1  

1
Fred k.3 2020-02-15 16:42:41

Basore bacu muzihagarareho bahungu bacu ntimugakangwe namazina yamakipe mugiye guhura ahubwo mujye mwumva ko ari cumi numwe kuri cumi numwe ubundi murye karungu bizacamo. I love Amavubi.

2
Muhizi 2020-02-15 11:07:54

kimwe mubizatuma umupira wacu ukomera nukureba uburyo umubare w'abanyamahanga wagera kuri 5 kuri list nubwo mukibuga hajyamo 4, bizatuma abanyarwanda bakorana ishyaka ntibadamarare,kuko bazaba baziko abahashyi bazabarya number.

3
Karenzi 2020-02-15 08:12:24

Kugirango umupira wacu utere imbere ninkuko uburezi bwacu butezwa imbere, Genoside yakorewe abatutsi ikirangira habayeho gahunda yo kohereza abanyeshuri hanze kujya kwigayo bakagaruka bakubaka igihugu, ni muri urwo rwego njya inama Ikurikira kandi irashoboka: 1. Dufitanye imikoranire nikipe ziburayi zirimo arsenal na PSG, ferwafa nikore igenzura ifate abana 10 batarengeje 15yrs, bafite impano muri ruhago bajyanwe muri za academy zizi kipe wenda 10 muri buri academy yayo makipe, babana after 2yrs bazaba bari muri under 17yrs twongere twohereze abandi bana nabo bari exceptional bafite talent kandi hirindwe amarangamutima hatangire hazemo ikimenyane (ibi kugirango bkorwe ntakimenyane H.E azashyireho team ikora iryo jonjora) kuko ndabizi ababivanga babyirinda). Ndakubwiza ukuri ko mumyaka 6 twaba tumaze kugira abana bari kumugabane wiburayi babica bigacika. Nukuvuga ngo under 17 iragenda igahinduka under 19, umwana wageze kuri iyo myaka aba ashobora no gukinira ikipe yigihugu. Mugihe tugifite ikipe yigihugu ikirimo abantu biganje muri shampiona yacu iri amateur ntimuzigera mubona ikipe yigihugu igera no muri CAN, va kuri world cup. Inama njya niyo yatuma tugira impano zivoma ubumenyi hakurya badutanze kubona izuba, ikindi FERWAFA nigire imikorere ihwitse bareke kuvangirwa nabantu runaka bakore kinyamwuga, otherwise imyaka nimyaniko ingoma ibihumbi ntituzigera tugira ikipe ikomeye. Niba H.E ashaka ko ruhago yacu itera imbere nadufashe kugirango habeho politique igaragara kuko nabonye byinshi bitungana iyo yabyinjiyemo, abanyarwanda kuko majority dukunda football dufite agahinda kuko imyaka 20 mucyerecyezo twari dufite ntabwo twagize ibyishimo uretse 2004 tujya muri CAN nabwo byaradutunguye kuko iyo biza kuba ari ibyateguwe ntitwari kuba tugejeje iki gihe tutarasubirayo. Football irigwa nkuko ubona acholarship ukajya kwiga nkayandi masomo, nkubu tuzagira umukinnyi muri Premier league ryari koko? Va kuribi bya kenya ya Wanyama na TZ ya samantha, abo babaye exceptional barihigira bagerayo ariko twebwe habaye politique nziza ya Frwafa byashoboka kuko ndahamya ko abana bajyayo muri vacancy ndende bajya baza bagacishwa mwitirero bakuhagirwa bakumvishwa ko bari kurugamba nkizindi zose ntibarangara kuko ni mission igihugu kiba cyabahaye kandi bagomba kurangiza, ndabashimiye!

4
Polo 2020-02-15 05:24:27

Uwo mwana w'Igihugu MASHAMI nabo bafatanije Imana izabajye imbere ibashoboze kugeza amavubi kure hashoboka. ubu rero nk'abarayons twishimiye igabanywa ry'ibihano kuri Gikundiro yacu nubwo byagombaga kuvaho burundu kuko nta makosa ikipe yakoze.

1