1  

1
Police 2020-05-22 21:50:30

Ariko mujye mudusobanurira niba ibindi byica abantu niba byarahagaze kubica aho Corona yaziye. Ko impfu zose ari urupfu, mujye mutubwira n abandi bishwe n ibindi. Dushobora kuzahora muri Corona gusa tukibagirwa ibindi biza bitwugarije.

2
lulu 2020-05-21 15:31:08

ni hatari ingamba zikomeze zikazwe naho ubundi iki cyorezo kirimo kirica abantu benshi,naho abantu tureke ibyaha kugirango tuzajye mw'ijuru aho Yezu yagiye atubwiye ko agiye kudutegurira imyanya myinshi cyanee kugirango tuzabaneyo ubuziraherezo,naho iyisi ntabwo yahinduka paradizo kuko nubundi Imana ijya kuyirema hari agace gato yagize Paradizo ntabwo yari isi yose,abigisha abantu ko bazaba kwisi keretse nibayibanaho na satani,kuko Imana iyihinduye Paradizo yahindura nindi migabane yose yaremye kuko isi siyo mubumbe ubaho Imana yaremye,tuzibera mw'ijuru apana mwisi.Ngirango abayehova nibo bafite imyemere nkiyi bashyizwemo nabanyamerika.

3
Sonia 2020-05-21 14:11:06

Imana iguhe umugisha,dear sezibera!Yeah Imana ntibesha,ijambo yivugiye irarisohoza,bible ibyo ivuga byose bizasohora!turi mubihe byanyuma,leta yacu Imana iyihe umugisha yo yadushiriyeho uburyo tugomba kwirinda!natwe tugomba gukomeza kubishira mu bikorwa!ariko turushaho gusha Imana,buri muntu kugiti cye,kuko nibyo Imana iri kudusaba muri iyi minsi!naho ubundi covid-19 ni Yesu wenyine ufite igisubizo kuri yo.Paul yarabivuze ko mu minsi y imperuka hazaba ibihe biruhije,Daniel nawe yarabihanuye,tube maso!

4
sezibera 2020-05-21 11:41:05

Ariko nkuko World Health Organization ivuga,Afrika igomba kwitondera ibihe bibi biri imbere kubera Coronavirus.Impamvu nuko mu bihugu bimwe batafashe ingamba zihamye zo kwirinda no gupima iyi virus.Ndetse ibihugu bimwe nta bikoresho byo kuyipima bafite.Gusa iki cyorezo gikomeye,kimwe n'ibindi bintu bibi birimo kubera ku isi bitabagaho kera,bihuye nuko bible ivuga ko mu minsi y'imperuka hazabaho ibihe biruhije.Rwose tugomba kwemera ko Imana yashyizeho umunsi w'imperuka.Aho kubipinga cyangwa gushidikanya,tugomba gushaka Imana cyane,aho kwibera gusa mu gushaka ibyisi.Tukibuka ko millions nyinshi z'abantu bari batuye isi ku gihe cya Nowa,bazize kutita kubyo Nowa yababwiraga ngo bashake Imana,bakanga kumwumva,bakibera mu gushaka ibyisi gusa no kwishimisha.Nyuma y'Imperuka,abazarokoka bamwe bazajya mu ijuru,abandi babe mu isi izaba paradizo.Bizaba nta kabuza,kubera ko Imana yabivuze itajya ibeshya.

1