1  

1
Rwejo 2020-06-27 13:03:13

Banegurana ari inege ba nenge itirora pe! Harya itangazamakuru ubu ryo rirunga? u Bwami bwari bushingiye ku ivanguramoko ku buryo nta mwami w'u muhutu u Rwanda rwaherukaga. Nonese rubanda rugari nirwo rwishyize hamwe ruti "dutangire twange abatutsi" kandi bari bamaze imyaka n'imyaniko babakorera??? Ntimukayobye uburari n'amateka. AMACAKUBIRI MU BANYARWANDA YAZANYWE N'UBWAMI (Shiku, umujishi, kunyagwa/kunyaga,..). Yari systeme itonesha bamwe, igapyinagaza abandi

2
donny 2020-04-12 19:22:55

Bwana Bizimana, ibyo byo KWITANA BAMWANA, uzi neza ko nta musaruro bizatanga à long terme. Ni nko gukoresha niba na serum, ahubwo placebo. Ngirango igisubizo nyacyo urakizi. Ni RECONCILIATION cyayo y'abanyarwanda, apana ya réconciliation trafiquée que les internautes connaissent bien. Pasika Nziza.

3
... 2020-04-12 08:25:06

Uzajye unyuzamo utubwire na za RUSHYASHYA uko zihagaze, débat ibe contradictoire.

4
Gitera cya Ngeze 2020-04-12 08:18:45

Ntabwo nzi niba ikibazo ari ukumenya uwatanze undi kubiba urwango hagati ya Gitera Yozefu na Ngeze Hassani kuko ukurikije imyaka Gitera aramubyaye. Ikibazo mbona kiri ahandi kandi gifite ingaruka zikomeye. Ni gute nyuma y’imyaka 60 Amategeko 10 ya Musa agejejwe ku Banyarwanda n’abogeza butumwa ( abasaserdoti n’abakateshisti n’ababikira bariho icyo gihe) umuntu nka Gitera wabatirijwe mu kwemera gushingiye ku murage w’Amategeko 10 ya Musa yenyegeza umuriro yifubitse amategeko icumi y’abahutu ntiyamaganirwe kure n’abashinzwe kurinda ubusugire bw’amategeko 10 ya Musa yinjiye mu mitwe no mu mitima y’abanyarwanda hakoreshejwe imbaraga twese tuzi mu mvugo ngo “Kiliziya yakuye kirazira?” Kuba yarabashije guhigika Gatigisimu yari isanzwe yigishwa cyangwa akayishyira muri “opozisiyo” agamije gushyira imbere inyungu yari yiteze mu mategeko 10 y’abahutu ntihagire umucira ishyanga cyangwa ku karubanda bazi neza uko umuryango nyarwanda wari wubatse, ibi mbona ari ikibazo gikomeye. Muti nyamara Gitera ni we wabanje mbere ya “za Kangura”. Ibi nabyo mbona ari ugucira ikibazo inyeri kandi ari urukonda! Kuba Ngeze Hassani mu Kuboza 1990, amezi 4 gusa Papa Yohani Paulo II avuye mu Rwanda, ashyira mu nyandiko no mu mbwirwa ruhame Amategeko 10 y’Abahutu, ikibazo gihita gifata indi ntera n’ubwo cyaba gishamikiye ku ruhererekane rw’amateka. Uti gute? Muri 90, Kiliziya mu Rwanda yari ubukombe. Perezida ari umukristu, ibintu byose ari “ibikristu” uretse yenda Ngeze bivugwa ko atari mu idini gatolika ariko nta gihamya mbifitiye. Ubukana bw’ikibazo buturuka ku gihe twari turimo. Abazi ibyo Amategeko ya Gitera yakoze mu gihe cye kuki bifuje kongera kubibona ? Kimwe na Gitera, kuba Ngeze Hassani atarigeze agirwa karobwa mu gihugu kimakaje “ urukundo rw’Imana na mugenzi wawe” bituma wibaza niba Amategeko 10 ya Gitera na Ngeze atari yo yashenye umuryango nyarwanda agahigika Gatigisimu n’amategrko 10 ya Musa yari yitezweho kudukundisha Imana n’umuturanyi. Jye sinari nzi ko ariya mategeko yari yarigeze kubaho mu Rwanda nari nzi ko ari ikintu gishya ubutegetsi bwa Habyarimana bwadukanye kandi n’ubu ndahamya ko cyari ikintu gishyashya kigomba gusuzumanwa ubushishozi. Kubishyira mu murongo w’amateka ukerekana uwabanje n’uwakurikiyeho mfite ubwoba ko byaduhwekereza ntitubone umugambi w’imyaka 4 leta yari itangije wo gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi. Isano iri hagati ya Gitera na Ngeze ni isano itaziguye kandi yari igamije ikintu kimwe: kumvisha abahutu ko badashobora gusangira igihugu n’abatutsi. Gitera ati “rubanda rugufi” Ngeze ati ” rubanda nyamwinshi”. Muri make nta Gitera nta Ngeze.

5
Ameza 2020-04-12 08:21:36

Ariko njye naje gusanga abo ba gitera banditse amategeko 10 y abahutu aho bakoze ikosa rigaragaza ko biyumvaga ko bari hasi ni aho batangiye kuzanamo "abatutsi"burya iyo umuntu ahamagarira abo yita bene wabo gukorana mu byiza rwose ntacyo ,ariko iyo azanyemo kuvugamo abandi nabi ni ikigaragaza ko ABA ababona hejuru we akibona hasi yabo, byanyeretseko abashakaga kurimbura abatutsi ni uko bari bifitiye complexe d INFERIORITE ,kuko burya iyo wumvako uzagaragara hejuru ari uko wishe ba runaka ni uko nyine uba wibona hasi yabo . Burya nta wahigira kurimbura abo atabonamo umumaro umurenze, ibyo rero akaba aribyo abakoroni bari babateyemo kuko ni system y abakoroni nabo ni uko bisuzuguraga kuko kurenganya no kwica abandi ariyo nzira bakoresha ngo babonwe hejuru kuko nyine batariyo nabo ni complexe d inferioritE bari bifitiye ndetse nuyu munsi ababakomokaho bamwe ni uko bameze. Naje gusanga ayo mategeko y abahutu ari agahezo bahumishaga abaturage b abahutu ngo bagirengo barabakunze kandi ubwo byari ukwishakira amaboko gusa azabafasha kwiyuzuriza inda zabo kandi umuturage w umuhutu ntibamuhe kuko yagumye ari umukene ashonje kandi bo ibifu byuzuye. naho aho ayo mategeko abasaba gushakana hagati yabo rwose ahubwo iyo babyubahiriza ubu ntituba twumva abana bishe ababyeyi babo ch ababyeyi bishe abana babo cg abishe abo bashakanye ,rwose ayo mategeko iyo bayakurikiza pe gusa bagakuramo kuvuga izina"abatutsi" kuko nubundi nta mututsi rwose wari kubifuza kandi afite bene wabo beza cyane. bityo rero kuzanamo iryo zina ni uko uwayanditse yibonaga hasi yaryo nta kindi kuko iyo wikunda wivugira ibyanyu ,abandi ukabareka, ariko iyo ubazanye mu mvugo zawe ni uko uba wibona hasi yabo nta kindi. aya mategeko rero sha kimwe munenga ni ukuzanamo izina Tutsi kandi we yivugira ko yari hutu naho ubundi rwose iyo baza kuyakurikiza bari kuba barasezeye ubukene ariko kuko intego y uwayanditse atari agamije icyiza kuri rubanda rugufi rw abahutu ahubwo yari agamije kubariraho niyo mpamvu nyine bagumye gukena nyamara we ari kwirira ibyo yabanyuyuje. Isomo ririmo ni uko umutegetsi wese uzitwaza ko ari kubavugira akabarobanura mu bandi yitwaza ngo muri bene wabo sha muzamwamaganire kure kuko uwo ni umunyenda ushaka kubariraho gusa, kuko baba bishakira amajwi gusa bakababwira amagambo asize umunyu icyo bita brainwashing namwe mukibwirako abakunda disi kandi ari inyungu ze aharanira, kuburyo mugumya gusonza we yariye, mukanyagirwa yibera mu mutamenwa, akabashora mu ntambara we akifatira indege agahunga. Ngibyo kabisa ibidindiza Afrika.

6
Kalisa 2020-04-11 23:11:48

Na n'ubu mbona itangazamakuru rikora nabi. Uruhare rwaryo mu kubaka umuryango nyarwanda rugenda rugabanuka, rirushaho kwamamaza ubusambanyi, ubwomanzi, ubunebwa, amatiku... Ni inshuro nke uzasanga itangazamakuru riha umwanya uhagije gahunda za Leta zigamije kuzamura abaturage, kubajijura no kubaka ubunyarwanda muri rusange. Birababaje kumva ko ushaka kwigisha ndi umunyarwanda, kwigisha indangagaciro z',umuco, kwigisha iterambere ry'umuryango... asabwa kwishyura ahubwo ugasanga films, indirimbo zishora urubyiruko mu busambanyi n'ubwomanzi zo zikishyurwa kandi zigahabwa umwanya urenga 60% !!!! Leta idufashe bikosoke.

1