1  2  

1
rkarangwa 2020-02-14 17:19:37

@Chantal Uwimana, ufite ibitekerezo byiza ariko akarenga hari ahantu henshi kamenyesherezwa a part from this platform. ( hari umuvuvunyi, transparency kwa Immaculee burya naho wahanyura,.... yewe ubu noneho tweeter isigaye ibikora neza, just follow his exellency ubundi uvuge ntabwoba. upfa kuba utavuga amafuti gusa cyangwa se ubeshya...

2
kibwete juma 2020-02-14 17:19:37

AA,imana izafasha iteka intama zayo kutaba imbata za se kibi izigira inama zokubaba abana bato kuri roho batari gito.

3
emmanuel 2020-02-14 17:19:37

Muranduzi we icecekere kuko nibe na nuwo mugabo yayikoreshaga ndavuga (iyo ncupuri y'impamyabumenyi) muri politike none se nkabazikoresha mu bwarimu (accademics) urumva byo bizagenda bite niba bavuga ngo ndabeshya bazabaze uwitwa Doctor " Ismael Bucanane" mbere witwaga "Bucyana Ismael"

4
jolie 2020-02-14 13:06:02

Erega inkirabuheri niko zimera! nonese wabonye umuntu koko wabyirukiye murugo rwiyubashye, akiga, akaminuza, akabona akazi yarangiza akirirwa yitwara nkuko Evode yitwara koko? Numvise discour ze zoze nsanga imyitwarire ye ihuye neza neza n'inkirabuheri. Ngo yarize, blah blah. Bangahe se bize wa muswa we kandi bubaha bakitwara neza. Kwiga bigendana no kwicisha bugufi. Bahane iyo gasiya.

5
jolie 2020-02-14 13:05:51

Erega inkirabuheri niko zimera! nonese wabonye umuntu koko wabyirukiye murugo rwiyubashye, akiga, akaminuza, akabona akazi yarangiza akirirwa yitwara nkuko Evode yitwara koko? Numvise discour ze zoze nsanga imyitwarire ye ihuye neza neza n'inkirabuheri. Ngo yarize, blah blah. Bangahe se bize wa muswa we kandi bubaha bakitwara neza. Kwiga bigendana no kwicisha bugufi. Bahane iyo gasiya.

6
janvier 2020-02-14 09:40:09

Mwkira ibitekerezo bimeze bite ? ko maze kutanga ibitekerezo kabiri nenga abantu basebanya ntimubitambutse.

7
jean nkubito 2020-02-14 09:39:05

Njye sinemeranya nabantu basebanya, nkibi bitekerezo byu wiyise Muranduzi ntibikwiye, nawe ngo ni Mas nonese ko uzi nyine ko umuntu ashobora kubona phd kuri online uribaza ibiki kandi wabonye ko leta yamuhaye iyo grade ya DR w

8
Tony 2020-02-14 08:11:31

Mfite ikibazo. Kuki bavuga ubwegure Kandi ari iyirukanwa. Ese iyo umuntu akoze ikosa mu kazi yahawe n'inshingano zigendana na ko ku ba minisitiri n'abayobozi b'uturere , BIRABUJIJWE KUMWIRUKANA ? Kuki buri gihe bavuga ngo YEGUYE Kandi aba yirukanwe/ kuki bahitamo kuvuga ngo YEGUYE. Ese aba yasabwe kuva mu mirimo ye mu kinyabupfura nk'abamwinginga? Cg agomba kwerekwa ibyo atujuje yari yasabwe hanyuma akirukanwa tout simplement. Ntabyo kumusaba kwandika ibaruwa isezera

9
Muranduzi 2020-02-14 08:11:31

Ni bazane Amb. Musoni jemus asimbure munyakazi! Bafate kaboneka Francis asimbure Evode.

10
Muranduzi 2020-02-14 08:11:21

Evode ibyo mwikora byose muri ibeshya ntimuzamutsinda kuko ibyakora arabizi Kandi yize amategeko aranayazi nikimenyimenyi ntamuntu wigeze amatsinda mubiganiro mpaka byose byo kuri BBC or azongere yicireho rero Munyakazi nawe mwikirirwa mumurenganya kuko Aho yavanye izo diplome niho abayozi benshi baha iwacu bazivanye kuko ibintu byose bipfira hasi njyewe mpanya ko na diplome ya humanity ntayo agira Kandi siwe wenyine umubare munini ni fraude nambe nabemeye bakaza bakajya kwa karangazi muri condidant Libre. Wenda Reka dutegereze Wenda ubwo impungenge zabanyarwanda harimo abazibona inama izajya ugaragaza izi ngirwa ngirwa bayobozi.

11
Shami 2020-02-13 23:54:47

Ariko ubwegure bwaba bagabo mbona bwarabaye inkuru ndende kdi igenda igarukwaho mu buryo butandukanye. Ese kwegura muri gouvernement kuko unaniwe n'ikibazo? Kuburyo byaba inkuru ndende cg ikibazo ? byaba ikibazo ahubwo unaniwe ukaguma muri gouvernement udashoboye.

12
Bizimana 2020-02-13 22:03:24

Tunezezwa nimiyoborere y'igihugu cyacu. itanga icyizere ko tuzatera imbere

13
MAS 2020-03-13 17:11:04

Isac yakoze kuri UoK mbereyuko ajya muri gouvernement. Yahavuye nta PhD afite ageze muri gouvernement aba arayibonye from KIU niba ntibeshye. Igihe cyose sinigeze mubona ajya kampala gukora research cyangwa kubonana na supervisor we, cyeretse niba yarayikoreye online simbizi. Abibaza kwireme ryuburezi mumashuri mato bari baramushinze bakagombye guhera aho bibaza uko yayibonye niba arukuri kandi yanabonye na Equivalence c'est sûre. Nubushobozi bucye bari babumuziho mwazabaza Prof Manasseh umwe mubashinze iriya kaminuza.

14
Migambi 2020-02-13 12:30:26

Ariko nk'ubu uyu ushinzwe ireme ry'uburezi wikora agakora ibintu nk'ibi koko nk'ubu ubundi impamyabumenyi afite ni iki kigaragazako yayibonye abikwiriye koko ? Rimwe na rimwe wakwibaza niba atarazidawnloadinze ! Hanyuma tuti education niyo nkingi y'iterambere ! Ni akumiro pe !

15
kanuma 2020-02-13 11:47:14

wewe chantal wize hehe? ni memoire uri kwandika kuraba bagabo? commentaire ntigomba kurenza 3 lignes. Isaac azaguhe akazi murasa.

16
Mugaragu 2020-02-13 11:46:07

Igihugu cyacu ni gihe akazi abantu b'inyangamugayo kandi ntibabuze, aho kuzana abantu batarangwa n'indangagaciro byibuze z'ibanze! Birababaje cyane, kandi hari n'abandi benshi bakora nabi!

17
kk 2020-02-13 11:16:10

@Biraguma wihangane kuko kwakira ruswa ari icyaha gihanwa n'amategeko y'u Rwanda, ubwo nyine ko anabyiyemerera nikimuhama arabiryozwa. Sinibuka uwo bavuze ngo uvura ijisho bwacya akarigukanurira, burya iyo wicishije make abanda barabikubahira.

18
kk 2020-02-13 11:16:04

@Biraguma wihangane kuko kwakira ruswa ari icyaha gihanwa n'amategeko y'u Rwanda, ubwo nyine ko anabyiyemerera nikimuhama arabiryozwa. Sinibuka uwo bavuze ngo uvura ijisho bwacya akarigukanurira, burya iyo wicishije make abanda barabikubahira.

19
Chantal Uwimana 2020-02-13 11:15:54

Mwaramutse. 1) Icyo nzahora mvuga ni Ugushimira Prezida wacu kuko Imiyoborere myiza yateje imbere inaba hacye cyane niyo ituma nta muntu wapfa kugutera ubwoba yitwaje umwanya yahawe n'igihugu. DUSABE IMANA UYU MURAGE WE ABAZAMUSIMBURA IGIHE YABA ATAKIYOBORA U RWANDA BAZAWUGUMANE! 2) Icyo ibi bitwigisha ni ukurera abana bagakurana uburere bwiza; ku bwanjye bwana Evode agaragara nk'Umuntu wagize ikibazo cy'uburere akiri muto ku buryo n'ibyo akora nibaza ko ariho bituruka. Ntabwo umuntu wo ku rwego rwe , warezwe yakubita umuntu ikintu pe! 3) Ku bijyanye na bwana Isaac nabyo icyo bitwigisha birajya gusa n'ibi mvuze haruguru: kugira PHD nta "education de base" nabyo nyine dore icyo bitanga! Cyera iyo bavugaga ngo umuntu afite "Doctorat" ...? Mbese mbuze icyo mvuga. 3)ICYO NDANGIRIZAHO NAKOMEJE KUVUGA MURI COMMENTS ZANJYE kandi NZAVUGA KUGEZA CYIMENYEKANYE NGO MFASHE ABANTU KURENGANURWA, ni uko hari irindi HOHOTERA RITARI UGUKUBITA GUSA nk'ibi bwana Evode yakoze ariko birimo kuhohohotera umuntu "emotionally" bikozwe n'abakoresha , inzego z'Ibanze, yewe n'ABASHINZWE UMUTAKANO bahagamaga umuntu BAMUTERA UBWOBA NGO NI AVE MU KARERE ASHAKE AHANDI AJYA GUKORA naho ngo ubwo akazi ke bashaka kugaha abana ngo bafitanye isano n'ABANTU BAKOMEYE NGO BAZIIRANYE NA PREZIDA wacu! Namubwiye ko Prezida wacu yanga akarengane , ko ibyo by'abamwiyitirira bakarenganya abantu ntabyo aba yamenye kuko twe Abanyarwanda yatweretse mwaba muziranye, mwaba mutaziranye twese tureshya!! Arakabyara Imana ijye ibimuhera umugisha iteka!! Ibi rero ni ibijyanye na bimwe mwumvise nakwita AKAVUYO MURI MINISANTE MU BY'ABAKOZI BA MINISANTE MU TURERE BAMAZE IMYAKA 5,6,7 bakorera ku mabaruwa y'Agateganyo, nta dossier kandi bahembwa none ngo bagiye kubaha ibizami (INTERNAL RECRUITMENT ) naho ni UKUGIRANGO BABIRUKANE BABASIMBUZE abo bandi. Ubundi mu mategeko iyo urangije igihe cy'igenzura (Probation period) ntugire icyi ubwirwa ku itariki ikurikiyeho ubwo uhita uba UMUKOZI WEMEWE nk'abandi bose; ni nka wa mugani w'Abafaransa ngo " qui ne dit mot consent". Aka karengane gakorerwa aba bantu ( ndakazi n'ubwo njye ntari umwe muri bo ) kagomba kuzagera ku buyobozi bwo hejuru no ku nzego z'umutakano cyane cyane RIB ikamenya ko hari abantu bayiharagariye mu turere BIRIRWA BAHAMAGARA ABANTU BABATERA UBWOBA BAFATANIJE NA ZA NJYANAMA AHO KUBARENGANURA. Njye imwe muri izo nimero ndayifite n'amazina ya nyirayo nibabishaka bazamabaze mbibabwire neza: MBIFITIYE IBIMENYETSO BIFATIKA. Umwe muri abo bantu BATERWA UBWOBA ni umudamu n'Ubu wahahamutse ushobora kugira ikibazo cy'umwana akeka ko atwite kubera TRAUMA BAMUTEYE. Icyo nabisabira bamenye ko ibi ari njye Chantal Uwimana ubyandika si uwo mukozi; mbizi gusa kuko tuziranye ari n'idosiye IMAZE IMYAKA rero yarabinganirije nk'umuntu tuziranye ariko agira ubwoba bwo kubi "reportinga". kuko BAMUTEYE UBWOBA BIHAGIJE! Murakoze Igihe.com guhitisha iyi comment ngo dufatikanye dutange amakuru yarenganura abantu.

20
Alma 2020-02-13 11:15:40

Yewoweee!!! ibikabyo, amahane, ubwibone...... bimukozeho. Mbega ukuntu yari umuhanga azi ikitwa itegeko, none Evode akuweho na kamere ye mbi yamunaniye. Yewe, tujye dusenga Imana iturinde kamere mbi! Munyakazi we azize ruswa kandi ari mu bashinzwe kuyirwanya. Ayo yahembwaga se ntiyari amunyuze bahu!! kutanyurwa wee!! Nimutange imyanya ubu hari abandi bazabasimbura, bagakora neza! Ubu aba, barimo kwicuza amazi yarenze inkombe.....

1  2