1  

1
Vigos 2020-06-08 20:31:20

Kuba izenguruka cyangwa itazenguruka ntago aribyo twapfa. Tujye twihingira twirire ubundi dushimire umuremyi. Ibindi ntacyo twabihinduraho.

2
kanyoni 2020-06-07 19:40:46

Wowe wiyise Mwiza, Uri muntu ki? Wize amashuri angahe? ubwenge bwawe bungana bute? ibyo uvuga ubishingira kuki? Ukuri nuko isi izenguruka izuba mu minsi irenga gato 365, ku buryo buri nyuma y'imyaka4( ine) ukwezi kwa 2 kugira iminsi 29 kuri calendar. Si ibyo gusa kandi, isi ubwayo yizengurukaho mu masaha 24 , ibi bikaba ari byo bigize amanywa n'ijoro. Mwiza wowe uranabeshyera Bibiliya. Watubwira aho wayisomyemo ko isi itazenguruka? Aho ntiwibeshye ku magambo avugwa muri zaburi y'104 ku murongo wa 5 ahavuga ko isi itazigera inyeganyega? None se uramutse ari uko wabitekereje, kunyeganyega bisobanura kuzenguruka? Tujye twemera ko ubumenyi bwacu bugira aho bugarukira, hanyuma dukore ubushakashatsi ku byo tutazi aho guhuragura amagambo atuma abantu batwibazaho.

3
Mwiza 2020-06-07 18:58:17

Ubundi se uretse ibyo batwigishaga mu ishuri muri Geographie natwe tukabimira bunguri hari ubwo Isi izenguruka? wapi Isi ntizenguruka.Voire ce que Bible dit a ce sujet.

1