1  2  

1
Pascal 2020-04-11 15:48:23

Ariko ndi kwibaza cg Minisante nayo ntiyifuza ko ikicyorezo gishira vuba mugihugu kuko nkeka ko abari muri iyi gahunda yo gukurikirana ibya covid19 bari guhabwa amafaranga menshi ya mission kuburyo bashyira kumunzani bagasanga Aya Ari amahirwe yimbonekarimwe adateze kuzaga akaba ariyo mpamvu Banga kugerageza uburyo bwose bushoboka bwatuma ubwandu bushya bugabanuka nonese nimba abanyarwanda twese turimo gusaba ko basi batubwira gusa agace runaka umurwayi yabonetsemo bakabya doreko amazinayo Ari sakirirego bivuze ko batifuza ko iyi ndwara ishira vuba ubundi iminsi igakomeza igatinda mission ariko yikuba ariko bamenyereye ko twebwe tubeshyerwa ngo turimo kugirirwa neza twicwa ninzara barimo kuduhemukira Minisante iriguhemba neza muri iyi minsi transport yubuntu kubaganga ba covid19 nyamara mutwumve Murakoze.

2
@Ngendahayo sadam 2020-04-11 14:52:18

Niko se Nshuti, wifuza ko bahera kwi izina ryawe? Kuko urayifite, uyanduza abo muhuye bose kandi utabizi. Nibyo bita porteurs sains. None se, porteurs sains nibagera kuri millioni 3, kandi igihugu cyacu gituwe na millioni 11, hari ikindi gitekerezo waduha? Mbaye ngushimiye. Twirinde ibitekerezo nk'ibyo bijyanye n'umukwabu...None mu gihugu cyacu, kuki badashyira ku karubanda abarwaye SIDA? Unsubize.

3
@Ngendahayo sadam 2020-04-11 14:52:18

Niko se Nshuti, wifuza ko bahera kwi izina ryawe? Kuko urayifite, uyanduza abo muhuye bose kandi utabizi. Nibyo bita porteurs sains. None se, porteurs sains nibagera kuri millioni 3, kandi igihugu cyacu gituwe na millioni 11, hari ikindi gitekerezo waduha? Mbaye ngushimiye. Twirinde ibitekerezo nk'ibyo bijyanye n'umukwabu...None mu gihugu cyacu, kuki badashyira ku karubanda abarwaye SIDA? Unsubize.

4
RKUS 2020-04-11 14:52:18

Abanyarwanda tureke umuco wo gihisha no guhishira. Uramubaza uti amakuru yawe ? ati ni meza . Kandi agiye kwa muganaga, uburwayi bwamuraje ku nkeke. Wamubaza uti se ko uzindutse ugiye hehe ? Ati hari aho ngannye hirya aha. Kandi agiye i Bugande. Aha niho ruzingiye. Ntibashaka ko ibyabo bimenyekana. Ariko kino bakwiriye kukivanamo umukino. Ahandi uwaketsweho buno burwayi afatwa nkuwakoze icyaha. Ndetse Leta zimwe na zimwe zashyizeho ibihembo byo kuvuga uwariwe wese ukekwaho ubwo burwayi. Minisante nitangaze aba barwayi ndetse ivuge aho batuye ,naho banyuze hose abantu babashe kwirinda. Nta banaga ryakagombye kubamo , nta n'igisebo cyo kurwara ibicurane wandujwe n'uwo mwegeranye. Kandi n'iyo igisebo cyabaho. Turi ku dealing n'uburwayi bubi . "gupfa no gukira". Niyo abantu baseba ariko abandi bagasigarana ubuzima.

5
blackman 2020-04-11 13:09:21

Igihe mureke ntange umusanzu wanjye mu kubaka igihugu, mureke dufatanye twese, mutambutse igitekerezo cyanjye aho kitagorotse bagenzi banjye batwunganire. Ni igitekerezo cya blackman.

6
AN 2020-04-11 13:09:21

Reka nunge mubifuza ko amakuru y'abanduye twajya nayo tuyamenyeshwa cyane cyane aho baturuka noneho abantu bakamenya zone ziri risks zo kwitondera, nabahuye nabo bakaba bakwitanga ibyo byakunganira iyo team ibashakisha mugihe umurwayi wavuze abo bahuye hari abo yibagiwe.

7
AN 2020-04-11 13:09:21

Reka nunge mubifuza ko amakuru y'abanduye twajya nayo tuyamenyeshwa cyane cyane aho baturuka noneho abantu bakamenya zone ziri risks zo kwitondera, nabahuye nabo bakaba bakwitanga ibyo byakunganira iyo team ibashakisha mugihe umurwayi wavuze abo bahuye hari abo yibagiwe.

8
blackman 2020-04-11 13:03:03

Mukomere mwese. Abantu benshi hano bafite ukuri cyane cyane igitekerezo cya Mwananchi. Icyo nakongeraho ni uko ingamba zafashwe ari nziza ahubwo ikibazo zatinze gufatwa, kuko wa mu rwayi wa mbere akimara kugaragara ababishinzwe bagombaga guhita bafata ziriya ngamba zafashwe. Ikibazo cyahabaye ni wa muco wacu w'Abanyafurika wo kwigana Abazungu bo mu burengerazuba bw'isi aho kureba n'ibyo ahandi ku isi bakora, kubera iki batahise bareba uko Ubushinwa bwari burimo kubigenza tukarinda kumara igihe twamaze nta cyemezo kirafatwa indege zizana abantu nta controle, abantu bidegembya nkaho ntacyabaye? Ubuse iri koranabuhanga tuvuga ko ryatumye isi iba nk'urusisiro twaribyaje uwuhe musaruro? Urundi rugero ni Koreya y'Epfo itarategetse abaturage bayo bose kuguma mu mago kandi baturanye n'ubushinwa, bo bakoresheje strategie ya mass testing aho bapimye abantu benshi bashoboka kugeza bamenye abantu bose banduye, hari n'ibindi bihugu byakoresheje ubundi buryo. Kubera iki tudakoresha mass testing muri Kigali, bagahera ku bantu baheze muri Kigali babuze uko bataha iwabo mu ntara, hanyuma abo basanze ari bazima bakabacyura bakareka kwirirwa bataka inzara? Wenda tuvuge ko nta bikoresho byo gupima bihagije byari bihari kandi niko bimeze kuko ndabona aho inkunga Jack Ma iziye aribwo dutangiye gupima abantu benshi. IKIRIHO NI KIMWE: NI UKO HARI ABAYOBOZI KUVA KU MUDUGUDU KUGEZA HEJURU BABESHYA MZEHE WACU. Kuko nkeka ko MZEHE afite amakuru nyayo ibibazo bimaze kugaragazwa n'iki cyirezo bitakabaye bihari. Nta gihe mu buhinzi batavuze ko bwifashe neza ndetse ko turi mu ba mbere muri Afrika; Abadepite birirwaga mu ngendo hagati mu gihugu no hanze bavuga ko bagiye mu ngendo shuri, mu by'ukuri nti byari ibinyoma koko? MZEHE baramubeshye kandi MZEHE wacu ni umuntu uvugisha ukuri uri STRAIGHT nkeka ko iyo atabeshywa tuba twemye. Ikindi ni abantu bagiye banyereza umutungo wa Leta ugenewe iterambere: ntawe utazi imishinga ya Leta yadindijwe n'iri nyerezwa ry'umutungo wa Leta (rapports za PAC na AUDITOR wa Leta, etc zirahari sibyo mpimbye), ibi byose nibyo bitumye tumera gutya nk'igihugu cyari kimaze kwandika izina. No muri USA, CHINA habayo ibibazo byo kunyereza, ruswa, imicungire mibi, ariko reka mbabwire aho bitandukaniye n'impamvu CHINA yahise itsinda Corona abazungu bikaba byabacanze. Muri CHINA umuyobozi utahuweho kunyereza ibya Leta cg mismanagement, barabamanika abandi bagasazira mabuso, CHINA ifite system y'ubugenzuzi kubryo bigoye kuba wabeshya ubuyobozi bw'igihugu! Muri za USA rero naho barabeshya cyane, niyo utahuweho ibyaha upfa kuba ufite inoti ugashaka avocat mwiza nta kindi, ushobora kuzapfa ukiburana utaha iwawe. Ok, tubireke turebe ibyacu. Sinavuga ngo hakorwe iki cg kiriya, Mzehe ni arebe ukuntu amakuru nyayo yajya amugeraho kuva ku mudugudu, ukazamuka kugera no muri minisiteri, ikibazo ni uko atakwifasha ari umwe, bisaba ko aba afite team iri strong, patriotic kandi iri visionary. Iyo urebye nka za CHINA, RUSSIA, IRAN, CUBA, VENEZUELA, NORTH KOREA usanga bafite system zubakitse ku buryo babasha kwihagararaho mu bihe bikomeye ndetse ntihagire n'ababavugiramo ngo babavangire uko biboneye kandi na Mzehe niyo vision ni uko mbona tumuvangira. N'abandi batanze umusanzu w'ibitekerezo byiza, niturebe ibidufutiye inyungu twese nk'igihugu muri rusange dukore igikwiye kiduhesha ishema nk'igihugu ubwacu tutitaye uko abandi batubona. Murakoze.

9
Ndayabos 2020-04-11 13:02:50

Turashimira leta yacu yu rwanda idahwema kuturebera icyatuma tubaho neza.twe muntara ndabyibuka baje gufata ucyekwa ko yanduye baramujyana,ariko bavandi ubwoba bwaratwishe abantu duhinda imishyitsi turitwararika kko twumvaga ko hari aboyahuye nabo,gusa byaje kurangira basanze arimuzima.ubwoba turabushira rero nakuyemo icyigisho kimeze gustya:abantu twifitiye ubusanzwe ububiko bwubwoba ninayomva budufasha kugira amacyenga.nanjye mbona hatangajwe amazina nabanduye ahobaturutse byafasha abantu gukomeza gufata ingamba zidasanzwe ,hanyuma inzara yo iraza gutuma ubwandu bwiyongera kko aho kwicwa ninzara bazicwa nokwica amategeko,nikombibona ahantu hose hari umupaka uhuza abantu hafungwe,hapimwe abantu bose bari mugace kavuyemo uwanduye kko imyirondoro yuwanduye irazwi murwego rwogukurikirana ko haba hari abo yanduje bakabyifashisha,amakuru mfite nuko umuntu ashobora kwandura kandi ntahite agaragaza ibimenyetso,nonese urumva uwagaragaje ibimenyetso yaba ataramaze abantu.njye ndumva ministeri yubuzima yatangaza umurwayi aho yaturutse bigafasha abahatuye,kandi abagenzura ishyirwa mubikorwa byamabwiriza bakagenzura niba ibifasha abantu kwirinda bikurikizwa murakoze

10
PO 2020-04-11 11:34:03

Minister Minisanté ati tugiye gusuzuma abantu bose bahuye n'abarwayi covid-19 bari POSITIF, bamaze amezi arenga bidegembya! Ibyo bisobanuye ko, bazapima abantu bose bahuye n'umuntu uri COVID-19 positif. Mu babonanye n'uwo Murwayi 1, harimo abazaba nabo positif. Abo nabo babaye positif, bahuye n'abandi bantu nabo bazasanga ari positif... Niba rero ari amikoro make yatumye ibyo bidakorwa mbere, Minister wa Santé yagombye gufungirwa muri Gereza imwe na Directeur wa OMS LONI (WHO). Ni amakosa ya ba amateurs. Abayobozi mubereyeho kutubera urumuli, apana kutujyana mw'ijuraburindi. Pasika nziza et courage à tous. Murakoze.

11
PO 2020-04-11 11:34:03

Minister Minisanté ati tugiye gusuzuma abantu bose bahuye n'abarwayi covid-19 bari POSITIF, bamaze amezi arenga bidegembya! Ibyo bisobanuye ko, bazapima abantu bose bahuye n'umuntu uri COVID-19 positif. Mu babonanye n'uwo Murwayi 1, harimo abazaba nabo positif. Abo nabo babaye positif, bahuye n'abandi bantu nabo bazasanga ari positif... Niba rero ari amikoro make yatumye ibyo bidakorwa mbere, Minister wa Santé yagombye gufungirwa muri Gereza imwe na Directeur wa OMS LONI (WHO). Ni amakosa ya ba amateurs. Abayobozi mubereyeho kutubera urumuli, apana kutujyana mw'ijuraburindi. Pasika nziza et courage à tous. Murakoze.

12
Ngendahayo sadam 2020-04-11 11:34:03

Mutubabariye mwajya mutangaza amazina yabo tukabamenya tukamenya naho baturutse guhisha amazina sibyiza kuko muzatuma handura beshi arimwe muhashira

13
Muganga 2020-04-11 11:34:03

RSSB(CBHI na RAMA) bazishyura amavuriro ari uko COVID-19 yarangiye?? Mwakwishyuye koko imiti ikaboneka n'abakozi bagahembwa? Muzirikana ko kugeza uyu munsi hashize amezi atandatu mutarishyura???(uhereye mu Ukwakira 2019 kugeza uyu munsi)

14
mugabo 2020-04-11 11:34:03

Uko bigaragara indwara iracyahari,nimureke tugume mungo ariko nanone leta nifate ukwezi kose kundi uhereye none tugume mungo,inakaze ingamba abantu baracyari benshi mu mihanda nahandi,Atari ibyo twashiduka mukwa 5 dufite abarwayi 500,Murakoze mubyigeho mukomeze ingamba tugume mungo

15
Jean 2020-04-11 13:02:06

Abahisha amakuru ba mbere ni aba bashinzwe ubuzima, kuko ibyo batangaza biba ari agace gato k'ibikwiye kumenyeshwa abaturage. Uretse wa muhinde wayitahuweho mbere y'abandi, harya abo bandi barwaye coronavirus n"abashyizwe mu kato, mwebwe ababizi mwambwira bakomoka he ? Mukahe kagari, muwuhe Murenge cyangwa Akarere. Abo bayitahueeho bitwa ba nde cyangwa bakoraga iki? Ese ni ingaragu cyangwa barubatse? Basanganywe izindi ndwara se cyangwa ntazo. Abatanga aya makuru ubwbo babona batanga amakuru yuzuye, none se aravuga ngo uwimana amakuru ko yahuye n',urwaye coronavirus azahanwa ubundi turabazi?umuntu ashobora kuba mu buryo bumwe cyangwa ubundi warahuye n'umwe muribo ukaba ntabyo uzi kubera amakuru atuzuye atangwa. "Habonetse abantu 4 barwaye coronavirusi, umwe yakoze ingendo hanze abandi bahuye n'abarwaye coronavirus Bose baravurwa ahabugenewe" ubwo amakuru akaba arangiye!?

16
Lisa 2020-04-11 10:46:11

Njye numva bibaye ari ibishoboka ubushobozi buhari bahera ruhande abanyakigali twese bakadupima urwaye akavurwa umuzima akaguma mu rugo azi ko ari muzima naho ubundi ushobora guhura numurwayi utabizi ukajya wanduza abandi ntagire ubimenya.

17
Alphonse 2020-04-11 10:17:57

Andika hano Turashima reta y'urwanda uburyo yita kubaturage bayo aroko Minister y'ubuzima igiye itangaza aho imirwayi akomoka byatuma nundi wese womuri akogace ufite ibimenyetso cg ukeka ko yaba yarahuye n'uwanduye yiyangira amakuru byihuse ndetse bigatuma abatuye mugace kabonetsemo umurwayi Bose bitwararika ntambaraga zibayeho.

18
Aloys 2020-04-11 10:17:51

Arikose ko turi mu kato mu rugo ndetse mu nzu. Aba bantu bashya bahurira ne n'abanduye? Mu bipimo igihumbi na... Hakenewe ibisobanuro byimbitse n'ingamba zindi zikomeye turinjirirwa cyane nka amerika n'ubutaliyani.

19
habimana jean damacene 2020-04-11 07:59:39

baturwanda mwese dukurikize amabwiza duhabwa naminisitiri wubuzima kuko amagara araseseka ntayorwa

20
habimana jean damacene 2020-04-11 07:59:26

baturwanda mwese dukurikize amabwiza duhabwa naminisitire wubuzima kuko amarara araseseka ntayorwa

21
Kalimba j d'amour 2020-04-11 07:59:22

nange numva bagiye batangaza amazina yumuntu basanze arwaye byafasha cyane abanyarwanda kumenya niba harahantu bahuriye nabo barwaye. kuko mushobora kuba mwaranahuye utanamuzi, ariko bavuze bati aha naha kuri centre iyi niyi Hari umuntu wagaragayeho covid 19 byatuma nabahatuye bitwararika kurushaho.

22
Mwanainchi 2020-04-11 07:59:19

Iyi communication ya MINISANTE iteye agahinda. Byari ngombwa ko Leta ifata ingamba zo kurwanya buriya burwayi bwa coronavirus. Ibyemezo bikomeye byatangiye gufatwa hafungwa amashuri, ukwezi kurashize. Dufite abarwayi batarenze batatu. Ibya Gumamurugo bimaze ibyumweru bibiri. None tugeze ku barwayi 118. Nta muntu urapfa. Icyo jye nibaza: 1)Abantu bazasubukura ibikorwa bibabeshaho ari uko bimeze gute? Ari uko nta murwayi n’umwe wa coronavirus ukiri mu gihugu? Ibyo byaba ari ukurota. N’uyu mwaka ushobora kuzashira tugifite abarwayi ba coronavirus batarakira. Tuzaba tukucaye mu ngo zacu se? Icyo mbivugira, uyu munsi (11/04/2020) n’ubushinwa uburwayi bwatangiriyemo buriho burasubiza abaturage hafi ya bose mu buzima busanzwe kandi bugifite abarwayi ba coronavirus barenze igihumbi ku bihumbi hafi 82 byanduye, abenshi bakaba barakize. Icyo bagenderaho, nuko nta burwayi bushya bukigaragara mu gihugu, abarwayi bashya ni abagaruka mu Bushinwa bavuye hanze. Ibihugu nka Autriche na Danemark nabyo byatangiye kuvanaho gahunda ya gumamurugo, kandi bifite abarwayi n’abantu bakitaba Imana. Espagne/Spain irashaka gusubukura ibikorwa by’ubwubatsi kandi iri mu bihugu bitatu bikazemo uburwayi n’abutaba Imana ku isi. 2) ikibazo cya kabiri: ese Leta yacu izatangira kuvana abantu muri gahunda ya gumamurugo ari uko nta bwandure bushya bukigaragara mu baturage abarwayi bose bari mu kato? Ariko bimeze, jye nakwibaza nti: ko intara zose zimaze ibyumweru birenga bibiri mu kato, niba hari izitagaragaramo uburwayi kuki abaturage bazo batemerewe gusubira mu mirimo yabo isanzwe, Gumamurugo ikaba yarongereweho ibyumweru bibiri ku banyarwanda bose ? Icyo nakwisabira Leta: Nitange amakuru asobanura aho abarwayi bashya bagenda bagaragara, nk’uko bikorwa ahandi. Bagende berekana abarwayi bashya, abitabye Imana, abakize n’abarembye intara ku yindi, akarere ku kandi, umurenge ku wundi. Nk’abataliyani bazi ko uburwayi bukaze mu majyaruguru kurusha ahandi mu gihugu. Imibare y’abarwayi bagaragara muri buri Leta ya Amerika burerekanwa umunsi ku wundi, na cartographie y’aho abo barwayi baherereye igakorwa. Natwe dukwiye kujya twerekwa imbonerahamwe y’uko uburwayi buhagaze intara ku yindi, mu mujyi wa Kigali, akarere ku kandi, umurenge ku wundi. Bityo abagomba gushyira ingufu mu kwirinda bakabimenya, bagumishwa mu rugo bakaba bazi ko bifite ishingiro. Naho ubundi nitureba nabi, inzara niyo izatumara. Usibye n’abari mu ngo mu mijyi ntacyo binjiza, abahinzi ubu ntaho bariho bakura imbuto, inyongeramusaruro n’ibikoresho bishya by’ubuhinzi kuko amaduka afunze. N’abashinzwe iyamanazabuhinzi abenshi bari mu ngo zabo. Igabanuka ry’imisoro nirigera aho n’abashinzwe umutekano badashobora guhembwa, Gumamurugo bazakomeza kuyubahirisha gute nabo bashonje? RWOSE LETA NIDUHE INTEGO ZISOBANUTSE Z’IYI GAHUNDA YA GUMAMURUGO N’AKATO. UBU BWIRU BUGAMIJE IKI?

23
Kimasa 2020-04-11 08:15:45

Bavandimwe,ikinigitekerezo cyanjye,wenda nundi atange icye twungurane ibitekerezo.ndasaba gvrnement yacu gushira igitutu kuri minisante,ikava mumabanga adafite agaciro.iyo muhishira abantu ngo ntimwatangaza amazina ,amaphoto yabanduye corona virus ,mwarangiza muti,uhishira uwahuye nurwaye virus,muzamuhana bwe ntimumutangaze,murunva uwahanwa mbere arinde?ko abandi bakomeye bavugwa twe turiki ?Ex:ministre w'ubwongereza,sumuyobozi,Papa,Tramp,kobipimishije abo2undi ko arwaye,abantu bakomeye duhora twunva bavugwa,nibicucu,muve murayomaranga mutima. Ushaka gukira indwara arayirata.kuko njye ninibonaho ibimenyetso nzishira kukarubanda,hose babibone uzi kotwahuye nawe abigenze atyo.nasaba nundi wese kujya abikoraryo,iyidwara ntakimwaro cyokuyivuga kowayirwaye,si SIDA,nayo benshi barabivuga.bitaribyo,tuzakomeza muribiiii mpaka rwese tuyanduye.

24
Fichel 2020-04-11 08:15:29

Bagiye batangaza intara akarere umurenge akagali umudugudu umurwayi yabonetsemo nabyo byadufasha mukumenya neza abo yahuye nabo bityo bikadufasha kwirinda no kuyirwanya

25
Ndashimye 2020-04-11 08:15:23

Hatorwe itegeko ryihariye ryo mubihe bidasanzwe ryemera gutangaza abanduye, aho bakoreraga, n'aho batuye. Njye ndumva twese ryatugirira umumaro kuko byafasha vuba guhagarika ikwirakwizwa rya Covid19.

26
nsoro wacu 2020-04-11 08:15:19

Ariko murinda mutera abantu ubwoba ngo barahisha cyangwa ngo banze kugaragaza abo bahuye nabo kubera iki? Habuze iki kugira mupime miliyoni imwe y'abatuye kigali? Byatwara igihe kinganiki? Ko dutora abayobozi b'igihugu umunsi umwe kandi mugihugu hose? Aho kwirirwa mwiruka inyuma y'abantu mutazi abo aribo naho baherereye ntimwafata iminsi itatu mugapima abanyakigali bose? abanduye bakamenyekana bakitabwaho abandi bagasubira mu mirimo yabo? Ubuse strategie yo kuguma murugo utazi igihe bizarangira niyo idufitiye inyungu? Mureke guta igihe n'amafaranga mwiruka inyuma y'umuyaga.

27
BWIZA 2020-04-11 08:14:47

Kongera GUMA MU RUGO no gukaza ubugenzuzi bw'abashoferi b'amakamyo ku mupaka wa RUSUMO birakenewe cyane. Byaba byiza ikamyo ikagira aba Dereva babiri,umwe usigara hakurya n'undi usigara ino. Mwibuke ko Tanzania yo itigeze ihagarika ibikorwa bya burimunsi.

28
Em 2020-04-11 08:14:37

Ariko buriya ntibyaba byiza abanduye bagiye babwira ababo bakekako bahuhe nabo kujye kwamuganganga. Kuko, kuzajya gukurikira ngo uwahuye nundi nawe amaze kwanduza abandi, ndibazako byazagorana. Nubwo utakwibuka bose abowakwibuka wabakangurira kujyakwamuganga ntibiharirwe ikipe ibishizwe ishakisha. Gushakisha biravuna..

29
Em 2020-04-11 08:14:34

Ariko buriya ntibyaba byiza abanduye bagiye babwira ababo bakekako bahuhe nabo kujye kwamuganganga. Kuko, kuzajya gukurikira ngo uwahuye nundi nawe amaze kwanduza abandi, ndibazako byazagorana. Nubwo utakwibuka bose abowakwibuka wabakangurira kujyakwamuganga ntibiharirwe ikipe ibishizwe ishakisha. Gushakisha biravuna..

30
Ruks 2020-04-11 00:10:38

Ndatekereza gutangaza abarwaye n agace baturutsemo (Nubwo ari part of medical secrets) bifasha abahuye nawe bose kugaragara no kwigaragaza ndetse n'abandi bari muri risk yo hejuru bitewe n aho abarwaye baturutse bakitwararika bidasanzwe...

31
Jean Paul KABEZA 2020-04-10 23:54:01

Njye numva buri m'unyarwanda wese yakwambara agapfuka munwa(face mask) tubaye twaboneka, ndetse n,ambwiriza asanzwe yo kurwanya ikwirakwira rya coronavirus akubahirizwa nko kuguma mu rugo , gukaraba intoki n'isabune n'amazi meza, n'ayandi.. Murakoze!

1  2