1  

1
Umuco 2020-04-16 14:33:46

Muraho neza!amahoro nagwire Muri mwe nabanyu Hari ikintu dukwiye kumenya neza( Imana y'irwnda yirirwa ahandi igataha irwanda) byunvikane neza ko hari aho yageze handi hatari mu Rwanda,, inaha iwacu abo basogokuruza ntawaruzi kwandika byagumaga mumigani n'ibisakuzo Muri macye ntanyandiko ntanikintu nakimwe twaheraho twigira kubakurambere,Ibyanditse birikwandikwa naba bagabo ndabashimirA! igihe cyarageze mu Rwanda hapfukiranwa n'umwijima ukabije twese tubizi neza w'urwango Byatewe niki kugira ngo urwango rukwire ndetse rushyigikirwe bigeze aho amahano nyirizina yatugwiriraga 94 abatutsi banzwe guhera kera birangira bakwiye kwicwa! Bagizwe abanyamahanga ndetse bitwa amazina mabi.... Urugero inyenzi, inyangarwanda ndetse ngo ni abanyamahanga bashaka kwigarurira u Rwanda Rwa gahutu nyamwinshi! Ayo mateka twanyuzemo yafashe Igice kimwe akigira injiji intunva, intamenya ndetse bakwa ubunyarwanda. Biri guhura nibirikuba Muri iyi revolution y'imisengere Soma commenteur Zose urasanga abantu batangiye kwita abakristo injiji kandi bakabihagararaho ngo ninyangarwanda Zanze guterekera turaterekera nuwo tutazi ibyo yavuze nibyo yakoze koko niba na bibiliya ibeshya ariko tumenyeramo ko "ntukibe,ntukice,wubahe, ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda" Mugabanye kwigisha imyemerere yanyu mitwaje ubunyarwanda kuko ntimwazarusha rubanda nyamwishi gukunda igihugu kugeza yishe gatutsi wiswe injiji ndetse umunyamahanga nkuko Muri kubikora Mukanya gato uwitwa john araba atangije ikiganiro kigaragaza ko abakristo ari injiji ndetse Inka ninkoko zirererwa mutuzu nibiraro Arizo tsengero Ikifuzo: mwigishe tumenye ariko mureke guhonyora abandi mwitwaje ibyo Mwise ubunyarwanda! Abanyarwanda Bose Ntago bakoreshaga ubwo buryo kandi kuba umunyarwanda ntibigaragazwa nuko wambaye impu Cgw wanywereye Amata mu nkongora ibyo bigaragaza abakera b'irwanda ntibigaragaza abanyarwanda Aho Imana ntiyaba yaririrwaga Israel ikababwira ibyo bandika? Mugihe murwanda batari bazi KWANDIKA?? Nubwo bitsaba ibyo mwikwigira abanyarwanda cyane ngo mwibagirwe icyo ubunyarwanda aricyo Imisengere twakwita gakondo ntashingiro ufite Keretse kuba umuntu yavuga ati data yarabitsigiye Ntago ari bibi ariko Nta kibyerekana ahubwo nkuko tusanzwe tubigenza turebe ukuntu byakuzuzanya byombi inzanduka nagakondo kuko Ntaho butandukanye ikibazo nuko abandi mubita injiji mwirinde nshuti Nta reference mufite nubwo ibyabo byaba byaravuye Israel Bo Bari bazi KWANDIKA! Dore ubucakara bwa mbere nukwikunda ukanga abandi!.

2
Nyiramana 2020-04-01 00:37:35

komerezaho Mwigisha w'Ubuzima Bushingiye Ku Muco turakwemera cyane ku gukomera ku murage utagajuka w'abakurambere kdi ukadupfumurira tukamenya ibyo Imana y'i Rwanda n'Abakurambere badushakaho. Naho ku muvandimwe Nyiramugisha n'Abandi bibaza uko bagera kuri Muganga Rutangarwamaboko, njye namugezeho kdi yaramvuye nendaga gupfa none ubu narakize ndaririmba Imbaraga z'Imana y'i Rwanda n'Abakurambere KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO! Tel z'Ikigo Nyarwanda cy'ubuzima Bushingiye Ku Muco Muganga akoreraho ni 250788514177/ 250725520312. Igihe turabubaha cyane ku nkuru z'ubuhanga kdi zicukumbuye nk'izi, mukomereze aho, Imana y'i Rwanda ihorana namwe!

3
Irihose 2020-03-27 19:56:44

Igihe Imana y'i Rwanda ihorana namwe kukutuzanira inkuru nk'iyi y'Ubuhanga n'ubwenge bw'Abakurambere bacu kdi bugikomeweho n'umwe mu bahanga Isi nzima isigaranye. Uyu mugabo Doctor Rutangarwamaboko akaba n'Umupfumu rukumbi w'i Rwanda dusigaranye muby'ukuri njye mpamya ko ari impano y'Imana yadusigarije muri ibi bihe by'ubuhone kugirango ahonore benshi barindagijwe n'ingaruka z'ubukoloni ngo aha ni ubusirimu n'agakiza. byahe se byo kajya aho bataye iby'Abakurambere bacu babyita ibishitani n'ibishenzi kdi bakabisimbuza kudupakiramo ibyabo ngo niryo juru kdi ntaho bitaniye n'iby'iwacu. Ubu koko mubona bidateye isoni kubaza umuntu w'umugabo wanize uti witwa nde ngo nitwa eric wamubaza uti eric ni igiki, bivuze iki, ngo ariko mwagiye musirimuka koko. nyuma byatinze....ati ubundi iry'ikinyarwanda ni Rugira/Habimana cg andi mazina meza y'imfura nk'ayo uti se ubanza abazimu b'ahandi iyo ubanza ab'iwanyu koko ko numva arinabo basobanutse banumvikana impamvu yo kubitirirwa ibindi wiratana ko utaziko ari ingaruka z'ubuhone...? Nawe kdi koko agasanga bwari uburindagizi. Benimana rwose duhonoke twumve kdi tugarukire ibyiwacu Muganga Rutangarwamaboko atwigisha kuko njye mpamya ko atari nawe ahubwo ari Umuzimu w'Umwe mu bakurambere bacu bakomeye wamwihanzemo ngo azazahure twe abazahajwe n'ibizazane byeze ubu ngo TUBEHO UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO!

4
Bobo 2020-03-26 10:10:38

Erega iyo twiyambaza ba bikramariya na ba Yezu, tuba twambaza abazimu b'ahandi. Nta cyahindutse uretse kuba twarahawe abahandi tukabwirwa ko ab'iwacu ari aba shitani.Ikindi ni uko ibyavuye iwabandi byasirimuwe tukanabikuriramo akaba aribyo twamenyereye.

5
Umunyarwanda nyawe 2020-03-26 10:59:40

Urakarama....Niwowe munyarwanda..Urekw aba bakigendera kubukoroni...Iyaba twagiraraga ba rutangwa benshi murwanda..

6
Kamba 2020-03-26 08:14:04

IMANA yarakoze yo yaguhumuye amaso ukamenya ubukire yaduhaye buhishe mu muco wacu, abatakumva ni abayobejwe n amadini y abanyamahanga yababeshyeko ntibadahamagara izina ry irinyamahanga Yesu ngo ntibazasubizwa da,nyamara Imana y I Rwanda yadusubije kuba kera nuyu munsi iracyadusubiza kandi twe ntitwabeshya abanyamahanga ko bagomba kumuhamagara mu izina tuyihamagara"Imana"ngo Nibwo bazasubizwa kuko tuziko yaduhaye indimi zitandukanye bityo buri wese uyizi afite izina ryo muri gakondo ye ayihamagara. Erega ukumva ba pasitoro babeshya abantu ko bagomba kuvuga ngo Imana ya isiraheli ngo nibwo izabitaba ra hahhhh kandi ubwo ni abanyarwanda bakarushwa ubunararibonye n abasogokuruza kuko bo bayihamagaraga Imana y I Rwanda kuko nyine ari iyabo nano bakaba abayo, ariko amadini y inzaduka abwira abubu ko ngo bo ari abanyamahanga kuri yo ra bigatuma bayitirira abanyamahanga yewe uwapfuye yarihuse koko, Gihanga ageze aha yakumirwa yumvise uburyo abamukomokaho batazi ko ari BENIMANA bityo bakaba bayitirira abanyamahanga rimwe na rimwe bagacishamo bakiyita Bene aburahamu hahhhh kandi ubwo ari BENE GIHANGA ku mubiri bakaba BENIMANA mu mwuka ,uwo aburahamu ava he akajya he kweri,sha iyo wibajije ibi ubona koko uko ubukoroni bwakoresheje bibiliya bukoroniza abantu.

7
Nyirumugisha 2020-03-26 08:12:05

Twifuza kukugeraho nuko uko wanditse nta address ushyiraho mbese biba bimeze nka wa muntu wagize uti ndashaka kubajyana kwa Dada tukabana. Bamubajije bati mutura he ?nawe ati ntura kwa dada . Bati badata wawe atura he ? Bati ni mwijuru . Bati aho mwijuru nihe ? Nawe ati muzahamenya bidatinze ! Bati uzaza ryari kuhatubwira ati mwirambirwa nzaza vuba bidatinze,ati kandi sinzaza mumugeni ahubwo nzaza nkibandi(umujura) ... Nuko abaho barumirwa nubu bagitegereje imyaka ibihumbi irashize batazi Aho bamubariza... Ngayo nguko.

8
Nkunzurwanda 2 2020-03-26 08:12:00

Uyumugabo atanga ikizere ko inzira nzima yoguhumuka kwabanyarwanda yatangiye ndetse na Afrika muri rusange. Uburetwa bubi nuguta umuco ubireba. Urubyiruko rumugane bavome ubumenyi buzira umugozi wabasahuzi bateye Afrika bitwaje ngo baratwigiosha Imana da! Nkaho basanze tutayizi tutayigira bakatubwira ko iyacu atari Imana natwe tukemera tukemera kubafasha kuramya abazimu babo. Nishyano.

9
Mugenzi 2020-03-25 21:34:06

Abanyamadini hamwe nabapfumu abenshi nabatubuzi

10
Mugenzi 2020-03-25 21:34:06

Abanyamadini hamwe nabapfumu abenshi nabatubuzi

11
emma 2020-03-25 19:39:32

imana y'iyi si yaguhumye amaso kugira ngo Umucyo w'Ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo utagutambikira. ngo umenye ko uri mu mwijima ngo uhindukire, ukizwe. Satani agufite mu nzara ze, iyaba wabaga umunyabwenge, wakwitaye ku iherezo ryawe. Hariho Imana imwe, se w'Umwami Yesu Kristo, kandi nta rindi zina abantu bahawe bashobora gukirizwamo mu nsi y'ijuru usibye izina rya Yesu. Rutanga rero, niba ujya wiherera, usabe Imana ikugirire impuhwe, igutsindire umwijima ukugose. Ukiriho, uracyafite amahirwe, USHOBORA GUKIRA, niwakira Yesu Kristo.

12
fils 2020-03-25 19:05:08

Uri umuhanga pe!Bazaguhe rugali wigishe abanyarwanda

13
be 2020-03-25 14:10:24

ngo sogokuru wawe wamigereranya na musenyeri? ntimukishyire hejuru. gusa inama nkugiriye nuguma gusenga abo bazimu uzakomeza ube imbwa

14
David N 2020-03-25 14:10:24

Abandi barimo barasenga Imana yarebaremye ikarema byose None uyu nawe akomeje kuzana ibya zamandwa ze!!!!Zizakwiyicira nibakureke,ubwo uravuga ,umunsi umwe zizakuniga nutihana ngo uri mu bya ba sogokuru bawe!!

1