1  

1
Habyarimana Bosco 2020-02-17 21:47:31

Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje kwirengagiza inshingano bashinzwe, gusa abo ni abo mwamenye mukomeze gukurikirana nabandi badakora neza. Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo. Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi. Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu. Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora. Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe. NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait . Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel. Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe. ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu. Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative. Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira. Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert. Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime. Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

2
shema 2020-02-17 08:45:56

amadini namatorero ningombwa ariko abyo kuvugango barigenga ntabwo bari hejuru yamategeko yurwanda niyo mpamvu bica byinshi bakirukana uko bishakiye abo batiyumwamo kakorera muri RETA nabo bagomba kugira amategeko abahana ntabyo kuvugango barigenga !!!

3
Hg 2020-02-17 09:01:13

Ariko amadini muyashakamo iki mwayateye umugongo ko n'ubundi nta mumaro wayo uretse gusahura igihugu no kuduheza mu bukoroni, kuduhendura abatindi, ndetse no gusenya umwirabura agacurama burundu

4
Vedaste Kayiranga 2020-02-16 14:00:30

Ndisabira abayobozi kwibuka ko abana bato bakeneye aho bakinira muli quartier batuyemo. Uko imigi irushsho kuba myiza hirya no hino, , uko abanyarwanda twiyongera buli munsi, ibibuga byo gukiniraho football, basketball, volley-ball n’izindi sports, byo ntibyiyongera. ntibyoyongera , kandi bikenewe ahantu henshi. birumvikana ko hali priorities igihugu gifite, nabyo, abayobozi bazabyibuke. Club Rafiki y’a Nyamirambo ni urugero Rwiza. Tu bali inyuma twese.

5
Rayon 2020-02-16 15:09:28

Mubyeyi wacu HE Paul Kagame benshi muraba bayobozi bagusonanurire bimwe muribi 1-nikuki umushahara nawo muke umuntu atawubonera kugihe ?byagaragaye ko babanza kuyakoresha munyungu zabo 2-ibintu ko birushaho guhenda umushahara ukarushaho kugabanywa? 3-ubushomeri ko burushaho kwiyongera 4-kuki ntakigo kivuganira abagabo mugihe ibigo byose bivugira abagore batubwire niba aribwo buringinire 5-kuki perime yo mu Rwanda yandikwaho ko ita agaciro mugihe runaka kandi azamahanga tugura kwisoko zikaba zidata agaciro kandi kubibona byoroshye utize kuruta iyino ubanza kwiga ? . Murakoze.

6
ngaho 2020-02-16 07:51:59

igihe named mukwiye gufunga imiryango, mwansobanurira ukuntu nabasabyeko minisitiri w'uburezi atakwitabira umwiherero tutarahembwa mwarangiza igitekerezo mukagitesha agaciro?

7
kamali 2020-02-16 07:51:59

Byose turi mu nzira nziza ariko mu burezi byazambye pe. Bizaganirweho birambuye. Turifuza ko Minister yazasobanurira abanyarwanda ukuntu kwiga uburezi ntacyo bimaze. Ubu se amashuri yigisha uburezi ntacyo amaze koko? Byonyine uku guhuzagurika mu burezi ntibiri guterwa no kuba tuyoborwa n' abatarize uburezi koko! Mudutabare mu mushyikirano ni ukuri turabinginze igihugu ntikirimburwe n' umuntu umwe. Ariko umuntu utangaza ibintu nka biriya aba azi neza ko UNESCO ihari ikumva standard turiho? Birababaje Muzehe wacu dutabare.

8
Chantal Uwimana 2020-02-16 07:51:59

Mana warakoze guha president Kagame ubwenge

9
mageza 2020-02-16 07:51:59

igihe mwanditse kuburaya bwatangiye muri 70 kigali none mbere yaho bwabagaho?nubuse burakomeza? ntabwo nsobanukirwa neza nabagabo bitwa indaya?

10
Chantal Uwimana 2020-02-16 07:55:00

Uvuze neza JMV abayobozi b'Amadinini nabo bazatekerezweho PE; n'ubwo amadini yigenga ariko nayo yagombye kugira aho abarizwa ibyo akora kuko afie ibyo akora kandi bigira ingaruka NZIZA cyangwa MBI ku bantu KUKO RWOSE NABO NI ABAYOBOZI. Kare navuze gato ku kibazo cya DIYOSEZE YA SHYOGWE YITWA ko iyoborwa na MUSENYERI JEREDI KARIMBA kandi yibera IBULAYI; mwumvise ibikorerwamo mwakumirwa gusa: HABUZE UBIJYANA MURI RGB; abakristo BAHORA BAGANYAAAA; KUKO N'IYO AJE NI UKUBATERA UBWOBA NGO BATAMUBAZA AHO AMAFRANGA ABAFATANYABIKORWA B'I BULAYI BAMUHA AJYA! Baba babijujura ariko NTAWAMUTINYUKA. Turetse amadini Ministeri njya nibazaho cyane nI MINAGRI! koko MINAGRI IVUYEHO hari n'UWABIMENYA? KO N'UBUNDI NTABONA IBYO IKORA! iBISHANGA BYARAPYUYE; NTA POLICY IBIGENGA; UMVA HARI UMUNTU WAVIZE NGO PREZIDA KAGAME AVUZE NGO NTAKITUYOBORA U RWANDA BAZARUFUNGE: NANJYE NIKO MBIBONA! UZI KO IBINTU YAKOZE BYO GUSUBIRANYA ABANTU NYUMA YA GENOCIDE NA BA BANDI BITWA KO ARI ABAYOBOZI MU BYA ROHO NTANYO BARI BUKORE? MINISTRI WA MINISANTE NTAWUGIHARI ARIKO Prezida AZATUBARIZE ABANTU BAMWIYITIRIRA BAKAGENGANYA ABANTU ...; Baramutse bahaye ijambo abaturage namuha urugero rw'Umuntu ngo Ugomba kwirukanwa akazi ke bakahaga ngo umwana ugira aho ahuriye n'Umuntu ngo yubakiye inzu. Narabivuze bantu bo mu Karere ntavuze ntumuzaranganye uyu muntu murimo muhohotera ; ibi ntabyo yantumye yatinye kubivuga ngo mutamwirenza kuko mwamwandikiye ko AGOMBA GUKORA INTERNAL RECRUITMENt kandi amaze imyaka irenga 6 akora! UMVA NDABABWIYE NIMUMWIRUKANA NJYEWE IBI BINTU NZAJYA KUBISOBANURA: BiRABABAJE KUBONA UMUNTU ABWIRWA N;INZEGO Z'UMUTEKANO NGO VA MURI KANO KARERE UJYE AHANDI ngo KUKO HANO NTIBAGUSHAKA!!! Ibi PREZIDA Wacu NTABYO AZI: EEEEE!! IBI SI BYO MU RWANDA RUYOBOWE NA PREZIDA WACU H.E Paul Kagame ? Nononononono!!! NTABYO AZI ARIKO TUZASHAKA UBUBYO ABIMENYA!

11
bimawuwa 2020-02-16 07:54:38

Mujye gukemura ikibazo cyi yegura rya bayobozi kiriho kimeze nkicyorezo cya duste mu gihugu. sinjya numb ukuntu umuyobozi yogura ngo kubera kunanirwa inshingano aba yarahawe kandi ahura nabandi bayobozi kuburyo bashobora no ku mugira inama yo gukemura ibibazo afite muri department ye.

12
Kazungu 2020-02-16 11:21:32

Ngira ngo abahagarariye amatorero bagakwiye guhamagrwa muri uyu mwoherero kuko nabo bayoboye benshi. Niba muhamagara ba rwiyemezamirimo nka Sina ntaho mwagakwiye kureka abagarara imbere yabo baturage byibuze 2 mu cyumweru!!

13
Duhuzukuli Irene 2020-02-16 11:21:05

Wao , ibi nabyo n'ubudasa bw ' Urwanda kabisa. Umwiherero mwiza kubayobozi bacu. Rwanda on top

14
jmv 2020-02-15 19:33:27

Ariko abayobozi bamadini namatorero baba bahamagawe muruyu mwiherero ? kuki abayobozi bamadini namatorero bagaragaweho namacakubiri ashingiye kumoko badakurikiranwa ? ahubwo bakarushaho gukaza umurego wurwango birukana abakristo mwitorero nyamara mudutabare !!!!

1