1  

1
Nsengiyumva Mussa 2020-01-27 19:07:17

@Rutura na gatera, nta soni mukavuga u Rwanda rwa mbere ya genocide yakorewe abatutsi rwarutaga ibihugu bituranye mu bikorwaremezo!!!!! ubanza nta kindi gihugu mwari muzi usibye u Rwanda. ndafata urugero u Burundi, habagaho urbanisation igezweho, quartiers zubatse mu rwego rwo hejuru, imihanda myiza, amazi ku mihanda y'ubuntu, mutuelle de sante, Television national, etc. U Rwanda rwa 1980-1990 rwari inyuma cyane mu bukungu ku bihugu byari bituranye. Na Habyarimana yarataga ko Rwanda ari un pays pauvre igihe bamubazaga ibya TV , archives zirahari. Mukanatinyuka ngo Kanimba yasobanuye politiquement ahubwo nimwe mwibereye muri politique nta fatcs.

2
Lambert 2020-01-26 12:19:56

Nkunzeko my Rwanda Dufite Aba Technicians batekereza neza , nkibaza impanvu batahabwa akazi nibikenewe .. Kanimba njye mukunda kubi ariko nkumuntu wa economy abisobanura neza ariko akibagirwa ko gushyiramo politics Atari byiza , yakoze neza cyane Azi ubwenge cyane ariko politic si ibintu bye . abanyarwanda bazi gusesengura !! Rutura we nabandi ndikunva Murabizi

3
Mureke amarangamutima 2020-01-25 07:30:02

@Rutura, Rwejo, Gatera na Idrissa bibaho ko abantu nkamwe muba negative kumpamvu zanyu bwite naho ubwenge bwo ntabwo mufite. Naho nimushaka isesengura ry'abahanga mu bukungu mushake imibare ifatika ihari. Kuko hari abiyita analysts bakayobya rubanda mu marangamutima ashingiye kubyo bemera n'imiryango yabo. Naho burugumesitiri uwo cyangwa komini, mukeka ko tutazi izo komini muvuga basha. U Rwanda rwateye imbere cyane mu nzego nyinshi nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi.

4
Idrissa 2020-01-24 23:57:59

Ababagabo rero (nyakubahwa Gatera na Rutura) ni Abahanga cyane ibyobavuze ijana Ku 100 ntaho babeshye.Nyakubahwa Kanimba ibyo yavuze nk'umunyepolitike nukuri ariko nka economist birscyemangwa. Nkubu mbere ya genocide umuturage yajyanaga ihene imwe Ku isoko akaba aziko umwana arabona mineral ya secondaire kdi nziza.arikubu nibura ni ihene 6 nabwo Mu ishuri ryoroheje.2.abanyeshuru beshi bishyurirwaga nurutoki arikose ubu nibangahe babishobora.3.umuturage yishyuraga gusa umusoro wa 400Frws bikaba birarangiye,ubuse bimeze guys?4.reba inkwano inka 1ya 15000 inyana nziza yaguheshaga umugeni ubuse wayibona nibura kubihumbi 300,(Reba ishuri zirimo).mwarimu yari umuntu wubashywe cyane ariko ubu ago batamuzi atinyakubivuga,6 essence yaguraga angahe? Inkweto za siporo zaguraga wahenzwe 800,ubu se wayibona kuri angahe?inkoko y'isake 400warayibonaga ubu make ni 5000,ikiro cyikawa ubukikuvye hafi ishuri 15.ubwo simvuze ikiro cy'ibirayi CG ibishyimbo,ntamunzani wabagaho kugitoki wakigura chose,etcc.ubwo mvuze duke.gusa urebeye my ishusho ry'ibyavuzwe haruguru,nizindi comments zatanzwe Nahi abayobozi baragerageza,ubu ibintu byarahindutse.haribyishi bisaba Leta nabaturage ,globalisation ,science and technology ndetse na capitalism sauvage nagereranya na neocolonialism ,climate change,etc...ndetse na genocide byaratwangirije ibintu byose nyuma ya 1994 byarasenyutse ahubwo Nahi nukuri Leta y'uRwanda ntako itagize njye harinigihe ntabyumva pe ntababeshya,iyurebye ibindibihugu bitahuye nibibazo nkatwe ukabona ntaho biva ndetse ibyishi economically na politically twarabisize wibaza niba Hari aho uRwanda rwageze rurasimbuka

5
munyemana 2020-01-24 13:53:06

Uyu mugabo ni umuhanga kandi akunda abantu n'akazi.Yize ishuli ry'abahanga ryitwaga IAMSEA ryigishaga ubukungu na statistics.Niba akunda ibyerekeye imana,ndamusaba ko ubwo afite igihe noneho yashaka imana cyane,agashaka umuntu bigana bible ku buntu kandi amusanze iwe.Nabikora,ntakabuza azavumbura ibintu byinshi imana idusaba atari azi.Muli make,bible izamuhindura,kandi bizatuma imana izamuha ubuzima bw'iteka muli paradizo, ibanje kumuzura ku munsi w'imperuka nkuko Yezu yabisezeranyije abantu bashaka imana kandi bakayikorera.

6
Adolphe Ngendahimana 2020-01-24 10:11:07

Uhoraho akomeze kumuyobora,abatikuza bazagororerwa...

7
gatera jonathan 2020-01-24 10:51:22

Bwana munyamakuru, rwose mumbabarire mumpere Kanimba ubu butumwa. burya nta muntu mubi nk' umunyabukungu usobanura ibintu nabi, muri economy iyo GDP ikura kuri pourcentage iri munsi y' ubwiyongere bw' abaturage habaho inflation, ikintu cya mbere inflation ikubita ni agaciro k' ifaranga or kuva muri 1965-1964 taux d' echange uherehe ku madorali byavuye ku RWF25 ku 1USD igera ku 100RWF mbere ya 1990 idolar ryari kuri 78 ngaho gereranya. Miliyari 25 z' amanyarwanda kuri budget ni 320 million z' amadolar ubu budget yacu ni 1 billion y' amadolar ariko nimurebe ibintu bitwara amafr menshi (Defense) icyo gihe amafr menshi yajyaga muri sante, kubaka ibikorwa remezo etc... buriya biroroshye kuba uri mu nzu ukubaka indi, biragoye kuba nta nzu ufite ngo wubake iya mbere, ngaho namwe nimurebe ku mu myaka 28 ya independence(kugeza muri 1990) ibitaro, amashuri yubatswe, ndetse na za hotel, wongereho ko icyo gihe gushushanya inzu byakorwaga n' intoki gupima structure y' urukuta wakoreshaga calculatrice kugirango umenye resistance, naho ubu ushyira GPS coordinates muri computer ukabona imibare ukeneye, ahubwo twagombye kuba twubaka nka convention mu kwezi kumwe. iterambere ry'abaturage ryo rirvugira, ninde muntu wibuka ko kera buri centre y' ububcuruzi(muri buri secteur), habagayo Daihatsu imwe na stout nk' eshatu, gereranya. Ikindi bwana Kanimba mu 1987 urwanda rwohereje toni 33k bya kawa mu mahanga ubub ntituragera no kuri 20 uwakora comparaison analytique ntago yarangiza. Reba na message ya Rutura maze wumve neza ko abantu atari injiji

8
Gatera Laurent 2020-01-24 10:50:43

9
dada 2020-01-24 11:14:35

Kanimba baramwibagiwe yagombye kuba ari senateur. ubutaha bazamwibuke

10
Rwejo 2020-01-24 11:14:21

Iyo itangazamakuru rikoreshejwe nabi ribeshya rubanda. @Rutura abivuze neza ati mwarimu yahembwaga 12000 kandi umufuka wa sima ari 700. Umushike w'umunsi ari frw 100! Twibuke ko icyo gihe idollar muri 1994 ryari Frw 250 , bivuga ko mwarimu yahebwaga ~~ $400 / Month, ubu akaba ahebwa $40 !! Uyu musaza niyirire penaion yakoze neza ariko areke abanyapolitike bakomeze baragire rubanda

11
Habimana 2020-01-24 11:17:21

Kanimba avuze neza,ariko byadufasha niba bishoboka kudusubiriza umuntu witwa Rutura

12
John 2020-01-23 21:06:44

Wari ukwiriye kwibera nko muri senat. Byakwanga ukiruhukira ukarya Ayo wakoreye,Dore ko Ari menshi

13
Rutura 2020-01-23 19:29:24

Kanimba nkunze uko atanze ibisobanuro ariko gusobanur'ibintu nk'umu economist byari kuba byiza kurusha kubitanga nk'umunyapolitike. Ngo mbere ya Jenoside ingengo y'imari yari miriyari 25 ariko ntabwo avugako iy'ubu n'ubwo ari nini, hagomba no gutekereza kuri inflation na pouvour d'achat. Iyo atugereranyiriza inflation na pouvoir d'achat ndetse na index du developpement humain, aho ho twari kubyumva neza. None se umwarimu wahembwaga 12,000 umufuka wa sima ari 700 urumva uw'ubu uhemwa 42000 umufuka wa sima ari 10,000 uhembwa neza ari uwuhe? Nyamara kuva na kera uRwanda rwabarizwaga mu bihugu bitey'imbere muri Afrika. Bnarwitaga la Suisse de l'Afrique. Ibikorwaremezo by'imihanda, amashuri, amavuriro n'ama bureau y'inzego bwite za Leta byari Bihari, kugez'uyu munsi nta gihugu duturanye na kimwe kirabyigezaho. Buri komini yagerwagaho n'umuhanda kuburyoki Burugumesitiri wese cyangwa diregiteri w'amashuri aho ari hose mu gihugu, yashoboraga kurar'iKigali abishatse. Inzara na reclamation zijyanye n'ubuzima buhenze kandi bugoye duhora twumva mu bitangazamakuru ntabyabagaho icyo gihe. Kugira GDP nini itajyanye n'ubushobozi bwa rubanda ntabwo ari byo twakwishira. Urebye uBuhinde, uBushinwa, Brezil, Indonesie na Malaisie zifite GDP ikubye incuro miringo iya Suisse, Danemark na Suede ariko ntibibujije 70% by'abaturage b'ibyo bihugu tuvuze harugu gutungwa n'amadorari ari munsi y'abiri ku munsi kandi badashobora kubon'ibyangombwa by'ibanze mu buzima nk'amazi, ubuvuzi n'ibibatunga.

1