1  

1
Natus 2020-04-11 18:17:50

Abazungu murabitiranya,kuki mudatinya abantu babika aka Box k"indege imyaka igiye kuba hafi 30.Ukeka ko batagafite !Kuki batakerekana !Ni abahanga bagira gahunda ntibahubuka umunsi umwe uzasanga byose babishyize hanze nabwo kubw'inyungu bazaba babifitemo cg abana babo.Twe imitekerereze yacu igarukira kunda,kugwiza imitungo,igitinyiro n'icyubahiro niho duhera dushaka ko abandi bapfa burundu,abacu bakabaho muzabaze abavugaga ngo uzi ico ndi co ?bakoze Genocide bisunze support y'abazungu bumva ntawe uzababaza ayo maraso niko byagenze se?N'uyu munsi mbabazwa n'abategereje igisubizo cy'ibibazo u Rwanda rufite mu maboko y'abazungu !!? Umuzungu utuvuze neza uwo tukamusingiza,uvuze ibyo tudashaka tugashakisha uwamwanduje iyo COVID-19......harya abo bashenzi baturusha kumenya amateka yacu y'ukuri ?! kuyavuga uko ari niwo muti wadukiza ibi bikomere yaduteye.Kuyagoreka nitwe tuzabihomberamo kandi bizatuma abo bazungu baduhindura ibikoresho mpaka nubuvivi bwacu.

2
Mahoro 2020-04-11 08:54:29

Uyu wiyise Kami wagirango yakoreraga muri ONU. None se ko utatubwiye aho aka box ka ya ndege Kari? Ko utavuze abaturanyi BOSE tutumvikana. Ko utavuze ibitabo nyanditswe na babandi bakoze anketi zibitswe na ONU zitegereje wa murongo ntarengwa twiciriye. Ko utavuze ko iminsi yenda kuba 40.Iwateje intambara 90 niwe uzabazwa byose wanze ko dutabarwa namahanga 94.Demokarasi no guhagarika ubuhunzi bwabana babanyarwada ubutabera no kwishyira ukizana abana bacu bakubitiwe agafuni mu rugano.... twarabibonye ngaho Imana nitabare abarokoyse icumu tutarashira twese

3
Senga 2020-04-10 14:22:58

mwari mwabona iki?

4
Kami 2020-04-10 10:54:23

Mwabishaka mutabishaka amateka yose arrazwi kandi arabitswe. Azajya ahagaragara abayagiretse bumirwe.ONU ifite byose mumpapuro. Satellite zafashe amafoto kuva 1er October 90 kugeza uyu munsi. Akarere kose karahiye kubera ubujura bw'imitungo kamere. Mpatsibihugu nabayikoreye bose bazamwarwa banahanwe ikinyoma kijye hanze. Igisasu cyahanuye indege cyarafotowe uko cyatewe aho cyaterewe yewe nuwagiteye byose birahari. Murarwana ni iki.. Uganda na USA na Belgique na UK nibo bagambanyi bakuru abafaransa bisamye basandaye.. Ngayo nguko Bana mutari bakuru icyo gihe musome internet byose biriho no kuri site ya ONU.

5
Kami 2020-04-10 10:52:44

6
Bimawuwa 2020-04-10 00:33:56

ariko mubona reta yashaka ko iseba president arabizi neza ibyo arimo gukora ntashobora gukora mistake ko igihugu cye giseba inshingano ze zambere ni kurinda igihugu rero ntibashobora gushira istinda rishobora gutuma igihugu giseba.

7
Ben 2020-04-10 00:10:27

Iyi komisiyo nyitereye ikizere hakiri kare kuko abafaransa mbazi nko muri 1993 hano mu Muhima/NYARUGENGE birirwa kuri mucaka batoza interahamwe ziteguraga kurimbura inzirakarengane. Abanyarwanda amateka yacu ni twe areba naho aba bo nta kuri bigeze kuva nabamenya

8
mwijuru heza 2020-04-09 19:08:46

Andika hano erega uruhare rwabo bararuzi nuko baterura ngo bemere.

9
Munyaneza Ignace 2020-04-10 00:10:27

Ese macron we iyi komisiyo ashakako izamubwira iki atazi nkumuntu wari mubufaransa niba ntabyo yamenye we ntabushakashatsi yakwikorera ngo abone ukuri!? Komisiyo itarimo abanyarwanda ntacyo izatanga kizima ntimubutegereze. Ese ubundi Hari I tandukaniro riba hagati yubufaransa MRND Habyarimana nogutegura jenoside!? Kubitandukanya ni ukwibeshya cyaneeee!!

10
Robert 2020-04-09 18:24:38

@Lado Bamenya ushatse gutebya uvuzeko u Rwanda rwarega France muri UN wibukeko UN ariyo yabahaye uruhushya rwo gukora zone turquoise na Operation amalyriss Njye mbona nta ntandukaniro ari UN na France Ikihutirwa tumenye ibyacu naho abo tubareke twikemurira ibibazo byacu kuko ukuri ntibakuyobewe

11
Baziruwiha Yizefu 2020-04-09 18:24:38

Nubundi ibintu byose bitajya muburyo ubutegetsi bwu Rwanda bushaka nta narimwe bizishimirwa aha ndatandukanya ubutegetsi bwu Rwanda na leta yu Rwanda.Kuko ubutegetsi busimburana ariko leta yo igumaho.Harakabaho abanyarwanda na leta yu Rwanda.

12
Peter 2020-04-09 16:44:43

Abanyarwanda tutamenya neza umubare wabo bakesha ubuzima abafaransa. Wamujinya wali gusiga imbarwa. Amateka nyayo niyo azerekana ukuli. Se ko tutabaza Uganda na Bill Clinton ibyo bakoze?

13
Siradji 2020-04-10 08:18:12

Uwo ndega niwe ndegera Uregwa niwe wikoreraho ubugenzuzi Uregwa niwe mucamanza Uregwa niwe mwanditsi w' urukiko Uregwa niwe mubitsi w' idosiye Uregwa niwe musomyi w' urubanza Uregwa niwe ufite amapingu Ubushinjacyaha ntibwemerewe kwegera idosiye Ubushinjacyaha ntibwemerewe gukurikirana urubanza. Ubushinjacyaha ntibwemerewe kuza mw' isomwa ry' urubanza Ubushinjacyaha ntibwemerewe kubaza itariki urubanza ruzaberaho Ubushinjacyaha ntibwemerewe kuzana ibimenyetso cg abatangabuhamya Ubushinjacyaha buribaza impamvu urubanza rutabera ahakorewe icyaha. Ubushinjacyaha burahatirwa kumwenyurira no gukomera mu mashyi uregwa.

14
Rwejo 2020-04-09 14:05:18

Muri 1994 Macron yari umwana ariko inzobere ze zizi ibyabaye. Abibeshya ko bazamutamika ibyo bishakiye, ni ugushakishiriza ahandi. Umutego mutindi ushibukana nyirawo

15
LPo 2020-04-09 11:57:27

"Hari uwasabye ko iyi komisiyo yahurirwamo n’impuguke zo mu bihugu bibiri [u Rwanda n’u Bufaransa] yanenze ko nta nzobere n’imwe y’Umunyarwanda irimo". Iyihe nzobere y'Umunyarwanda se ahubwo? Hari abanyarwanda b'inyangamugayo ibi byose byabaye bahari hagati ya 1990 na 1995. Ikibazo ni za méthodes zizamo itekinika ryacu tutayobewe. Ku buryo kubona umunyarwa ufite jugement objectif, umunyarwanda qui resiste aux pressions politiques de tout poils, bitoroshye. Perezida Macron ari mu kuri iyo ngingo (il a raison). None iyo afata nka Twagiramungu Rukokoma...wari uhibereye... twaterera hejuru ngo ni revisionniste... Yafata nka Bizimana wa CNLG, ibyo ntibyatanga umusaruro kubera kubogama. Naho ibijyanye na compromis komisiyo yafata, birumvikana ko batazatatira igihango bagambanira igihugu cyabo. Kuko bibeshye gato, impozamarira yakwishyurwa, kandi YAVA MU MISORO YABO. Perezida Mitterand yakoreraga inyungu z'igihugu cye, ntitukabyibagirwe. Mbaye mbashimiye. igihe.com ntimukanyonge ibitekerezo byubaka.

16

17
Dieudonne Hakizayezu 2020-04-09 11:45:20

Uko babyitwaramo kose ni hahandi habo ukuri kose kurazwi. Bahengereye Mucyo atagihari nyine!

18
Patrick 2020-04-09 11:30:57

Nsinumva ukuntu abantu bicwa na macina na korera bakabyita jenocide yabahutu??? Abafaransa ntibashaka gutanga impozamarira niyo mpamvu bizagorana cyane kwemera ko bagize uruhare muri jenocide yakorewe abatutsi. Ese kuki u Rwanda rutamaganye ririyastinda ritarimo abanyarwanda bobireba???

19
Muhire 2020-04-09 10:57:06

kandi kandi icyo mushaka kubafaransa muzakibona.Baca umugani ko wirukana umugabo kera ukamumara ubwoba!!

20
Lado Bamenya 2020-04-09 09:50:12

Ukuli twe abanyarwanda turakuzi, ahubwo sinzi icyo ushaka kuli bagashakabuhake URwanda no' igihugu cyagombye gusaba UN gufata ibihano bikakaye UBufaransa Ujye wibuka kandi ko bagashakabuhake bakorana reka uzarebeko badasaba Amerika kujya kuruhande rwa France ahubwo bakikoreza urushyo rushyushye abahagalitse genocide kandi UN ikabiha umugisha Mwibuke ko yabaye ah' imbaraga z' u Rwanda kugirango genocide ihindulirwe izina bikuremo urujijo rw' ingengabitekerezo

1