1  2  3  

1
Rwamanywa 2020-02-19 17:50:13

Umukozi rwose yari umukozi. Gusa ku muyobozi kuba umukozi ntibihagije. Ugomba gushyira team yawe hamwe, aho kuyicamo ibice ngo ugire abo utonesha (Ndonkeye, Parfait). Ugomba kwemera ko ibitekerezo bitandukanue n'ibyawe nabyo biba byubaka kuko umutwe umwe..., kandi ukirinda gushaka kurandurana n'imizi ba nyiri ibyo bitekerezo cyane cyane iyo ibyo bitekerezo bihuje n'amategeko na honesty (PS, Dr Condo, Birasa...) . Ugomba kwanga amafuti no kudakingira ikibaba abayakora (Ndonkeye, Zacharie). Ugomba ubwawe kwirinda kunyuranya n'amategeko akugenga. Ugomba kwirinda amasezerano agamije inyungu zawe uzita inyungu z'igihugu. Ugomba kwirinda kurenga inzego zifata ibyemezo ugakorana n'abakozi baziri munsi mu ibanga kuko uba usenya inzego ushinzwe kubaka. Ubwo haniyongereyeho kubeshya abayobozi byo....

2
Mwiyeretsi 2020-02-17 16:33:01

ubundi ibibazo biri muri minisante birenze ukwemera. ugasanga akarere kohereje ama sous-couverts muri MINISANTE y'abakozi baatandukanye arko wajya kureba ugasnga bamwe babimye affecttation wabaza ngo nta budget ukibaza niba ugategereza imyaka ikarinda iba 3 ntacyo barakubwira kdi uwaciye hirya ugasanga barayimuhaye. sha hariya hantu Gashumba yarabizambije twaramutakambiye yanga kutwumva ariko. wibaza impa abantu bari kuri structure imwe musabiraka akazi hamwe arko woe bati ntangengo y'imari ihari. ese iyo ngengo y'imari hari abo igenewe nabo itagenewe?????? mbese baturebere neza ikihishe inyuma yukuntu bamwe bahabwa akazi abandi ntibagahabwe kandi imyanya ynanyu kwa muganga ikorwamo nabantu batabyigiye abayigiye bahari. nikibazo rwose

3
RUSWA MURI LICENCES ZA NURSES 2020-02-17 13:34:47

Muzabaze ruswa ivuza ubuhuha muri za licences za baringa zitangwa ku Baforomo! Ibiciro birazwi, kandi abayatanga barazibona, utayatanze agatahira aho! Ibintu biragenda bigaaaapfa, ukagira ngo nta muntu n'umwe ubishinzwe ubizi, naho baba babizi ahubwo ari bo bigaburira.

4
Mahindure 2020-02-17 10:23:37

B

5
Mudagu David 2020-02-16 11:22:44

Kuba Dr Diane Gashumba yeguye ntagitangaje kirimo imyaka yaramaze akorera igihugu turayimushimiye Kandi burya kwegura ni ubupfura iyo ubona utagishoboye ahubwo nashinge ivuriro avure abana babanyarwanda.Cyangwa akorere na Leta

6
Pjius 2020-02-16 15:13:54

Pole Diane. Urugaga rw'abaganga ntirutandukanye cyane n'izindi ngaga. Urugaga rw'abavoka,urugaga rw'abagenagaciro,etc... Harimo ibibazo bikomeye,abazigezemo mbere ntibashaka ko abandi binjiramo kubera, ubwoba bwo gupiganwa ku isoko ry'umurimo. Mu by'ukuri harimo abakoresha izo ngaga mu nyungu zabo bwite. Hakabamo iheza mu mayeri rishingiye ku itangwa ry'ibizamini,mu gihe abantu bujuje ibisabwa n'itegeko, Kandi bo ubwabo ibyo bizamini ntabyo bakoze. Rero Leta ibe maso kuko bari kuyivangira ,muri politiki yayo nziza yo kwihangira imirimo.

7
murefu 2020-02-15 16:42:55

Ikintu kintangaza nukuntu Nkurunziza w'uburundi agiye kurangiza manda ya 5 years ahinduye ministre umwe gusa, ariko twebwe muri 2 years hamaze guhunduka abagera 10 tubariyemo ba secreteri d'etat , ubu ahari systeme ikomeye nihehe???????????????????, burya amakosa ntaho ataba akenshi guhundagura abakozi byangiza akazi, bigatuma iterambere ridindira. ahubwo hari hakwiye gushyirwaho commite ya discipline muri government kuko hashobora kuba harimo ibibazo, ibi byo kutizera gutinda kukazi bituma ukabonye akuramo aye vubavuba.

8
Mazina 2020-02-15 16:12:28

Uyu mu Mama nakunze ukuntu yicisha bugufi, yubaha buri wese kandi ari Minister....Ubwo byanze ariko azabona ahandi akwiye ndamwizeye. Imana ibane nawe

9
Ukuri 2020-02-15 16:12:27

Diane uzi icyo uzize ningaruka zabo wapfaga kwirukana utabanje ngo ubaganirize umenye niba amakosa bakoze ari ubushake cg ari bimwe byimpanuka Dore ko ntawudakosa ... ahubwo wishimiraga kwirukana nyamara utanibajije urubyaro rwabo uko rugiye kubaho !!! Nyine kwa guhubuka kutagira impuhwe... Ariko kuki mutigira kuri HE Paul Kagame arabanza agasesengura ...ariko mwe murahububuka. Thanks HE Paul Kagame.

10
murefu sifa 2020-02-15 16:12:27

Hasigaye UR nibigo biyishamikiyeho, naho harimo ibibazo byinshi biterwa n'abayobozi baho babi, naho hakenewe umweyo kabisa.

11
Thierry Nshimyimana from Belgi 2020-02-15 16:12:03

Diane de wari akagabo njye ndagushima warinze u Rwanda Ebola. Isubirire muri Migeprof. Kandi urashoboye.

12
Chantal Uwimana 2020-02-15 16:10:51

Igihe.com mwiriwe; mbonye comment yanjye itaje reka nongere nyandike. Ndabaza nsubize benshi muvuga ko Dr. yarenganye; hari amakuru mutazi; ingereo ni nyinshiiii!!ubwo muri muri babandi bashyizwe ku ibere! Nanjye bampaye umwanya bamaze kuwirukanamo undi namushimagiza; ariko wawundi birukanye ugirango yamuvuga iki? Ngo yahagaritse Ebola? IKi ni igikorwa kiba kirimo abantu benshi.....Abandi ngo iyi minstere iregoye ahubwo mbona ariyo roroshye: Uri muganga cyangwa nturi we: full stop: None KOKO NI GUTE YEMERA KO ABANTU BATIZE KUVURA BAJYA GUTOBA ABANTU? Ikindi habaho ibyo bita protocols : zirazwi ni uguzushyira mu bikorwa!! Umva n'umuntu ujijutse cyane utarize kuvura yayiyobora. AHUBWO ABANTU BENSHI NTIBAZI ICYO INSHINGANO: WABA GITIGU; MAYOR; MWARIMU; ETC. UBIGO BYINSHI BAZABIGENZURE BISA N'IBITAGIRA ABABIYOBORA!

13
bizimana elias 2020-02-15 11:08:25

mwaramutse ministeri yubuzima navugako abayobozi bashize igitsure cyane mwitangwa ryakazi none Dore abakozi babaye bake ahantu hose ngo barasaba urupapuro rwurugaga abaforomo baragowe kbs usanzwe ukora kazi neza ariko yajya gukora ikizamini cy'urugaga agatsindwa inshuro nyinshi nkibaza icyo icyo kizamini gihindura bikanyobera Nanjye nakoze murwanda igihe kinini ariko ivy.urugaga bije barampigika ubu nkorera hanze yigihugu nkumuforomo. none minister Dr Diane gashumba ashobora kuba yarazanye udusha twinshi ariko ntavaneho akajari yasanzeho. ese icyo kizamini nabaganga (medecin) baragikora sawa murakoze

14
harera 2020-02-15 10:37:37

Muraho, uyu wiyise baba bab akwiye gusurwa na nyagasani kuko umuntu utekereza neza ntakwiye kwita abantu imbwa cg ngo barabwejagura, burya iyo umuntu atanze igitekerezo ubona uwo ariwe ariko nawe siwe buriya haricyo abara. gusa ikiza muge mureka urwego rwose rukore akazi karwo cyane ko dufite ubuyobozi bwiza, ntimugapfe ubusa mwirirwa mutukanira kumbuga nkoranya mbaga. murakoze

15
Gilbert 2020-02-15 10:37:31

Yewe akarengane ko nikose ngaho abafite qualification tugakurwa mukazi bakazana abize Education nga nibaze kuba ba Logistic ba hospital uretse icyenewabo wareba aho bihuriye ukahabura.

16
Gerishom 2020-02-15 10:36:43

Ndabona n ubundi yari yarihuse yari akiri muto, nti byari kumworohera kubahiriza inshingano.

17
Joyc 2020-02-15 11:07:38

Ruswa iharangwa mu itangwa Rya ama affectation uramutse uyimenye byagucanga, ugasanga umuntu amaze imyaka 6 cg 10 akora mubitaro bakamutuma ibyangombwa agahora yandika abibaha, wabaza irengero ryabyo bakakubwira ko ingengo y'imari yashize, ugapoa hashira iminsi ukabona bohereje umuntu mukazi write affectation, ukibaza niba ingengo y'imari iyabuze ari iyawe bikagucanga, hari nuwaciwe 2,000,000frw bahita bamuha affectation kubitaro ahantu. ahubwo, urwego rwigihugu rushizwe kugenzura ruswa nibabigenzure neza bazabibona. Barenganure Rubanda rugufi.

18
Joyc 2020-02-15 11:07:10

Ruswa iharangwa mu itangwa Rya ama affectation uramutse uyimenye byagucanga, ugasanga umuntu amaze imyaka 6 cg 10 akora mubitaro bakamutuma ibyangombwa agahora yandika abibaha, wabaza irengero ryabyo bakakubwira ko ingengo y'imari yashize, ugapoa hashira iminsi ukabona bohereje umuntu mukazi write affectation, ukibaza niba ingengo y'imari iyabuze ari iyawe bikagucanga, hari nuwaciwe 2,000,000frw bahita bamuha affectation kubitaro ahantu. ahubwo, urwego rwigihugu rushizwe kugenzura ruswa nibabigenzure neza bazabibona. Barenganure Rubanda rugufi.

19
Ndumiwe 2020-02-15 11:06:48

Ariko ko hegura ago muri Leta abanyamadini bagakomeza kutwica duhagaze bo mubavugahiki rwose ko bureau nyobozi ya ADEPR yakamejeje? Barasahura biteyubwoba ubivuze akirukanwa mutabare peee

20
Nkusi 2020-02-15 11:06:43

Ndababwiza ukuri kuyobora Minisante ntago biba byoroshye ;jye ntakintu mpfana nuyu Minister ariko nkurikiranifa hafi Minisante nabonye ari muba Ministere bayiyoboye neza igera kuri byinshi ;ihangana nindwara zibyoreze nka Ebola ntiyagera mugihugu cyacu kandi yugarije abaturanyi ;impfu zabagore nabana ziragabanuka ;malaria yari imaze abantu iragabanuka;nibindi byinshi.icyo navuga rero nuko buri wese ashobora kugira intege nke mubyo akora ntago biba bivuze ko byose wakoze nabi.jye nakubwira kugira ihirwe mubuzima kandi Imana izagufashe uzibonere akandi kazi keza kandi ugiye nkimfura .icyaduha undi mu Ministre nkawe cg se nka Dr Ntawukuriryayo.naho burya impinduka ziba zikwiye kubaho mumiyoborere hakazamo namaraso mashya.

21
Ivubi 2020-02-15 08:12:24

Na za celebrations ze zo ku Mahoro ... agirango zarangiria aho?!!

22
Uwamungu Angelique 2020-02-15 08:12:24

Imana Irebera Abanyarwanda Ibana na Umubyeyi wacu Paul Kagame; ndi umu Nurse kuva 2009 ;nkaba umu Nurse Ao kuva 2016; ariko 2017 narirukanwe nzira ibyiyise ingaga mfite document zuzuye;mfite reçus nishyuriyeho certificat zabo;nitabaza Minister Dr Diane nicaye mutegereje ampamagariza police banshyiramo amapingu bambeshyera ; agendera ku mabwire; abonye mbaye umwere; inzego;Mineduc; inkiko zimvugiye; Chuk yampaye Sous Couvert ndenganuwe ; umwanya wanjye yahise; yoherezamo undi; najya njya kumutakambira birukanye abana mu ishuri;baburaye; bansohoye munzu nkarira nkapfukama ;akanshyurira mu ruhame ngo nagiye kumurega kwa President(nabonaga inzego za akarengane zimwandikira bikaba iby'ubusa) .namusaba imbabazi ngo nta ni imbabazi azamba ,nkatahana intimba bwacya nkamugaruka imbere;akanyohereza Nyagatare ngo njye guhembwa 170F ;Chuk umu A1 ari 400F yahahaye abandi; batahuye na gereza yanshyizemo ; nkayivamo kubera Imana ni ukuri kwanjye.kwima abarengana Imana yaguha ite Diane Gashumba??? ; ko wahinduye Mukamasano Emmelitta umusazi;ugafatanya na titulaire wa Busanza ubu ntari kukurega muri RIB akazi yaragasubiyemo; impapuro uvuga za abaganga bi Indera wagendeyeho umuhagarika uzazikura hehe????ko yahivurije ama Nerf ; Sous couvert Dr Theobald yanyihereye ko yakiriwe yarashubijwe ? ariko PS na Dr Condo ; ni abandi wagizengo ntidusenga Imana? ;amakosa yawe yagaragaye Pole; abana banjye baziga barye baryame gereza wanyifurije Imana yakweretse ukuri kwanjye.Pole Pole

23
Bab 2020-02-15 08:12:24

Ministiri Dr Diane. Yakoze ukwashoboye. Uwabihakana ndamunyomoza.

24
Baba 2020-02-15 08:12:24

Niba Hari ministeri irushya Ni ministe Dr Diane gashumba. Aziziki Koko ko yakoraga neza Koko? Abanyarwanda turababaye. Kubura UMUYOBOZI mwiza nkuyunguyu.

25
Baba wangu 2020-02-15 08:12:22

nyakubahwa ministiri Dr Diane gashumba. Wakoze uko ushoboye ahubwo ruhuka gatoya baguhe akandi kazi keza. Naho abo bene ayo magambo nibisambo wirukanye mukazi.

26
Baba bab 2020-02-15 08:12:12

Dr nkubwize ukuri ntako utagize imbaraga wakoresheje uzahura ministe yarapfuye. Imana izabiguhembere pe! Ukuntu wigoraga ukunda akazi. Umaze gucyiza. Za hopitali serevise zimaze kuba nziza. Sha ibyawe imana irabizi humura. Ngewe nagusanze mubiro samunani utaruhuka kubera akazi. None izimbwa zirimo zirivugisha amagambo. Ntabwo baziko waburaga numwanya wo kurya ukarira mubiro kugirango ukomeze utange serevise. None ibisambo wirukanye kubera kukuvangira birimo birabwejagura. Humura humura. Wadukundishije siporo udukundisha kugira isuku uzagusimbura azakomereze kubyiza wakoze. Kandi naba yamushubi baragushimira imodoka shya shya waboherereje. Kandi uzabona akandi kazi keza.

27
Paul 2020-02-15 08:11:24

Abangaba Bose Bari kwandika ubutiku ubungubu nabo birukanye kubera ubusambo ministiri Dr Diane gashumba. Yarumukozi mwiza. Ntanundi muyobozi ministe izabona nkawe.

28
Paul 2020-02-15 08:11:13

Uyumudamu yarumukozi pe

29
Alexis 2020-02-15 08:11:09

@Gahenerezo nawe wikabya kuba kubitaro haraguye bene nyoko bivugako bidakora?.Erega tumenyeko Abaganga ntibavura urupfu,kuki se bubaka ibitaro bakubaka yo na Morgue ? hari aho badapfa NGO undangire? no mubuhinde ngo twemera barapfa. muge mureka guca imanza zishingiye Ku marangamutima.

30
twebwe 2020-02-15 11:05:50

Ako se murwanda hari ikihe kibazo ra? Nuko tutareba ibyo batatwereka ariko ibirimo si byiza!! Mugerageze mwubahe ba ministri banyu mureke kubandagaza nkaho nacyiza bakoreye igihugu kubwa makosa make na perezida yakora kuko sintungane nawe. Katurebe uko bizadangira🙄😧#rwot paul kagame

31
moise 2020-02-15 05:21:25

Numvise KO bimwe mubyoyazize arabaganga Bake mumavuriro nabavura batarabyize. Nyamara harababyize d Twujuje ibisabwa twimwe akazi bazagenzure kontaruswa nicyenewabo bivamuri minisante . Ibaze kuba twarasabye akazi ubundi mukwa 11/2019 urutonde rwabemerewe rusinyweho numunyamabanga waletA muri minisante lugasohoka, kugezananubu ntako turabona. Maze wabaza uwitwa jeska ubishinzwe numunabi akagutuka.esewe kuki ategura.? (tunashimira Nadine servise Atanga kuri phone). Baradusheshaguje badutumibyangombwa dutangamatike. Bahungumwe !!!!! Ubundi bakakwihamagarishwa ukwezi kugashira ntacyobakubwiye cyangwabababagirango ugiricyowibwira.

32
Gabriel 2020-02-15 05:09:04

Dre Diane Gashumba ndamuzi. Amakosa yakoze ntayo nzi, mais je sais que c'est une femme extrêmement intelligente et très compétente dans son champ d'expertise. Bonne chance mu mirimo yindi !

33
Gasutamo 2020-02-15 05:08:58

Nibashaka begure bose igihugu bakirekere umusaza wenyine arashoboye aho guhora bamutobera.

34
mn 2020-02-15 05:06:22

Uyu Mubyeyi ndamukunda, udakosa yamutera ibuye ! Kuyobora Ministeri y'ubuzima bitesha umutwe nko kuyobora iy'uburezi, bityo yakoze uko ashoboye aha umusanzu Urwamubyaye; ntekerezako azakomeza mukandi kazi.

35
Olivier 2020-02-15 05:08:38

Mubonye yeguye none mutangiye kumushyiraho amakosa!! Ko mutari mwarayagaragaje mbere hose?? Ibyo ni amatiku no gusebanya!!

36
Vandame 2020-02-15 05:08:35

Sinibaza impamvu yatinze kuvaho nibintu bibi yakoraga,ibi nibyo muzi hari nibindi byinshi.

37
Gahenerezo 2020-02-15 05:16:09

Girubuntu,ibitaro bya Gisenyi wibishyira kuri Dr Diane ararengama rwose.Ubu se biriya bitaro byigeze bivura ryari?Njye mvuka i Gisenyi nubwo mba i Kigali,ariko kuva kera iyo umurwayi wawe ubonye arembye umujyana mu Ruhengeri kdi biri ku rwego rumwe. Gusa biramahire ko Kanimba yahageze,naho ubundi biriya bitaro Leta izabyigeho sana.Njye maze kuhapfishiriza bene mama babiri,hariya nta kigenda. Dr Diane niyigire mu yindi mirimo ariko anarongorwe ga,wasanga yanakora nabi kuko atagira umugira inama atashye.Divorce ntigomba kumuherana.

38
James 2020-02-15 05:16:08

Niba Diane yarakoze amakosa akomeye ariko agakomeza akazi, ntiyakwe inshingano, ntabwo bakagombye kuvuga ko kwegura kwe gukurikiye 'amakosa akomeye n'imikorere inakwiye yakomeje kugaragaza'.

39
Manzi 2020-02-15 02:00:57

Amakosa umuntu akoze ntakwiye gutwikira ibyiza bindi abayarakoze, sibyiza guteshagaciro umuntu!.

40
Nyagaforomo Nurse Internationa 2020-02-15 05:15:44

Yirukanishije Dr Condo muri RBC Sha amucongera buri teka . None ndebera. Yimye Diplome abaganga bize Clinical Medical Officers Burundu Kandi Kavumenti ariyo yabarihiye . Inama y'Abaforomo n'Ababyaza yikorera uko ishatse ihora ipyinagaza Abaforomo yewe na Perezida Kagame ubwo aherutse guhura n'Abakora mu Buvuzi Abaforomo ntibatumiwe Kandi Ari bo biriranwa n'abarwayi! Icyo nakundiraga Dr Diane gusa nta Affaire n'imwe wamutereta ngo avuge Hoya ! Arikiriza weeeeeeee! Maze agaseka waa dore ko ari n'umu Maman mwiza pe,ukagirango byaciyemo naho byahe byo kajya! Muri za 2000 na yigeze kujya anyizeza akazi miri Kibagabaga Hospital Ari DG nkajya nza nzanye itaburiya ngo ntangire akazi ishyerezo nkurayo amaso . Imishahara isumbana , Prime usanga Hari Amavuriro atazizi ... Mutuelle na RSSB bihora byambura Amavuriro . Dr Diane Bye turi incuti unafana Rayon ariko Paul Kagame umuvuduko w'iterambere ashaka ntabwo meajyana. Uzansuhurize M*****nga**na

41
paul habimana 2020-02-15 05:24:29

Izindi Ministere zo bite? mudukize aba komisiyonaire mu birayi n'ibiryabarezi bimaze urubyiruko dushumurizwa na Minisiteri y'ubucuruzi!

42
Kabu 2020-02-15 05:28:38

Cyakora nta muyobozi ubura abo atonesha, ku ngoma ye abayobozi b'Ibitaro baguwe neza bazamurirwa imishahara bahembwa nka ba Minisitiri, lampsum isobanutse, bahabwa imodoka nziza zisobanutse bashyirwa ku rwego rw'aba DG nibo bazi ko ingoma ya Gashumba yabahaye imbehe pe! naho abaforomo baracunaguzwa hirya no hino barahembwa intica ntikize abenshi ntibagira amabaruwa abashyira mu kazi barakora batizeye kuzakora ejo kandi bagakora ubutaruhuka bitewe n'ubuke bwabo,mbese ni agahomamunwa bamwe bapfa abandi bakira, ubundi BINAGWAHO nubwo yagiraga amahane ariko yari azi gufata ibyemezo bifitiye benshi akamaro akanamenya no gushaka abafatanyabikorwa mu rwego rw'ubuzima ari na byo byagabanyije impfu z'ababyeyi n'abana.

43
Ibinibiki 2020-02-15 05:28:31

Gashumba ni umunyamafuti yari yarigize nka pilato yirukana abakozi uko yishakiye. None nawe bimubayeho mbega isi ntisakaye Gashumba we ; abana wicishije inzara wirukana ababyeyi babo, gusa bazakubaze ibyayo makosa wakoze harimo n’amanyanga yo mu bitaro mwakoze wowe na Ndonkeye byamenyekana abo mwari mwahaye akazi binyuze mu itekinika bakaza kwirukanwa, ariko komisiyo yavuga ngo abakoze ayo makosa bahanwe ukinumira babikubaze wowe na ndonkeye. Gusa wowe ugiye neza wayakuyemo da.

44
Tyler 2020-02-14 23:39:44

Yaranzwe namakosa rwose , twe yanze ko twiga postgraduate, bavuga ngo ntiturarangiza imyaka 2, kdi bari baratubwiye ngo twa applyinge, na DG Parfait Minisante ,mumweguze

45
Intare 2020-02-14 23:39:37

Igendere nange singushaka ... igendere nange singunkwiza ... Mufore nindirimbo yaririmbwe na bande???!!!

46
Bwiza Benigne 2020-02-14 23:32:36

Jye amahirwe yuzasimbura Gashumba nyahaye Dr MUYOMBO [email protected] Clause.

47
John 2020-02-14 23:30:41

Yakoze ayahe makosa ko atavugwa kugirango nabandi bayirinde?

48
Alisa 2020-02-15 05:27:54

Nizereko azize imikoranire ya hafi nababantu bashinze ingaga cyane cyane abakora muri laboratory rwose igihugu baragisenye pe ni za ruswa gusa gusa kugirango ubone license kko baziha abaswa gusa abazi ubwenge bakabananiza niyo mpamvu musigaye mubona kwa muganga ntakigenda

49
socrate 2020-02-14 23:22:34

non so sad!! what ! none amakosa akomeye yakomeje kugaragaza bishatse kuvuga iki? ko mwa mwihoreye akayakora se? kugeza aho abasezeye?

50
Remy 2020-02-14 23:22:11

Hakurikirrho Muzola wa WASAC rero,kuko niwe ugikora nkaho ikigo ari icye kugiti cye abakozi nabakiliya bose barashaka ko yavaho

51
Boys 2020-02-14 23:00:11

Na minisitiri w'amashuri ndetse n'uw'ubuhinzi begure rwose

52
Boys 2020-02-14 23:00:06

Na minisitiri w'amashuri ndetse n'uw'ubuhinzi begure rwose

53
GIRUBUNTU 2020-02-14 23:21:58

Birashimishije nk'iyi nkuru yuko uwari Ministre w'ubuzima DIANE GASHUMBA yeguye, gusa nuko agiye wenyine agasiga mu bitaro n'ibigo nderabuzima hirya no hino mu turere byarazambye kandi ntagire icyo akora' ntajya yumva na Radio cg ngo asome n'ibinyamakuru nibura ngo yumve ibitaro bya Gisenyi n'ibigo nderabuzima by'akarere ka Rubavu, ndangize nshima kandi mbwire Dr Munyakazi nti amashuri yo muri Rubavu n'imbere y'imana uzabibazwa,

54
Patriote 2020-02-14 23:00:01

Good gouvernance.com twajyaga twibaza niba amakosa aba mû kagali,umurenge no ku karere ,nkaho aba bâ Nyakubahwa ari Abamarayika.

55
samputu 2020-02-14 22:19:55

cornavirus.....iramurangije daaa....yavugiraga iki se ko mu rwanda ihari??.

56
Ukuri 2020-02-14 22:15:56

Ibiri mu ngoma ni amabanga!!!

57
Rutura 2020-02-14 20:53:30

Bwana PM, kuber'iki Gashumba yakomeje gukora amakosa akomeye no kugaragaz'ubushobozi buke ariko mugakomeza mukamugumisha muri uwo mwanya? None se unaniwe cyangwa ukora nabi ntiyirukanwa? Cyangwa nawe yari muri ya cercle y'ibifi binini bitigera bitungwa urutoki hano iwacu?

1  2  3