1  

1
Mujyanama 2021-04-22 22:29:49

Urakoze @Munyiginya gukebura ba Rusahuzi, bayora iby'abandi babyita iby'iwabo nka Maheru. Burya ibyo wifashisha wakuye ahandi, ubigaragaza mu buryo butatu (3): 1) Kuvuga umwanditsi mu gika n'umwaka, ubundi ugashyira mu twugurizo n'utwugarizo ibyo yanditse; 2) Kuba washyira igitabo wabikuyemo hasi kuri urwo rupapuro (Footnotes); 3) Gushyira umwanditsi n'igitabo cye wasomye mu mpera y'igitabo (Reference Bibliographique). NB: Hari n'igihe inyandiko/igitabo wifashishije ubigaragaza (i) mu ntangiriro z'igitabo aho uba ushimira, cyangwa (ii) ahakurikiyeho ushyira amavomo/amasooko wakuyemo amakuru. Iyo bitabaye ibi, uba uri umunyoni ruharwa! Twibuke ko kuvogera umutungo mu by'ubwenge (violation of intellectual property) bihanwa n'amategeko, kandi nabonye abenshi - harimo n'uwatunzwe agatoki - bajya babikora. Agapfa kaburiwe ni impongo.

2
umunyiginya cyane 2020-07-09 14:23:45

ibintu Dr, Singiza avuga nge ndabyumva cyane pe! mu Rwanda nti turasobanukirwa iby'umutungo w'ubwenge (copy right). @Mbivuga, ntago umuntu wanditse igitabo ayoberwa uwa Mukoreshereje ubushakashatsi rwose. rero wikwiha umunyarwanda. kuba Nsanzabera jean de dieu yakoresha ibitabo bya Dr singiza ntibivuze ko ari umuswa (Nsanzabera turamwemera ku mateka y'uRwanda) ahubwo bivuze ko ari intiti ibasha gusesengura no gushakisha ibivugwa mu mateka y'uRwanda. umwanzuro: ni tujya dukoresha inyandiko z'abandi tujye twereka abasomyi aho inkuru yavuye (Reference). Murakoze murakarama, mugire impagarike n'ubugingo, imana y'iRwanda ihorane namwe

3
Dr Singiza 2020-07-03 17:24:58

Ku wiyise "Mbivuga", ubushakashatsi nakoze nabukuye mu bushyinguranyandiko bwo mu Bubiligi no mu Butaliyani. Uravuga uti "Niho na Nsanzabera yabukuye". Koko se nawe niho yakoreye ubushakashatsi ? Yabukoze ryari ? Abukorera mu zihe nzu z'ubushyinguranyandiko ? Wongereho ko Nsanzabera yashishuye n'uburyo nanditse ziriya articles, ashishura n'isesengura nakoze, ashishura n'amakuru yose nashyizemo. Igitabo cyanjye kiri online. Wanditse izina ryanjye kuri Google ukigwaho neza. Nsanzabera yasohoye igitabo cye muri kamena 2013, ni ukuvuga nyuma y'imyaka 2, articles zanjye zisohotse ku igihe.com. Nsanzabera Jean de Dieu YARANSHISHUYE nta kabuza. Birababaje ! Mu gusoza, ndagushimira "Mbivuga" nakwifuriza amahoro ! Yari njye Dr Singiza.

4
MBIVUGA 2020-04-02 12:56:20

BURYA INTITI ZACU ZIRASETSA RWOSE!!!Dr Singiza Dantès, AHO WAKUYE UBWO BUSHAKASHATSI NIHO NA NSANZABERA YABUKUYE, IBYO ARI BYO BYOSE BYABAYE MWESE MUDAHARI KANDI BIBERA KU BUTAKA BW'U RWANDA, NTABWO WABIVUMBUYE IKUZIMU, CYANGWA SE NGO UBIHANURE MU KIRERE, MWESE MUSANGIYE ISOKO Y'UBUSAHKSAHTSI KU BUTAKA BW'U RWANDA. NAHO KUBA YARAVUZE NGO BIRI MU GITABO CY'IMIZI Y'U RWANDA YANDITSE, NI URWEGO RWO KURANGIRA ABANYARWANDA AMATEKA YIMBITSE KURI IZO NZARA. ICYAWE SE KIRI HE NGO NACYO TUGISOME?? MURAGENDA MUKANDIKA IBITABO BYA MEMOIRE MWISHAKIRA AMANOTA MWARANGIZA KUYABONA NTITUMENYE IYO BIBA, NONE NGO BIRI MU GITABO CYAWE, KIRI HE SE?

5
Dr Singiza D. 2020-04-02 12:43:05

Muraho Bwana Nsanzabera, Mugize neza mwashyiraho aho mwakuye by'ukuli aya mateka. Ntabwo ari mu gitabo cyanyu "Imizi y'u Rwanda". Ahubwo mwayakuye muri articles nanditse, zigasohoka ku igihe.com. Links zazo ni izi: https://mobile.igihe.com/umuco/amateka/article/amateka-y-inzara-ya-ruzagayura-yo, https://mobile.igihe.com/umuco/amateka/byagenze-gute-ngo-inzara-ya-ruzagayura-icike-burundu-mu-rwanda, https://mobile.igihe.com/umuco/amateka/amateka-y-inzara-ya-ruzagayura-yo-mu-1943-1944-igice-gisoza Hasi ya buri nkuru, murabona ahanditse ngo "Inkuru ya Dantès Singiza". Nanjye izi nkuru, nazanditse nshyiramo ibyo nakuye mu gitabo nanditse cy'ubushakashatsi bwa Master's degree muri History. Ku bw'ibyo, mumbere imfura, ntimwiyitirire rwose ibyavuye mu bushakashatsi bwanjye. Murabizi neza rwose ko aya mazina, iyi mibare n'aya makuru atari ibintu mwacukumbuye ku bwanyu mu bitabo no mu bushyinguranyandiko. Mube Umunyakuli muvuge ko mwabivomye mu nyandiko zanjye, ntacyo bibatwara. Ahubwo nibwo bupfura, bitabaye ibyo byaba ari ubwambuzi nk'ubundi bwose ! Mbaye mbashimiye kunyumva. Muragahorane amahoro ! Yari njye, Docteur Dantès Singiza.

6
Dr Singiza Dantès 2020-04-02 10:59:46

Muraho Bwana Nsanzabera, Mugize neza mwashyiraho aho mwakuye by'ukuli aya mateka. Ntabwo ari mu gitabo cyanyu "Imizi y'u Rwanda". Ahubwo mwayakuye muri articles nanditse, zigasohoka ku igihe.com. Links zazo ni izi: https://mobile.igihe.com/umuco/amateka/article/amateka-y-inzara-ya-ruzagayura-yo, https://mobile.igihe.com/umuco/amateka/byagenze-gute-ngo-inzara-ya-ruzagayura-icike-burundu-mu-rwanda, https://mobile.igihe.com/umuco/amateka/amateka-y-inzara-ya-ruzagayura-yo-mu-1943-1944-igice-gisoza Hasi ya buri nkuru, murabona ahanditse ngo "Inkuru ya Dantès Singiza". Nanjye izi nkuru, nazanditse nshyiramo ibyo nakuye mu gitabo nanditse cy'ubushakashatsi bwa Master's degree muri History. Ku bw'ibyo, mumbere imfura, ntimwiyitirire rwose ibyavuye mu bushakashatsi bwanjye. Murabizi neza rwose ko aya mazina, iyi mibare n'aya makuru atari ibintu mwacukumbuye ku bwanyu mu bitabo no mu bushyinguranyandiko. Mube Umunyakuli muvuge ko mwabivomye mu nyandiko zanjye, ntacyo bibatwara. Ahubwo nibwo bupfura, bitabaye ibyo byaba ari ubwambuzi nk'ubundi bwose ! Mbaye mbashimiye kunyumva. Muragahorane amahoro ! Yari njye, Docteur Dantès Singiza.

7
Dr Singiza Dantès 2020-04-02 10:59:27

Muraho Bwana Nsanzabera, Mugize neza mwashyiraho aho mwakuye by'ukuli aya mateka. Ntabwo ari mu gitabo cyanyu "Imizi y'u Rwanda". Ahubwo mwayakuye muri articles nanditse, zigasohoka ku igihe.com. Links zazo ni izi: https://mobile.igihe.com/umuco/amateka/article/amateka-y-inzara-ya-ruzagayura-yo, https://mobile.igihe.com/umuco/amateka/byagenze-gute-ngo-inzara-ya-ruzagayura-icike-burundu-mu-rwanda, https://mobile.igihe.com/umuco/amateka/amateka-y-inzara-ya-ruzagayura-yo-mu-1943-1944-igice-gisoza Hasi ya buri nkuru, murabona ahanditse ngo "Inkuru ya Dantès Singiza". Nanjye izi nkuru, nazanditse nshyiramo ibyo nakuye mu gitabo nanditse cy'ubushakashatsi bwa Master's degree muri History. Ku bw'ibyo, mumbere imfura, ntimwiyitirire rwose ibyavuye mu bushakashatsi bwanjye. Murabizi neza rwose ko aya mazina, iyi mibare n'aya makuru atari ibintu mwacukumbuye ku bwanyu mu bitabo no mu bushyinguranyandiko. Mube Umunyakuli muvuge ko mwabivomye mu nyandiko zanjye, ntacyo bibatwara. Ahubwo nibwo bupfura, bitabaye ibyo byaba ari ubwambuzi nk'ubundi bwose ! Mbaye mbashimiye kunyumva. Muragahorane amahoro ! Yari njye, Docteur Dantès Singiza.

8
Ny7 Theophile 2020-04-02 10:58:36

NGUYU UMUVUGO WAHIMBIWE RUZAGAYURA,RUJUKUNDI, N'ANDI MAZINA MENSHI RUJUKUNDI by Nshokeyinka Rukengera abasaba iby'ubusa Iby'isoko byagenewe ab'imari Rwamukunyu ikabiza igikabwe Ntikumirwa ikubise urugi Mu kumenesha ababuze ibyo barya Imana yayitanze ho igihano Igihugu cyose gihonda intozi Intumbi zisegura imihanda Ihorana urwango Yanga urwenya I Rwanda yitwa Rujukundi. Bijya gutangira kuba umwaku Mu mwaka wa mirongo ine n'umwe Imvura yatangiye kuba nkeya Ntiyadukwira nk'uko bisanzwe Irakwiriranya ibihugu byose Ikeba ibikingi nk'ibya kera. Umwaka ukurikiye ho wa kabiri Tubona izuba ritangaje Abarima binanirirwa impama Impeshyi yihamira mu gihugu Nzeri n'Ukwakira barahinga Ukuboza kuje imyaka iruma Umukiro ugenda nka Nyomberi. Barapfa mu Bugoyi biragogana Bigeza mu Bikuku by'iheru Mu Bushiru n'u Buhoma Umuniho urahoga Biza u Rwankeri n'u Mulera No mu Ruhengeri rw'ibuzungu Biza i Rwaza mu misiyoni Bigera ahitwa Rya Zayasi Irabivuganya ibyo mu Kivuruga Inkonyi zo mu Bukonya zirabibazwa Barapfa mu Kibari cya Kalima Bigeza ahitwa Masangano. N'u Buberuka bwa Tomasi Burapfa u Bumbogo bwa Sano Bisingira za Rulindo Barapfa mu Mugoti wa Remera Barapfa kuri Jari na Rubingo Igihe isesekaye i Buriza Somuki zihuza na Rwubusisi Kuko baturanye mu ifasi Barayirwanya bitangaje Abahutu bihakana ibyo guhakwa Bajya guhingira Gonsensi Dore ko twifitiye imirenge. Igaruka mu Rukiga rwa Byumba N'i Ndorwa yose ya Nyabushyami Burapfa u Buyaga bwa Midalidi Bihita mu Ndorwa ya Katabarwa Biza mu Mutara wa Lyumugabe Ariko we yigirira amahirwe Irabatabara Rutamisi Urore ko imyumbati ari icyago. N'abapfuye b'icyo gihugu Ni uko bamazwe n'igihami Igihano cy'iyo mbuto batazi Kikabahinduka bariye. No mu Buganza kwa Midalidi N'ubwo hirya bwa Rutsinga Burya hatera amakuba akomeye Abahategekaga b'abashefu Babuva mo hungirwa Ilidefonsi. Rurashya u Rweya rwa Kalisa Bifata hakurya y'i Ntaruka Barapfa mu Gisaka cy'i Migongo. Gihunya yose ihonda inguri No mu Mirenge kwa Simoni Biza i Rukaryi rwa Butare No mu Bugesera kwa Jerari Burasikina u Bwanacyambwe. Bihita mu Rugerero rwa Kigali Bifata ku Kavuza n'u Ruyenzi Barapfa i Kagese na Mibirizi Barapfa ku Ijuru rya Kamonyi Rukoma abantu barakotsora. Barapfa Amayaga kwa Mukarage We bimutera n'ubuvukasi Bahihera undi mukarane. Bihita i Buhoro bwa Reramacu Bifata hakurya ya Kayumbu Barapfa ku Kivumu cya Mpushi No mu Marangara kwa Haguma. Bigaruka mu Nduga ya Kanimba Barapfa mu Rugondo na Tambwe Barapfa ku Rucunshu nka kera Barapfa i Gitare cya Vugiza Barasuhuka abo ku Ntenyo Bwa bukungu bwa Mirenge Tubura ahantu bwazimiriye. No ku Mukingo kwa Butera Bihita i Nyanza kwa Mukwende Bishyira kuri Busanza-Nord Izenguruka isi ya Sidirida Igira ngo izingure amazinga Itazazikura ubugiranabi Bakagira ngo ni Rutababarira Abariza incuke Inshuro zicogoye mu bakungu Rwagikoko ikubanya imihana Aho yahunahunnye ihagira igisare Igisebe cyayo kikahasigara. Mu gusesengura aho yaturrutse Twari twiyicariye iwacu Tuganira iby'iki cyago Mbaza abasaza bazi ubwenge Nti: Nkamwe mumaze iminsi Iyi nzara itera ahantu hose Ikazenguruka u Rwanda rwose Nk'aho itwaye ikarita yarwo Hari n'ubundi mwayibonye? Umwe, ati: Rwabugiri mba mwanga! Mwana wanjye sinkubeshya Aho si bwo bwa mbere bw'ibyago Amayara menshi yahoze atera Rwakiziriko yaje ndaho Rwarugereka nari umwana Uzi ko baca umugani abanyarwanda Ngo: Imana itera amapfa mu gihugu Itegeka n'aho bazahaha. Iyi yo nyobewe urugero rwayo. Turayikeka by'abanyarwanda Dore ko ntawe uyoberwa umwibye Tuti tureba iyi mvunamuheto Imenya kugenda ahantu hose Ikazazenguruka u Rwanda rwacu Nk'aho itwaye ikarita yarwo Iyi nzara turora si inyarwanda Icyayiteye cyizi ubwenge Iyi nzara ni iya Hitileri. Yahebye ukundi azatunesha Yica icyoko cy'abanyarwanda Agira ngo agerageze Abibumbye Ingemu z'intambara y'ababiligi Zibure uzizana ku rugamba Ingabo zihinduke ingarisi Ingamba zorohere Abadage. Ubwo ariko atazi ko Abibumbye Ari abarwanyi babikomeje Bakora inama yo kubinesha. Arabihagurukira Rekimansi Areba za kamyo z'uruhuri N'ibihumbi ntazi umubare Ashyira mo izitwa Visikongo Zitambukije ruvakwaya Mu kwikorera imizigo myinshi Aziha urugamba rw'abashoferi Ati: Ni mu cyerekezo cy'i Kongo Uti: Muzi ko u Rwanda ari urwe Kandi abyaye umwami warwo Nimutabare mu banyarwanda Inzara itamwicira abuzukuru Ikaba inshyuro mbi mu badage. Abanyekongo babyumvise Ntibatinda gukora itegeko Ingano zihururirwa ku murongo Imiceri icagurwa mu bigunira Bafite imyumbati y'ibivunde Bareba n'uburo bw'ubundi buryo Uretse ibishyimbo by'indi namuna Imodoka ziza ari uruvunge Igihe tugiye kugarita Tubona za kamyo ziragobotse. Tuganduka twenda ibyibo Imitima yuzuye ibyishimo Ari amajyambere y'ibyo kurya Bakagira ngo: Ni Rutisengeza abasoroma Abasore hasigaye ngerere Rwamurenguzi igira nabi Inama yazanye u'urwango Itera u Rwanda kuba umurare. Bwana Rezida biramuratsa Atumira bene amateritwari Ndetse na bene igihugu bose Inama yabo ibera i Kigali. Mutara atonganya ba shefu Ati: Najyaga mbona muzi ubwenge None ndarora musa n'ibiragi Murora u Rwanda uko rwabaye Ibyago byarutangatanze Ibihara bije ni ubushita Macinya irabica kwa muganga Tugize intambara mu Bulayi Leta yacu iri mu mahane Tugire iki cyago cy'inzara Kandi cyamarwa no guhinga! Leta ituzaniye ibishyimbo Nimusobanure ingarisi Zihererezwe mu misiyoni Zijye guherwa yo ibizitunga. Rujigo agarure abajya i Bugande Abadafite imbaraga zo guhaguruka Mubahe za shiku babihinge Gahuru yihishe mumuhige Uramutse yanze ko mumupimira Uwo mumujyane kwa Rucekeri Uwo azaba ari umupfu mumufunge. Nanjye nzajya nshaka umwanya Nyaruke nzaze kurora iwanyu Uwo nzasanga nta buhinge Azaba ari inka atazi ubwenge Ingabo nzaziha abanyamwete. Bene igihugu baza bose Bava yo bibasiye iyo nama Abavuza ihembe imitwe irameneka Abamotsi bihebera kuryama Inkoni irarisha u Rwanda rwose Twebwe abatwara na Rwubusisi Tuba dusanzwe tugira ubwoba Ubwira ari ubwo kujya mu murima Imirimo y'ino ingana guhamba Ntawe uririra guhumeka Kereka ahari ku cyumweru Inkuka yacu turayishoka Uko izamukanye mu Gasyata Hamwe hatuye Burugaravu Ingeri yimukira ibishyimbo Tugeza ahitwa ku cya Mutara Si ibishyimbo ni agatero. Mbese tubonye ko ijuru ryiza Mu wa mirongo ine na gatanu Nzababwira ubukire bwacu Yuko ntawe uzabirenza Sinzi ahari no kubugezaho. Bakayigira ngo ni Rwakamigabo Rwa Komabagwe Intambara izanye izakira Sugi Igira ubuhwihwi irahwihura Igira ubuzutu iraragaza Urutirigongo iruca mo kabiri Imukiza amabuno hajya urusunnyu Imukiza amatama hajya ubuhwihwi Imukiza amatako hajya amahango Amatwi iyatsindagira mo ibyatsi Ikura ubwenge ishyira mo ubwayo. Bayiha n'izina riyikwiye Kujya bayita Ntunyanjweho Inyamibwa igahemura abadakekwa Igira n'ingusho Rwagitinywa Igatinyura imfura guhemuka. Igira n'umwambaro w'umukane Igakangara abanyamurengwe Ikagamburuza ibigangaraye. Umugore agenda shishitabona Abana bigira imyarumba Umugabo agenda atakibasha Ageze mu mayira kiramuhereza Abura igihimba cyo kwihuta Abura ikinyangabo cyo kugenda Abura aho yajya aramanjirwa Inzara iramwica iramurahiriza Arabukwa inamba y'abasuhuka Ni ko kubikoma barajyana Ageze i Gitamba atanga inshyimbo Agura ubushishi arirabuza Ni ko kubasha kugera i Shango. Ahaheba ishweshwe ry'uwamuha Akabura n'ukura ibijumba Agiye mu nka za Gakeneye Ibyo mu bushumba biramuherera Baramuhinda abura aho yiba Baramuhihibanya aragenda. Amaze gusumira Nkuzuzu Inkuru irabundura mu Ngara Ngo ntibakugurire abadari Babarembeje babasahura Amaze gusumira Bushyanturi Ingingo zose izigira inteja Intege zicika urutentebuka Inzira irakubita ararambarara. Ananirwa ubwiterura ngo agende Abura n'ubwicara aho nto atuze Akumbagurika akwata ibyatsi Biramucika asubira hasi Nyibutsa icyije kuhamukura Ahura n'inka zibyukiriye Ntiyazitirimuka ho ngo agende Ahubwo azicara mu ruhando. Abagore baje kuzikamisha Babona icyago araganyuka Agana aho bicaye kubakeza Bakengerezwa n'inzara ashonje Ari uko nta mpamba yatwaye Arabibwira baramuyoberwa Arashyangaza by'abahorote Ati: Ntimukqangwe umudagari Burya aba azakira akaba umuntu Ntimundebe mutya ngo ndi imbwa Ni uko ari inzara igira nabi Igituma mvugira mu gihanga Kera nari mo igihangange Ngira n'abacu bakaba i Gihogwe I Gihara bazi ko nahorose Umuntu wanyambura ibisiga Akanyikiriza mu bwa none Namukirira nkaba umuntu we Namukorera akazampemba. Umukene muri bo w'impuhwe nkeya Udafite icyo ajya kumukirisha Aramwirengagiza aragenda Umwe muri bose ubarusha imbabazi Ubarusha n'icyo amuhembuza Aramwijyanira kumutunga Amuha iibijumba ariyokereza . Agira ibyo abana bamushigarije Agira ibyo yiseguye aho aryamye Agira ibyo yokeje bidahiye N'ibyo atoragura aho ahinga Avanga ubwangati n'ibijumba Inzoka y'intumbyi iratongora Ijigija ry'ingaramakirambi Ntiyahagarara kuganduka. Ni ko gucika Rwakamigabo.

9
Ny7 Theophile 2020-04-02 10:58:28

Iyi ngo yari mbi cyane, hari n'umuvugo bayihimbiye witwa "Rujukundi" ndawibuka nawize mure Secondaire:!! R U J U K U N D I Rukengera abasaba iby'ubusa iby'isoko byagenewe ab'imari, Rwamukunyu ikabije igikabwe Ntikumirwa ikubise urugi, ...... Bijya gutangira kuba umwaku mu mwaka wa mirongo ine n'umwe; Imvura yatangiye kuba nkeya, ........ Murakoze kutwibutsa kabutindi iyongiyo

10
Mujyanama 2020-04-01 19:12:33

Mana we, abantu barahashiriye. Imana izayiturinde ntizagaruke mu rwa GASABO. Gusa ni ugohora turi maso kuko ntawari uzi ko iki cyorezo cya VIRUS 19 cyayogoza isi. Inzara yica nabi, gupfa wumva, ubibona.

1