1  

1
Kavuyo 2020-01-29 19:53:44

Nizereko gushyira umuntu nkuyu mu nezo za FDU aruko inama yabaye ariwe witojeje kuruwo mwanya ubu ntibyashoboka.Mbere ya 2010 FDU yarimo akavuyo kenshi.

2
Hita 2020-01-29 12:38:19

Ni hahandi hawe ntibizakubuza gukomeza kuba ikibwa

3
mn 2020-01-28 15:56:33

Urakaza neza ! Biratangaje ko abenshi bava muri opposition kuko barambiwe kurara rwantambi, kugirango batahe ntankomyi. Ibyo bavuga birantangaza: Nigute umuntu wari umukada w'ishyaka yarwanya igihugu atekerezako kikimeze nko 1994 ? None Abari mugihugu bose ni abanzi banyu, kuburyo mudakurikira n'itangazamakuru ngo mumenye aho Intwari zigejeje urwatubyaye ? Abo muyobora rero mubigisha ibinyoma. Ntakibazo kubataha kuko igihugu ari icya twese, ariko mujye muvugisha ukuri mwe kutubeshya nk'aho turi injiji. Mwiteguye gutanga umusanzu wuhe, nyuma y'imyaka 25 mutubuza amahoro, cyangwa muje gushaka amasaziro ?

4
rkarangwa 2020-01-28 11:04:41

Nibyo Ndagijimana, ibitekerezo byawe nibyiza rwose! ariko se ubundi abavuga ngo bari muri oposition njyewe nakwibaza baba b'oposa iki? keretse s'opposer au development, a l'unite et la reconciliation,........umugabane wa Africa muri rusange uracyakeneye kubohoka ingoyi umukoloni yadushyizemo nubwo bizafata igihe ariko bizagerwaho binyuze mubayobozi b'Africa bafite icyerekezo gikomeye batuganishamo, bitanga kandi bashobora guhangana na ba gashaka buhake ( ubu bahinduye uburyo bwo gukomeza kudukoloniza) muri abo bayobozi bake Africa ifite, mwabishak mutabishaka cyangwa se mukabyirengagiza nkana, nyakubahwa Paul Kagame yagaragaje ko ariwe! si Urwanda gusa ahubwo ni ishema kuri twese abanyafrica! nakunze uko wavuze uti barudutinya,...... iyaba babimenyaga nabandi.....

5
athar 2020-01-28 09:46:28

Abameze nka Ndagijimana mudafite imiziro ibabuza gutaha mukaba mutaragize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi nimwitandukanye n'ababakeneye ngo mubakingire ikibaba mukifatanya nabo buhumyi, ndabasaba gushishoza mukareba kure, ntimukomeze kuratirwa igihugu cyanyu n'abanyamahanga ahubwo mufate iya mbere muze mwirebe ukuri mwokubeshywa na bo. Nimwitandukanye nabo twiyubakire u Rwanda twifuza

6
James Rugamba 2020-01-28 09:21:22

Azabazana yesu azabazana ,nabarikure Bose yesu azabazana .turakwakiriye muvandi ngwino twubake Igihugu cyacu Imana yaduhaye.

7
Kiiza 2020-01-28 07:58:59

Komera komera. Wafashe icyemezo cya kigabo. Abanyarwanda bose twagombye gushyira hasi ibidutanya, kandi tukareka kuguma twisenyeraho no gukomeza kuba udukoresho tw'abazungu badufata nk'ibigoryi bisenya ibihugu byabyo Nimureke kwitesha agaciro imbere y'abera, luze twiyubakire igihugu. Mwigeze mubona cyangwa mwumva umuntu urwanya ibyo bihugu mubamo ? None se kuki mwebwe mwifitemo urwango rw'igihugu cyanyu ? Uyu mugabo n'ubwo yatinze kureba kure ariko ntiryigeze rirenga, murabona ko yabonye ko arimo kwitesha agaciro.

1