1  

1
MUCO 2020-02-15 11:07:57

Murakoze,ku bw iyi nkuru,twese dufate ingamba zonkurwanya ruswa. Sinemeranya ariko na Nyakubahwa minister ku bijyanye no gufunga by agateganyo buri wese urezwe ruswa n ibisa nayo nko kuba ngo Hari abashyira igitutu ku butabera cg bagatanga ruswa ngo bafungurwe,kuko ahubwo icyakorwa ni ugukaza ingamba ku bashyira icyo gitutu ku nzego z ubutabera, no ku ihana ry ,abagenzacyaha,abashinjacyaha n abacamanza bishoye muri ruswa.ibi bizakumira ruswa no mu bindi byaha.Ibyaha byose bigomba kutihanganirwa,abantu bakarengerwa kimwe n amategeko, amahame rusange agenga amategeko akubahirizwa kuri bose. Ni byiza gutanga umuti urambye nta gukingira ikibaba abakora nabi hagamije kwica itegeko Nshinga,Ni kuki Rib,Ubushinjacyaha,Inkiko zemerera uwakoze ikosa nk iryo gukomeza gukora andi makosa nkayo mu gihe byakagombye gukosoka.Inteko Ishinga amategeko si yo yabikoraho, ntiyanahora ihindura amategeko kuri buri kibazo cyabonerwa umuti ahandi.Duharanire kurandura ruswa mu ngeri zose, dufatanije,tuzaba dukoze.Murakoze.

2
Kefa 2020-02-14 17:41:18

None uwatanze amakuru yaza ruswa mu itangwa ry'akazi mu karere ka Nyamagabe uhembwa guhimbibwirwa ibyaha bitariho atanatinyuka dukurikije uko tumuzi kugeza aho umushinjacyaha amusabira gumfungwa by'agateganyo ntategeko areba imbere ye ndabara ritari mu mategeko mpana by'abyaha mu Rwanda ubwo niki cyemeza ko atari yahawe ruswa n'iki rwose uriya mugabo uri m'unkuru iheruka gusoka ivuga uko bigenda iyo umuntu amfunzwe nta tegeko rihari rimuhana azarenganurwe asubizwe agaciro ke nk'umurezi turamuzi yanga akarengane na ruswa azahambwe impoza marira nibye yatakaje.

3
Safari 2020-03-13 17:11:04

Amaherezo Ihame ry uko umuntu afatwa nk umwere kugeza igihe urukiko rumuhamirije icyaha rizavaho.

4
Shema Gerald 2020-02-14 13:02:37

Nsanga ibyo kuba havanwaho gufungurwa by'agateganyo kubacyekwaho ibyaha bya ruswa atariwo muti kuko, urutse kuba n'ubusanzwe iryo fungurwa riburanwa, hakagaragazwa ibimenyetso byagezweho mu iperereza ryakozwe nababishijwe kuri icyo cyaha. No mubindi byaha, umuntu ucyekwaho kuba yakoze icyaha icyo aricyo cyose wafunguwe by'agateganyo, ashobora kwitabira iburanisha cyangwa ntagaruke, kandi hari ibindi byaha bishobora kuba bifite ubukana bukabihe kurufa ruswa; twavuga nko gusambanya abana, ubwicyanyi n'ibindi. Nge numva umuti wambere wo kurwanya ruswa ari ugutanga serivise neza kandi ikwiye, ufite ububasha akirinda kubukoreshe uko ashaka. Naho ibyo gufungurwa by'agateganyo bigaharirwa abacamanza kuko nabo ni abanyamwuga kandi bakwiriye kwiyumvisha ko gutunganya inshingano zabo bibareba. Naho bigenze uko Minisitiri abivuga, cyeretse Leta izanateganye indishyi z'umwihariko zajya zihabwa abacyekwagaho ruswa bavukijwe gufungurwa by'agateganyo hanyuma bikaza kugaragara ko ari abere.

1