1  

1
Bobo 2020-04-06 06:44:09

Nyakubahwa Ndahiro rwose reka nkwisabire ikintu kimwe. Nuzajya wumva ijambo “Imana” ujye wumva ko arikindi kintu mudafite ubushobozi bumwe. Ndakwinginze rwose Imana ujye uyugizayo nujya mubya politike nibindi ukoramo byawe bwite. Niyo nama naguha nkumwana wawe. Murakoze

2
RUKUNDO 2020-03-27 08:41:23

Nta muntu n'umwe ndumva abwira abayoboke bo mu idini runaka ngo nibareke gukurikiza amabwiriza ya Leta. Ahubwo bababwira ko hejuru yo gukurikiza ibyo ubuyobozi busaba, barenzaho no gusenga. Uyu mugabo mbona ashobora kuba afite ibikomere bituma apinga Imana n'ububasha bwayo. Nta nkuru n'imwe ye iburamo 1. Gupfobya Imana 2. Gutukana ibyo byose Nyagasani arabivura umuntu akaba mushya. Dusabirane.

3
habimana deo 2020-03-26 11:20:25

Bwana Tom NDAHIRO,nkunda gusoma inyandiko zawe.Gusa ugomba kumenya ko Bible yahanuye ko mu minsi y'imperuka hazabaho ibihe biruhije nkuko 2 Timote 3:1 havuga.Ibi bihe turimo,biteye ubwoba kurusha mu myaka ishize.Kubera ko abantu bangije ikirere,byabyaye Climate Change kandi n'abahanga bose barabyemera,harimo babandi bashyizeho Doomsday Clock (Isaha ihanura Imperuka y'Isi).Ibyorezo n'ibiza turimo kubona,ni Climate Change ibitera. Nkuko tubisoma muli Luka 21:11,26,Yesu yari yarahanuye ibi byorezo kandi ko bizatera ubwoba isi yose mu minsi y'imperuka.Nizere ko wemera ko Imana yashyizeho Umunsi w'Imperuka nkuko bible ivuga muli Ibyakozwe 17:31.Ndabona witwa Tom,nkaba nkeka ko uri umukristu nyawe (true Christian).Dukurikize "amabwiriza ya Leta",ariko turusheho gushaka Imana cyane,twe guhera mu gushaka ibyisi gusa.Kubera ko bible isobanura neza yuko abibera mu gushaka ibyisi gusa batazaba mu bwami bw'Imana.

4
Charles 2020-03-26 10:10:59

Gukurikiza amabwiriza ya Leta ni ngombwa ku mukirisitu nyawe kuko iyibukiro rya kane muyo ibyishimo ariryo: "Yezu aturwa Imana mu Hekaru" , tuvuga ngo: "Dusabe inema yo kubaha abadutegeka". Ariko kandi isengesho ritarimo kubeshyera Imana rirumvwa, nta muntu ukwiye guhinyura abasenga. Muri 1917 Bikira Mariya yasabye abantu i Fatima gusenga ngo intambara irangire kandi byarabaye.

5
U Rwanda Twifuza 2020-03-26 08:15:08

Nibwo mbonye Tom yanditse adashyizemo ingengabitekerezo, bravo! Imana ihe umugisha igihugu cyacu, abanyarwanda aho barihose n’abayobozi umugisha. Dukomeze kwirinda covid-19 dushyira mubikorwa ibyo ubuyobozi budusaba.

6
Xavier 2020-03-26 08:15:08

Murakoze Tom, kuguma murugo niwo muti, Kandi rwose umukirisitu mwiza ni uwubahiriza amategeko n'amabwiriza bya Leta. naho abiyise Makire na Gasigwa bo ibitekerezo byabo bahawe rugari batanga ibinuka , uti ingengasi, icengeza matwara rya kinani, Gasigwa urashaka kuvugira baso wanyu, uzashyireho ikinyamakuru cyawe ujye uhora ubataka wenyine Makire uzamuhe akazi. turwanye Covid19 ntawusigaye.

7
Ndashimye 2020-03-26 08:15:06

Urakoze Tom, inkuru yawe nyisomye yose ndayirangiza noneho. Izindi nyinshi najyaga ntangira gusoma nkakubitana namatiku nkazivaho ntazirangije. Ariko ubundi wazahindutse koko ukajya wandika ibintu byubaka.

8
King David 2020-03-26 08:12:18

Wowe wanditse iyi nkuru Imana niguhe imbazi nukuri! Ikibabaje nuko mufata ibyi injiji zose zivuga mukabivanamo kubona ko Imana itagira icyo ikiza! Mugasigara mwishingikirije kubitekerezo byanyu! Inama leta igira abatura niyo! Simbihakana! Ariko kuvuga ko gukaraba biza imbere y'Imana biranyumije! Wabivuze neza ngo umuntu afite uburenganzira bwo kwizera ibyo yizera! Nawe komeza wizere ibyo science ikubwira ariko niyo utakwicwa na corona uzapfa! Ibyo gupfa science wishingikirije ntizabigukiza! Uhore rero wibuka ko imbere dufite izadukira Imanza! Baturage! Mwumve ibyo leta ibabwira! Mugume mungo zanyu, mukarabe kenshi, mureke kujya mubikundi ariko hejuru yabyose mushire Imana imbere!

9
Jojo 2020-03-26 00:45:39

Nibyiza cyane gukurikiza amabwiriza ya reta ariko ubu imana nidutabare koko ishoboye byose

10
Jojo 2020-03-26 00:45:36

Nibyiza cyane gukurikiza amabwiriza ya reta ariko ubu imana nidutabare koko ishoboye byose

11
Marlon 2020-03-25 21:34:06

Nibyo rwose dufatanye duhashye icyo cyorezo. Kuko tutagihashyije isi irakomeza ibure abantu twanashira tujenjetse.

12
be 2020-03-25 21:34:06

icyo nagukosoraho bwana tom nuko kibwetere yari yarigumuye kuri kiliziya gatorika ajya gushinga ibyo bi groupe bye. wimwita padiri rero. ubuse abaporoso ko bigumuye kuri gatorika ubu muzavugango abapadiri basabye abakristu kohereza amaturo kuri MoMo? munsubize

13
Makire 2020-03-25 21:34:06

Yaba wakomezaga kuvuga ibyerekeye ubuzima gusa indwara, ibiza ukareka gucengeza ingengasi murubyiruko u Rwanda rwaba rufite amahirwe.

14
Gasigwa 2020-03-25 21:34:06

Bwana Tom ko utatubwiye uruhare Juvenari Habyarimana na Geregori Kayibanda bagize muri iki cyorezo cya koronavayirasi? Cyangwa uracyegeranya ibimenyetso uzaba ubitumbwira mu minsi mike iri imbere. Turakwemera musaza.

15
be 2020-03-25 21:34:06

wahora niki wa mubyeyi we,hari uwitwa TB joshua ngo ibyo ngo yita imana byamubwiyeko coronavirus izarangira kwisi tariki 27 werurwe uyu mwaka.

1