1  

1
Guhemuka ni bibi 2020-04-30 15:36:52

Wowe wiyise @Kpatrick ukwiriye kongera ugatekereza neza, icyo waba uricyo cyose nta shingiro gifite, kuko nta muntu n'umwe ukwiriye guhorwa uko yaremwe kuko siwe wiremye, uwo Bagosora urengera urumva kumwiyitirira byamarira iki umuntu w'umusaza nk'uyu, Imana yamuhaye kubaho, nyuma y'uko abo bose bakoze uko bashoboye ngo atabaho. Ahubwo biragaragaza ipfunwe utewe n'ibyakozwe wari ukwiriye kwitandukanya nabyo kuruta gushyigikira amafuti, kuko niyo amategeko atabikubaza, ubuzima burahari buzabikubaza. Iyarinze uyu musaza ngo ageze magingo aya nyuma y'akaga gakomeye yanyuzemo. Namwe irabarinze ngo irebe ko mwakwihana, cyangwa se ngo mubyange ibahore ibyo mwakoze. Ese wibwira ko abirirwa basahurirwa amaduka za Lusaka na Malawi ari ku busa, (abirirwa bajya gutanga za ruswa ngo babongeze iminsi y'ubuhungiro n'ibindi kandi bafite igihugu cyabo ariko batinya kugeramo kubera ibyo basize bakoze ) ni ukugira ngo nabo bumve neza uburyo bahejeje abandi hanze y'igihugu cyabo, ibyo baboneyeyo nabo basogongereho bumve, uburyo guhemuka ari bibi.

2
Kpatrick 2020-04-30 11:21:28

Yewe umunyarwanda yavuze ukuri ngo zitukwamo nkuru. Ubu abanyarwanda twese tuzajya dushinja Bagosora ngo twimvikanishe ko ibyo twakorewe bidasanzwe? Hari abahutu b abagome si bagosora gusa. Kdi mujye mwibuka ko natwe abatutsi tutari shyashya. Imana itugende imbere.

3
Byamukama Simon 2020-04-30 08:01:05

Pole Bwana Mzee, Gusa kuri iyi nkuru umunyamakuru akosore aho yanditse ko abari mu Rda bamenye iby'urupfu rwa Rwigema bakanahamba imitumba taliki 2 Ukwakira 1990 !!! Mubaze munandike neza amateka mwirinde kuyagoreka. Murakoze

4
UMURINGA 2020-04-30 08:28:18

Yego muzee wacu karamaga Imana ishimwe yakurokoye , cyane ko ari wowe muntu mukuru Imana yadusigiye ku musozi wose , nanjye ndabizi ufunze nari muto ariko ndabyibuka ndibuka umuryango wawe wose abana bawe twarareranywe turagirana inka

5
Kuri 2020-04-30 08:27:32

Ihangane wa mfura we,abo bagome umuvumo ubariho, amaraso bamennye abari mu biganza, Imana yakurokoye yarabamwaje kuko uriho ngo bamenyeko agati kateretswe n Imana kera no mu ki.

6
Eric 2020-04-29 21:30:38

Imana ijye yibuka ubugome bwabo kugera Ku bisekuruza igihumbi, Ihangane Mzee!!

7
Bonjour 2020-04-29 17:09:53

Alikwabahutu mana yanjye!!!!!!!!! Yewe Mana ntacyondengejeho nawe uruwokubabalirwa nimbaliwowe wabaremye warahahombeye pole. Nalingiye kuvugango nawe Imana Ikubabalire nsanga niwowe ntakundi ndifata

8
munyemana 2020-04-29 16:04:04

Kwanga umuntu waremwe mu ishusho y'Imana,ni nko kwanga Imana ubwayo.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.

9
kaka 2020-04-29 14:06:23

Muzee ihangane kandi Imana ishimwe kuko yakurokoye uzisazira amahoro.

1