1  2  

1
RKUS 2020-02-16 14:43:39

Ruswa ? service ? Ivangamutungo ? Undi ati ko twayahaga abakobwa nyuma bakaduhemukira ntihagire uvuga ? Byose ndabona ntanakimwe cyumvikanamo. Gusa biragaragara ko hari akabazo kerekeranye n'imigirire karimo kuvuka muri sosiyete yacu. Aba sociologues bacu badukurikiranire bino bintu hafi batubwire ikizakurikira. Dusanze izi ngo zigera aho zikubakwa, ubwo twazareba ibyakongerwa mu mategeko yacu, kugira ngo dukumire ingorane zava muri iyi migirire mishya. Ntawavuga byinshi tutabanje kumenya impamvu nyayo ituma abakobwa batangiye guhendahenda abasore kubarongora. Ese basore banze kurongora ? Ese ni bakeya ukurikije umubare w'abagore ? cyangwa ni ikunda ry'amafarnaga rikabije riri ku bagabo ? cyangwa ni imico irimo kwambuka umupaka nkuko bamwe babivuga ? Abashakashatsi muri he ? Nimutubwire.

2
Mose 2020-02-15 16:12:28

Mwihorere depite nuko we yabonye umugabo, hano hanze hari abana babakobwa bagumiwe nyakubahwa honorable. ahubwo shaka ukuntu mwajya mubaguriza bigurire ababarongora naho ibindi ubyihorere.

3
Inkwano iveho.com 2020-02-15 11:08:20

Njye ndivugira Ku nkwano,cyera inkwano yari ishimwe ry'uko ababyeyi bareze neza umukobwa akarinda ubusugi kugeza ashyingiwe,none abenshi bashyingirwa barabaye nka ba nyina ,izo nkwano ni izo kuryamira abasore kuko igisobanuro cy'inkwano cyarahindutse,inkwano yemewe ni inka ,amafaranga ni ikiguzi.

4
John 2020-02-15 11:08:11

Depite ntazi amategeko ariwe uyashyiraho ? Kubwe se Ivangamutungo bivuze iki ? ARIKO UZI KUJYA MURI DIVORCE MUKAGABANA IBYO UMUGORE YAGUSANGANYE BYOSE,WE NTA KINDI YAZANYE URETSE....Ahubwo igihe ni iki ngo uburyamirane bukurweho biturutse i Cyangugu bigere hose. Transparency afite imyumvire myiza,ariko nawe ibisobanuro bye ntibihwitse: KWISHYURA SERVICE ?? Oya.! bikurikije amategeko: IVANGAMUTUNGO RUSANGE, IVANGAMUTUNGO MUHAHANO, IVANGURAMUTUNGO RISESUYE

5
Murakaza 2020-02-15 05:21:25

Ndumva abo banyamasheke barabaye abanyekongo ndumiwe pe,uziko bari kwemeza aka ya mvugo ya habyara agira ati Banyarwanda Banyarwandakazi namwe banyacyangugu,cyore rwose bave mu mico yuzuye ico basubire ku muco wacu wo wiyubashye ,ariko sinumva uko umuntu Ava ku muco wacu mwiza agafata ico ry ahandi, sha ministeri y umuco ishyiremo imbaraga ijye ijya kuganiriza abantu aho batuye, ubundi ministeri ikora iki ko umuco uri gucika,aho ntimwibwirako umuco ari ukubyina gusa nyamara mukibagirwa ko umutima w umuco wacu ari kirazira ariho dusanga amategeko y Imana kandi ukadufasha kubana amahoro.

6
Bwenge 2020-02-15 05:21:25

Ariko se iyo mico yuzuye ico bayikuye he?kuki intara zegeranye n ibindi bihugu Arizo zibamo ico rwose abigisha muco mutabare mubigishe umuco wacu kuko bari guta ibaba, usibyeko numva harimo no gukabya nonese uwo mwana wo mu cyaro ibyo bihumbi abikurahe?n abikigali ntibapfa kuyabona.rwose mubigishe umuco biyubahe, Rutangarwamaboko akwiye kuzenguruka bene aha hantu yigisha umuco pe. Namaze kubona ko mu muco wacu ari uburyohe gusa,ugendera ku muco wacu anezeza Imana pe kandi bikanamwubahisha kuko umuco wacu uriyubashye aho uva ukagera. bya bindi bamwe babeshya bagashaka kuvuga gukazanura n izindi ngeso mbi zadukanywe na bake bamwe mwarangiza mukabyitirira umuco siko biri kuko baracyahwaga ntibashimwaga nabo bari baziko bakora ishyano ariyo mpamvu bitwikiraga ijoro ngo batababona nyamara umuco ni ikintu utagirira ubwoba cg isoni z ukureba kandi ntawe ugucyaha kuko ari umuco nyine bisobanuye ikintu cyemewe.naba rero ni.ishyano barigukora bakwa umugabo nubwo nuwo atari umugabo yawe kuko nta mugabo w I Rwanda wakwemera ibyo,kandi n abo bakobwa barisuzugura/za.

7
Aisha 2020-02-15 05:28:02

Uburinginire buvuze iki? Nicyo bivuze ninkuko ubu Hari umukobwa ujya kurongora akabanza kukubaza ibyo utunze ngo yumveko bizamo kandi nuburenganzira bwe numusore nabanza kwa igishoro cg ikiguzi nuburenganzira bwe nkuko numukobwa yaka inkwano ashaka erega nabyo nikiguzi.

8
Fichel 2020-02-14 17:43:08

We nuko yamubonye

9
Fichel 2020-02-14 17:42:54

We nuko yamubonye

10
Ms 2020-02-14 17:19:37

hahaha ese kwibintu mwabigize uburinganire mwaretse nabo bakumva uko guhonga bimera? igihe abasore bahereye bahonga kuki mutabifashe nkikibazo hahaha hahaha hahaha hahaha hahaha hahaha aha REKA NONGERE NSEKE hahahahahahahahaha

11
bc 2020-02-14 17:19:37

None se Depite yirengaguje ko ubwuzuzanye ari ngombwa kuba umusore bimenyerewe ko yubaka inzu agakwa ntibyabuza ko, bijyanye n'iterambere bashiki bacu bagezeho ubu aho bishoboka bakunganira ba fiance babo, iryo tegeko ryakwangiza byinshi.

12
Faith 2020-02-14 17:19:37

Hari n'abayatanga ngo babarongore atari ukubagira abagore!Nanjye nunze mu rya Ingabire.

13
Kora 2020-02-14 17:42:29

Honorable ye kujijisha Immaculée ngo bave kuri ruswa nyaruswe ahandi barangarire ku mico yo muri Congo yaje kwivanga mu banyacyangugu!Ruswa yo kurwanywa iracyahari nimureke gutakaza umwanya mu batanga amasake kimwe nabashyira hamwe ngo bubake ubushobozi bw'urugo rwabo.Uwo mukobwa nubwo amuha ayo mafaranga arasubira akamusanga bakayasangira cg nawe akazungukira mu gikorwa wa musore yayakozemo!Immaculée nahe Honarable definition ya ruswa nibwo ari busobanukirwe.

14
Lambert 2020-02-14 17:41:49

Uwo mudepite , yifitiye umugabo ntazi ibibazo byo kugumirwa , ntazi stroke iterwa nokubura umugabo , njye nikundira ingabire kuko yishyira mumwanya wabababaye , kugumirwa birababaza , fuse umusore Baja amafaranga akabatenguha hagombakujyaho amategeko ahana yihanukiriye /,/Abambuzi

15
kk 2020-02-14 17:41:43

Yemwe muzi gutera urwenya, none se iyo ayamuhaye aramusinyisha, cg ayamuhera mu ruhame nk'iyo batanga inkwano? Ubwo se namujyana mu rukiko temoin azamukura he? Ahubwo nimugire inama abo bakobwa bareke kugura abagabo, kuko izo ngo ntizishobora kuramba. Bafate ayo mafranga bayabyaze umusaruro, nibamara kwibikaho afatika abagabo bazababona. Ese muri ibyo bice abasore ntibagikwa? Niberure noneho byitwe inkwano, umukobwa nibaza kumusaba azage aba ari we utanga inkwano.

16
Robert 2020-02-14 17:41:30

Uyumu Depite sinzi nida ibyo yavuze yabanje kubitekerezaho . biriya ntiwabyita ruswa kuko ni service nkuko Ingabire abivuze. nonese bitaniyehe nibyubu aho umuhungu asigaye acibwa ikwano yamafaranga 1.000.000frw nagwa arenga kugirango arongore umukobwa? kandi nabyo bikorwa babanje guciririkanwa. uwo numuco ugenda uhinduka bitewe nuko imyumvire yabantu nayo igenda ihinduka.. usubiye inyuma mumateka abasore bakwanga inka bashimira ababyeyi bumukobwa kuba baramubyariye umugeni. ariko ubu abakobwa ababyeyi babo basigaye bababyazamo umusaruro kuko iyo ufite make ntibaguha umugeni. icyakorwa nuko igihe uwo musore ayariye agomba gukurikiranwa. dufite imico itandukanye munjye mubyemera... ntimuziko hari naho bakwa amasuka, ikibindi namagaro aya bavomesha hahha..

17
Murebwayire 2020-02-14 17:41:24

Rwose nkunda mam Ingabire ni umunyakuri udaca kuruhande, kuko niba inkwano nayo yumvikanwaho ntiyitwe ruswa nikimwe neza nayo yandi kuko nayo erega ni inkwano nuko iba iturutse k'uruhande rutamenyerewe! Ibaye ruswa ite se iyo ari umuhungu uyatanze ko atitwa ruswa? Kuko atanzwe n'umukobwa rero uratinyuka ngo yo si inkwano ni ruswa? Mwagiye muhama hamwe ko kirya abandi nabo bakirya kikishaririza! Cyangwa se muce iteka inkwano ikurweho kumpande zombi, muvuge muti itegeko ryerekanyeko i deal yo kubana nizanwamo amafaranga bizaba bifatwa nka ruswa wenda abantu bakira n'umusonga wo guta umutwe kubera amakwe

18
walter 2020-02-14 13:08:56

Ibaze pe, depite aransekeje kabisa. Nizereko ari urwenya yateraga. Ndemeranya na Makulata, ni ubuhemu n'ubwambuzi bubi bukinisha n'amarangamutima y'uuntu, ariko nta ruswa mbonyemo.

19
mbabazi 2020-02-14 13:08:49

Mbega Mutesi ! kwanza wewe mutesi jye nkubonamo nkuwatanze ikiguzi kuwo mwashakanye ubaye depite wibagirwa ibyo waciyemo ukiri celibataire kuba depite biraryoha kabisa courage mbere yo gutanga igitekerezo nkugendeye inama yokubanza ukagitekereza ho ataribyo tuzagusoma mumutwe abantu batangire kugufata ??????

20
Bobo 2020-02-14 13:08:40

Hahhhhhhhh ! Depite aransekeje Koko , nonese ko Hari abayafite ariko babuze uwo bayaha. Nyakubahwa depite uzavuge no kubakobwa bakura ibyinyo , ukamusohokana nkumukunzi yarangiza akakwanga waramumariyeho boutique yawe. Njye ahubwo mbona byakwemerwa ahubwo bakayishyuranira mu murenge Bose babireba, kugirango badahemukiranira.

21
Mugabowumiwe 2020-02-14 13:08:00

Ariko mu Rwanda ko mbona ikintu cyose kigiye kuzaba ikibazo muragirango abagabo tuzabe hehe? Nta mugabo ukivuga mu rugo, nta mugabo ugihana umwana ngo ni ukumuhohotera, nta......, muzashiduka abagabo bifashe bareke gushaka muzabure ababasimbura mushaje. Murakabije pe. Njye ndemeranya na Ingabire Marie Immaculée. Ahubwo umukobwa atanga make kuko niba basigarenye imitungo bonyine abagabo twaranyaye

1  2