1  

1
Clauby 2020-03-29 07:33:03

Hano mu gatenga umuceri wa tanzaniya uragura 31k ku mufuka wa 25kg. Ibirayi 350 hari umucuruzi nabwiye nti ko ibiciro byawe bitandukanye n'ibya ministeri ati iyo ministeri c aho kubagora iyo bafata ibiryo bakabibaha ku buntu mutiriwe muta umwanya muza guhaha. Ibiciro batanze ntibyubahirizwa rwose. Numero batanze nayo ntiwahamagara ngo bakwitabe

2
kado 2020-03-26 08:15:08

ibiciro byatanzwe kubacuruzi barabimanitse Ariko ntibyubahirizwa iyo umuguzi abyanze bahita bamwima ibicuruzwa, ikindi Nuko numero zitangwa Umuntu iyo azihamagaye batitaba sukuvuga ko iba ihuriweho nabenshi igihe kinini zirasona ntibitabe cg ugasanga zitariho. ibyo byo kubeshya abaturage nabyo bige bigira aho bikurikiranirwa

3
Dudu amibi 2020-03-26 08:12:55

Amakara yagenze burenze 14k avuye kuri 9k

4
Mutabare 2020-03-26 08:12:47

Baze hano kanombe utaragera mukanogo hafi na Auberge barebe uburyo amaduka ahari yurije ibiciro, kuburyo noneho hari nufie iduka hari abo yima ibicuruzwa banamwishyura kugiciro yishyiriyeho ngo ntabashaka gusa. Minicom telephone bashyizeho ntibayitaba ubwose abaguzi babaha amakuru bate? Abacuruzi bahano kawunga ikiro kiragura 1000 frw, gasazwe kagura 800 frw, umuceri 1500 frw usanzwe ari igihumbi mbega cyeretse muhageze gusa mukabatwara tukaruhuka. Amata yinyange baragurisha ikarito 6000 isazwe itayageza, amakara umufuka ni 14000 frw. Icyababwira ikiraha mwebwe

5
Tom 2020-03-26 00:45:47

Amakar yo kubiteka arava he ko ahenze se?15000-18,000 frw I Kigali leta nidushyirireho igiciro cy',amakara kuko turashize

6
jean 2020-03-25 21:34:06

bagere Hano nyamasheke centre tyazo maze bihere Amaso. umuceri urahenze cyane. eg: Thailand ni 33,000 kuri 25kg nibindi

7
Jeanne 2020-03-25 18:53:57

Ese MINICOM nta cyo ivuga ku bacuruzi b'amakara ko bayazamuye bikabije?Nk'ubu umufuka waguraga ibihumbi icyenda bawuzamuye bawugeza kuri cumi na bitanu.Nageregeje guhamagara kuri ya numero ya MNICOM ariko kuva ejo ntibaranyitaba.

1