1  2  

1
Ukombibona 2020-09-03 09:16:40

Mwaramutse neza bavandi, Njye nakoze ubukwe mbere y'iki cyorezo cya covid-19 yewe ntumira abantu benshi pe ariko ubukwe burangiye nabonye budget bitwaye nsanga yari kuba ikoreshwa ibindi biduteza imbere nk'umuryango mushya njye n'umukunzi wanjye twari tumaze gushinga. Rero inama ngira abashaka kurushinga ntimwumve abantu 30 mwashyiriweho ko ari bake cg se ari ukubangamira ahubwo mubifate nk'ubufasha Leta y'ubumwe ibahaye ngo murusheho guteza imbere ingo zanyu mudasesaguye. Ifaranga kuribona biravuna. Sinifuza ko ibyambayeho bibabaho. Abatwerera tubikore nkibisanzwe ariko mugisobanuro cyo gushyigikira inshuti, abavandimwe bacu bagiye kurushinga. Nutisanga muri 30 ntibikakubabaze ahubwo uzashimishwe nuko iterambere ry'abarushinze warigizemo uruhare. Abagiye kurushinga namwe ntimusesagure nubwo mwahawe abantu bake ngo muyamarire mu mahoteri mwiyibagize ko nyuma y'ubukwe naho musurwa. Murakoze

2
Teta 2020-06-19 14:02:54

Bazabuzwa niki ko ahubwo aribyiza cyane ngewe mbona byanakomeza gutya ahubwo tubigire umuco

3
Nta tegeko 2020-06-18 19:23:07

Njyewe sinemeranya n'abantu bavuga ngo ubukwe bw'abantu bake bube itegeko nkaho ubundi hari itegeko ry'abategekaga gutumira benshi. Ibintu byose si ngombwa ko bikemurwa n'itegeko. N'ushaka ko babigira itegeko uzaba ubangamiye wa wundi ufite ayo mafaranga ye kandi ushaka abo babntu benshi mu birori. Buri wese ajye akora ibyo ashoboye ntaby'amategeko, ushoboye abantu bake abe aribo atumira, ushoboye benshi nashaka yuzuze stade bitwaye iki se. Twige koroherana. Murakoze

4
COMMANDO 2020-06-18 17:19:23

Ndimubantu bashyigikiye ubukwe bw'abantu30,urebye aho isi igeze cg ugakopera mubihugu byateye imbere usanga ubukwe bwitabirwa n"abantu bakeya, kadufate urugero kubastar bakina umupira w"amaguru aho usange yatumiye abantu50 gusa kdi atabuze amikoro yokwakira benshi, mbona rero umuntu yatumira bacye beza abasha guhaza,aho gutumirabenshi ugasigara mumyenda ya banki ukabura nubwishyu kdi bamwe washatse kunezeza ntanumwe uzagufasha kwishyura ahubwo bazagukwena? so, numva abantu30 ibintu bikagenda neza ntacyo bitwaye.

5
che 2020-06-18 15:31:48

Abantu benshi sibo bakora ubukwe, ahbwo uwuri tayari nakwakwanye iki nicyo gihe cyiza di!

6
Selibateri 2020-06-18 21:02:44

Abarangije gukora ubukwe bwanyu mukabona ukuntu bubasiga mu nsi y'umurongo w'ubukene, isomo mwararibonye. Gusa nyine byararangiye. Kuki mushaka ko urubyiruko rugira iyo degree rutanyuze ku masomo? Byaba byiza muretse gutanga ibitekerezo byanyu. Mureke abenda kurushinga abe aribo batubwira ibyiyumviro byabo kuri iyi ngingo. Naho abazana ibyo gusesagura, za gatanya, ..... mumenye ko hazima uwatse.

7
hitimana 2020-06-18 11:26:10

Ikibazo si ubwinshi bw'abatashye ubukwe.Ikibazo nyamukuru nuko abashakanye benshi batandukana mu gihe gito.Urugero,report ya NISR yerekana ko muli 2019,mu Rwanda hatandukanye ingo 8941 (reports),biciye mu rukiko.Biteye ubwoba.Biterwa nuko abashakanye batubahiriza principles z'Imana dusoma muli Bible,zibasaba Gukundana,Kubahana no Kubabarirana.Ntibacane inyuma.Nyamara usanga ababikora aribo bake.Nkuko Intangiriro 2:24 havuga,Imana ishaka ko Umugore n'Umugabo baba "umwe".Ni nk'umucanga na sima,ntawabitandukanya.Ikibabaje nuko n'amadini amwe abeshyera Imana ngo yemera ko bashaka abagore benshi.Nyamara bazi neza ko biteza ibibazo.UMUTI wo kubana neza n'uwo mwashakanye,nta wundi uretse gukurikiza amahame ya Bible.Bityo Imana ikazaguhemba ubuzima bw'iteka muli paradizo,ibanje kukuzura ku munsi wa nyuma nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6:40.

8
Kari 2020-06-18 12:40:27

Changement yose ntibura resistance na sacrifices. Buriya byose ni mu mutwe. Nitubimenyera tuzibaza ibyo twabagamo! Ubu se ko ujya gushyingura uwawe n'abantu 30 babaze, byo ko twabyakiriye hari ikibabaza kuruta ibyo? Tout est possible. Ni byiza kumenya ko ibihe bisimburana umuntu akemera kugendana nabyo agahitamo ibyiza ku mpande zose ntahagarare ku bintu ngo nuko ari ko byahoze. Munyumve neza sinanze ibirori by'abantu amagana, ariko tuvugishije ukuri, uruhande rwabyo rubi nuko habamo gusesagura na "show off" itari ngombwa. Ahubwo Leta kuki itabijyamo ngo abo bantu babazwe igituma bangiza na duke baba babonye abantu bikoze mu mifuka bigomwe! where is accountability in spending 11M in just hours and stay 'pocket clean'?? ikibabaje hari nubwo amwe aba ari ama credits bagiye gutangirana urugo bishyura amabanki! Noooo! Come on guys, think more than twice. Naho ubundi ushaka ibirori ajye abitegura iwe buri kwezi atumire inshuti n'abavandimwe basangire bishime bijye bihoraho. Murakoze

9
Urujeni 2020-06-18 08:33:33

Mukomere muri ibyo!!ubu nzi amacouple menshi y'abahamya ba yehova bamaze gusezerana muri iyi minsi!!!kuko no imitekerereze iri muri iyi is I batayishinga!!baziko kugaburira abandi ibyawe umunsi umwe ntacyo bikumarira uretse kugenda bakunegura kandi bahaze Wanakena bakagukoba!

10
Hitayezu 2020-06-18 08:02:44

Amasugi akunda kujya kuri wambonye yihangane. Ariko rero amasugi arushya abasore agakabya. Ababyariye iwabo nibo batarushya nibo tugiye kwirongorera.

11
Placid 2020-06-18 07:48:41

Nukuri niba bishoboka bazareke dutore iryo tegeko na nyuma ya Corona kuko gatanya zikomeje kwiyongera kd ushobora gusanga ubukwe bubigiramo uruhare! Abantu 30 nabo kbs! Naho amafrw agenda mubukwe nimenshi Cyane

12
Gukodesha 2020-06-18 07:48:41

Ahubwo bishobora kuzarangira ABANTU bakora mubya decorations na za tente cg abakodesha imyenda n amamodoka bibagiranye. Wabona haje indi model y ubukwe bwo kuri zoom na Facebook room . Ikigaragaza intangiriro z impinduka muri business nyinshi zigiye kuba disrupted. Ubukwe bw ABANTU 30 bwanabera mugipangu cy umuntu kandi singombwa ko bashaka intebe nyinshi cg abatetsi . Ahubwo ubukwe buzaryoha ni ubungubu KBSA.

13
Me Buhuru P. Celestin 2020-06-18 07:48:12

Imana yabwiye Yosefu iti: witinya, twara UMUGORE wawe. Nuko YOSEFU arabyuka, atwara Maria. Ibi bisobanuye ko UBUKWE ari ubwabantu babiri, Imana ikabaha umugisha? Iyo Hari Urukundo, babiri gusa bakora ubukwe? Abana rero , NDETSE mvuge ngo Abanyafurika, dufite ubukene mu mutwe . Wenda kubera Imiryango ibiri abageni baba baturutse mo, umubare wakwaguka. Ariko 15 ku ruhande rumwe na 15 ku rundi baba bahagije. Covid 19 izadusigire isomo Ryo kudasesagura. Nta munsi mukuru uruta uwo kuvuka. Haba Hari abantu bangahe? 1.Umwana.2.Nyina na se .3. Imana na 4 : Muganga. About barahagije. Nyuma ya Covid 19 bazashyireho itegeko Ryo gusoresha Abaje mu bukwe bose bari inyuma yumubare wa 15 ku ruhande Rwa buri MUGENI maze murebe ko bitazagabanya isesagura.

14
John 2020-06-18 07:47:32

30 ni sawa. Ahubwo bizagumeho,bizarinda abantu gusesagura.Harimo inyungu

15
Aimable 2020-06-17 22:45:21

gusa ahubwo ibi bintu bizahorero bibe ahubwo itegeko kuko nagatanya zagabanuka akenshi ziterwa nubwumvikana bucye buba bwaratewe no gusesagura mubukwe maze nyuma yabwo ubukwene bwaza mu rugo bikabaviramo amacyimbirane yahato nahato rero ubukwe buzajye bwitabirwa nabantu bacye bashoboka rwose ubundi ngo murebe ko abasore ninkumi badasha kakahava

16
Kamirindi 2020-06-17 21:30:19

Bajye murusengero, kumurenge nibarangiza bicare abantu ari 30 nkuko bisabwa nyuma bitahire! Amafaranga bayakoreshe ibindi. Mbonereho gusaba abakobwa kubyihanganira kuko bumvako gukora ubukwe hagomba kuba hari imbaga! Abadashoboye amabwiriza bategereze covid 19 nigenda bazakore ubukwe nubwo tutazi igihe izagendera. Imana ibarinde!

17
Besto 2020-06-17 21:21:19

Ubukwe mbona ari extravagancy ikabije hari nabakora ubuhenze bwarangira bakajya munkodeshanyo.

18
Alex 2020-06-17 21:41:13

Ubundi se abantu harubwo bagufasha guhahira urugo? Sabo kuza bakarya imitsi ugasesagura bwacya nuwo mugore akukubera ikirumbo doreko aribyo byeze ejo nyamugore akaka gatanya agirango agusakure utwawe atazanye...ariko ubundi mwaretse kurongora ko ariteshamutwe.

19
Mar 2020-06-17 21:21:19

Byahindutse kwiyerekana, kwishushanya no gusesagura. Ibirori by'ubukwe ntibyakarengeje 1 million frw. Ariko nanone ntawabuza umuntu ukize kugenera cash ibirori bye... Naho wawundi wikopa, ufata inguzanyo n'ibiki n'ikibazo.

20
Gukodesha 2020-06-17 21:41:09

Ahubwo bishobora kuzarangira ABANTU bakora mubya decorations na za tente cg abakodesha imyenda n amamodoka bibagiranye. Wabona haje indi model y ubukwe bwo kuri zoom na Facebook room . Ikigaragaza intangiriro z impinduka muri business nyinshi zigiye kuba disrupted. Ubukwe bw ABANTU 30 bwanabera mugipangu cy umuntu kandi singombwa ko bashaka intebe nyinshi cg abatetsi . Ahubwo ubukwe buzaryoha ni ubungubu KBSA.

21
Mutaganda 2020-06-17 21:21:19

Kubwanjye numva ibirori nubwo aribyiza ariko ntibiruta ubuzima bwumuntu kdi sibyo byubaka urugo, cyaneko hari nababikora mumezi 3 bakaba barimunkiko baka ubutane.bafatire aho kuko abavuga ko bazategereza nababwira ngo utazi akarayifumbwe arazifu.

22
Uko mbibona 2020-06-17 21:40:45

Erega hari n'imiryango baba bavukana ari benshi washyiramo nabo bashakanye ugasanga barenze iyo 30. Naho kuvuga ngo amakwe y'abantu benshi arahenze, nkeka ko ntawe bategetse gukora ubwo adashoboye uretse abantu bipasa muremure. Na nyuma yibi bihe buri wese ajye ategura ibyo ashoboye uzatumira benshi azabe abashoboye, nuzatumira bake nawe nibo azaba ashoboye. Naho mubazungu muvuga ababishoboye bakora ubwa benshi abatabishoboye bakora ubwabo bashoboye. Ndumva nta kibazo kirimo abashaka gutegereza bategereza nabumva babukora ubu nibabukore. Murakoze

23
Mahoro 2020-06-17 21:21:19

Yeah, muhihe bidasanzwe hakorwa ibidasanzwe.murwarizaho nabyo twabishimirimana iyo tuba turi muri gumamurugo amagambo aba yarashize ivuga.mugende babasezeranye mubyare hungu nakobwa ibindi mambo bado.

24
Ubukire Nyabwo TV 2020-06-17 21:48:38

Bizakunda rwose. Ahubwo mujye mukoresha cake za make kandi nziza muri #Lamane. Kandi mujye kuri channel yo kuri YouTube yitwa UBUKIRE NYABWO TV mukoreho SUBSCRIBE https://www.youtube.com/watch?v=ivUqlmuCmSE

25
Denis 2020-06-17 21:40:59

Bazabireke shyuhuhu! ibise nabyo abantu barabijyaho impaka kweli. Byanze bikunze coronavirus izahindura imico myinshi y'uburyo ibintu byari bisanzwe bikorwamo. Abantu bambere bazahomba n'abari bafite salle de reception zakiraga abantu benshi. Ubu tugiye kumenyera ubukwe bw'abantu bacye cyane kandi nibyo byiza.

26
Mahoro 2020-06-17 21:40:18

Njye ndabona leta yadohoye cyane 30 ni benshi. Ahubwo iyo bagira 10,muzi uburyo amakwe atera ubukene mumiryango? Ahubwo n icyorezo nikirangira abazashyireho itegeko ryo kutarenza 30,abashaka gusesegura bajye bakoresha ubundi buryo. Pasteur we arajwe ishinga n amaturo yabaza mubirori ahasigaye y ihangane.

27
Luc 2020-06-17 18:12:58

Aha rero reka nongereho ikintu . Nkunda kwakira abantu bakishima ariko uruvunganzoka wapi nta gipimo wabona ngo byagenze bite anantu 30 nibake iyo baba nkijana 5o kuri burimuntu .

28
Danny 2020-06-17 17:39:45

Erega burya ubukwe n ubwumuryango abantu 30 barahagije rwose bitewe n ibihe tugezemo ntabwo bidusaba ko tunezeza abantu ngo n ibirori, bagushima uwo munsi iyo ugize ikibazo nibo baba aba mbere kukuvuga ko wasesaguye. Ibi rero mbona ari byiza twige kubaho dutekereza ko nyuma y ubukwe mutangira ubuzima bwanyu bwite butarimo iyo mbaga yaje mu birori

1  2