1  

1
Jean de Dieu 2020-03-27 14:59:00

Gutabaza birasanzwe

2
Dd 2020-03-27 10:36:56

@Joseph: ntago ndi kurengera uwitwa Samson wakoze analyse ye. Ahubwo nagirango ngaruke kuri facts mwanditse muvuga ko ibyo avuga atari fondés, kandi njye mu bumenyi bucye nize kuri iyo domaine, ndabona rwose analyse ze ahubwo zifite faits ziri bien fondés kurusha faits mwe mwapropoje. 1)Mwavuze ngo America yari gukingira (vacciner) abaturage bayo, urukingo rya ya forme ya coronavirus yari yakoze ngo itere mu bashinwa: nonese nihe mwari mumva bakingira abantu indwara itaramenyekana koko, kandi iyo bahamagarira abaturage kubakingira, bagombaga gusobanura impamvu babakingiye, amakuru bakaysshyira hanze!! Naho mu mahame ya OMS abantu bakingirwa hari aho icyorezo cyabayeho, cyikamenyekana. Ntago wakingira USA rwihishwa, gukingira bisaba campaigns. 2) abashinwa ba mbere bagaragazaga symptoms nk'izo abantu bagaragaza ubu. Aha nakubwira nkurikije analyse ya Samson, we yavuze ko abashinwa bakoze mutation kuri génôme ya virus abanya America bari babateje, bakayongerera capacité ya contagion , naho capacité symptômatique dans ce cas baba ntacyo bakozeho. Erega ama parasites barayakora muri labo, nk uko umu tailleur adoda umwenda akawuha modèle ashaka!!. Banashatse bayongerea symptômatologie, biterwa na objectif na coble zabo. Njye rero ku bwanjye nabonye analyse ya Samson isobanuye neza, ariko kwemeza ko ibyo avuga aribyo ntabwo mbizi. Icyo mbona ibintu avuga biri bien analysé. Gusa binabayeho ko abashinwa na usa bateza guerre biologique ntabwo byatangaza, nubundi hari hashize igihe ibi bihugu biri muri combat économique. Ni kenshi ibinyamakuru byanditse suscpicion de la 3è guerre mondiale (froide) entre ces deux pays. Kandi ikimara kugera iyi virus Europe, abayobozi baho (eg: Macron de la France, yavuze ko bari mu ntambara, intambara yo kurwanya umwanzi utagaragara. Kdi urebye ibiba, dégâts imaze guteza, nta n'umwe utabona ko iyi ari guerre biologique. On a pas forcément besoin d'avoir des armes pour faire une guerre. Iyi ni avis yanjye, il n engage que moi, et je respecte les avis des autres. Amahoro.

3
Agy 2020-03-26 16:48:43

Niba ashobora gucisha macye agasaba ubufasha kandi yariyitaga igihangange,yarigize umupolisi w'iyi si,asubize ubwenge ku gihe amenye neza ko ntawigira. Amarira y'imfubyi n'abapfakazi yahemukiye niyo atuma Imana imwereka ko aho yicaye hatavuze gukemura ibibazo. Ko ntaheruka kumva yigamba ko yarashe abanya Iran se?

4
Seruhanga 2020-03-26 15:38:21

Samson arabara inkuru ukumva nibyo pe! Gusa ngo "inkuru mbarirano iratuba". Tubwirwa byinshi ariko ukuri kwabyo kuba ari guke. "inzovu zirarwana ibyatsi bakahashirira" koko! Banyarwanda dukomeze kubahiriza amabwiriza duhabwa n'inzego z'ubuyobozi bw'igihugu cyacu turandure vuba coronavirus tuve mu kato kayo maze izo nzovu zikomeze kumarana dore ko ziyumva imbaraga. Bafite ayo gutera inyoni na covid-19.

5
Jean de Dieu 2020-03-26 15:26:12

Niba ukuri ari ukwa oms na zaleta wowe wabeshyaga ntukandike ubyo utazi neza nibibi

6
Jean de Dieu 2020-03-26 15:26:05

Niba ukuri ari ukwa oms na zaleta wowe wabeshyaga ntukandike ubyo utazi neza nibibi

7
Joseph 2020-03-26 15:35:20

@Ngendahayo Samson ntugakwirakwize ibihuha: kuko ibyo uvuga nta shingiro bifite, urimo kuyobya abantu badafite ubumenyi muri biological sciences nkawe nkuko nawe bakuyobeje. Amerika iyo ijya kuba yarayikoze wenda bakayihindura, yari kuba yarakingiye abaturage iyo yakoze, wenda urukingo ntirugire icyo rutanga. ikindi abashinwa nabo bafashwe ndetse banerekanaga ibimenyetso nkibyo abo wita ko banduye iyo nshya berekana. please ntitukajye tuza kuvuga amakuru tutanazi hano, thanks

8
Mimy 2020-03-26 15:37:38

What’s such lies. We are safe enough. I don’t know where you got this lies information.🙊

9
alegisi 2020-03-26 13:13:50

Ubwo se niba USA urimo isaba ubufasha the bizagenda gute?

10
Terimbere 2020-03-26 13:13:50

Munyamakuru iyi for wayikuye he se?Ndabona ishekeje

11
Terimbere 2020-03-26 13:13:50

Munyamakuru iyi for wayikuye he se?Ndabona ishekeje

12
Ngendahayo Samson 2020-03-26 12:11:42

_*Amakuru kuri Corona*_ _Umwe mu bashakashatsi ati" iyi Corona Virus yakorewe muri USA iterwa mu biribwa byagaburiwe abashinwa muri Restaurant imwe ikoramo abatariyani mubushinwa hagamijwe guhagarika umuvuduko w'Ubushinwa mubukungu. Iyi Virus abanyamerika bakaba bo bari bayifitiye umuti n'urukingo biyumvishako iramutse itorotse ubushinwa bo babasha kuyivura. Abashinwa bakibona uko byagenze babanje guhisha OMS nk'igikoresho cya USA ko hari icyorezo cyabateye ndetse banashakisha imiti bashyizeho umuhate ariko badashaka ko USA imenya ko cyabahangayikishije. Nyuma y'amezi 2 rero USA imaze kubona ko ubushinwa butigeze bushyirwa mukato nk'uko babyifuzaga ihita ibitangaza kuko yari ibizi neza maze bituma OMS nayo ishyira umuhate mugukangurira ibindi bihugu mugushyira ubushinwa mukato. Nyuma rero y'uko ubushinwa bubonye umuti w'iyo Virus, nabwo bwaje gukora bimwe umunyarwanda yavuze mumugani ngo:" ugusuriye ntumwishyure akwita ikiburannyo" maze bukora icyo nakwita ( Ndinda tujyane) bufata iyo Virus njye nakwita USA Virus buyijyana muri raboratory bayongerera ubukana arinabwo yahise ihabwa izina rya Covid-19 ubundi isubizwa abatariyani ngo bayisubize uwayibahaye ngo bayizane mubushinwa. Abatariyani rero nabo bakimara kubona ko icyorezo cyabagezemo bahise batabaza incuti yabo USA banahuriye muri OTAN maze USA ibabwira ko badakwiye kugira impungenge z'iyo ndwara ko bafite umuti wayo. Icyogihe nibwo ubutariyani bwahise butegeka ko imirimi yose ikomeza n'ibindi bikorwa byose bigakomeza harimo no guhurira muma kiriziya bagakomeza no guhana amahoro ya Kirisito. Gusa nyuma y'igihe gito baje kwicuza kuko baje gusanga imiti ya USA idafite ubushobozi bwo kuvura iyo Virus kuko uwo muti wari uwo kuvura Virus yatewe abashinwa gusa kuko yo yanduriraga mubuhumekero gusa naho Covid-19 yo ikaba inandurira no mugukoranaho ahubwo bisanga baramaze kwanduzanya kubwinshi. Bakimara kubona rero ko ibya USA ari ibiteshamutwe,bahise bafata ingamba zo gufunga ibikorwa byose bihuza abantu ariko byari byamaze kuba ubusa kuko bari bamaze kwanduzanya kubwinshi ndetse barananduje abandi banyamahanga bagiye babonana nabo baturutse mubihugu bitandukanye ndetse nabo banduza abandi ubundi biba uruhererekane ikwira Isi yose. Ubu rero Covid-19 ikaba yarabaye icyorezo gihangayikishije Isi ariko nanone nkaba mpamya ko ubushinwa buyifitiye umuti ndetse bukaba buniteguye kuwuha ibihugu by'ishuti yabwo bityo tukaba tudakwiye kugira impungenge twirinda kwanduzanya turi benshi kuko twanduye turi benshi umuti ushobora kuba muke ari nayo mpamvu mbakangurira kubahiriza amabwiriza yose atangwa n'ubuyobozi kugirango tutazarwara turi benshi imiti ikaba mike ubundi tugapfa gitariyani. Ibi nkaba mfite kandi ibihamya bibyemeza neza:_ _*1* Kuki USA ariyo yatangaje bwambere ko Ubushinwa bwugarijwe n'icyorezo gikomeye ngo none bukaba bwarabihishe OMS ? Ese si uko yifuzaga ko bushyirwa mukato?_ _*2* . Mbere y'uko inkuru iba kimomo ko ubushinwa bwugarijwe,muri USA hari hariyo inkubiri yo gushaka kweguza Donald Tramp ariko kubera ko yahise agaragaza ko yahanantuye umuvuduko w'Ubushinwa mubukungu bahise bamurekeraho ndetse n'ishyaka rye rihita rimugira umukandida umwe rukumbi uzarihagararira mumatora ateganyijwe mumpera z'uyu mwaka._ _*3*. Abashinwa banduye Corona Virus bapfuye mbere y'uko umuti uboneka ariko aho bawuboneye ntawongeye gupfa. Bivuze ko ataribo bakoze iriya Virus kuko ntawakora Virus ngo ayikwirakwize atarayikorera umuti kuko aba yiteguye ko yamugarukira. Bityo rero nkaba mpamya ko USA ifite umuti wavura abashinwa ndetse bw'Ubushinwa bukaba bufite umuti wavura Covid-19. Gusa ubushinwa bwo bukaba bwaranze gupfukamira USA bayisaba umuti ahubwo bukihutira kwikorera uwabwo._ NB: UKURI GUHARI MAGINGO AYA NIBYEMEJWE NA OMS IBI NIBYAVUZWE NUMWE MUNZOBERE ZA POLITIQUE

13
sezikeye 2020-03-26 11:23:51

Amerika yemeje gutanga 2 000 000 000 000 000 FRW ,nukuvuga 2 Trillions USD yo gufasha Ubukungu bwabo n'abaturage.President wa Kenya nawe yemeye gutanga 80% y'umushahara we.Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw'ibintu birimo kubera ku isi nkuko tubisoma muli Luka igice cya 21,umurongo wa 26?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma.Murebe ibintu bibi birimo kubera ku isi.Harimo iyi Virus yamaze abantu,ibiza bifite ubukana budasanzwe,ibitwaro Amerika,Russia na China barimo gukora biteye ubwoba bitabagaho mbere,bishobora kurimbura isi mu kanya gato (hypersonic missiles),etc... Rwose nk'umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n'isaha.Tuge twibuka ko na mbere y'Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje "kuburira abantu",ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w'imperuka.Bisome muli Matayo,igice cya 24,imirongo ya 37 kugeza kuli 39.Rwose iyi Coronavirus ni umuburo (warning). Duhaguruke dushake Imana cyane,kugirango tuzarokoke "uwo munsi uteye ubwoba cyane "nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11.

1