1  2  3  

1
be 2020-03-28 02:13:03

@gahizatadeo, ibyobyo waba wishuka kuko hari abanyarwanda b'abagande na leta ya uganda yemera ubishatse naguha ingero nyinshi(ba kizza besigye, museveni ubwe n''umugore we,ba mugisha muntu, umugore wa bobi wine etc... ni benshi). ujye ubanza umenye uwo munyarwanda uwariwe uvuga,muri uganda bagize 25% ya population ya uganda.

2
gahizatadeo 2020-03-27 00:39:47

Ariko hari abanyarwanda bamwe bihaye kurusha abaganda bene igihugu kuvugira Uganda muteye isoni Utamenya iyo ava ntamenya iyo ajya. Umuntu yirirwa ahindanya isura y'urwamubyaye nawe ubwe ntiyikunda akunda indaye

3
be 2020-03-26 19:12:42

mbahe ubuhamya: nigeze kujya uganda (aho nari ngiye simpavuga) mpageze nasanze umusore w'umunyankore amvugisha mukinyankore mwerekako ntari kumva ibyavuga,icyo yakoze yagiye yiruka ajya guhuruza benewabo ngo umunyarwanda nateye. aho naraye mwijoro banyuzagamo bakarasa(ngo yewe banyumvisheko nabo bazifite) bukeye banteza umugandekazi ngo wenda nakunda abagore gusa yagiye yimyiza imoso,kumugoroba banzanira umunyarwanda waho turaganira mugurira ibiryo ariko ikimugenza nkireba aravuga arushye aragenda, mubyo yavugaga yambwiragako ngo "bene wacu" baza gushimuta abantu, namusubije wa mugani wikirura nintama. barakomeje bangendaho kugeza ntashye gusa icya ntangaje wa munyarwanda twaganiriye namubonye mu mujyi i nakasero (kampala) yambaye yafunze ninyenyeri ebyiri kurutugu. ntawankoze ntawantutse ariko mwijoro bararasaga (udusasu ducye) gusa icyo kibunda barashishaga ubanza giheruka kozwa kubwa idi amin. Ndabiyamye muramuke!!

4
Mabuno 2020-03-26 19:14:15

ibi ni kata abantu bo hasi batapfa kujyamo ngo bamenye ibyaribyo, ntaho bitaniye n'umugore n'umugabo babanye imyaka irenga 30 years,bakabyarana bagashakana umutungo muri iyo myaka yose ejo ukumva ngo bashwanye bari kwaka gatanya,uge ubigendamo gake , urinde ururimi rwawe utegereze igisubizo igihe kizatanga. gusa nagira inama abanyarwanda bari Uganda gutaha bakaza iwabo murwababyaye,kuko ubu noneho rubakira bose ntawe rwise umunyamahanga cg ngo bavuge ko ikirahure cyuzuye amazi.

5
xxxx 2020-03-26 18:36:19

Ni hatali

6
[email protected] 2020-03-26 15:26:34

Nimuhagarike guhunahuna amahoro ahinde

7
Dieudonne Hakizayezu 2020-03-26 15:35:20

Uganda irabafata ikabafunga hanyuma ikabarekura ibageza ku mupaka bagataha, ntawe yica. Nimuhumure rero naho atagezwa mu rukiko ntazaburirwa irengero.

8
Jean Paul 2020-03-26 15:35:20

Leta y'u Rwanda ikwiye kwiyakira, ikumva ko itashobora kongera gukorera mu nzego z'umutekano n'iz'ubutasi za Uganda ngo bishoboke. Igihe cyose bizaba bitarabaho, n'ubwiyunge hagati y'abayobozi b'ibihugu byombi buzagorana. Kimwe mu byatumye Museveni afasha FPR gufata ubutegetsi mu Rwanda, harimo no kugira ngo abanyarwanda bamufashije kugera ku butegetsi bave mu nzego z'umutekano n'iz'ibuyobozi za Uganda. Abategetsi bacu barabizi nabo, ariko barakomeza kwigiza nkana.

9
be 2020-03-26 13:13:49

afande kabarebe niwe wigeze kuvuga ati ko dufite igihugu noneho mujya guhunahuna iki ibugande?

10
Kelly 2020-03-26 11:24:00

Ariko rero iyi kinamico ngo Uganda yafunze abanyarda....ese igihe byahereye bivugwa mwe muba mujya he?nibwira ko nkamwe muba mufite amafr menshi ahubwo mwakagombye gukorera mu gihugu cyanyu Leta ikabona uko igukuraho imisoro ihagije apana kuyihunga ngo ushaka aho wunguka cyane,none c umuntu wo hasi azasora wowe ufite agatubutse ngo ugiye kuyashora ahandi urumva aribyo?nibo baba bigemuye kdi bazi neza ikibazo,rero ndumva rwose igihe dukunda twasubiza page inyuma tukareba ibihangayikishije isi muri rusange Dore duheze mu mazu apana abo baba bigemuye

11
Xander 2020-03-26 09:57:43

Imyaka ibaye myinshi ibi Biba kandi siwe wambere kudashaka kuva mu gihugu cy’abandi ubwo ibyo yahakoraga

12
John 2020-03-26 09:57:15

Abantu bahoze mu gisirikare cya RPA/RDF, ubu bakaba barahunze igihugu, bagomba kuba bazi abantu hafi ya bose bakoreraga inzego z'ubutasi mu gihe bari bakiri mu Rwanda. Aho Leta yacu ntigera aho ikabyibagirwa?

13
sibomanadidier 2020-03-26 10:12:40

Ariko iyo mwumva Uganda yirirwa ihohotera abanyarwanda mwarangiza mukajya yo mwebwe mwumva atari ukwiyahura? kwisuka mumikaka uyireba

14
karekezibarnabas 2020-03-26 10:12:32

Ariko se iyo mwumva Uganda yirirwa ihohotera abanyarwanda mukanga mukajyayo ubwo murumva atari ukwiyahira? Twagiye tureka kwisuka mumikaka tuyireba

15
vava 2020-03-26 10:12:08

Muraho, ntitwakishimira imyitwarire ya Uganda kubanyarwanda bahohoterwa ariko na none twe kumvako uwakora ibinnyuranyije n'amategeko atafatwa ngo abibazwe , gusa bajye bakurikiza amategeko. Murakoze

16
SAFARI 2020-03-26 10:11:08

NTABWO ATUNGUWE NAWE YARABIZI. YABONAGASE ABANDI BAGENDA AKUMVAKO BAJYAHE? NTANUWAMENYA IBYATUMAGA ADATAHA.

17
Eric 2020-03-26 10:59:44

Nonese abanyarwanda bari Uganda nibazajya bakora ibyaha baze babareka kuki muhita mubihuza na politique . Umunyarwanda Abe bitotori

18
Mbobo 2020-03-26 10:59:37

Nimureke ubujyenzacyaha bukore akazi kabwo nababura ibimenyetso azataha nibiboneka Kandi ashyikirizwe inkiko kuko ntabudahangarwa Kuba umunyarwanda bimuha. Inzego z'umutekano ntawe zirasa Kandi urebe Aya mafoto ubona ko ntaguhutazwa kurimo. Ikindi Kandi leta yacu yadusabye kwirinda kujya Uganda sinzi icyo yakoragayo. Murwanda nta byayi bihaba kuburyo ajya kunywa icyayi I bugande???

19
Kale 2020-03-26 08:15:08

Abarikwibaza ngo kuki ariwe wenyine bafashe! Mutekereza ko cmi yakwikora munda igafunga abayoboke ba rnc, fdrl, rudi urunana nabandi banzi b'igihugu? Ubwo wasanga uyu yaranze kwifatanya n'abagome akabizira.

20
kwizera patric 2020-03-26 08:15:08

nibatahe

21
Ineza.Fravia 2020-03-26 08:15:08

Njye ndumva uganda yatekereza kubagande buzuye kubutaka bwurwanda uburyo bishyira bakizana ntawubakoma igatekereza no kumubano yarifitanye n,urwanda ikarekeraho gukorera abanyarwanda iyinshwa rubozo murakoze

22
Gatyazo 2020-03-26 08:15:08

Amategeko akurikizwe.

23
Gatwaza 2020-03-26 08:15:00

Ariko kuki ibitekerezo muri kubimira? Nongere mbivuge yanyaga uganda gukora iki ko wumva yakoze mu nzego zitandukanye mu rwanda? Bamwitunireho amategeko akurikizwe.

24
Eee 2020-03-26 08:14:51

Birirnde kujya kuzerera muguhugu cyabandi , bakirinde nkuko twirinda coronovirus , kotwicara Murugo bigashoboka nabo bahirinde. Uwiyishe ntaririrwa.

25
Habineza 2020-03-26 08:14:43

Muragirango Uganda ye gucunga umutekano,abanyarwanda batuyeyo ni benshi kandi ntibahohoterwa,uyu se hali uzi ibyo akora...???Buliya ibikorwa akekwaho bizamenyekana.

26
Kaka 2020-03-26 08:14:37

Inzara iratumaze kubera ibibazo bya Corona. Mufite umwanya Koko woguta kumuntu mutazi ibyamaze imyaka ibiri akora Muri Uganda?

27
Sagahutu 2020-03-26 08:13:46

Hano hari abanyarwanda baba muri Uganda bakorana n abarwanga Igihugu ndaseka iyo nasomye ubutumwa bwabo aha πŸ˜‚πŸ˜‚πŸ˜‚. Ngo banza ubutasi bwa Uganda bukaze??? Umuntu muzima wuzuye ubwenge uterura gute ukavuga ibyo? πŸ˜‚πŸ˜‚πŸ˜‚ buriya rero muziko muri mugihande cyiza kirwanya Leta? Ahubwo muzicwa n agahinda kuko mbabwije ukuriko ko maneko z urwanda ntabwo mwazimenya kuko ziri muri bariya mukorana ndetse no mu ngabo za Museveni πŸ€·πŸ½β€β™‚οΈπŸ€·πŸ½β€β™‚οΈ Ubu kuva aho mwabereye ibigoryi mwibaza ko aya makuru yose bayakurahe? πŸ˜‚πŸ˜‚πŸ˜‚ ariko ye ngo murarwanya Kagame?? Kagame erega ni twese kuko turamukuuuuuunda β€οΈπŸ’•πŸ’•πŸ’•

28
Gatwara 2020-03-26 08:12:42

Akanirwe urumukwiriye ko wumva yakoze mu nzego zitandukanye yagiye kumarayo iki? Za maneko z’ibihugu byombi ziraziranye.

29
Rutamu William 2020-03-26 00:46:06

Yajyaga he nabone

30
Yves 2020-03-26 00:45:57

Kuki ari we wenyine gusa bafashe abavandimwe be baba Uganda bakabareka? Mubikurikiranewasanga est afite indi mission.

31
amani 2020-03-26 08:12:37

oya ibi nibyiza inzego zumutekano za Uganda turazishimiye

32
Agy 2020-03-26 08:12:32

Ese leta ijye ijya gufata abatu ibashyiremo amapingu ngo irengere ubuzima bwabo? Uri ahantu ubizi neza ko batagushaka,warangiza ukahumira. Niba bafata n'utazi gusoma no kwandika, we yumvaga arwana n'iki? Ntekereza leta yari ikwiye kureba uburyo byanyuramo igasabira abanyarwanda bari Uganda gutaha iwabo. Ubyanze akimenya ntazongere kugora leta

33
Gasigwa 2020-03-26 08:12:26

Ko mutavuzeko yaranafite ubwenegihugu bwa Uganda? ese burya haracyari abanyarwanda batuye Kampala? narinziko bose babafunze, babishe cyangwa se ko bagarutse mu Rwanda. Iri ni ihurizo ku banyamakuru banyu baba bashaka gufaturuhande rumwe kuko iyo uvuganye nabanyarwanda bari ibugande bakubwira ibitandukanye cyane nibyo twirirwa dusoma ku igihe.com

34
munyakuri 2020-03-26 08:12:15

Kuwa uyu mugabo uganda yamukekaho icyaha runaka ikamufata njye sinumva ikibazo kirimo. Mu masezerano ya gatuma se harimo ko nta munyarwanda uganda yemerewe gukoraho iperereza? Mwabajije uruhande rwa Uganda rubivugaho iki? Gufata uriya mugabo sibyo bisobanuyeko amasezerano atashyirwa mu bikorwa. Amasezerano ya gatuna ntaha abanyarwanda uburenganzira bwo gukora uko bishakiye muri uganda nibabakoraho iperereza ngo babihuze nimibanire yibihugu. Umugande nakorera icyaha mu rwanda tukamukurikrana bizaba bivuze ko nta mubano u rwanda rufitanye na uganda? Mwitondere ibyo mubwira abanyarwanda plz

35
Mandela 2020-03-26 08:12:12

Ariko ubundi aba bo bagiye banywa ibyo byayi mu rwanda cg bagakorera mu rwanda?? Aba bagande bigaragara ko Hari bamwe mu banyarwanda badashira amakenga kuko ntabwo bafata Bose. Ubuyobozi bwacu rero bwasabye kenshi abanyarwanda kwirinda kujya mu bugande bufunga n'imipaka. Uyu rero sinzi icyatumye avunira ibiti mumatwi ntiyumve inama z'abayobozi.

36
Taka Taka 2020-03-25 21:34:06

Ubwo baramuvumbuye. amategeko azakurikizwe

37
Christ 2020-03-25 21:34:06

Ubutasi bwa Uganda bushobora kuba bukaze.

38
Mberakurora 2020-03-26 09:56:57

Umuntu akorera mu Rwanda ibigo bikomeye nka MTN na Rwanda Revenue Authority, akaba ari umunyamuryango wa ICPAR yihariye amasoko y'ibaruramari mu gihugu, yarangiza akajya gushakishiriza imibereho i Kampala? Wa mugani wa Jenerali Kabarebe, ni ukujya guhunahuna pe!! Uwiyishe ntaririrwa.

39
ggg 2020-03-26 09:56:56

Ntakitagira iherezo. Ni ukubiha igihe gusa? N'ubwo imyaka yashira ari ingahe. Bizarangira.Naho wowe uvuga ngo baraziranye, ibyo ni ukwishongara cyane. Iyaba yari wowe barimo gukorera iyica rubozo.

40
gisubizo joshua 2020-03-25 21:34:06

turihanga nisha uwo mugabo n,abanyarwanda bariyo tubashishikariza gutaha murwatubyaye.

41
gisubizo joshua 2020-03-25 21:34:06

turihanga nisha uwo mugabo n,abanyarwanda bariyo tubashishikariza gutaha murwatubyaye.

42
lg 2020-03-26 09:56:18

Narabivuze Museveni ibyo avuga imbere yabandi abayobozi bitandukanye nibyo akora kuko imbere yabo yigira umuntu mwiza aliko sibyo bibabiri kumutima we kandi baxaguma uko imyaka yose azaba agitegeka muli make yumva abayobozi bu Rwanda bagombye kuba ali abakozi be ategeka ibyo ashatse.kandi badashoboka mbabazwa.nahora mu nzira ngo barumvikanisha*

43
.. 2020-03-25 19:07:36

Muraziranye. Mufitanye amabanga, kandi muzi neza uko inzego z'ubutasi zikora. Yihangane.

1  2  3