1  

1
KAGUTA 2020-06-20 20:14:36

Ariko rero kuvuga ni ugutaruka! Ndibuka Umunyamakuru wo muri KINYAMATEKA mbere ya 1994 ariwe witawaga “Syestre NKUBIRI” yishwe muri Genocide yo muri 1994. Ariko kandi bikavugwa ko, umugore we ariwe “MUKARUGAZA” nawe yiciwe muri Gereza 1930 afunze. None ko umugore wa “Syvestre NKUBIRI” ariwe “MUKARUGAZA”, yiciwe muri “PRISON”, kandi ko yari “UMUTUTSIKAZI”, yaba yarazize iki? Kugirango yicirwe muri Prison! Uwaba azi ayo makuru, yaducira ku mayange, akatubwira neza ukuri nyakuri ku kuri. Kuko ntabwo byumvikana neza, ukuntu “UMUTUTSIKAZI” wiciwe umugabo muri Genocide, yafungwa akagwa no muri Prison. Uwaba azi ayo ayo makuru, yatubwira ukuri nyakuri, kuko harimo nabamuvangamo ni urupfu rw’Umunyamakuru Nyakwigendera “KAMEYA Andre”.

2
Rina 2020-06-18 17:09:00

Mana we! Bari baziko batsinze da! Amaraso arasama. Imana ntiyari kubyihanganira, nimwigendere mfura mwari beza, mwari ab'igikundiro! tuzahora tubaririra. Ndakwibuka Yacinthe, ndakwibuka Damien Rukundo: imfura yawe yarabyaye ubu uba unezererewe umwuzukuru, ba bahungu barakuze barize barakora, Claire nawe ari ibwotamasimbi ari kwiga, tante nawe arahari ntiyapfuye. Ndakwibuka Kameya: ukuri kwawe kwahumuye benshi: Laetitia aracyariho n'abandi bavandimwe, ntiwazimye! Ndakwibuka bana beza twiganye Ste famille na Apacope n'abarimu bacu.....nimwigendere, mwari beza mwari ab'igikundiro.......nzahora mbaririra.

3
Alain 2020-06-18 07:46:52

NGO ntabwicanyi bwabereye muri saint famille??numbwambere nanditse hano muzabwire uwomuzungu na Padiri aburanira ko ibyabereye saint famille atazabisiba,,,kubera arumuzungu.erega twarakuze kuririya taliki isi yari yarangiye!!!

4
Uwimana 2020-06-17 21:41:12

Abo bihaye Imana barokokeye Sainte famille, bo wenda ibanga ryabo rirahari, ariko icyo nzi n'uko iyo Inkotanyi zidafata Kigali ku ya 4 Nyakanga 1994, abatutsi bari bakiriho bose barikwicwa kw'itariki ya gatanu Nyakanga 1994. Baravugaga ngo abapfuye mbere bari barabasasiye umubyeyi, ariwe Habyarimana Juvénal, ngo noneho abari barasigaye bari kuzaborosa umubyeyi. Ibi byari nka motivation cyangwa se incitatif RTLM yarimaze igihe iha abicanyi bari barasigaye mu mujyi wa Kigali n'abandi baturage bari bakiri muri Kigali, mu gace kari kakigenzurwa na l'Etat y'abicanyi imaze guhungira i Gitarama kugira ngo bahagume. Muri urwo rwego, RTLM yariyarabahaye akabyiniriro k'aba "résistants", ngo kuko batakurikiye gouvernement ya ba bwoba FC (football club). Niko RTLM yarisigaye yita gouvernement y'abatabazi mu rwego rwo gukangurira interahamwe kuguma muri Kigali kugira ngo zirangize akazi nk'uko babyitaga. Banababwiraga ko aribo bazasimbura abari muri gouvernement ya ba bwoba FC kuko bo babaye abagabo bagakomeza inshingano zabo bagahangana n'umwanzi. Nkiri kuribyo bya incitatifs, byageze naho interahamwe zemererwa n'ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali kwica inzugi z'amaduka amwe namwe zikabohoza ibicuruzwa byarimo. Aha ndibuka ko zasahuye iduka ryitwaga Sefa ryaranguzaga amata ya Belle Hollandaise na Friko noneho bakajya bajya kuyagurisha mu mago y'abantu, noneho bituma babona ko hari abatutsi bari bakihishe mu ngo batamenyekanye. Ubwo bahise bajya kubi reportinga ku bakuru babo noneho bakajya binjira mu rugo kurundi bareba abantu bahaba ariko icyo gihe ntawe bicaga, ariko nkeka ko aribwo hakozwe ama listes y'abazoroswa uwo mubyeyi wabo. Mu maduka yasahuwe harimo n'iryacuruzaga imyenda y'abageni, noneho interahamwe zijya mugisa na pause zitangira kujya zikora amakwe, abageni babo bambaye ayo makanzu yabohojwe, n'interahamwe zambaye ama costumes bihenze. Ayo makwe yagiye amera nk'andi makwe yose bagasezeranywa mu butegetsi no mu Kiliziya, bakanakora za cortèges z'imodoka zitari nke. Murumva ko nabwo bwar'ububuryo byo kubumvisha ko ubwicanyi bakoze bwatumye niveau de vie yabo izamuka. Byasaga nk'akaruhuko gato bari babahaye mu mpera z'ukwa gatandatu mu rwego rwa incitatif. Ngarutse kur'ibyo byo korosa "umubyeyi", Opération Turquoise imaze kuza, RTLM yatangiye kujya ibwira abicanyi n'abandi baturage ko ibahaye Rendez-vous muri stade le 5 juillet. Ngo kur'iyo tariki bazizihiza wa munsi mukuru wa le 5 juillet muri stade nk'uko byari bisanzwe, kuko kur'iyo tariki nta Nyenzi-Nkotanyi izaba ikirangwa ku butaka bw'u Rwanda. Bavugaga ko ari nabwo bazashyingura "umubyeyi", ariwe Habyarimana noneho umuhango ukazasozwa no kwica abatutsi bari basigaye mu gihugu hose. Bo babyitaga guhumbahumba inyenzi. Ubwo rero murumva igisobanuro cyo kuborosa umubyeyi. Ayo ma listes y'abatutsi yakozwe nyuma, y'abagombaga koroswa "umubyeyi" nko muri Kigali, hari ayasanzwe mu mazu y'abari bayoboye ubwicanyi bamaze guhunga Inkotanyi ubwo zafataga umugi wa Kigali, noneho wa mugambi wabo wo kumaraho arinawo bitaga uwa rurangiza ukaburizwamo.

5
Nkurikiye-Imana: 2020-06-16 23:10:39

Kiriziya Gaturika waragowe mu ntambara ya 1994: Iyi ntambara yo muri 1994 yadutwaye abantu benshi cyane, ukongeraho ni "ABAPADIRI" benshi barenga "100" mu Rwanda hose n'ABIHAYE IMANA batagira ingano. Igitangaje hariya kuri Ste Famille harokoye ABAPADIRI benshi, hamwe n'ABABIKRA benshi bahahungiye, kandi bose ntacyo babaye. URUGERO: "Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA wa Diocese ya NYUNDO", yarokokeye Ste famille. Musenyeri Nicodemu NAYIGIZIKI wo muri paruwasi ya St Michel yarokokeye Ste Famille, Nyakwigendera Padiri Protazi SAFI wari Umwarimu mu Nyakibanda, yarokokeye Ste Famille, Padiri Bonface BIKINO yarokokeye Ste Famille, Padiri Jean Pierre KABERAMANZI nawe wo muri St Michel yarokokeye Ste Famille, Padiri Gallican NDAYISABA yarokoye Ste Famille, Hari na ABABIKIRA bo mu muryango w' "ABAKARUMERITA" bari batuye INYAMIRAMBO, nabo barokokeye Ste Famille. Murabona neza ko, mu RWANDA hose ABIHAYIMANA ba KIRIZIYA GATURIKA bo, mu bwoko bwa ABATUTSI barishwe ari benshi cyane ku bwinshi! Ariko ABIHAYIMANA bahungiye kuri Ste Famille bose, ntacyo babaye kandi barahari. IRYO NARYO NI IBANGA RIKOMEYE CYANE KANDI RITAVUGWA.

6
Fifi 2020-06-16 23:17:49

Imana ishimwe , uyu ni umunsi wamateka kubari muri St Paul na Ste Famille, mboneyeho gushimira Padiri wacu Celestin Hakizimana watwitangiye kugeza ku munota wa nyuma tunamwihanganisha kuko atitaye kubugome abicanyi ba FPR bakoreye umuryango we, nyamara iyo FPR niyo yaturokoye, imana yo mu ijuru ijye ihora yibuka imirimo ye myiza naho ibyi Rwanda byo ni agatereranzamba. Yesu wenyine azaruca

1