1  2  

1
Kabila 2020-06-11 23:06:57

Umva rero Barundi bavukanyi, nimuve mu bigori, murebe ibigoye u Burundu bufite. COVID-19 nimbi, irandura cyane, abasenga yarabishe, abapadiri n' abapasitoro yarabishe nkaswe abarundi basenga batukana!! Nimwirinde, nibiba ngombwa mwitabaze abaturanyi, ndetse n' abo ingengabitekerezo yatumwe mwita abanzi, ubuzima burahenze, murenge amaranga-mutima, murebe igifitiye inyungu abarundi bose. Iyo ni inama ya kigabo nabahaga, simpana ndahanura!

2
Dieudonne Hakizayezu 2020-06-11 15:34:28

Nta byacitse mu Burundi, hari itegeko nshinga rya Repubulika y'u Burundi rigena uko bigenda iyo umukuru w'igihugu yitabye Imana. Niryo rizakurikizwa. Ayo mayira abiri muvuga n'ayahe?

3
Dieudonne 2020-06-11 08:09:59

Njye ndasaba niba bishoboka urwanda rwabonye Ibikoresho bikomeye,abayobozi bacu batabare abayobozi b'abarundi babazane barwarire ino mu Rwanda kuko Ni abavukanyi. Hirengagizwe amakosa baba baradukoreye

4
Mpozenzi Alain Geoffrey 2020-06-11 08:09:13

Ivy'UBURUNDI bragoye kandi cane twese turabaye gusa ntakindi twokora abashaka ubutegetsi nibiyumvikanire gusa badata igihugu mukaga kandi

5
soso 2020-06-11 08:08:40

ikibazo cya corona nacyanditseho inkuru ndende hano. Abasoma niba mwibuka mwibuke, nafashe isaha yose mbereka uko ikibazo gishobora kugera kure ku barundi. Nifashishije umukino wa Valencia na Atalanta. ikibazo ntabwo uburundi bwiga. bitiranya politike n'icyorezo. Ese ko uBugande n'urwanda badacyana uwaka, ariko ntibageze kuri corona bagafata ingamba zijya gusa? Ese uBurundi ni iki kuburyo isi yose ifata ingamba zikomeye, igahagarika za businesses, abantu bagafungiranwa mu mazu, uBurundi na TZ bati dufite Imana? iyo mana ntiba ahandi? uRwanda rwigeze kwibeshyera ngo yirirwa ahandi igataha iRwanda. Ariko aho jenoside yaruzaharije, uwo mugani ubanza barawuciye mu nkoranyamagambo. Science ntabwo bayikorera mu nsengero. Gusa, ikibabaje ni inzirakarengane nyinshi ziri gupfa, zo ntizinamenyekane. Sinjya nishimira urupfu rw'umuntu uwariwe wese, kuko Imana iba yaramuremye imukunze, ariko kandi H.E Nkurunziza we arizize. Aruhukire mu Mahoro basi. Naho Barundi mwe, mwishizemo abanyarwanda ngo babaha amasomo, ariko akenshi mubona ko ibyo bababwira atarukubanga, ahubwo bagize amahirwe kare, berekwa icyiza, ikibi nacyo barakibona. Yego mu Rwanda naho si paradizo, ariko icyiza cyaho, bazi ikibi. iyo kije, kivuye ibukuru cyangwa ahandi, bamenya ko ari kibi bakicecekera.bakagundira icyiza. Abarundi bo, ni ba nyamujyiyobigiye (abenshi). Iyo Nkurunziza ateye barikiriza, ati nta corona izodushikira bati yego. Ati Imana ikunduburundi ntiyobyemera. bati ubwo bivuzwe n'umukuru w'igihugu nibyo. Ati uRwanda niwo mwansi tugira kwisi. Bati rwose rwose muyobozi niko bimeze. Nshuti zajye, iyo myumvire muri 2020 ntikigezweho. Abanyarwanda benshi barayirenze. Hari bake bakibikora, ariko bo aba ari ukwishakira amaramuko kandi baba bazi neza inyungu babifitemo. Abandi twikorera akazi kacu tukituriza kandi turanezerewe.

6
Rwaje2 2020-06-10 19:49:48

Ubuyobozi bwa Nyakwigendera Nkurinziza ndabona bumeze nka bumwe bwa Sadate wo muri Rayon Sports, wirirwa mu magambo y'amatiku ngo asigaye no kunekera Igihugu. Baca Umugani ngo Akazapfa kabungira akazakica, Covid Nkurunziza yirirwaga ayiririmba mu kanwa none ndebera. Gusa imbonerakure zibuze Shebuja, gusa bitonde cyane kdi mufate ingamba si non, abantu barapfa unusubirizo.

7
Karaba intoki 2020-06-10 17:28:38

Nyakubahwa minister Businge yavuze ijambo ryiza kuri radio Rwanda aho yavuze NGO ubyoroheje ute? Ubyoroheje nkande? Ko icyorezo kitagira Umuti ntikigire urukingo ubyoroheje ute? Corona virus n umwanzi wateye isi (Haduy) NGO nubwo ntabirindiro byayo tubona nubwo ntamasasu yayo twunva, ariko corona virus nintambara yo mubundi bwoko. Bantu mutuye mwisi. Ya rurema nimureke Ku byoroshya kuko covid19 n umwanzi wateye isi nitwubahiriza amabwiriza duhabwa haduy tuzamutsinda.

8
Christa 2020-06-10 17:42:16

Nuko nuko!!!!kuberik mwandik ngo "Biravugwa mwagiye mutangaz ivyo mur sure navyo kko?? Iyo corona ifata umuntu umusi umwe bugacya yapfuye nibwoko ki? Mur sure ko corona ariyo ihitany " Son Exclense @pNkurunziza????" Muzohore mwandika inkuru mwitohorej neza apana kuvuga ngo "Biravugwa" ubona rer k abarundi tur ibijuju tutaz kwifatir imyanzuro yo kwirinda uwo mugera???Ukuntu muvyandik umengo......"Repose en paix Mr President"

9
Muganga 2020-06-10 15:42:42

Ahubwo nyina we ntamaze kwitaba Imana mu kanya?!

10
Ruteribitambwe 2020-06-10 15:10:39

Nimpamo Nyagasani Imana nibabe hafi,bafate ingamba hakiri kare naho ubundi Covid-19 irabamara peee.

11
Ilde 2020-06-10 13:30:11

Nkusi Norbert mujye mureka gukabya. Imfu zabaye Ntega na Marangara Nkurunziza yari ku butegetsi? Ko nabonye bandika ngo yahunze ubwicanyi niwe wayoboraga? Akari kuwundi karahandurika. Vuguziga ni umwana w'umunyarwanda.

12
Nkusi Norbert 2020-06-10 10:54:07

Erega kuyobora n'impano ariko uyu mugabo rwose ntampano y'ubuyobozi yari afite! Niyigendere Imana imwakire kandi ikomeze umuryango we ihe ihumure igihugu cyose. Gusa asize abibye urwango mubarundi umusimbuye afite akazi gakomeye.

13
Rukundo 2020-06-10 10:16:44

Musesengura ibibazo byo mu bihugu by'abaturanyi kurusha iby'u Rwanda!! Mbere yo gutokora mugenzi wawe akatsi kari mu jisho rye, ubundi umuntu aba akwiye kubanza kwitokora umugogo uri mu rye.

14
Isi 2020-06-10 10:16:39

Aka kantu karantwengeje, ngo umutwe w'impene wumvira mu safuriya. Nonese kuki iyo umuntu apfuye bamuvuga neza gusa? Kuki batavuga amabi yakoze 2015? Uriya mu Cameraman wa RTB yishwe n'aba Cndd yazize iki? Abandi bose bagandaguwe 2015 ubu se n'abasangayo ntibazamuhitana ra?

15
david rwasa 2020-06-10 10:16:39

Uyobora inzibacyuho natangire vuba gutabara abarundi iyi COVID 19 natabikora abaturage barashira! Ikindi mugiraho inama nukwitabaza ibindi bihugu bikabagoboka aho kwirirwa basakuza ngo barasenga mu nzangano namatiku adafite icyo amaze! Gusenga nibyiza pe aliko abarundi bajye bashyira mu gaciro be gusuzugura igikorwa gikomeye cyo kurwanya iki cyorezo! Mwese abahuye na nyakwigendera Nkurunziza mwishyire mu kato musuzumwe kuko icyorezo ntawe gitinya ahubwo nitwe tugomba kugitinya! Twe dusengera k u ma television namaladiyo yewe na Papa yubahiriza gahunda yo kwirinda corona1 Ubwo mwebwe abarundi mwirengeje iki?

16
Frank 2020-06-10 10:16:37

Nonese bahamagaye Hussein Tchabalala wakiniraga Bugesera FC akajya kubayobora cg bakitabaza Coach Djuma Masudi! Hhhhhhhhhhhhhh

17
Namahoro 2020-06-10 10:18:40

Konumva bitoroshye mubaturanyi!!!!!!!.

18
Kakira 2020-06-10 10:18:36

Nyabenda nagifata ntarekura kbx!! Isasu rishobora kuvuga hariya, cyane ko nawe akomeye mu ishyaka, coronavirus yo yahabaye indiri kuko niba first family irwara rubanda rugufi nawe urabyumva. Imana itabare u burundi

19
Grevy 2020-06-10 07:51:14

U Burundi bwasuzuguye Covid-19, yewe bageraho baseka n'ibihugu byari Muri Lockdown, ngo Ni umurengwe, ngo Iyo ndwara ntibaho, ngo Ni propaganda y'abazungu.....etc. icyorezo kigera mu Burundi Nta bushobozi Na buke bwo kuyipima, abantu bararwara, abandi barapfa bakomeza kuvuga Ko ari malaria, yewe birukana nabakozi ba OMS, ngo barakabya. Ibi rero birerekana Ko Iyo ikintu utakizi neza Cg utagifiteho informations ugomba kwitwararika. None Dore Covid 19 igeze Muri Famille presidentiel. Ubu se baravuga Ko umugore we ari umutima arwaye nawe, aba murinda ba hafi nabo Ni umutima? Abaturage baragowe kbsa bahora babeshywa.

20
Patapata 2020-06-10 07:55:09

RIP Ex Nkurunziza barundi barundikazi mwihangane kandi mu menye ubwenge mwirinda Covid 19 kuko irabamara pe.Ikindi kandi mureke ingengabitekerezo kuko yica mu mumutwe ukabura ubwenge bityo Covid 19 ukakwica ndetse n'umuyima.Ibintu by'inzangano mubireke kuko ntanyungu yo kwicana 😁 😁 cg gukorana n'interahamwe ngo murashaka kwica abatutsi.Ariko wica umuntu nawe uzapfa urumva bimaze iki?Mwimike urukundo rwa kivandimwe dusangire akabisi n'agahiye ubundi tugenderanire amahoro aganze mu mitima y'abenegihugu Urundi Rwanda

21
Kevin 2020-06-10 08:12:09

Magufuli nawe narye ivyanyuma aragaba akari inyuma karahinda. Izi ntumva ngo naba president zigirango zizi ubwenge gusumba abandi zikanka kubahiriza amabwirizwa ya Corona. Umutwe wimpene wumvira mwi sufuriya.

1  2