINALOC ijenjetse, ese ko hajemo amaraso mashya yo yakoze iki? Ibigo bya MINALOC byibandweho kbs ariko cyane FARG kuko twabonye bahabwa budget nini, ariko ugasanga ifite amadeni menshi ugereranije n'amafranga ihabwa..... hazanarebwe imitungo y'abayobozi bayo.

27
Kibonumwe 2020-06-27 13:03:05

Kunenga iby'abandi bakora ariko wowe utihanganira ukunenga nabyo sinzi uko umuntu yabyita.Gusa nkuko babivuze mu Rwanda hari umuntu umwe ukora neza gusa abandi bose bagakora nabi.

28
Bizengarame 2020-06-27 12:29:17

Ariko wowe wiyise Mbwiri ubona utari inyangabirama?birambabaza iyomwirirwa musakuriza mumahanga mutazi uburyo abayobozi bataryama Barara bashaka icyateza igihugu imbere mwarangiza mukirirwa mwangisha ubuyobozi abaturage.ubu uwakubaza uko perezida asahura igihugu akica abantu wabisobanura?ikinezeza nuko abanyarwanda twisobanukiwe kdi turakataje mwiterambere.icyampa ukaza tugafatanya kubaka igihugu

29
Djuma 2020-06-27 12:22:03

Ruriya rubanza rw'abantu bafungiwe kunyereza amafranga ya MINISANTE ku bwa Agnes Binagwaho, rwerekanye kyinshi cyane ku mikorere ya systeme. Abanyarwanda bumva nk'ibi bakicecekera, ari ntabwo bakiri dupes. Iyi mafia isahura igihugu na za duhishirane mu nkiko bamaze kubona neza uko bikora. Ariko ngo ubuze uko agira agawa neza.

30
Emmanueli Aime 2020-06-27 12:21:54

Haburiki ngo ibyumugenzuzi wimali ya leta avugabishyirwe mubinikorwa ? Kuvuga akongera akavuga ntibihinduke . Nibande bazabishyiramubikorwa ? Mbona amagambo yarabayemenshi dukeneye ibikorwa ntaguhendahenda .

31
Habarurema 2020-06-27 12:21:38

Buriya se Prezida iyo abona umukozi uhembwa amafranga atageze no kuri miliyoni ebyiri ku kwezi yubaka inzu ya miliyari ebyiri cyangwa eshatu, kandi n'abana be biga mu mashuri ahenze mu Rwanda n'i Bwotamasimbi, aba azi ko ayo mafranga ava hehe?

32
Rugambage 2020-06-27 12:21:10

Nkunda ukuntu ubwiza abantu ukuri udaciye ku ruhande. Uzakunde umugaba ntacyo aguhaye... Your Excellency, Imana ijya iguha imigisha gusa gusa

33
Kamegeri 2020-06-27 11:43:50

None se bariya bayobozi His Excellency yinubira bashyirwaho na nde? Bahabwa amabwiriza na nde? Bagenzurwa na nde?

34
Nsengiyukva Boniface 2020-06-27 11:43:48

Nukuri Perezida wacu imana ikomeze kumutiza imbaraga zokutuyobora, ntabwo tugomba kwirengagiza aho igihugu cyavuye naho kijya, we should be accountable for what we do in our daily activities, this country is in our hands no any other person else

35
Nsengiyukva Boniface 2020-06-27 11:43:45

Nukuri Perezida wacu imana ikomeze kumutiza imbaraga zokutuyobora, ntabwo tugomba kwirengagiza aho igihugu cyavuye naho kijya, we should be accountable for what we do in our daily activities, this country is in our hands no any other person else

36
John 2020-06-27 12:19:53

Turashima inama udahwema kuduha Bamwe barabyumva,abandi ntibabyumve ariko abatabyumva bazabona ko bibeshye cyane. Abashaka kwigwizaho ibyarubanda,rubanda ruzabirya bareba. Thank you your Excellency. I love you so much ,only my heart knows.

37
Muhwituzi 2020-06-27 11:05:47

Buriya umuntu uri mu gikorwa cyo kurwanya COVID-19 wishyurirwa na Leta yajya gufata icyumba cyo kuraramo agafata nk'icya 200,000 ku ijoro rimwe kandi haboneka n'ibya 30,000, ibya 50,000, .... Uwo we ntasesagura.umutungo wa Leta? Uwamubwira ngo ayakure mu mufuka yayatanga? Nyamara byakwigwaho. Hakwiye gushyirwaho imipaka kuri buri kintu, nk'uko n'amafaranga Leta isonera abagura ibinyabiziga b'abayobozi nayo agira umupaka. Nta kintu kidakwiye kugira umupaka pe.

38
citoyen 2020-06-27 11:04:36

Turagukunda cyane Muzehe wacu komeza ubahwiture, ahari bazagabanya umuvuduko bafite mu kwangiza no kwiba ibya rubanda. Ariko rwose banza udukize abigize utumana ngo bumva ko igihugu ari umugati bahawe. Ko hari amazina namwe muzi akomeza kugarukwaho mu manza no muri raporo zinyuranye, kuki abo bantu mubareka bagakomeza gukanga abantu no kwangiza ibindi? Twiteguye kugufasha kubaka iki gihugu kandi Imana ibidufashemo.

39
Dalida 2020-06-27 10:24:24

Encore des mots, toujours des mots, les memes mots, rien que des mots.

40
Jackson 2020-06-27 10:24:20

FPR ivuye mu bucuruzi nibwo ibi Prezida yavuze nabyemera. Naho ubundi...

41
Innocent 2020-06-27 10:19:53

Byo hari abantu bagera mu nshingano bakiremereza ukagirango nibo bonyine bemerewe gukora ako kazi. Bene abo rero nibo usanga banyereza ibya rubanda ntacyo bikanga, bakarenganya n'ibindi. Barebeye kuri HE ibintu byose byaba ari amahoro

42
Mugabo 2020-06-27 09:42:11

Tangira muhane byintangarugero muhereye kuri reports z'umugenzuzi mukuru w'imali ya leta.

43
Umubyeyi 2020-06-27 09:42:11

Wabaretse se bagakomeza guteta! Wa mugani wa Byumvuhore ngo " Nka burya ubareba" Bigira beza, imboneza, abasirimu, abakire, abanyabwenge, intakoreka, abanyamuryango kurusha abandi,... maze sinakubwira! Bakica bagakiza, bakiba bagasizora , Bagahimana bagahirita..... Bazumirwa.

44
Mujyanama 2020-06-27 08:43:26

KAGABO kubanza ibyawe atari bizima? Amaraso yaramenetse, c'est tout. Ntakindi. Mbese yakongera akanameneka. Icyayamennye rero , nicyo PEREZIDA wacu arimo arwana nacyo. Buri gihe mu gihugu iyo ubukene bunuma, (somo ugenda buhoro utagirango ni inuma) mbese iyo bukabije mu ngeri zose, abantu batangira gushakisha impamvu akenshi itari yo. Aha niho havamo amakimbirane ashingiye ku moko , uturere, n'ibindi, ibitandukanye abantu byo ntibijya bibura. None wowe ngo iby'amaraso yamenetse byararangiye. Utubakiye ku mateka y'ibyabaye, ntaho waba uganisha igihugu. Ibyo wowe rwose byihorere, abandi bazi icyo bavuga.

45
mbwiri 2020-06-27 08:48:00

Erega kagame mu mbwirwaruhame ze avuga ukuri ariko mu bikorwa agakora ibihabanye, ubu rwose njye sinkizikurikira kuko nasanze abeshya pe kuko ni we wambere usahura igihugu akica abakire b abanyarwanda ngo abambure ibyabo kandi ubwo agahamagara abanyamahanga ngo baze gushora imari ra wareba ugasanga ahubwo igihugu cyahindutse imari y abanyamahanga mu mutaka wiswe gushora imari kandi ubwo amafaranga barayakura mu baturage kuko niryo soko rya mbere ubwo abanyamahanga bagakirira mu Rwanda nyamara abanyarwanda bakena kuburyo nyine ibyo bita ishoramari ni uburyo bwo gukenesha abaturage ugakiza abanyamahanga ubwo se iyo mitegekere ni nyabaki bantu mwe?igihe cyose umunyarwanda azakeneshwa hagakizwa umunyamahanga ntabwo rwose tuzaba duteye imbere kuko iterambere ripimirwa ku mibereho y abanyagihugu si iy abanyamahanga.

46
Kambale 2020-06-27 08:28:29

RPF ikwiye kwivugurura kuko abambura igihugu ni benshi! Ikibazo ni uko abantu bashyirwa mu myanya badakwiye cyangwa badashoboye kandi bagahora ari bamwe! Hari abayobozi bambura rubanda ariko ntibagire icyo babazwa. Bikomeje gutya twaba tugana ahabi cyane. Abantu nibahanirwe amakosa bakora kandi bishyirwe mu bikorwa. ''Umuntu ukomeye mu Muryango" yambura abantu gute maze agakomeza guhagararira Umuryango?!!! Inyungu rusange zigomba kuza imbere y'inyungu zacu bwite!

47
Ndumiwe 2020-06-27 08:27:27

Nibyo rwose igihugu hari abakigize nkakarima kabo,ariko mudutunganyirize no mubutabera abacamanza benshi baryaruswa bitwajeko ubutabera bwigenga.mubaze ibyabaye muri Nyange sacco muri musanze muminsi ishize.

48
Muhoza 2020-06-27 08:27:21

Bararyase ko bayamaze nyakubahwa,genda urebe muri coopthe murindi abariye millioni zabaturage zirenze 100 ko batazamuwe muntera.

49
Didi 2020-06-27 08:43:26

Ariko nk'uyu uvuga ngo umukuru w'igihugu afite ipfunwe uraribona ute?!!! Buriya n'umuntu ubona ibibi gusa aba afite ikibazo uzajye kwa muganga urarembye!!!

50
Mukangeyo 2020-06-27 08:43:26

Sinzi ko kw'isi higeze habaho umuntu nka HE wacu. NDAGUKUNDA. Gusa usa nuri wenyine hejuru iyo tutagera. Turagerageza ku rwego rwacu natwe. Ariko inama natanga RPF niyongere ubukangurambaga guhera hasi, abantu bibutswe inshingano, urubyiruko rwigishwe cyane gukunda igihugu n,'indangagaciro za muntu. Bishyirwemo imbaraga.

51
Nkusi 2020-06-27 08:43:26

HE, ndanyuzwe ku bw'ijambo ryawe.

52
Chrina 2020-06-27 07:39:12

Nukuri H E ntako ataba yagiye agoragoza abayobozi ariko bamwe na bamwe baramuvangira pe kdi bakabikora babizi kdi babishaka gusa urukundo ukunda abanyarwanda natwe tuzahora turuzirikana Nyakubahwa Perezida wacu.

53
Agaca 2020-06-27 07:39:04

ikigaragara barenze 30 ikindi inama nibazako zitemewe muri ibi bihe bya covid-19 dukurikije ababwiriza ariho. Murakaze........

54
MUCYO Bertin 2020-06-27 06:37:16

Mukuri ibyo president wacu avuga nibyo Kandi turamukunda ibyo atugezaho turabishima tukanamushimira cyaneeeee ariko rwose turabasaba kujya munatubwirira abayobozi bo nzego zibanze kuko ibyo bakora cyane cyane mu mafaranga yagenewe VUP ni agahoma munwa mba mbona ntaterambere imirenge imwe nimwe yageraho bidakosowe! Murakoze.

55
SERUHANGA 2020-06-27 06:09:21

H.E ntako atakoze ngo igihugu gitungane maze abanyarwanda babeho neza, ariko bamwe mu bayobozi bakorana batatira inshingano bityo tukadindira dutyo. Bigomba guhinduka nk'uko abivuga. Nshimishwa nuko atajya abeshya, ibyo adusezeranije arabisohoza. Tumwigireho kandi tujyane nawe.

56
Alex 2020-06-27 06:09:21

Uwiteka ashimwe kubw' umuyobozi yaduhaye igihe nk'iki

57
Sebihe 2020-06-27 06:20:24

Impamvu bakora uko bashaka ni uko baba bazi ko imyanya barimo batazayivamo ,nihabeho umucyo mu matora no mu itangwa ry'akazi ibibazo byose bizashira ,kugabanya imisoro y'umurengera ,kugabanya inzangano abantu bakangana imbere y'amategeko ,ese kubona hari nk'aho Mayor ngo afunga uruganda ,nyamara hakaba hari n'aho atatinyuka kwinjira kubera nyirarwo,amategeko niyubahirizwa byose bizakemuka .

58
Gashi 2020-06-27 06:20:15

Yewe ubanza koko ubukungu bwacu butifashe neza ndabona HE afite ipfunwe. Ikibabaje ni uko hafatwa udufi duto ibinini byigaramiye mumazu meza no mu ndege zihenze. Aamraso yo yameneste abayamennye barayaryojwe nabasogaye narategereje bazabishyura kuko amashusho yose ahari. Nubu ntegereje kuzumva ijambo rivuga amahoro ubumwe n'ubwiyunge.. Agatinze kazaza...

59
Ruyigi 2020-06-27 06:20:04

U Rwanda rwejo rwabafite imyaka 45 bazaruyobora ejo muri 2034 bazaba bafite imyaka ingahe? 59.Abo bazaba ari abasaza barikujya muza bukuru.

60
Augustin Kagabo 2020-06-27 06:19:45

http://intabaza.com/?p=3561

61
Augustin Kagabo 2020-06-27 06:35:09

Izi rhetorics zataye agaciro. Amaraso yaramenetse nibyo. http://intabaza.com/?p=3561

62
Patapata 2020-06-27 06:35:09

Thank you so much our His Ex Nibyo muhoro muvuga kubigwizaho imitungo ,ruswa,akarengane ,ikimenyane n'icyenewabo mu itangwa rya services n'akazi ariko ikigaragara mbona uko mu bivuga bidacika ahubwo wagirango murabibashishikariza,ndetse bamwe messages mutanga bazifata nka routine hanyuma nabo bagahindura strategies.So umuti ndawufite muzampe umwanya mbagezeho uko byacika.Thank You once again

63
Bosco 2020-06-27 02:36:34

Iyinama yaringenzi,Mon President Ndagukunda cyane.ukuri ugira nireme ry'iterambere ribereye ubuyobozi,ariko byo birababaje kunyereza ibyarubanda, na leta,gusa,abayobozi bamenyeko bahembwa na baturage!abakoresha babo nabaturage kuko badahari ntibakora,PRESIDENT WACU ABARI HAFI YAWE BAGUSHIMIRE KUKO JYE MBONA WARAJE MUGIHE URWANDA RUKENEYE ABAYOBOZI BARUSHAKIRA ITERAMBERE APANA ABASHA KURYA H.E INTORE IZIRURUSHA INTAMBWE !

1  2  3  4