1  

1
Rwejo 2020-01-28 11:09:34

Twayemera twayihakana, mu mitwe ya bamwe irimo! Gusa nibadutera natwe tuzi uwo tuzatambikana

2
Rutura 2020-01-28 11:31:52

Nonese murumva abazayirwa ubundi bwenge baba bakuvanye he? Mpora mbabwira ngo kiriya gihugu ni nk'igihuru mukabiseka. Uriya muzito, afite amazu 81 ya cadastre muri Kinshasa, kandi iwabo muri Equateur nta na 1 km ya kaburimbo ibayo. Martin Fayulu baramubajije ngo imyaka yose wamaze uri umutegetsi wamariy'iki igihugu aravuga ngo nahay'akazi mayibobo 20. Baramubaza bati ese ni gute uha abana akazi kandi uziko bakagombye kuba bari mu ishuri ahita areba umugabo wariy'ibiryo by'umwana. Nabo barabizi ko gushyushy'imitwe y'abakongomani bari iburayi batagir'akazi bashoboye kwirirwa basama banavuz'induru mumuhanda gusa ari iturufu izabafasha gukundwa na rubanda. Ubundi se uRwanda uwarubongerera barumaz'iki ko na Congo ubwayo yabananiye? Ministere nyinshi za Leta nta mashanyarazi ahoraho zigira, internet ni ikizira kuri bo ndetse umwanda mu migi yabo ni indahiro batazigera batatira. Icyitwa gahunda ni igitutsi ndetse inzego zikora baziheruka ku gihe cy'ubukoroni. Ni mubareke rero Tshisekedi n'umushi w'iBukavu nabo birireho dore abo mu burengerazuba bari baziko igihugu ari umunani wabo nk'uko Mobutu yabashutse.

3
Ange 2020-01-27 19:08:30

Nibashaka bavuge make, twe dukomeze dukore cyane. Muzabaze uburyo Isiraheli ikikijwe n'abanzi batagira ingano kandi igakomeza gutera imbere uko bwije n uko bucyeye. Rero abavuga ntibaturangaze ahubwo dukomere ku murimo unoze, kandi dukore tutikoresheje

4
Salus 2020-01-27 19:08:03

Ariko se kobavuze ibihugu byinshi bishaka kwigarurira DRC, birimo Burundi, Uganda n'u Rwanda, nkaba numva ari u Rwanda rubihakana gusa? Ibindi bihugu bikicecekera? Niba ari ibihuha koko sinzi impamvu twaba tubiha umwanya.

5
gat 2020-01-27 19:07:27

Honore Honoré N’Gbanda Nzambo-ko-Atumba, yabaye Conseiller wa Mobutu kugeza igihe Mobutu aviriye ku butegetsi,. Muri 1997, igihe Mobutu yavagaho byatunguye Honoré N’Gbanda Nzambo-ko-Atumba. Uyu mugabo yanditse igitabo cyitwa "Crimes organises en Afrique", ku rupapuro rwa mbere "Preface", ni Charles Onana wamukoreye iyo preface cyangwa se warusinye. Charles Onana, umugabo wanga u Rwanda cyane, yanga icyo yita ngo ni ingoma y'abatutsi. Murumva rero ko bombi bafite aho bahuriye. Honore N'Gbanda, yumva ko ari U Rwanda na Uganda rwamwubikiye imbere, akazi ke nako gusakuza, kubiba urwango.Azahore azerera.

6
TTTTTTTT 2020-01-27 19:07:21

kuki ariko bavuga iyo balkanisation UBU, nyuma yimyaka 25 hariyo interahamwe NABAHUNZWE u rwanda bakora amabi, ubu bikaba aribwo kibaye ikibazo ARI UKO BABONA INTERAHAMWE ZIRIMO KUHASHIRA?? Babona ko Zahabu, Coltan, Diamond zari zibatunze zigiye kubacika kubera intambara imaze imyaka yose??? Ikibazo gihari nuko abanye congo bamwe kubera ubujiji ntabwo babyibaza.

7
Kagabo 2020-01-27 16:56:11

Balkanisation ya Congo itekerezwaho kuva cyera kandi ntibibeshye ko ari Rwanda iyifuza. Balkanisation yifuzwa na ba mpatsibihugu bashaka ababakorera kugira ngo igerweho.Rero abantu be kwivamo nk'inopfu.

8
Nkubito jean 2020-01-27 16:56:04

Birababaje kubona umuntu wihaye Imana abiba urwango aho kubiba urukundo nyiri cyubahiro papa Francis nakumire atazanduza abandi.

9
nzabandora 2020-01-27 14:55:35

Ibi byose byerekana ko muli aka karere amahoro ari kure.Reka turebe icyo General Ndayishimiye Evariste waraye atowe mu Burundi azazana.Mutekereze abaye mubi kurusha Nkurunziza,tukagira Museveni na Kabila uzongera gutegeka DRC muli 2024.Nta kabuza bizaduteza ibibazo. Twizere ko imana izabadukiza.

10
shukuru felix 2020-01-27 14:42:03

notre pay sera toujour unit on lui gardera toujour pay unite beni,rubero,ruchuru,goma,walikale,asisi qui forme le nord.no souhetons le ongo de rester toujour unit mercie bocoup

11
shukuru felix 2020-01-27 14:41:55

ntibyoroshye ntibizanoroha gusa ntakitagira i herezo gusa uwariwe wese akwiye kwitondera ibi bivugwa kuko ushobora kumenya uko bitangira gusa udashobora kumenya uko bizasoza ..gusa ikigaragara nuko bidashoboka kuba igihugu cyacamo ikindi ibice ntibyanabaho rwose

1