1  

1
Rukeratabaro 2020-06-20 22:32:24

Nkuko Twagiramungu Faustin ahora abyigisha. Gucamo abanyarwanda ibice ntabwo bizorohera uwariwe wese.Twarashakanye twararongoranye dufite imico imwe ururimi rumwe.Igihe kizagera abahora bahuha bazura akaboze bazageraho nabo bazime.Harakabaho inyabutatu nyarwanda ijya imbere.Gahutu Gatwa na Gatutsi.Imana igume iruhande rw'u Rwanda.

2
kamana 2020-06-20 14:27:29

Urumva ikigicucu ngo niyitegeka inzirakarengane zabatutsi cyishe Dore ngo kirebe. amaraso yabo uzagukurikirane n,abawe bose.

3
Ernest Rugwizangoga 2020-06-20 11:03:03

Clara kamanzi uri interahamwe cyangwa uvuga ibyo utazi urengera niyitegeka. Nyiritegeka yicishije ba marume. Na nubu ntituzi aho yabajugunye Icyindi abahutu benshi ba ruharwa bari bafite abagore babatutsi uzaze iwacu mbakwereke.

4
Ernest Rugwizangoga 2020-06-20 11:03:00

Clara kamanzi uri interahamwe cyangwa uvuga ibyo utazi urengera niyitegeka. Nyiritegeka yicishije ba marume. Na nubu ntituzi aho yabajugunye Icyindi abahutu benshi ba ruharwa bari bafite abagore babatutsi uzaze iwacu mbakwereke.

5
Ejide 2020-06-20 09:45:11

Dore uko rusa rurasa n ubugome koko ,hari icyo nabonye ni uko ibyo ukoze usa nabyo koko, ndebera ayo maraso y inzirakarengane rwikoreye mu maso, ubuse iki cyarayamaga kigasinzira yewe shitani zibaho koko ubu ari gushyana na satani yakoreye, ni gute umuntu yifata akagira ubugome bungana butya nanjye ngo umuntu nako shitani yewe ndizera warasanzeyo na za shitani z abazungu bagutoje kuko ubu nemerako shitani ari umuzungu dore aho bagiye hose bahasize ubusatani bwabo n ababakurikiye bahinduka nkabo ndebera pe. naho wowe wiyise clara uvuga ngo umugore we yari umututsi ahubwo nibaza uko uwo ashakana n inyamaswa nk iyi uwo nawe rwose yari yarataye umutwe kwemera shitani nk iyi

6
Fifare 2020-06-20 09:16:08

Ariko nkawe akumiro yewe uri akumiro koko,ubu urumva kuvuga ibyo interahamwe zakoze ngo ari ugutera amahwa mu rubyiruko?cyore!iryo ni ipfunwe kuko bavuga interahamwe ukiyumva bajye babivuga ayo mateka urubyiruko ruyamenye kuko burya guhora avugwa nibyo kugirango nuzarushuka ruzibuke uko byagendekeye abandi bityo rumenyeko hari inkurikizi. Kwibuka bene ibi bizajye bihoraho kugirango hatazagera n abakomoka kuri izi nterahamwe babona uburyo bwo gukora nkazo kuko niko zirera abazikomokaho nawe ndumva uri muri zo courage rero uwagutsinze ntaho yagiye nawe arabyara.

7
Vuge 2020-06-20 09:15:53

Wowe wiyise Claaara akamanzi we gushakana n umututsikazi se nibyo bivuga kutabakorera jenoside?cyore!ariko se ipfunwe ritera interahamwe kuvuga amangambure ryo boneho ntiryaziteye gusara, mbanze nkubwireko bariya bahutu bose ubona babaye mu butegetsi bafite imyanya yo hejuru rwose bari bafite abagore b abatutsi kandi ibyo ntibyababujije gutsemba abatutsi ahubwo njye nibaza ko abo bagore bumvaga bameze bikanyobera pe, yewe n uriya wumva w interahamwe robert higiro se yari umututsi nyina ari umuhutukazi ariko we nyine arireba yiyemeza gufata uruhare rwa nyina kuko ari yo nda yavuyemo maze si ukumara abatutsi ashyiramo rwose umutima we wose abamarira ku muhoro. rero ibyo wivugisha ni ukuyobya uburari ahubwo kuko interahamwe zo ibyo ntacyo byabaga bizibwiye ahubwo nkibaza impamvu zitashakanaga n abagore bazo b abahutukazi nabyo bikancanga, yewe nizigende zizibukirwa ku mivu y amaraso y inzirakarengane zamennye ziziza abantu uko bavutse ariko kubarimbura byarazinaniye kuko ntawarimbura ubwoko bw Imana abo Imana yaremye itazigishije inama ,zashatse kubambura gakondo yabo zisanga arizo zangara mu mahanga zihunga amaraso zamennye, ibi byambereye isomo ryanyigishije ko Imana iyo iguhaye ntawe ukwambura ,yabigambirira akabigerageza ariko amaherezo biramugaruka kandi burya iyo ukandamiza abandi ujye umenyako uri kwiremera umutwe w abazakurwanya kandi utazigera utsinda. Turabizi ko interahamwe n abazikomokaho baba badashaka ko ibyo bakoze byandikwa ariyo mpamvu wowe akumiro,Clara,kayijuka n abandi nkamwe mutangira kuvuga ngo barabeshyera izi nterahamwe aho kuvuga icyo bavuze kitaricyo ngo noneho mubigaragaze ahubwo mugahimbira mu kuvuga ngo barabeshya niyo ntero y interahamwe na bene wazo bagira ipfunwe nyine kuko muba mwifuza ko bitavugwa hari nabo numva ngo ubumwe n ubwiyunge yewe ngo ni uko twaceceka ntituvuge ibyo interahamwe zakoze ukumirwa pe nonese ko zabikoze habona yewe n abazirokotse bakaba bahari ubwo koko mwibwirako bazabura kubivuga ngo nuko mufite ipfunwe? Iryo pfunwe ryanyu murigumane cg murite ibyo ni ibibareba kuko amateka yo abayabayemo batazabura kuyavuga, ariko uzi aho umuntu abyuka aguhiga akagucamo ibice ntacyo bupfuye,abana bawe akabasekura mu isekuru, amaraso yawe akayanywa ngo amaraso y abatutsi atera kurama,umutima wawe akawurya ngo utariye umutima w umututsi yazuka, akafata abana ku ngufu yarangiza akabashingamo ibiti n abafaransa ni interahamwe bafataga abana ku ngufu barangiza bakabashyiramo insenda ibi byose ntago abarokotse bazigera baceceka kubivuga kuko mwabahindukiye inyamaswa nako amashitani kuko inyamaswa zo niko zaremwe kandi ntizagira ubugome bungana butya rero sinumva impamvu yo gusakuza kandi bene wanyu barabikoraga ntacyo bikanga rwose banezerewe ngo bakoze akazi ,iyo muza kumenya ko mutazakunda ko byavugwa kuki mutabiretse cg ngo mubagire inama nanjye ngo inama ,yahe se ko mwari mufayanyije mubatungira agatoki ahari abatutsi nako nta umuntu muzima wavuga ibyo muvuze ahubwo muri interahamwe zibabazwa n uko ibyanyu bishyirwa ahabona musakuza kuko muba mwumva ari mwe muvuzwe kuko kuba bavuga interahamwe mugataka nuko muri zo nyine, mukomereze aho rero kuko bitazabura kuvugwa iyo mutabishaka ntimuba mwarabikoze.

8
Gakwisi 2020-06-20 07:34:23

Uko rureba apuu

9
Akumiro 2020-06-19 23:50:13

Kwica uvusha amaraso ni bibi nyamara hariho no kwicisha amagambo y’ibinyoma. Umuntu ubeshya inkuru abigambiriye ndahamya Ko adakunda Urwanda kuko arimo atera imbuto mbi izera amahwa mu rubyiruko, kandi ntazi uwo ayo mahwa azajomba ahari azahera ku mwana we, kuki abanyarwanda twihemukira ni ubugoryi? Ni ubugome? Cg ni umuvumo??

10
Clara-AKAMANZI 2020-06-19 22:40:01

Ariko rero Nyakwigendera "Eliyezeli NIYITEGEKA" baramubeshyera. Ntabwo Eliyezeli NIYITEGEKA yigeze yanga "ABATUTSI", kuko ikibigaraza neza ni uko, "UMUGORE" we yashatse ari "UMUTUTSIKAZI" kandi babyaranye abana, byongeye kandi ntabwo bigeze batandukana.

11
Akumiro 2020-06-20 07:59:29

Ibyabaye mu Rwanda birenze ukwemera. Maze gusoma iyi nyandiko bintera kwibaza. Ko nigeze kumva ko hari pétition yasinywe n'abacikacumu ivuga ko Inkotanyi zitahagaritse Jenoside n'ibindi ntibuka, abo "bacikacumu" nabo baba bararokotse bene aya mahano? None se nabo Inkotanyi zabasanze aho baribihishe igihe zahagarikaga Jenoside? Cyangwa se nabo zabakuye mu mirambo aho zasangaga imivu y'amaraso y'abatutsi igitemba? Bo se byabagendekeye bite kugira ngo babe barabaye mur'aya mahano yo muri 94 ariko bakaba bemeza ko Jenoside itahagaritswe n'Inkotanyi? Bari baherereye se mu kahe gace k'u Rwanda aho Jenoside itahagaritswe n'Inkotanyi. Muzamare amatsiko muzambarize abo "Bacikacumu" ubuhamya bw'uko bo barokotse n'uwabarokoye kuko bo batarokowe n'Inkotanyi.

12
Kayijuka 2020-06-19 16:27:59

Hari byinshi mudutuburiraho iyo muri kuvuga kubabaye kungoma ya Habyarimana hano muti Niyitegeka Eliyezeri yabaye umunyamakuru kuri Orinfor nyuma aza kugirwa ministre witangzamakuru. Eliyezeri yabaye umunyamakuru wavugaga amakuru mu rurimi rw'ikinyarwanda amatora yambere yabadepite kuri leta ya Habyarimana muri 1988 niba ntibeshya icyo gihe abantu bose bari muri MRND ubwo yatowe nk'umudepité wa MRND nyuma yagiye muri MDR bivuzeko atavuye muri ORINFOR ngo ahite agirwa Ministre.Murakoze

13
rkarangwa 2020-06-19 15:45:32

Ababababababababaaabbbb ibintu byabereye iwacu i Rwanda umuntu arabyumva urumeza rukaza peeeeeeeeeeee! mbega mbega weeeeee! banyarwanda siniyumvisha umuntu waba afite ingengabitekerezo ya jenoside iyo asomye nkibi uko amera! ukuntu batesheje agaciro abantu weeeeeee! abagore bafashwe kungufu kuriya ! Mana!

1