1  

1
Lola 2020-03-26 11:20:13

@jolie, ntawe uhakanye ko bafite uburenganzira ku gihugu cyabo. Ariko nibategereze akato mu Rwanda karangire. Tubanze turwane n ubwandu buri mu gihugu. Nibirangira dusigare duhangana n abava hanze y igihugu. Naho kubivanga byatugora. Cyane ko noneho hari n ubwandu butinda kugaragara. Muragira ngo tuzabe nka za Italy ziri gupfusha abantu 800 ku munsi. Buri wese abe agumye aho ari. No mu gihugu imbere hari ababuze uko basanga imiryango yabo.

2
jolie 2020-03-26 08:13:36

Erega nabo ntibataha kubushake bwabo,ubuzima bwahagaze ahantu hose waje kwiga cg urakora,nigute waguma munzu wenyine utarikumwe numuryango wawe.mugerageze kubunva.no kunva leta.buriwese afite uburenganzira mugihugu cye.Murakoze

3
AKUMIRO 2020-03-26 09:56:48

Ariko c ibi byo ni ibiki bagumye iyo bari ?ubundi c barahunga iki ko no mu Rwanda CORONA ihari?ahubwo baje kuyongera.Mwari mwarafashe ingamba nziza none murimo kwivuguruza.Niba mwari mwiyemeje gufunga ikirere nimugifunge buri wese agume iyo ari nk'uko no mu gihugu imbere tubisabwa.Ibaze nitugira abarwayi bangana nabo muri za Italie!bazashyingurwa hehe ?Nibe nabo bafite systeme yo gutwika imirambo nubwo nabo bitaboroheye kd ari igihugu gikize.Ahaaaa!.Nimureba nabi agahugu kacu karazima ku Mugabane w'isi.

4
Callixte 2020-03-25 18:57:47

Twizere ko abo bavandimwe bacu bakigera i Kanombe Leta ihita ibashyira mu kato k'iminsi 14, gupima umuriro wonyine ugahita ubohereza muri community numva bidahagije. Bitabaye ibyo bashobora kuba bayizana bakanduza abandi birinze. Murakoze!

5
Zxavy 2020-03-25 18:53:57

Ariko abanyarwanda nkaba Mporanyi mukwiye kuva mubujiji rwose. Umuntu uje agashyirwa mukato 14jrs yatera ubwandu gute ? Umunyarwanda utari murwanda nawe afite uburenganzira kugihugu cye ni nacyo kimufite munshingano uko uwaheze Nyabugogo ahangayitse biri munsi cyane y'uri ishyznga. Baze dusangire ibyo dufite ibyiza cg ibibi.

6
Protogene 2020-03-25 18:53:57

Mporanyi inama zawe sizo kuko umuyobozi bacu buzi neza ingamba bwafashe . Abagaruka iwabo ntiwababuza ayo mahirwe . Gusa umenye ko iyo bageze mugihugu cyacu bashyirwa ahabugenewe mukato mugihe cyateganijwe

7
Kelly 2020-03-25 17:36:59

Ibyo mwadukoreye birahagije nimukomeze nyine mubazane badukongeze,ubu c jye ko bambujije kujya mu ntara abo bo muri kubazana mu ruhe rwego kdi Ari nabo bayifite?birababaje kuba umuntu atazi naho airport bikarangira ahuye n'ubu buzima bushaririye gutya mugakomeza kuza kumuturaho iyo migogoro kdi namwe muzi nyirabayazana w'iki kibazo.SVP nibagumeyo ibyo batuzaniye birahagije

8
Gakwisi 2020-03-25 16:03:22

@uri Mporanyi koko, abavandimwe bacu abanyarwanda ntibatahe iwawo ? Urumva ukomeye mumutwe .Abantu base batashe mubihugu byabo. Uwanduye nutanduye niko bimeze. Rata numutahe uwo Mporanyi we aryanywe ndera

9
Mahoro 2020-03-25 15:32:41

nukuli bagerageze iyo ndege ntizabasige.ndunva bimeze nko kwinjira muri ya nkujye ya Nowa

10
Zali 2020-03-25 15:32:41

Ariko se ibi ni iki ? Kuki bihutira gutahukana abava hanze y'igihugu baza kongera umubare w'abarwaye ? Niba ari ugushaka gutahukana abaheze mu nzira bahere ku banyarwanda baheze mu gihugu imbere (Gare ya Nyabugogo) babuze uko bagera mu Turere twabo. Rwose hari ibyemezo bifatwa ugasanga birimo kwivuguruzanya.

11
Rita 2020-03-25 15:33:59

Bishobotse bagume aho bari, ni nabo bafite amikoro yo kubakurikirana. Ahubwo ambassade ibahere ubufasha aho bari. Kuko mu Rwanda, corona igeze mu ntara byagorana cyane. Mwikerensa ibintu kandi bitoroshye.

12
mporanyi 2020-03-25 14:10:24

Njye inama nabagira mureke gukina mu bikomeye abo bantu muzana nibo baza kongera umubare wabanduye Covid 19 Niba gume aho bari nabo biheze bazaze byashize nibitaba bityo muzisanga ntabushobozi mugifite bwo kuvura abanduye bose reka igere mu ntara Urwanda rwose ruzarwara rushire Sinzi impamvu mukora amakosa muyazi mugakomeza muyakora Please stop bringing more suspected people to country Ibi muzabibazwe Murakoze

1