1  2  

1
John 2020-03-04 09:06:29

Harya PDI buriya ibikorwa byayo ni ibihe ra? Ubu ntiriri muri yayandi ariho atariho. Aho usanga abayakuriye aribo bibonera imyanya ikomeye muri politiki,abandi bagatahira gufana gusa.

2
islam 2020-03-03 16:52:47

Ibyo kumuhagarika mw'ishyaka byo ndumva ntakibazo biteye kuko nubundi ubanza ataririmo cyangwa naryo ritariho . ariko njyewe ndamugaya biriya si ruswa gusa ni uguhubuka ku rwego rwe yaragezemo. Ngaho rero shaka ibyo wakwikorera kandi wikosora ubuzima buzakomeza.

3
Ruhumuriza 2020-03-03 13:13:55

Abashaka kumenya amabibya Dr Isaac, muzakurikirane ibyabereye Nyaruguru 2017, aho yahawe ruswa ngo afashe Umuyobozi waho kwikiza bamwe mu bayobozi, yitwaje ko ari imboni y'Akarere, agakora raporo ijyanye n'uko abishaka agashyira uwahoze ari Minister Minaloc icyo gihe.

4
Isomo 2020-03-03 13:13:43

Dr Isaac Munyakazi yangije isura y'uburezi n'indangagaciro zituranga mu Rwanda.oTurashimira Perezida wacu wabitahuye kakiri kare atarangiza byinshi.Yasebeje igihugu kubera ruswa yariye kandi azi neza ko ariwe wagombye kuyirwanya abinyujije mu burezi.Ibihano yahawe biramukwiriye.Bibere abandi urugero.

5
Ruhumuriza 2020-03-03 17:04:42

Abashaka kumenya amabibya Dr Isaac, muzakurikirane ibyabereye Nyaruguru 2017, aho yahawe ruswa ngo afashe Umuyobozi waho kwikiza bamwe mu bayobozi, yitwaje ko ari imboni y'Akarere, agakora raporo ijyanye n'uko abishaka agashyira uwahoze ari Minister Minaloc icyo gihe.

6
Mug 2020-03-02 17:33:10

Sorry Yanereye urukirambende

7
thar 2020-03-02 17:33:10

ubonye nibura namwe iyo mumuhagarika mu ishyaka igihe kitazwi. Urasesengura! Nabyo bazabyigeho, gusa yaraboshereje nabo barababaye, kuku ruswa idindiza iterambere ry'igihugu

8
Nganji 2020-07-03 21:59:40

Ariko abantu batinda ku myanya, burya umuntu wese yaba Minister ariko ntabwo umuntu yapfa kubona Phd ngo yitwe Dr.nta Dr ukwiye kumvikana muri ruswa, mu rwango, mu iraha, mu buhunzi, mu kubogama, n'ibindi bibi n'ibyo!! Uretse nibi ntakwiye no gusaba akazi ahubwo akazi kagomba kumusaba kugakora. Ariko ubu ushobora kumva dr arabeshye, ubundi ukumva ngoooo yabogamye,.... Mugerageze ba Dr mwe kwangiza iti title iarakomeye, niba bigucitse kdi ibuka gusaba imbabazi kuko nibwo bwenge burenze warusha bamwe muri twe!!!

9
Mugiraneza 2020-03-02 17:37:02

Imana imutabare Yitesheje agaciro anagatesha Abaslamu. Yatengushye shebuja Yagwiriye ubusa Gusa ibindi byaha yakoze tubiceceke ni indengakamere

10
M. K 2020-03-02 14:33:36

Minister uzira 500 mille koko !!! Yaba 5 millions zo wazizira koko ko wakabije kuba inkundamugayo !!! Ukwiye no kwandika usaba imbabazi abanyarwanda bose, ariko wari unakwiye gusyirwa ku karubanda ugakubitwa ibiboko byiza byiza nka 200.

11
Sissi 2020-03-02 12:50:48

Muzamwirukane no mu Rwanda kuko yasebeje abanyarwanda. HHhaaa

12
girinka 2020-03-02 11:00:38

wowe wiyita Nkaka ubuswayire uvuga nabwo kuri wowe ni ubwoko bw'abantu cyangwa hari ikindi washatse kuvuga. Banyarwanda mureke ingengabitekerezo iyariyo yose kuko ntakiza kivamo. Ndahamya ko utari umuswayire ariko uwagucenshura ntiyakuburamo inkumbi. Imana ikube hafi.

13
RKUS 2020-03-02 13:28:27

Ibyanyu birashekeje gusa ! .........“Izo mpamvu ze bwite nizo twanze, bituma tuvuga ngo ntabwo ari impamvu ze bwite ahubwo ni impamvu zo gukosereza igihugu, kubera iyo mpamvu twe turamwirukanye, nta bwegure bwe twemeye, ahubwo twamwirukanye. Guhagarika mu gihe kitazwi, twavugaga tuti ‘ejo n’ejo bundi azagaruka atubwire ngo ndagarutse’, kandi impamvu zarasobanuwe, amahanga yose n’u Rwanda bazizi.”............... Yego ni ukuri yarakosheje, yaranabashebeje, ikindi ntiyanasabye ishyaka imbabazi, ariko namwe mwamweretse koko. Burundu !! ubonye nibura namwe iyo mumuhagarika mu ishyaka igihe kitazwi. None se ko ari umwana wanyu araja he ? Ntimuzi se ko nibyaye ikiboze ikirigata.?!

14
John 2020-03-02 07:47:11

Ko mwamwigirijeho nkana ra,kdi mwari musanzwe muzwiho gufashanya? Imbabazi mwasabye abanyarwanda ,turazibahaye,Allah abafashe!

15
Munyawera 2020-03-02 07:47:04

Uyu Munyakazi, hari imwe muri Kaminuza (ntashaka kuvuga) yashakaga kurya amafaranga ngo ayivugire kwa Minister, HEC n'ibukuru, ndibuka ko yabeshyaga ko ari mu ishyaka RPF Inkotanyi, iyo Kaminuza yarabyanze ariko bayirebeye izuba ifungwa burundu ubu imiryango yayo irafunzwe(irengana!). ibi byose yabikoraga afitanye isiri rikomeye na bagenzi be, bashaka kwigwizaho cash z'ubusa batakoreye, nkuko bajya babikora, rero kuba yakwasamira 500K ni ibintu asanganywe cyane, ntabwo natunguwe. kandi byari byarabaye ingeso karande muri minisiteri. birakwiye ko mbere y'uko abantu bajya mu myanya ya Politiki hajye hanarebwa ubunyangamugayo bwabo kuko izo za PhD bafite(bamwe banacura) ntaho zihuriye n'ubumuntu buzima.

16
nkaka 2020-03-01 21:24:10

Nubundi ntagitangaje ku MUSWAHILI gukora ibyo

17
Silsa 2020-03-01 18:25:24

Kuki iryo shuri ridatangazwa.kandi ryaratanzwe ruswa.Ari uyitanze n'uyakiriye barahanwa. Hari igihe umuntu agwa mu mutego.

18
Fils 2020-03-01 18:10:44

Amahano aragwiraaa..... Kurya ruswa ya 500,000Frw kweli....Minister muzima...uhembwa buri kwezi. Buriya si n'ubwambere, niko asanzwe!

19
Pjius 2020-03-01 17:11:29

Musa Fazil afashe ikyemezo gikakaye! Ubwo muzashaka undi uzabahagararira. Ariko birababaje kubona Minister _Doctor yasamira 500 mille frw. Ndamuvugira Ndakuramutsa Mariya 10.

20
munyemana 2020-03-01 17:11:24

Report ya United Nations yerekana ko Ruswa imunga Ubukungu bw’isi ku kigero cya 3.6 Trillions USD buri mwaka.Ibyo bihwanye na Rwanda National Budget y’imyaka hafi 1 000 !!!.World Bank yerekana ko abantu na companies batanga Ruswa ingana na 1 Trillion USD buri mwaka.Nubwo ntacyo Leta zidakora ngo zirwanye Ruswa,ndetse na UN igashyiraho Umunsi wo “kurwanya ruswa” (le 09/December),ntacyo bishobora gutanga.Kubera ko n’abayirwanya nabo barya Ruswa.Amaherezo azaba ayahe?Umuti w’ibibazo byose byananiye abantu,tuwusanga muli bibiliya,kandi uwo muti urizewe cyane kuko watanzwe n’Imana yaturemye.Yashyizeho Umunsi wa nyuma,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Niwo muti rukumbi.

21
PSG 2020-03-01 17:11:15

PDI murashekeje. Mufite abantu 2 gusa. Namwe nimurwane ku mugati wanyu. Munyakazi we yemeye icyaha,wenda azagabanyirizwa igihano kuko ataruhije ubutabera. Ariko abantu bagira indimi 2,très éloquants bajye babitondera. Burya Hari abakozi nyabo,ariko kuvuga no kuryoshya imvugo byananiye. Munyakazi nakomeze avimvire muri cya V.8 cye cy'umweru,gusa yikuye amata mu kanwa. Ba Evode na Diane bo bazirukanwa mu mashyaka ryari?

22
Nkomezi Alexis 2020-03-01 17:11:11

Isaac Munyakazi pole reba ahandi usaba kuba umunyamuryango

23
rino g ramz 2020-03-01 17:13:54

ntabyinshi muziho gsa Imana imworohereza

24
rino g ramz 2020-03-01 17:13:54

ntabyinshi muziho gsa Imana imworohereza

25
Alias 2020-03-01 17:24:49

Niyihangane. Ubwo nyine buri muntu agira igihe ke icye ni aha cyari kiri,kuri cinq cent. Ese uwayamuhaye we ari he? Bakora iperereza kuri umwe? Cg bose bazarikorwaho. Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo. Niba akubiswe na 500, bakeba be ni ukuyirinda. Corruption Turayamaganye.

1  2