1  2  

1
Jenitha 2020-02-08 12:38:49

Imana ishimwe Birashimishije kubona meya ufite ubumuntu gutya.afite umutima wagutse ,nimfura .

2
Bahati Tim 2020-02-07 15:47:27

Ariko rero hari abantu bantangaza,mubyukuri hari abantu batagira ikibashimisha muribo bakunda agapfa!nkuyu wiyise Maniriho Emmanuel ndetse na Keza muratangaje!ndibuka rimwe HE mu mwiherero abwira Prime Minister akigera ku buyobozi,ati: "hari bamwe bazakubwira bati hano ibintu ntibikorwa bityo uramenye..."none naba ba Emmanuel n a Keza ndabona aribyo bazanye kuri Mayor!nkubu koko ikintu kidasanzwe kibi cyabaye nikihe?yiyamamaza se ari mu matora?Ubu se niwe ushyira inkuru ku www.igihe.com?niwe muntu wa mbere se igihe cyaba gisesenguye ibintu akora bitari bimenyerewe?Mujye mureka gukabya!!ibyo ni sign y'ishyari kandi niryo rimaze abanyarwanda!aho kumu supportinga ko adahura na rubanda rugufi ngo aruhutaze ahubwo arwiyegereza mwe muhitamo kubibonamo kwiyamamaza as negative point!Nubundi ntawukundwa na bose!Mayor,Imana ikomeze ibe mu ruhande rwawe iguhe imbaraga n'umurava byo gukora akazi kawe neza!

3
tina 2020-02-07 15:14:51

Ariko noneho ndumiwe! uwakwereka imihanda yo muri za karitsiye cg ibibazo by'amazi muri Bugesera niho mwabona ko nawe rwose ntacyo akora ngo iterambere riboneke!Ikindi uwakwereka service mbi iba muri Bugesera uhereye ku karere ubwaho, ukagera mu butaka no muri Sacco umurenge i Nyamata! Ikindi ni inzara ica ibintu kdi hari ibisambu byo guhinga ahubwo nabahinze bakonerwa n'inka zo ku gasozi ndetse n'ihene n'abayobozi bahohotera abaturage !None ngo arashoboye! Hhaaaaaaaa! Abuze kwifotorabya n'umuturage yenda yateje imbere cg yigishije kwiteza imbere ngo ibikorwa byivugire none ari kwifotoza acuritse umutwe umuntu w'umuyobozi! Njye rwose ndabona ibi bidakwiye umuyobozi dukeneye iki gihe tugana muri vision 2050 !Turashaka iterambere ry'umuturage keretse niba washakaga kutwereka ko wateje maman wawe imbere ariko ni n'inshingano yawe! Tuve mu magambo Nyakubahwa Mayor tujye mu bikorwa nibyo bizivugira

4
chantal 2020-02-07 10:43:31

dissi na mama wawe aracyarimuto shenge birashimishije kubabona hamwe. mubigaragara umuteyishema rwose uzamushajishe neza, mubyishimo byumubyeyi nihuvoma imigisha. nshimye simplicite yawe rwose bigaragara kowarezweneza ntabutindi ntabwiyemezi

5
mbabazi 2020-02-07 12:55:11

uyu major jegure vuba ntakigenda cye niba akorera nyina na se nabana be nabyo abivuge RIB fatilia huyu jamaa

6
Maniriho Emmanuel 2020-02-07 10:06:54

Hum, uku kwiyamamaza mayor azanye se! Kandi kumaze igihe. Mayor, inama nakugira, kora wamamazwe n'ibikorwa. Naho kwiyamamaza werekana mama wawe cg wacuritse umutwe, biracuramye. Ndahamya ko izi nyandiko uzigiramo uruhari, kuko hariya wari ucuritse umutwe nta munyamakuru wari uhari. Ni wowe utanga ayo mafoto. Siko politiki mu Rwanda ikorwa, erekana ibikorwa bikuvugire, kuko ntabyo turabona bifatika wazanye i Bugesera. Ariko nturahatinda da.

7
Aferky 2020-02-07 09:31:40

Uyu mu Meya nimfura cyane. Ubundi umuyobozi numubyeyi wabo ayobora bose. Kwakira abakugana ukeye kumaso, bakira igisubizo ubahaye uko kiba kimeze kose kuko baba bakubonamwo umunyakuri

8
Keza 2020-02-07 07:15:02

Muraho Neza , ese mayor mu myaka ibiri Niki yakoze ??? Ese ni amazi atakibura muri bugesera se? Ese nibisambo byatuzonze byashize se?,ni kaminuza yazanye se ? Ese Hari imiturire yubatswe se iciriritse? Ese ni nyamata ville hubatse ibikorwa remezo se? Biriya byogushira ama careaux kumazu ashaje niryo teram ere ryumugi yazanye se?? ese imirimo yahanzwe igafasha urubyiruko niyihe ,nti mugafane mujye mu navuga ibitagenda neza ,Murakoze

9
victor 2020-02-06 23:17:58

Ongeraho ko ari mubateza imbere made in Rwanda mumashati meza yambara. Komerezaho rwose umuyobozi nuwiyoroshya

10
Mugabo 2020-02-07 07:50:33

Courage rwose meya ibyo ukora asabana no byiza nicyo kiranga ufite urugwiro n ubupfura ,ngukunze ntahatuye pe ariko na meya was Ngoma nawe Niko ni sociable akunda kuganira no gusabana n abaturage. Into nibyo twita kuyobora rwose ,

11
Jojo 2020-02-06 23:17:41

Harubajije ati 'arimo kwiyamamaza?" Buriya harimpamvu iyinyandiko yasohotse, tuzabimenya vuba.

12
sylvestre 2020-02-06 23:17:41

uyu mumeya rwose nisawa nibyiza gusabana nabaturange kandi kenshi bamwe barushaho kukwibonamo cyane kandi ninabyiza kwegerabaturage

13
Rugambage 2020-02-06 17:32:02

U Rwanda mu nzego zibanze bagize abameya nk'uyu wa Bugesera, Govonor Gatabazi n'abandi bakunda abaturage ibintu byaba uburyohe kabisa. Ariko ubundi kwiremereza bimmaze iki?

14
Titi 2020-02-06 17:25:44

Courage bro, Imana rwose ibigufashemo uyobore umurikiwe na Roho Mutagatifu

15
mutanazi 2020-02-06 15:06:09

uyumwa arafise mpwemu yera muri we pe!

16
Patriote 2020-02-06 15:05:47

Courage Muvandi kandi Muyobozi mwiza, gusa mû zibanze ho ntacyo nkwijeje,ni ntamunoza ,natwe ni uko twarwanaga ,duharanira ishema nishyaka ryabo tuyobora ,turara amajoro ngo batekane,tutaryama ngo hatagira ikibahutaza ariko zaranze ziba izibanze .nta munoza ntibazirikana

17
Nyirinkwaya Richard 2020-02-06 15:37:15

Very good my Brother Richard. Ni umugisha kuba tugufite muri Nyamata. Nyamara, njye mbona hari urundi rwego rurenze kuba Mayor ukwiriye kuba uriho, who knows! Turakwemera.

18
Remy 2020-02-06 15:37:08

mbanje kubasuhuza, mbashimira kutugezaho amakuru ya meya wa Bugesera jye iyo mbona ibyakora birandega, uyu niwe muyobozi mwiza umenya abo ayobora agasabana nabo, bakamwiyumvamo nawe akabiyumvamo, ureke babandi birirwa mubiro basohoka bakiremereza bakagera naho bahutaza abo bashinzwe kuyobora,gutegeka sukwiremereza ngo bagutinye gutegeka ni mumutwe, aba nibo igihungu gishaka bumva ibibazo bya baturage bakabikemurira hamwe bitagobye gutegereza abayobozi bohejuru. musabiye amahoro n'umugisha Imana ikomeze ibane nawe

19
Rukara 2020-02-06 15:36:51

Ubundi umuyobozi w’akarere ukenewe ni nk’uyu

20
che 2020-02-06 15:36:11

Great!

1  2