1  

1
Muvunyi 2020-05-25 08:45:32

Nibyiza, icyo nakongeraho niba ibitekerezo dutanga aha tutabata inyuma ya Huye, bongerere ubushobozi Ministeri y'ubuzima kuburyo bugaragara, kubaka ibitaro binini bishya no kongerera ubushobozi ibiriho ni byiza, ariko nimutubaka ubushobozi bw'abaganga n'amashuri yigisha ubuvuzi tuzakomeza guhabwa service mbi z'ubuvuzi.

2
Moïse 2020-05-24 09:46:57

Dushimiye cyane leta yacu ko iba yatekerereje iterambere

3
Mahoro 2020-05-24 08:28:55

Kubishyira mu nyandiko ni byiza ntaho bitandukanye no kubivuga. Ikibazo nukubishyira mu bikorwa. Iyo urebye ibyandikwa byose igihugu cyacu kiba kuruta Singapore kure.

4
jean Pierre Hakizimana 2020-05-23 09:34:28

Ndabona iyi ngengo y' imari yaratekerejweho neza cyane, kuko iradufasha kuzamura imibereho y' abaturage cyane. Gusa bakwiye gushaka uburyo bakongerera imbaraga ubuyobozi bw' ibanze cyane cyane Akagali, kuko ibi bikorwa byose bikorerwa mutugali, ariko ugasanga ntabushobozi bafite bwo kubikurikirana, batekereze uko urwego rw' akagali rwongererwa imbaraga rwose, naho ubundi, uzasanga batekereza kuzamura imibereho y' umuturage ariko hakabura kubikurikirana, byose ntibitange umusaruro, kuko kukagali hakirerwa ibintu byinshi cyane kandi bafite abakozi bakeya cyane, ntaburyo bwa deplacement bagira,.... usanga rwose hakiri ikibazo cyane

5
Mujyanama 2020-05-23 09:06:18

Ni byiza, ndabona ibikorwa byose bigamije koko kuzamura ubukungu bw'igihugu . Ni byiza ko ubuvuzi n'ubuhinzi byitaweho muri iy'ingengo y'imiari. Gusa dukeneye indege y'imizigo, nabonye mu ngengo y'imari harimo ko ibyoherezwa mu mahanga bizahabwa UMWIHARIKO. Rwose ntakwibeshya, ibi ni ingirakamaro mu izamuka ry'ubukungu bw'igihugu. Ariko nta NDEGE Y'IMIZIGO(CARGO) dufite. Abo duha ibintu muri ibyo bihugu byo hanze, (UK, BELGIQUE, Hollande n'ahandi) biteguye kuduha commande y'ibintu byinshi kandi binyuranye. Imboga n'imbuto. Ariko ikibazo kugeza ubu ni indege. Ntandege, ihari usanga turimo kuyirwanira. Hari umuguzi ukubwira ngo ko nshaka toni 20 z'imboga buri cyumweru, uzazibona. Igisubizo ni YEGO, ukongeraho ariko ko indege ari ikibazo, ubwo bikaba biranze. Indege tuyifite yizewe, twatanga komande ku bahinzi bakaduha izo mboga n'imbuto, bityo hakaba hahanzwe indi mirimo mishya kandi ifite inyungu kubayirimo bose. Nyakubahwa rero, tujya twumva ko iyo gahunda ihari muri RWANDAIR, ariko iratinze. Uko dutinda, niko IBINDI BIHUGU BITWINJIRANA KU ISOKO, kandi ngo uwagutanze mu kebo aguhaza INTORE. Mu gihire amahoro. IGIHE.COM namwe murakoze kudutumikira.

1