1  2  3  

1
Oda 2020-03-01 17:23:24

Yooo, Yolanda we, komera kdi usenge Imana nawe izakumvisha ubumwe n'ubwiyunge. Gushishikariza abantu kuva mu icuraburindi rya Jenoside si icyaha, ahubwo icyaha cyaba gukomeza kwiyumvisha ko uri umuhutu cg umututsi kurenza abandi, cg ukumva ko wacitse ku icumu rya Jenoside kurenza abandi. Hari ingero nyinshi z'abateye intambwe mu bumwe n'ubwiyunge, uyu munsi bakaba babanye neza kandi basangira nka mbere. Uriya mwana Kizito, Imana imuhe amahoro n'umugisha, yasenze Imana imuha imbaraga zo gusabana n'abamuhemukiye; gusa wihangane si impano ya buri muntu wese! Ni imbaraga Imana yihera uwo ishatse igihe ishakiye. Ibyo aregwa byo kugambanira igihugu ni ibyaha bibi tutakwishimira, ariko gukomeza izi nyandiko zitasohotse ubwo yari muzima, zigasohoka atakiriho, bisa nko gushinyagura ndetse no guha isura mbi Igihugu cyacu dukunda kuko bishobora gufatwa nk'ibinyoma bihimbwa mu rwego rwo kugaragaza ububi bw'uwitabye Imana kugira ngo abantu bumve ko byari ngombwa ko apfa. Ibi rero ntibiri mu ndangagaciro z'umuco nyarwanda! Bavandimwe banyarwanda, nimucyo twiherere dusenge Imana, dusabire Igihugu cyacu cy'u Rwanda, Imana iratwumva ni Umubyeyi, izadukiza maze ineza itsinde inabi. Naho rero gukomeza kwiha amahanga, tuvuga nabi umuntu utakiriho, kandi nta rubanza ruhari, bishobora gufatwa nk'ikinamico! Murakoze!

2
Abramo 2020-03-01 11:02:10

Aruhukire mu mahoro umuvandimwe Gusa njye nanubu sindiyumvisha neza ijambo umwanzi w'igihugu? Igihugu cg ubuyobozi buriho? umwanzi w'igihugu, inyangarwanda, aya mazina rwose ubizi neza ansobanurire murakoze.

3
NDABIRUZI JC 2020-03-01 11:01:40

KIZITO KO YAPFUYE MWAMURETSE AKIRUHUKIRA MUMAHORO???

4
Dodos 2020-03-01 11:01:37

Nanjye ubu nibwo maze gusobanukirwa n'igihugu icyo aricyo,imbaraga zacyo,n'abashoferi bacyo,ubundi utwaye imodoka yuzuye abantu umuntu umwe akitambi munzira ahantu habi mumanga,aho kubura ubuzima bwabenshi wahitana uwo

5
Tito 2020-03-01 08:30:08

Yampayinka, manaa weeeeeeeeeee Uyu munwa wange ko mbon ugiye kuzanyica bajama. Ngie kuwujyana kw makuza pe

6
fifi 2020-02-29 16:48:05

Umusozo wawe uranyubatse cyane. Uti "namaze kwiyumvisha neza ko nta gishobora gusenya kuruta kutanyurwa n’icyo uri cyo ndetse n’ibyo ufite" Ibi nibyo kabisa. Si kuri Kizito wenyine, ni kuri twese.

7
Fred k.3 2020-02-29 12:01:39

Muraho ? Imukino y'amavubi muri CAN izajya ica kuyihe tv ? Murakoze

8
Rukundo 2020-02-29 12:00:56

Jyewe icyo mbona abantu bakwiye kumenya muri iki gihe, ni uko igihugu kiruta umuntu uwo ariwe wese. Igihugu nicyo kiduhetse. Igihugu iyo gitekanye natwe turatekana. Ibya Kizito ntitwari dukwiye kubitindaho kuko Kizito yabaye umugambanyi, yemera ibyaha arafungwa arababarirwa arongera asubira mu byaha. None nyuma y'urupfu rwe nibwo turimo tumumenya neza. Kizito yahawe impano yo kwiga kuko nta kizami yari yakoze, ageze mu Bubiligi yaririmbiraga abanyuramatwi, Rukokoma ati yansuye gatanu. Iyo yavaga kwa Rukokoma yaruhukiraga mu rugwiro, murumva ibyo byavamo. Ejobundi umukwe wa Bagosora ati yaduhaga amakuru, yanayatangaga afunze. Akomeza kuyatanga afunguwe. FDLR iti twabuze umusangirangenda, impirimbanyi ya Demokarasi. Kizito uwo iyo twibukaga ntiwashoboraga kumubwira kuririmba utamuhaye 800000 make. Akaririmba indirimbo imwe akagenda. Kizito yaripfiriye mumureke, ariruhukiye kuko yiyahuye cyera agambanira uwamuhaye byose. Muve ku by'ubucikacumu kuko ADUI ntagira inkomoko. Umubyeyi, umuryango we natwe twakundaga ibihangano bye nitwihangane twagushije ishyano igihe umwana wacu yatugambaniraga. Rigwa ubwa kabiri ubwo yasubiraga mu cyaha ari mu gifungo gisubitse.

9
Fifi 2020-02-29 12:57:58

Rwose ndabakunda pe.gusa ino nkuru ntikwiye pe ifite title yo gusesereza . Naho ubundi uwapfuye ntavuga!

10
Fifi 2020-02-29 12:57:58

Rwose ndabakunda pe.gusa ino nkuru ntikwiye pe ifite title yo gusesereza . Naho ubundi uwapfuye ntavuga!

11
Murinzi 2020-02-29 12:57:58

Ese reka mbabaze! U Rwanda rwagiraga ababyeyi baririra abana babo rwagiyehe? Ndabona dusigaranye urufite ababyeyi bavuza impundu abana bapfuye!!! Rwanda we!!!

12
Alic 2020-02-29 12:57:58

hesron uravuzengo kizito yarumwanzi wigihugu bivuzeko bicyijije umwanzi?

13
Fabienne 2020-02-29 12:57:58

Urupfu rwa Kizito ruzaduhishurira byinshi pe! Nk'uyu Mukagasana Yolanda ntawari uzi uruhare rwe mu bibazo bya Kizito none ubwe ararwivugiye.

14
Habarurema 2020-02-29 12:57:55

Kizito Yolande Mukagasana yifuzaga ko aba uwa bamwe. Aho ahindukiye uw'abanyarwanda bose zahise zibyara amahari. Tekereza gutwama umuntu kuko yagiye kuririmba mu misa y'abo udakunda cyangwa udashaka! Yezu ati: abazima sibo bakeneye umuvuzi, ahubwo ni abarwayi. Ntabwo Kizito yari kuba igikoresho cy'Imana nyirimpuhwe n'imbabazi, ngo abe n'igikoresho cya politiki ishinze imizi mu macakubiri y'abanyarwanda icyarimwe. Yanze kuba ikirumirahabiri. Ni uwo gushimirwa ntabwo ari uwo kwamaganwa.

15
Modeste N. 2020-02-29 08:02:23

Kagame a été toujours notre espoir de l'avenir... Et chèr(e)s ami(e)s Rwandais(es,) il y aura toujours les imbéciles pour perdre nos temps en tous que nous ferons 😢

16
Davina muhozi 2020-02-29 13:07:18

Kizito yarumuhanzi ntiyarazi politiki yarikwegerwa nabanyapolitiki bakabimusobanurira aho igihugu kigana nuko bimeze kuko I am sure ko nanyina wa kizito atazi ivihugu kirwana n’ibindi bariya nabokwa padiri ntacyo bazi bumva ko aribyo ko barokotse tu ntakindi byaciyemo barya bagasura amahoro yabonetse ntibazi inzira binyuramo.

17
Karuhije jean 2020-02-28 22:36:58

Ukuriko nukuri kuzahora Ari ukuri gusa abanyarwanda natwe tuzubwenge ntabwo turi Inka tuzigusesengura tukagira ibyo twumva,ndumva nibibifite icyo bivuze gusa tugomba kwirinda icya duhutaza kuko isiyo ifite uko ihemba

18
Ryamukuru 2020-02-28 19:34:26

Mu bisobanura Yolande Mukagasana aduhaye, dore icyo mvanyemo cy'ingenzi: Kizito niwe watangije ubucuti bagiranye, kandi niwe wabushyizeho akadomo. Bivuga ngo ntiyamubonyemo icyo yari amutegerejeho. Biteye kwibaza byinshi nyamara.

19
Akariza 2020-02-28 19:53:50

@lolo reka nkubaze wabaye mu Rwanda Cyangwa Ntago wahabaye Uzi umubare wa abahutu abatwa abatutsi Ku itariki ntibuka neza sainte famille interahamwe zaje gutwara abagabo bakajya kubicirs mu kiyovu Nari Umwana narindimo myirebera Nkubwiyeko nyuma yaho haje imyaka ngo hagenzemo abahutu na abatwa irabizi Wowe??? Abo nibo kizito wenda yanaririmbaga??? Niko abantu bapfana babuze imiti mu ntambara Ntago bo bazize Iyo genocide Nkubaze abantu ibisatsi byagwiraga si impanuka se Hari ubwo interahamwe zabaga zashize??? Iyo udashaka kumva ikinyarwanda neza Uzanamo iPhones Kizito yakira Ikindi yaba yarakoze Ariko indirimbo ubwato nta kibi yavuze abapfuye mu kinyarwanda bavugako badusabira Kandi Ntaho byanditse ko umuntu wese agomba kugira ibitekerezo nkubyawe yoranda ibi wanditse nibaza wari warukwiye kubyandika kizito akiriho Natwe izi mpapuro zawe tukazumva Wasanga ahubwo uri ikirumirahabiri Nawe bakwitondere

20
Chantal Uwimana 2020-02-28 19:41:01

Humanist ibyo uvuga nibyo . Ibyo umuntu usoma mu binyamakuru birwanya Leta nta kindi bivuga koko; bigaragaza ko bari biteguye cg se ndetse bamukoreshaga. Ariko ntawuzabibuza; birantangaza uko abantu bashyigikira ibintu bivuga nabi Leta y'u Rwanda ; nyamara u Rwanda rwavuga ngo " mure ke umuntu aruhuke!! Ikindi ibyo uvuga namjye nemera mpora mvuga: N'ubwo nemera ko Kizito yiyahuye atari Leta yabikoze nk'uko abayirwanya bavuga, ni uko iyo bibaye mu bihugu byitwa ngo bifite Democracy ntawe ugira icyo avuga. Ub8 se ko ntawe ubaza AMERIKA icyo ishaka kuri SNOWDEN? EEh!! Ntirimo imishakisha. Ubundi se DEMOCRACY ni iki? NONE SE MWABONYE PREZIDA WA USA atorwa n'ABATURAGE? Ariko kuko bikorwa n'Abazungu bikemerwa bikitwa byiza bakatubeshya tureba tukemera!!! Umva Kizito nanjye nakundaga yarashutswe maze igikundiro Imana yamuhaye agikoresha nabi kugeza yiyahiye. Nanjye rwose yarambabaje ntimugirengo sinababaye ariko yarayobye nyine.....

21
Assumpta Mbaya 2020-02-28 19:40:16

Birababaje kubona abantu bandika amagambo nk'aya nyuma yo kwitahira k'umuntu cyane cyane uyu mukristu wari waratambutse nka Kizito. Ibyo uvuze ni nko kubwira umuntu wapfushije umugabo n'abana bose ngo Imana yaramuhannye Kubera ko yasambanagaga n'abasacerdoti. Ntabwo ari byo kuko Imana yacu ni Inyembabazi. Kizito yari umuntu watambutse mu bukristu ureke twebwe tubyiyita kandi tutanakora na 50% y'ibyo Imana isaba abakristu. Iyo ujya kuba umukristu mba nkubwiye ngo usome muri Lévitique 19:18; Proverbes 25:21 na Matthieu5:44 Ikindi nakubwira ni uko LE MESSAGE EST PLUS IMPORTANT QUE LE MESSAGER. Buriya kuba Kizito atarakwitabaga cyangwa akarambirwa appels zawe yabonaga ntaho muzahurira kuko wamusubizaga inyuma mu ntambwe yateye agana Imana. Ntabwo byari byoroshye kumwumva nk'abantu twacitse ku icumu ariko iyo umaze kumva icyo bible itwigisha nk'abakristu, wumva umutinye ukumva utanafungura udushumi tw'inkweto ze. Kumva rero abantu bamutuka bakanaherekeresha urupfu rwe ibitutsi kandi bazi neza ko hari n'abiyitirira ko bavuganaga nawe kandi babeshya kuko atagaruka ngo abyivugire, birababaje. Iyo ntore nyayo nituyireke yiruhukire mu mahoro, yarwanye intambara nziza, yarangije urugendo,yarinze ibyo kwizera.

22
Ntwali Johnson 2020-02-28 22:41:16

Yesu ajya ku musozi wa Elayono. Azinduka mu museke yongera kujya mu rusengero, abantu bose baza aho ari aricara arabigisha. Abanditsi n'Abafarisayo bamuzanira umugore bafashe asambana, bamuta hagati. Baramubwira bati “Mwigisha, uyu mugore bamufashe asambana, kandi Mose mu mategeko yadutegetse kwicisha amabuye abakoze batyo. None wowe uravuga ngo iki?” 6Ibyo babivugiye kumugerageza ngo babone uburyo bamurega. Ariko Yesu arunama yandikisha urutoki hasi. Bakomeje kumubaza arunamuka arababwira ati “Muri mwe udafite icyaha, abe ari we ubanza kumutera ibuye.” Yongera kunama yandika hasi. 9Na bo ngo babibone batyo ibyaha byabo birabarega, basohoka urusorongo uhereye ku basaza ukageza ku uheruka, hasigara Yesu wenyine na wa mugore wari uhagaze hagati. Yesu arunamuka aramubaza ati “Wa mugore we, ba bandi bakuregaga bari he? Nta wuguciriyeho iteka?” Ati “Nta we Databuja.” Yesu aramubwira ati “Nanjye singuciraho iteka, genda ntukongere gukora icyaha. ni mwakire Ijambo ry'Imana?

23
lolo 2020-02-28 13:51:20

erega ntimugashigikire amafuti nawe iriya ndirimbo yakoze iyo utangiye kuvugako harabazize urugomo , biba bishatse kuvugiki . twitondere gupfakuvuga amagambo atubaka. iyakomeza ijyanaye yambere ntacyo yakabaye avugwa cg akigumira mukiriziya gusa bikagirinzira

24
lolo 2020-02-28 13:51:20

erega ntimugashigikire amafuti nawe iriya ndirimbo yakoze iyo utangiye kuvugako harabazize urugomo , biba bishatse kuvugiki . twitondere gupfakuvuga amagambo atubaka. iyakomeza ijyanaye yambere ntacyo yakabaye avugwa cg akigumira mukiriziya gusa bikagirinzira

25
hesron 2020-02-28 09:47:48

abavugira umwanzi wigihugu burya nabo aba aribo......mubivuge muruhame rero mureke kwihishahisha Kizit yari umwanzi wigihugu..

26
mbabazi 2020-02-28 09:34:00

Yolanda genda imana izakurinde uvuze ukuri kose kuri kizito(gushaka kwica President wacu) yoba yaragarutse ngo tuvugane kumbe hari byinshi tutari tumuziho yari Adui wigihugu? Asiye funzwa na wazazi Afundishwa na Dunia.

27
Humanist 2020-02-28 09:33:39

@ Akarikumutima. Nyarukira ku binyamakuru birwanya leta , nta yindi nkuru bandika . Ibi binyereka ko Kizito bitinde bitebuke yari kuzarwanya nawe leta kandi agatobera byinshi leta ikora benshi bashima. Burya nta kintu kibi ku buyobozi nko kwangisha abaturage ubuyobozi. Nta leta nimwe kwisi, nubwo yaba igendera kuli democratie ite uyitambitse baramuhitana, cg agapfa mu buryo bundi butunguranye. Muli make nti yisazira. Amateka akubwira byinshi. Haba amerika n'ahandi hose nuko.

28
Kamaliza 2020-02-28 09:33:16

Isi iraryoshye weeee!!!! Ngo dore abagore beza twirongorera, ngo dore etage nziza twiyubakira, ngo dore benz na v8 nziza twigenderamo, ngo dore business zacu zaduhiriye, isi iraryoshye weeee!!!!! R.I.P Kizito Mihigo ubwenge bw'abantu ni ubupfu gusa gusa iyo ni Bibiliya ibisobanura, gusa umunyarwanda nawe yaravuze ngo niba ubu utarabona uzabona ejo, amaso y'umuntu amwereka ibyo ashaka kubona, bigatuma atabona ibirungo biri kumutegurirwa ngo rumukarange, akihesha amahoro bigatinda, ariko iyo isaha isonnye n'ibyatsi arabikurura ngo bimusayidire bikaranduka. Akamanyu k'umutsima urakamira none ariko ejo kagusohokamo kajyanye byose n'amara. Ndamutse ntuye ku isi sinajyereka ijambo na rimwe k'umuntu wapfuye kuko n'imisozi burya birangira iridutse kandi uretse kunyanayimbwa ntanumwe uzi ibijyiye kuzamubaho mugihe isi izaba imaze kumumira, nimwishime munezerwe mwe n'urubyaro rwanyu kuko mwe muzi uko mwaje ku isi muzi aho mwavuye muyizaho muzi n'aho mutegereje kuzajya n'icyo hazabakoresha iteka ryose. Nimushikore mubambe isi mukurure bucya bwitwa ejo

29
Jo 2020-02-28 09:33:08

Nta byishimo yigeze agira.

30
Ok 2020-02-28 08:39:42

Ukuri kurigaragaza.Ubu koko warutabona ukuri? Keretse utagira ubwenge.

31
yes 2020-02-28 07:36:50

Birababaje.ko utabyanditse akirimuzima?Mumureke yiruhukire Mumahoro kdi twese niyonzira tugana

32
Akarikumutima 2020-02-28 07:36:50

ese ntimushobora guhindura ibindi biganiro mukamwihorera agakomeza kwiruhukira mumahoro?twamenye ukuri kose kubyurupfurwe,nibyiza ko muhindura page.kuki mugira munyangire?

33
Dieudonne Hakizayezu 2020-02-28 07:36:50

@Ukuri, nibyo koko Kizito nibamureke aruhukire mu mahoro yaritahiye. Gusobanurira abanyarwanda n'abanyamahanga ububi bwe byagombaga gukorwa akiriho ndetse nawe akagira icyo abivugaho, haba mu rubanza cg se mw'itangazamakuru.

34
Torro 2020-02-28 07:36:50

Ewe gutangira nabi ukarangiza nabi namye byumva kuva kera none ndabibonye

35
Kasali 2020-02-28 07:36:50

Nyina yaravuze ngo mumurekure nawe yaramurekuye! Ubutabera bwacu nabwo busanze yariyahuye bwemeje ko nta kurikiranarubanza rikiriho. None ko yapfuye mwamurekeye aho gupfa kuri twese ari ihame?

36
[email protected] 2020-02-28 07:36:44

Mukomeze mumucire urubanza. Imbere yimana muzumirwa.

37
Enough! 2020-02-28 06:39:42

Mbasabye imbabazi Murekere aho .

38
Kiiza 2020-02-28 06:36:08

Mwanditi w'iyi nkuru, ihangane kandi ukomere. Babarira Kizito kuko burya nawe ntabwo yariwe yari yifitimo sekibi. Nange naramwakiriye kandi naramubabariye. Niyigendere kuko burya ngo usiga ukwirukankana ariko ntusiga ikikwirukamwo. Icyo cyamwirukagamo rero nicyo cyamukozeho Abamukoresha nabo cyangwa abamushutse kugeza yikatiye urwa yuda wo muri bibiliya, nabo bazabyishyura kandi ntabwo aribyo bizatuma bagirira nabi u Rwanda '' Tuzakomeza dutere imbere, ntacyo bazadatwara''

39
Rugambage 2020-02-28 06:36:08

Umenya iyi ndilimbo "igisobanuro cy'urupfu" yarakomerekeje benshi

40
nyaruguru 2020-02-28 06:39:15

kizito ni umutagatifu! hano ku isi ntabwp ari iwacu.Yabimenye mbere mwe murimo kurindagira... Amaraso ye atangiye kubavugisha abatamukundaga mwese !! ayinya ayiiiii nawe se ndebera:.. .Nataye umutwe, nabibwiye inshuti zanye zizi Kizito n’icyemezo cyanjye cyo kumurekana n’inshuti ze.... Ruhukira mu mahoro muhungu w'Imana utagira uko usa! ubwiza bwawe n'imirimo myiza twizera ko byakugejeje iburyo by'Uwiteka!

41
Mana nzima 2020-02-28 06:36:06

Hari nabavuze ibikorwa byiza bya gikristu yagiye akora bihuza abakristu ndetse nabanyarwanda muri rusange ubwo butumwa nabwo mubushake mubudusangize turabushaka nibwo burushaho kubaka umuryango we incuti ze nabo bagakomeza kubaho bishimye .kuko bakwiye ihumure

42
Umubyeyi 2020-02-28 06:36:05

Mwadufashije mukatubwira nibyiza yakoze ko nabyo bihari tukabyigiraho .murakoze

43
Hagenimana 2020-02-28 06:36:01

Yaragiye ntazagaruka. Reka ibindi tubirekere Imana yo mucamanza mukuru tudapfusha umuntu tugapfusha nururimi.

44
Kamali 2020-02-28 06:35:55

Twese tuzapfa. Hahirwa abapfira mu Mana!

45
Ukuri 2020-02-28 06:39:15

Bongo mutupu, muzabeshye abanyamahanga naho ukuri ko twe abanyarwanda turakuzi.

46
akumiro 2020-02-28 06:35:51

Nari ntarumva iyi ndirimbo igisobanuro cyurupfu, ariko maze gusoma iyi nkuru bitumye nyumva. Ndebye ukuntu Kizito ayiririmba yatwawe binyibutsa mbere gato ya génocide yakorewe abatutsi ukuntu Padiri Wenceslas Munyeshyaka yariyarigaruriye imitima y'urubyiruko rwasengeraga sainte famille ku buryo bamwitaga padiri w'aba jeunes. Ariko ntibyamubujije kwicisha benshi mururwo rubyiruko rwamukundaga kugeza n'aho bamuhungiyeho bazi ko ariwe wabatabara. Nyamara icyo yakoze n'ukubashumuriza interahamwe.

47
Ndahiro jimmy 2020-02-28 06:39:15

Mwikomeza kumusebya ibyo yakoze nubutwari siburiwese wapfa kubishobora , nyagasani aguhe iruhuko ridashira muvandimwe dukunda

48
bimawuwa 2020-02-28 06:35:48

Njye uyu muhungu na mugeranya na bamwe tujya tubona babiyahuzi bi nangondwa biyitirira Islam uyo musore yitwaje iyobokamana azineza koa aryo shobora gukoresha kugirango yigarurire imitima yabenshi dore ko mu Rwanda amaze kwera ibiriziya byinshi umuntu abyuka mu gitondo ngo pasteri . ahubwo ikintangaza nu kuntu abantu barimo kubyirengangiza bagashaka ku mugira intwari ariko iyo aza kuba ari umusilamu ubu twari kuba turimo kumva ibintu byinshi bitari byiza, kuburyo hari nabamwe bahinduye profiel zabo za whatsap na facebook amafoto yabo bashyira iye abantu barrito kwirengagiza aho yashaka kujya ni c/o yaragiye gukora yo, ese tuvuge ko yaragiye kubwiriza ubutumwa yari agiye mungendo shuri ziyobokamana cg yaragiye kwifatanya ni mitwi yitwaje intwaro igambiriye kumara abanyarwanda. kuki abantu batamobona nku mu terrorist kwifatanya nimitwe yitwaje intwaro nawe uba uriwe. rero abantu bareke gukomeza kwirengagiza icyari gukurikiraho iyo aramuka ageze aho yaragiye bareke gukomeza ku mugira intwari ntacyo yakoreye igihugu ahubwo afite umugambi wo gufatanya nabashaka kurimbura abanyarwanda . THE GUY WAS TERRORIST.

49
Kevin 2020-02-28 06:35:44

Ariko uyu muntu mwomuvako ko yamaze ivyiwe ari twe dutegereje.

50
Gatanazi 2020-02-28 06:35:40

Hubwo nuwo mukurikirane ibye mumenye icyamuteye gutangaza ibi kuko na Mitari muri 2014 ubwo kizito yafatwaga haribyo yatangaje kadi byaje kugaragara ko bihabanye nibyo yatekerezaga, ubuse uyuwe uvuzengo kubwe nundi uzize jenocide ashatse kuvugiki? Kandi tuziko jenocide yarangiye murwanda? Nukumenya ibye nawe

51
djdjdjdj 2020-02-28 06:35:36

ariko ubwo urumva nta soni ufite kuvuga ibintu nkibi??? aho ari araruhutse hababaje ibyawe

52
Muhoza 2020-02-28 06:35:31

Kizito ni igisobanuro cy'ijambo "Ikivume" Ni indashima, ni umugambanyi ndetse akaba na rukurikirizindi

53
annefrank 2020-02-28 06:35:29

Yewe, umuntu ni mugari koko, kandi hari ibintu bigoye kwisobanurira. Nsubiye inyuma gato, ngafata nkurugero kuri Kajuga Robert, nibaza inyungu yari afite yo kuba mu mutwe w'interahamwe mu gihe umuryango we warimo wicwa hirya no hino mugihugu. Wakwibaza niba igihe Génocide yatangiraga atarisanze aho mu gifaransa bita "au point de non retour", noneho agakomeza muruwo murongo? Birasa nkaho amateka atangiye kwisubiramo. Mboneyeho kandi gusaba ababishinzwe gukangurira urubyiruko rwacitse kwicumu kwirinda kugwa mu mutego w'abashaka kurugira iturufu mu nyungu zabo bwite. Ubukangurambaga bwabarinda kugwa mu mutego w'ababayobya, cyane ko abenshi muri urwo rubyiruko bari bato cyane mu gihe cya Génocide. Ibi bikaba byatuma habamo abatumva cyane ubukana bwa Génocide. Murakoze

54
Kingali 2020-02-28 06:35:26

Mwamuhaye amahoro kizito!!

55
Ukuri 2020-02-27 22:11:00

Mwaretse uwo musore ko yitahiye!!

1  2  3