1  2  3  

1
Kabare 2020-05-18 16:48:15

Kabuga Uko mwabigoragoza kose muvuga ngo ashatse kujya ahabona kubusheke bwe ariko azahagarara imbere y'Umucamanza abazwe kandi asubize kandi birangire aciriwe Urubanza ,kuko numwicanyi Ruharwa .Umugome mubi. amaraso y'Inzirakarengane za Abatutsi yishe aramusamye kandi ntazayarokoka nabandi bicanyi nkawe batarafatwa nabo barye bari menge iminsi yabo irabaze kandi nibadahurira murubanza bahurira muri Gereza bose barangiza ibihano

2
kk 2020-05-18 14:37:57

ibi yakoze kwari ukugambanira abarokotse genocide yakorewe abatutsi muri 94. inkozi z'ibibi dutsinda (tutavuga) zarabishe nawe abanywera amaraso. Burya ni byo bavuga ngo byose byishyurirwa hano ku Isi, nawe nta rundi yagombaga gupfa. Iyo inda yasumbye umutima ni ko bigenda, ese nk'uriya iyo aza kuyobora igihugu twari kujya he? Genda Mana ukunda abana bawe. Twari gupfa kabiri. N'ibindi bigarasha byose ni yo nzira bizanyura.

3
Pepsi 2020-05-18 11:22:07

Ibi ni AMAZIMWE. Karegeya ni muntu ki ku buryo yarenga system yose y'umutekano agakora ibyo bintu!? It doesn't make sense. What was the motive to take those big risks!? Inyungu yarabifitemo ni iyihe!? Mbona ikigamijwe n'iyi nkuru ari ukumwanduriza izina gusa, atakinariho ngo yisobanure.

4
che 2020-05-18 11:22:07

Nanjye byari byaranyobeye ukuntu abura ngo ntibamenye aho ari! yewe amafaranga yararikoze kabisa, genda Rwanda warahiriwe kubona ukira abantu bbaj=kugambanira ako kageni kandi byitwa ngo ni abayobozi bakuru!

5
Andreya Rudatinya 2020-05-18 10:09:55

Iminsi y'umujura yarenze morongwine! Yewe, nagende nta nicyo yari yaramariye iwabo avuka! Ese ngo yize gatigisimu yonyine!!!!!!! Nabandi bose bakoze genocide yakorewe abatutsi bazafatwa byanze bikunze! Cyeretse nibapfa!

6
Lidia 2020-05-18 09:09:37

Abazungu, na none Umuzungu. Ntabwo bamubuze,ahubwo ni agakino gashya. Munyarwanda, ibi na none ni ibikurangaza kandi wisonzeye? Reka abahaze babirangariremo wowe tekereza uko wabona utwo kurya.

7
UMUNYAKURI 2020-05-18 07:58:42

Uyu musaza “Felisiyani KABUGA” ntabwo bigeze bamushaka ngo bamubure, dore yagendaga ahantu hose, azenguruka ibihugu byinshi ku isi! Ntawe umuciye iryera. Kuba abonetse muri kino gihe, ni uko igihe cyo kujya ku karubanda kigeze, kandi nawe akabona neza ko, yisaziye cyane! Akaba adashaka gupfira mu mahanga. Gusa ikigarara neza ni uko, aramutse aburaniye mu Nkiko zo mu “BURAYI”, yatsinda “INKIKO” zikamuhindura umwere. Ikindi kubera ko, iriya CASE ye, bayivangamo nabantu bo muri RNC, nka Nyakwigendera “Colonel Patrick KAREGEYA”! Byatuma Muzehe “Felisiyani KABUGA” abona n’Abatanga buhamya benshi bakomeye, kandi bamushinjura. Mu bamushinjura, barimo abahoze bari mu buyobozi bukuru bwa FPR Inkotanyi. URUGERO: nka “Gerald GAHIMA” wahoze ari PROSECUTOR Mukuru wu Rwanda, akaba ari nawe wakoraga ama Dossier yose, mbere yuko bayohereza muri ICTR/ARUSHA. Undi ni “Dr Theogene RUDASINGWA” wahoze ari “Secretaire General wa FPR”, ukongeraho ba “General Faustin Kayumba NYAMWASA” wahoze ari umusirikari mukuru wa FPR. Ukongeraho na ba “Major Jean Marie MICOMBERO”, nabandi ntarondoye hano amazina. Aba ni “ABATANGABUHAMYA” bakomeye cyane, mu nkiko mpuzamahanga cyane nka ziriya “NKIKO zigenga zo, mu BURAYI”. Ikindi aba bagabo mbabwiye hano hejuru, ni ubusanzwe, bajya mu nkiko gushinjura abaregwa, bamwe bagahanagurwaho ibyaha bitagoranye. Uyu musaza “Felisiyani KABUGA” we, icyo ashaka! Arashaka kugwa iwabo, agahambwa ku butaka bw’u Rwanda, agashyingurwa iwabo mu gihugu ke cyamavukiro. Ibindi byose bari kuvuga, ntabwo bimureba arisaziye.

8
bimawuwa 2020-05-18 07:07:21

Ntiwumva baba karitasi Buregeya uwagize neza nuwa mwishe umugambanyi nkawe ntabwo akwiye kurebera izuba. uwamuhitanye azahabwe umudali wishimwe yakoze igikorwa cyu butwari cyane.naho ubundi uwo musenzi wu mwichanyi kabuga naze ahuri nubutabera wenda kizoherezwa mu Rwanda ubundi tumunyuze mu mujyi hagati nabamukomokaho bibaye byiza babuzwa kwongera gukandagira mu gihugu. interahamwe nazo nkunda icyazibaho na bazishigikiye icyazibaho cyose na cyakirana yombi.

9
Jud 2020-05-18 07:14:02

Mr Karegeya yazize inda nini ye rwose kandi erega ntubundi kuva cyera ngo umugani ugana akariho inda mbi yishye nyirayo Karegeya kuri cash yashoboraga nokugurisha igihugu pe.

10
Kamara 2020-05-17 21:47:31

@Divine Sendashonga yarashwe nande? nizihe nzego?

11
Maso 2020-05-18 07:58:40

Subiza Machiavel says: 17/05/2020 7:15 05 at 7:15 05 pm Justice delayed is justice denied!! Ndavuga ku bakorewe jenoside muri 1994. Ku bwanjye, umuryango wa Kabuga niwo ukoze affaire. Uriya musaza bavuraga magendu mu bwihisho, bibahenze cyane kubera ko nta assurance yagiraga, batuye uwo mutwaro, ubu agiye kuvurwa ku mugaragaro n’abaganga b’inzobere, fagitire zirihwa na ruriya rukiko mpuzamahanga, abayeho mu buryo atazandura iyi COVID 19 ngo imuhitane, mu buzima buruta ubwa 80% by’uko abanyarwanda babayeho, kandi nashiramo umwuka famille ye imushyingure ku mugaragaro. Mu myaka mike yenda urubanza rutanarangiye. Qui est le dindon de la farce?

12
Ntashya 2020-05-17 21:46:02

Murakoze kutumenyesha ko Patrick Karegeya yazize cash ya Kabuga!

13
EAC 2020-05-17 15:31:29

Sinumvase ahubwo akaze! Afashwe amaze kurya ky dufrw twa leta, Afashwe kukiguzi cy'agatwe ka Karegeya, Afashwe igihe cye cyo gutabaruka kigeze!!! Ukuruta mu isi koko no mumva aragumya akakuruta pe.

14
Twebaze 2020-05-17 17:01:40

Tubanze twibaze, Karegeya yategetse external services kuva 1995-2003. Akaba yarashoboye kubona abana ba Kabuga akanabazana mu Rwanda? None hashize imyaka 17 ibyo bibaye. Ibaze usobanukirwe. Secondly burya external services ikorana na presidence bivuze ko nta cyemezo bafata batabanje kuvugana na presidence! Thirdly embassy zikorana bya hafi na presidence kandi ambassador n’ abakozi be aba ari intumwa za preside not PM or senate president, ubwo rero murabona aho igisubizo kiri, fourth mu nzego za leta habaho DAF ndetse na audit, abo bose ko ntacyo bavuze? Ngaho murakoze

15
mn 2020-05-17 17:01:40

Kabuga afite ibibazo bibiri, yatanze ayo gushinga Radio rutwitsi yemeye gucudika n'abagaragaraho uruhare rwa jenocide yakorewe Abatutsi. Bityo ahamwa n'icyaha mbere yo kuburana! None se niba ari umwere kuki atigaragaje mbere ngo aburane ? Ibya Nyakwigendera Karegeya simbizi ariko mpamyako abeshyerwa kuko yivanye mucyama. Ikibazo cy'imihoro amezi 3 mbere y'itangira ry'ubwicanyi ntibyumvikana cyane kuko Kabuga yari umucuruzi, birashoboka ko yari azi umugambi mubisha, nk'umushoramri akihutira kuwubyaza imari; ubwacyo ni icyaha ariko biragoye kwiyumvishako umuntu kugiti cye yateguye akagira n'ubushake bwo gutanga intwaro zo kuyishyira mubikorwa. Muvane amarangamutima muri iki kibazo, mutubwize ukuri; bizaba inyungu za twese mu gusiba inkovu z'imitima ! Ikindi kigaragara ni uko mubihe cyose twihangiye demokarasi zitubereye (zitari iza bose kwisi, ahubwo ari ubwato), birangira abasubijwe inyuma berekanyeko byari ukwiharira, abariye ingoma bakazirutswa ! Murakoze

16
UMUNYAKURI 2020-05-17 17:01:40

KUVUGIRA MU BINYAMAKURU KIMWE NO, KUVUGIRA KU MBUGA NKORANYA MBAGA, BITANDUKANYE CYANE NO KUVUGIRA MU NKIKO! IBYO BYOSE BIVUGIRWA MU MATANGAZA MAKURU NO KU NKORANYA MBAGA! IIYO BIGEZE MU NKIKO BIRAHINDUKA CYANE: Uko mbibona uyu musaza Kabuga azabatsinda! Kuba abonetse si uko yari yihishe mu mutamenwa. Ahubwo ni uko igihe cyo kujya hanze cyari kigeze. Bizagorana cyane kugirango ibyaha bamurega babimuhamye bimufate neza. Ibyo muri izi nkiko zabanungu! Cyakora niba abamurega bashoboye GUTEKINIKA, bakamubazanira kuburanira mu Rwanda, kimwe nkuko bavanye Dr Leon MUGESERA bamuvanye muri CANADA ! Niyo bamuzana mu Rwanda! Bizagora Abacamanza cyane kuzamuhamya ibyaha bamurega. Muri make uko jyewe mbibona, uyu Musaza KABUGA akaburanira mu nkiko zabazungu, Kabuga azabatsinda, bamuhindure umwere mwese mwumirwe, kuko inkiko zo mu Bazungu ntabwo ari GACACA ka Domitilla MUKANTAGANZWA.

17
Kibutura 2020-05-17 14:51:24

Didgkahdvs

18
@divine 2020-05-17 17:01:40

Ariko ntimugakore analyses za GISWA kabisa. Kugurango Kabuga adafatwa icyo gihe, uribwira ko Perezida Arap Moi atabigizemo uruhare? None se, les espions rwandais, bari bafite carte blanche yo gukora ibyo bashatse ku butaka bwa Kenya? Icyi kinyoma kimaze iminsi; twakagombye gutangira kukibazaho. Uruhare rwa Perezida Arap Moi, wari inshuti y'akadasohoka na Kabuga, ni uruhe? Byose mwabyegetse kuri Karegeya.

19
Muvunyi 2020-05-17 17:05:46

Uwiyita Gakwisi kuki ashaka kwigira nyoni nyinshi ? Mbese aho byavugiwe kuki utigeze ukoresha iyi mvugo yawe yuje amarangamutima ukirengagiza ko ubutabera aricyo bubereyeho ? Niba abeshyerwa dutegerese icyo ubutabera buzanzura, wowe rero nturi umucamanza usabwe gutegereza. Niba ntacyo yishinja kuki yakomeje kubaho abundabunda iyi myaka yose ? Kuki atitanze Arusha niba ari umwere ubutabera bukamweza ? Reka dutegereze icyo ubutabera buzamuvugaho naho wowe ibyo wivugira ni santiments gusa

20
habimana 2020-05-17 17:05:46

Ko mbona mutangiye gutanguranwa ko kuba yari yarabuze kubera bamwe,ninde uyobewe contributions ya kabuga kuli FPR ,aya ni amacenga ntabwo yigeze abura nta kimwe abantu batazi

21
Steve 2020-05-17 17:05:46

Jye ndabona Hari ibyo yabanje kumvikana nabafaransa kugirango batangaze ifatwarye, kuko aramutse aburanye akavuga byose ubufaransa bwahita buhamwa n'icyaha cyo gutera inkunga jenoside. Niko mbibona harimo agakino gakaze. Nubundi kabuga ntamyaka itanu yarashigaje.

22
ivubi 2020-05-17 12:21:29

n'ibindi muzashyira mubivuge...dore aho nibereye

23
divine 2020-05-17 12:30:28

ibya karegeya na kabuga byo rwose birazwi cyane kdi nimpamo, uburyo Karegeya yashyize imbere inda nini bikarangira binamuhitanye, none nuwo yarengeraga biramurangiranye, ababeshya ngo Kabuga niwe witanze ni musigeho rwose uwakwereka IGITERO cy'abashinzwe umutekano cyaje ku muta muri yombi maze abaturanyi be bakikanga.

24
Kaijage frank 2020-05-17 12:20:39

Twarishimye kubona kabuga yafashwe nabandi tuzabafata

25
.. 2020-05-17 12:30:11

Baisés par un vieux renard, qui n'a même pas terminé l'école primaire. Hahaaaaa! Ibyo rero bitwereka ko, abashaka za masters na za PhD kugirango babashe kwirwanaho mu buzima, ngirango isomo muraribonye.

26
@gakwisi 2020-05-17 11:15:31

Erega kugambanira u Rwanda biri ubwoko bwinshi. Kabuga yari umucuruzi. Nta ronda koko tumuziho, kimwe n'abantu benshi baturuka hariya za Rushaki. Babanye neza n'abaturanyi, ibya RACISME anti-Tutsi ntawari ubizi. Kujya rero kumugerekaho urusyo kubera inyungu za politique, nibyo bita ahubwo kugambanira igihugu. Mbaye mbashimiye.

27
Dieudonne Hakizayezu 2020-05-17 10:51:25

Aya makuru ntiyuzuye: kugira ngo Karegeya afatwe afungwe ndetse n'Ubushinjacyaha busubire gufatira imitungo ya Kabuga, Amerika yasobanuje Leta y'u Rwanda ukuntu abana b'umuntu barimo kubafasha gushakisha bidegembya mu Rwanda. Bati ubwo koko muyobewe aho se aherereye? Kandi koko Karegeya yari ahazi ariko Kabuga yaramuguze!!

28
nobody kaka 2020-05-17 10:51:20

uyumugabo ntabaho kabisa imyaka ingana gutyo yose yihisha?? ariko sinumva neza ukuntu muvuga ngo Karegeya yahesheje abana imitungo, icyo nibaza Karegeya niwe warufite ubushobozi burihejuru yamategeko?? cg Karegeya yari yabaye l'Etat y'urwanda??

29
J 2020-05-17 11:15:15

Ubuse ko nyakwigendera Patrick Karegeya atakivuze bizagenda gute?! Igihe.com, mukwiye gukora agace kihariye kuri website yanyu tuvuge ku mutwe "investigative journalism" ahandikwa inkuri nk'izi; bigakorwa kinyamwuga ku buryo bitakwitiranywa n'ubushinjacyaha n'ubugenzacyaha! Kuba uriya yafashwe akazashyikirizwa inkiko zikwiye nicyo cy'ibanze.

30
Nkurunziza 2020-05-17 10:50:14

Jye mbona ari nka portique frace babonye yaragiye gupfa kuko 84 ashobora nogupfa atarakatirwa

31
gakwisi 2020-05-17 09:27:14

Uzagambanira urwanda ntazamenya ikimukubise. Amen

32
Jean 2020-05-17 09:08:58

Iminsi 40 irageze

33
Derick 2020-05-17 09:01:10

Ubutaha muzatubwire uwazanye Rwarakabije, Ninja na Ngendahimana bamaze abana ba Nyange. Iyo Kabuga azana cash ye mu Rwanda ubu aba ari umucuruzi usanzwe. Mpiranyebafite dossier ingana iki? Icecekere.

34
NTIRENGANYA 2020-05-17 09:00:53

Muri SUISSE naho yagezeyo, ariko baza kumwirukana. Aha niho ibya KABUGA bibera amayobera, none se ubwo muri SUISSE bamwirukana , birukanye umuntu batazi? Kuki icyo gihe batahamagaye Ambassadeur wacu iyo muri SUISSE ngo bamuhe amakuru y'uwo muntu? Aha bitera kwibaza.

35
lg 2020-05-17 09:00:35

ibaze kweri babishyiuriye hotel.miloni.5 000 000 ubwose bali mubuhe butumwa bwa Leta bene Kabuga!!yego ko kwarukubafasha se kobo.batarikwishyura ahobarara nibyo baryaga.ufite niwe uhabwa i yanjye yasenywe nizo nterahamwe.haracyari itongo si nabonye numbaza.aliko iyumvire.nawe abatumije imihoro nibo bali bababaje.ndumiwe gusa*

36
Ganza 2020-05-17 08:48:52

Isi iratangaje pe pe pe! uyu musaza rukukuri utakibasha no kuvugana wahoraga aryamye akabyuka ajya kota akazuba, abamugezeho akiri muto bose yabakuye mubukene none abonye ashaje ati nimuze murye no kuya UN basha, ubu abazungu nibo bagiye kurya kugatubutse kava muru UN kuko uriya umunyarwanda uzajya kumushinja Ni Rucagu gusa. abazungu bazajya bajya muma rapport baze baburane ubundi za millioni z'amadolali zinjire mumifuka yabo bikure mubukene bari basigiwe niyi COVID. abazungu ndabatinye kuva ubu,ubu wabona umwana we cg umwuzukuru ariwe bahaye kakayabo kama dolari y'amerika ngo yatanze amakuru yo kumufata. Mbiswa mama we burya politic ikinywa n'abayizi jye mbona bihita. nkurikije ibyo nsomye Koko biramutse ari ukuri nahano mu Rda ashobora kuba yajyaga ahaza ntihagire urabukwa,agasura ibikorwa bye akigendera,ubu banze ko corona yamuhitana batariye ziriya cash za USA zogutanga amakuru gusa.

37
Munezero 2020-05-17 09:08:34

Mujye mugerageza kuvugisha ukuri ntabwo ari bibi. N ubu muratubwirako yafashwe kandi ariwe witanze ku bushake. N uko amaze kubona n ubundi ko amaherezo ya twese ari ugupfa. Arisaziye turamukoresha iki? Ntitwivuge ibigwi ngo twamufashe kandi ariwe witanze.

38
Seruhanga 2020-05-17 09:08:20

Amaherezo y'inzira ni mu nzu, kandi ngo n'uwendeye nyina mu nyenga yaramenywe. Kuri ubu kwihisha ku isi biragoye. Naho karegeya yabaye ikigarasha kera. Nibura nawe yasaruye ingaruka zabyo.

39
Ag 2020-05-17 09:08:07

Ahaa, arazanwa murwanda se? Reka turebe. Ariko biratangaje NGO karegeya yishyuriye abana bakabuga facture ya Hotel? Ibyo birashoboka se? Kumafaranga ya leta bakoreye Jenocide?????? Nonese karegeya niwe wenyine wasinyaga kuri sheki?? Kuki undi wasinyagaho atabivuze! Nubundi munzego zareta bamwe bakoresha imitungo ya leta uko bishakiye! Birababaje cyane!!!!! Ariko ubundi nigute umuntu akunda amafaranga kurusha igihugucye (abaturage). Umuntu wishe abantu ndavuga . ESE karegeya we ntabantu wibabo bishwe muri Genocide???? Ko yabasanze azababwira iki??? Birababaje cyane!!! Ndumva mbabaye pe! Ubakoze jonocide ntamahoro muzagira kuko ubutabera buzabageraho ndetse nimana ntizabababarira!! Nabandi bagize uruhare muri Genocide bazafatwa bose, Igihugu cyacu nigikomeze umubano twiyegereze cyane ibihugu abakoze Genocide bahungiyemo nkubufaransa nahandi. Ubundise twavuga NGO ubufaransa bwafashe kabuga, aya ahubwo bwamutanze kuko bwari bumuhishe. Ariko kuba afashwe turimo kwibuka kunshuro ya 26 biranshimishije! Mwibukeko Kabuga ariwe waguze imihoro di yadutemeye abantu akanashinga LTRM. Imihoro yayiguze mubufaransa none nibwo bumutanze kandi yarabinjirije akayabo! Abazungu MWe. Banyarwanda tushyire hamwe kandi dukundane. Imana ibarinde.

40
MP 2020-05-17 05:57:50

Va Ku giti, jya Ku muntu. Izo toni z'imipanga, hari inyandiko ihari ivuga KO zari zigenewe Interas? Mu Rwanda, umuturage utagirra umuhoro, ninde? Nyamara, muri documents umuntu ashobora kubona, abicishijwe udufuni cyangwa ibindi bitari umupanga (imbunda), niyo proportion nini. Bo ntacyo babavugaho.

41
Mushara 2020-05-17 05:57:41

KAREGEYA, hamwe n'abandi bose bagikomeza guhemukira no kugambanira igihugu cybabye aho kugihesha agaciro .....it's matter of time. Msahara wa zmbi ni mauti. You can run, but you won't hide.

42
Kano 2020-05-17 05:56:46

Kabuga ryamye mubufaransa nibisanzwe. Inyungu bari bamufiteho irarangiye knd 84 years ntamuntu ukihari!!!!!!

43
Madib 2020-05-17 05:57:24

Eh oky ntabyo twari tuuzi. Merci

44
Disponible 2020-05-17 06:02:39

Ikinyoma 100% uwamusimbuye mukazi se we yakoziki Kugirango afatwe ndunva ikibazo atari kabuga Ubutabera buzakorakazi kabwo kandi tuzamenya byishi tutarituzo

1  2  3