1  

1
johnny 2020-01-30 13:37:57

Mu byukuri akenshi ntitubona amahirwe dufite nk'abanyafurika. Tubeshywa byinshi n'itangazamakuru ry'amahanga ndetse na filimes tubona. Twabona ibikorwa remezo uburyo byubatse mu bihugi bimwe na bimwe tukibwira ko bijyanye n'imibereho myiza y'abahatuye.Ariko akenshi siko biba bimeze. Ibikorwa remezo biba ari ibikorwa rusange ariko umuntu ku giti cye abeshwaho nibyo afite ku giti cye. America kuba ari igihugu gikize tujye tureka kubyitirira umuturage waho. Kuko ibikorwa byinshi biba ari iby'abashoramari mbarwa kandi bavoma inyungu nyinshi cyane batitaye kuri rubanda rubakorera. Aha niho communisme na Socialisme birutira Capitalisme.

2
Rutura 2020-01-28 11:31:52

Amerika nayo igir'abakene nk'uko iyi nkuru ibivuga. Gusa n'ubwo baba bakennye, hari programmes nyinshi za Leta zifash'abakene n'ubwo zidakemur'ibibazo byabo byose. Urugero, hari icyo bira Section 8 cyangwa project housing Leta iha abantu batagir'amikoro cyangwa abafit'amikoro make bakaziberamo ubuntu. Hari na Ministere ishinzwe imiturire ikuriwe na Dr. Ben Carson. Ntabwo aya mazu abageraho bose bitewe wenda n'ubuke bwayo cyangwa se condition zo kuyabona abenshi baba batujuje kuberako baba bafit'ibyaha bakoze, ibiyobyabwenge bakoresha cyangwa se imanza z'ibyaha nshinjwabyaha baba bafite mu nkiko. Ikindi tutakwirengagiza, ni uburyo abantu bakunda kuba mu migi no mu ma Leta atandukanye kubera ubuzima bwaho na climat yaho. Na hano iwacu, dufite abantu baba bafit'amazu yabo mu giturage ariko bagahitamo kujya kurara ku mbaraza iKigali bafit'inzozi zo kuzafatisha linye kera. California na Florida zifite aba sans abris benshi kuko ziri muri State zifite climat nziza kandi ubuzima bwaho buryoshye kurusha ahandi. Umuntu ashobora kumara imyaka itatu mu mihanda ya Hollywood ategerejeko bazamufata nawe akajya muri filme cyangwa video nawe akaba umu star. Umu enjenyeri ukorera muri Silicon Valley muri California ntashobora kwigonder'inzu ya $ 4,000 kandi ahembwa $8,000 ku kwezi Si uko akorera make cyangwa se ari umukene, ahubwo ni ubuzima buhenze bw'aho yahisemo gutura. Uyu rero ntabwo yajya Huntsville, AL cyangwa Cincinnati, OH kandi ashobora kuhaboner'ubundi buzima. Ikindi, aba bantu ntibasonza kuko Ministere y'ubuhinzi iha buri muntu wese udakora ikarita yitwa EBT cyangwa se Food Stamps iriho amadorari 186 yo kurya ya buri kwezi. Abenshi ntibanayahahisha ahubwo bayakuraho mu buryo bw'amanyanga bakagur'inzoga n'ibindi bakeneye kuko baba babahaye cash. En plus, buri mugi ugira icyo bita soup kitchen abantu bajya kuryamo 2 ku munsi ndetse na shelter abantu bajya kuraramo ariko bakabaturumburamo 6:00am. Ikindi kintu umunyamakuru wa DW atavuze ni uko nta bushomeri buri muri kiriya gihugu nk'uburi iwabo iburayi buri hafi kungana n'ubwo dufite muri Afrika. 3% by'abashomeri gusa, urumvako ahantu nk'aho haba hari uburyo abantu bakwibeshaho baramutse bashakishije imibereho.

3
Stuatio 2020-01-28 11:33:47

Abakene byo barahari kuko ubuzima bwo muri USA burahenze ariko nanone abenshi barara kumihanda usanga ari abantu baba barononnye ibyangombwa byabo akaba atabasha kubona akazi kubera amanyanga yamunaniye kuyareka akihitiramo kurara kumuhanda. Muri USA hari amazu yimiryango itifashije ndetse no kwivuza no kurya barafashwa. Abo wumva baba munsi yumurongo wubukene barafashwa ntabwo babayeho nkabakire ariko nanone ibyibanze barabibona. Hari amazu ya low income kuburyo iyo udafite akazi ntabwo bakubaza ubukode yewe banaguha ayo kwishyura umuriro ibi njye mbifitiye gihamya, gusa iyo wahisemo kutubaha amategeko ibyangombwa byawe bikangirika ntacyo ibaza kuko niba uri umunywa rumogi, umujura nibindi bikujyana muri gereza ntakazi upfa kubona nabanyiramazu ntibapfa kukwemerera gukodesha. Ubuzima bwa USA bushingiye kumurimo iyo uri umunebwe nawe birakuyobera kandi America ifite imirimo myinshi ahubwo hari abantu muri kamere badakunda gukora cg kubahiriza ,nahubundi USA ni nziza kuwushoboye gukora, kuko niba ufiteyo umuntu akakubwira ko ari habi uzamubwirengo ko udataha. Kurarikira ibyo tutabasha kwigondera bituma tugwa mumutego wubuzima

4
COMMANDO 2020-01-27 12:08:55

burya ntahobutikera koko, ku isi ntaho utasanga abakene

1