1  

1
Rutanga 2020-01-26 09:50:21

@rutura Ibyo uvuga ni ukuri pe! Biriya Minustre aba avuga ni ibyo kwiyerurutsa! Nanjye mbona Leta yaripakuruye inshingano zo gucunga uburezi bw'abana cyane cyane mu gushyiramo amafranga. Ahubwo na ya yandi bavuga angahe ngo Leta itanga ku mwana nayo azavaho muzaba mureba! Ibyo byose nibyo bituma abayobozi b'ibigo bakora ibyo bishakiye kuko bababwira ko ikiguzi cy'uburezi bw'umwana bwishyurwa 100% n'umubyeyi! Nyamara bizageraho kubera n'ubukene nwiyongera mu miryango binanirane abana benshi bareke amashuri nk'uko byanatangiye kugaragara! Njye rero nkibaza nti ese mu iki gikomeye igihugu gishobora gushobora gushoramo amafranga kurusha uburezi bw'abana bacyo?! Nzaba mbarirwa!

2
John 2020-01-26 09:49:38

Egoko! Cabinet ibe bugufi rwose Mineduc byarayirenze. Igitsure n'umunyafu bihabwe RURA kuko iragerageza, ireberere abanyarda,abantu bere kwizamurira ibiciro uko bishakiye mu nyungu zabo bwite. Minerval 120,000frw,prime 10,000frw,salle polyvalente 15000frw. Ninde munyarwanda utishoboye wakwiga iryo shuri? Kdi bakayishyuriza rimwe. Ikibabaje bikaboneka no mu mashuri yitwa ko yubatse izina,Aho za nyanza na hehe. Mu bihayimana. So,Mineduc niyerure igaragaze amashuri yigwamo n'abaciriritse,kuko harimo urujijo. Ikindi abayobozi b'ibigo,niyo business isigaye igezweho,Aho bamwe no mu bihayimana bubaka ama etages bakayandikaho bene nyina bajijisha,bagenzi babo bamangamanga!

3
John 2020-01-26 12:32:29

#igihe.com...KUKI MUTADUSHYIRIRAHO IYO BARUWA CG. VIDEO KO ARI BYO BYEREKANA SOURCE Y'INKURU ? Igitekerezo naha MINEDUC nikore nk'uko yakoze ku mashuri makuru na kaminuza ishyireho minerval izwi. Kera P yari 3OO S ari 21000 nta mu directeur wabirengagaho. BABYEYI MURERERA MU YISUMBUYE MUJYE MUSHISHOZA KU MIKORANIRE YA PREZIDA WA KOMITE Y'IKIGO NA DIRECTION...Ni gute nyiri ikigo ategereza ko ibikorwa remezo bizubakwa n'ababyeyi ? BAGIRA AMAYERI MENSHI...AMAFR. BAYITIRIRA IBINDI KUGEZA BAYATUVANYEMO. Ni gute Matelas igura 8000 frw.ikodeshwa 7500 frw buri mwaka 3 ans ukayitangaho 22.500 kd ukayihasiga ? ibi ni ku nyungu z'uburezi cyangwa ni iz'ubucuruzi ? IBI NIBYO BIZAMURA IKIGUZI CY'UBUREZI N'UBUZIMA BUKATUGORA MURI RUSANGE

4
Kk 2020-01-25 14:51:17

Manaweee bahere kumuyobozi wa GS gisagara A ibarizwa mukarere ka Gisagara umurenge wa ndora .we sibyo gusa kuko agerekaho nogutuma abanyeshuri za lakirete namasuka akabigurisha .atibagiwe n'inama z'ababyeyi zaburimunsi .rwose mumubwire ahinduke

5
Mboma 2020-01-25 11:28:38

Ariko jye mbona ibi bintu by minerval birimo akagambane nigute minister yatanga itegeko directeur akongeza abayobozi buturere bakinumira?amashuri nibayahe RURA iyashyire ku murongo minerval zise ku ma prive no kubigo bya leta ikigo kitabishoboye bagifunge naho ministering mbona byayishobeye ibaze umwana baca 350000 kuvihembwe Hari umuyobozi umwe would muri nyarugenge yavuze ngo umwana Wu umukene yoga Notre Dame ate twibajije niba biyoherezayo biradushobera.

6
Anonymous 250 2020-01-25 11:27:55

Nibyo nabyo ntibikwiye Ahubwo hari ibibazo byingenzi mwirengagiza nkubu hari urugero umwana atsindiye kumanota meza ashimishije hanyuma mumwohereje mumwohereje inyanza muri college st trinite ikigo ubwacyo nibaza niba mujyamusuzuma kiriya kigo kimwe nibindi biteye kuriya hanyuma usabiye umwana koyahindurirwa werekanye ikibazo afite nikibyemeza ko afite icyo kibazo hanyuma nawe muri reb kujya kumuhindurira umuvanye college st trinite yinyanza buriwese azuburyo icyo kigo kitwa iryo zina uburyo kirera nawe ngo uramuhinduriye umuhate ecole secondaire st trinite yomuruhango mubyukuli birababaje biriya bigo nubyumuntu umwe witwa Jean marie vianney ikibazo gikomeye nuko mutazi ibigo mwoherejemo abana niba muba munabizi namwe abanyu muzahabashyire mwagiye muva murizo office mugasubira ibigo birigukora atari mubiruhuko koko ibigo hano birikumazina mwokabyara mwe utikoreye ubushakashatsi mubyeyi wasanga umwana wawe umushyize mungirwa kigo uzi ngo reb yahaye ikigo umwana wawe nibaza Cyakora niba reb ibyo byose ibizi kandi niba arukwigira ankana nibarindire igihe kizababwira

7
Tonto 2020-01-25 11:43:13

Ariko ubu uyu muyobozi ntibabona ko iyi Ministère imugoye koko bamuhinduriye bakamushyira mu itamugoye

8
Soso 2020-01-25 07:30:02

Njyewe nafashe akanya ko gusesengura urupapuro rwitwa babyeyi nicwa n'agahinda: gukodesha isahani yo kuriraho : 4.000 Frw . perezida wa komite y'ababyeyi agasinya ngo ndabona aribyo . ubu ni ubujura nibicike mu Rwanda. Niyo mpamvu Directeur uhembwa 250.000 nyuma y'umwaka arava Butare akubaka inzu Kimironko ya 60.000.000 ayo ayavanye muri za miliyoni. Leta nitabare bajye no muri ya madini bihaye imishahara y'imirengera. Aho pasteur mukuru ibimugendaho ku kwezi ari 6.000.0000 dufite ingero. Nibadutabare turananiwe

9
Soso 2020-01-25 07:30:01

Kuri iyi ngingo ni bive mu nyandiko bishyirwe mu bikorwa ibigo by'amashuri byigize indiri y'abambuzi no gukubitira mu mufuka ababyeyi. Babonye iturufu yo kubaka uruzitiro. Leta nitabare baratuzengereje. Ikigo gifite abanyeshuri 1500 kiragushingira kikaka abanyeshuri 10.000 buri gihembwe ni ukuvuga 30.000* 1500 = 45.000.0000 ibyo bakabikora imyaka 3 Leta ikabareka . bashyizeho ingirwa komite z'ababyeyi zihaye gucinya inkoro zigatangaza amafuti ariko nta mugayo iyo izo nama zirangiye baziha akantu. RIB nibakurikirane nk'ibindi bisambo.

10
rwandanziza 2020-01-24 23:49:27

Bayazamura uko bishakiye muzaze murebe EPADR GLORY SCHOOL rikorera rwaratabura kwa Pastor NGABONZIZA Emmanuel birenze kwemera ababyeyi bakwa frw, azamura buri gihembwe akarenga h akazamura frw mu gihembwe hagati asaba ayo kubaka ibibuga, n'andi atagira ubusobanuro mwabaza mu nama y'ababyeyi akavuga ngo utabishaka azajyane umwana ahandi igitugu no kutubaha ababyeyi baje mu nama.

11
Rutura 2020-01-24 20:01:27

Ko ministre atavuze ayo batagomba kurenza? Ko mu mashuri ya Leta, Leta ariyo igen'amafaranga y'ishuri nk'uko kera byari bimeze (300 fr muri primaire na 21,000 muri secondaire), n'ubu mwatanz'agatego mugatobora mukavuga minerval officiel iy'ariyo? Leta yivanyeho inshingano z'uburezi n'ubuvuzi burundu, none yirirwa ishyiraho amatangazo n'amabwiriza bidafututse.

1