1  2  

1
Inzu 2020-01-24 10:21:27

Ariko ibyo Dr Muligande avuga ubwabyo nukuri kandi byafasha benshi ahybwo ikibazo gikomeye kiri muburyo ibyiciro by'Ubudehe bikozwemo, waruziko Umwarimu wa Primaire Arimucyiciro Kimwe numukozi ukora muri Projet ya Leta cg Ukora Muri Minisiteri uhembwa Frw 900 000 cg Frw 800 000kandi mwarimu ahembwa Frw 45 000 bose barimucyiciro Cya 3. Urumva se abobantu nubwo bashyizwe mucyiciro Kimwe bahuriye he? Ibyiciro by'ubudehe bikozwe neza hanyuma mugutanga buruse bigakorwa murububuryo byafasha cyane: 1. Icyiciro cy'ubudehe kikagira 3 2. Ibyo umwana Aziga 3 3. Amanota 4

2
Higiro 2020-01-24 10:25:29

Ese mu Rwanda hari abakire bangahe bashobora kwishyurira abana muri Univ ? Abana b'abakiri tuzi , ntabwo biga mu Rwanda kandi barihirwa na leta. Dr Muligande aravanga ibintu . Mureke Bourse , award cg inguzanyo bihabwe ababonye amatora menshi. Ubudehe buzagenerwe ikindi kigega , ariko ntimugafate umwana wabonye 50% w'umukene ngo mumusimbuze uw'umukire ufite 90%.

3
Koko 2020-01-23 21:09:45

Ihangane warugiye warashaje kbsa ( murigande)

4
eric 2020-01-23 16:49:34

None niba dushaka iterambere ridaheza, umwana ufite amanota ni ahabwe uburenganzira bungana n'ubw'undi. n'ubundi ni inguzanyo si ayo babaha. Kera twize nta kibazo rwose abantu bagendeye ku manota kandi abakene rwose barize. Jye nagira inama Gvt gushaka amafr kuko nubundi, ubukire dufite ni abana barwo ahubwo bagakora neza uburyo bwo kwishyura inguzanyo kugirango n'abandi bige. Kuba turi benshi mu gihugu jye mbifata nka opportunity kuko ubashije kubigisha bose kandi neza, nta shiti abakozi baboneka tugasagurira n'ibindi bihugu.

5
kk 2020-01-23 11:05:07

N'ubundi se ko mbona ibyiciro by'ubudehe atari cyo cyagenderwagaho gusa, ko mbona banarebaga n'amanota ndetse n'ibyo umunyeshuli ashaka kwiga, ubwo ikizahinduka ni iki? Hanyuma niba mwarimu wa primary abarirwa mu cya 3, abo bashaka kwitaho ni abo mu cya mbere no mucya 2, kuko n'ubundi abo bana bafite amahirwe make yo kurangiza na twelve, abenshi muri ibyo byiciro ni abayacikishiriza hagati. Nanjye lero nakwibanda ku ireme ry'uburezi, ni ryo ryonyine ryatuma na bariya bana bo muri ibyo byiciro byo hasi babona amanota abahesha buruse. Twe twize muri ayo mashuli asanzwe kandi amanota twarayabonaga. Lero ikibazo gikomeye bigishakira muri buruse, bagishakire mu myigishirize. Uwavuze ngo Dr Murigande yize ahabwa amafranga menshi ndamwibutsa ko yari impunzi, sinkwifurije guhunga ngo wumve uko bimera.

6
Emm 2020-01-23 11:04:38

PM yabitanzeho umurongo, kandi nkuko Rose yabivuze "inzego ziracyabinonosora" ndumva bitari ngombwa kubigarukaho. Naho ibyo Dr C. Muligande avuga "umwana ukomoka mu muryango wishoboye ntakwiye inguzanyo" ni byo igice (he is half right). Iyo amafaranga yiswe inguzanyo ntibikwiye ko umwana w'umuhanga yayimwa, si cyo gihembo akwiye guhembwa nyuma yo gutsinda. Indi mpamvu ni uko abo bana nibo bakomeza kuba abahanga muri Universite banarangiza bakabona akazi bityo bakaba bakwiye inguzanyo kuko ni nabo "potentiellement"bari / bazaba solavable. Sinzi uko BRD ikora recovery y'izo nguzanyo nyuma yo kwiga ariko abo bana nyine b'abahanga kandi bafite imiryango yifashije ninabo bari likely kwishyura inguzanyo bitagoranye kuko atabishoboye famille yamufasha. Kuko muri contract basinya bayahabwa ababyeyi bakwiye kuba ba co-signatures noneho muri reccovery umwana atakwishyura ababyeyi bakishyura. Lastly, uko iminsi yigira imbere hari ababyeyi benshi basigaye bafata umwana ugiye muri kaminuza nk'umwana ufite ubukure buhgije ndetse bakanamuharira depense nk'izo z'amashuri akirwanaho, cg bakamushakira income izabimufashamo bo bakeguka. Aha ntitwirengagiza ko ababyeyi bose ntibarangwa n;igipimo kimwe cy'ubupfura hari n'abatabikora bishoboye kubera ubupfura budahagije, ubwumvikane bucye mu muryango... ku buryo 'depense' y'amashuri muri kaminuza hari imiryango myinsi itakiyigira iyayo kubera izindi nshingano, kwishyura umusoro w'ubutaka,...... So, inguzanyo ikwiye bose

7
anastase niyonshuti 2020-01-23 11:07:09

nge mbona icyagenderwaho bahera aho umwana yize kuva nursery kugera arangije primary kuko abantu benshi babakire bigisha Abana babo mumashuri ahenze ariko bagera mumashuri yisumbuye nibo usanga bagiye kwiga muri byabigo byababikira n'abapadiri kuko kubona umwana wa ruband

8
anastase niyonshuti 2020-01-23 11:12:53

nge mbona icyagenderwaho bahera aho umwana yize kuva nursery kugera arangije primary kuko abantu benshi babakire bigisha Abana babo mumashuri ahenze ariko bagera mumashuri yisumbuye nibo usanga bagiye kwiga muri byabigo byababikira n'abapadiri kuko kubona umwana wa rubanda wiga muribyo bigo biragorana bazagendere aho umwana yize primary byaba binyuze mumuco

9
Salus 2020-01-23 11:24:40

Ayo ni amatakirangoyi, iyo PM yavuze aba yavuze, kandi turamwemera avuga yabanje gushishoza. Ubwo rero uvuga ngo bazabanze gushishoza, ngo biracyaganirwaho, sinzi ibyo bashaka kuvuga.

10
Dismas 2020-01-23 11:24:40

Rwose ibyo Dr. Murigande avuga nukuri bakwiye kurebana ubushishozi kuko rwose nubundi kubaho neza bigira ningaruka nziza mumitsindire iri hejuru rero niba bashaka kuzamura nabandi bari hasi nibabamfashe kuko mumyigire yabo igoye ntako baba batagize , ahubundi ntamubyeyi uzishimira kurekura amafaranga kandi leta itanga inguzanyo " Yatanze urugero ku mwana wo mu rugo rufite ubushobozi, wagize amahirwe yo kwiga neza agatsinda ku buryo azaba anafite amahirwe yo kugira amanota menshi kurusha umwe wo mu muryango ukennye" nkuko yabivuze uko niko kuri pe. ahubundi nubundi haguma hakiga umubare munini wabakize gusa abakene bagasigara hasi, Dr. Murigande ndagushimiye waba inumwa nziza ya rubanda

11
Franco 2020-01-23 11:33:52

Ariko njyewe ndabona isesengura ryakozwe nabatanze ibitekerezo rigaragaza ko hari abatumva uko bourse yatangwaga kuburyo byabaye ngombwa ko bibasira Dr . Ubu ntabwo mubona ko umwana uri mucyiciro cyubudehe cyo hasi ( umukene ) yari afite amahirwe angana na 20% arusha abari mu kiciro kiri hejuru ye? Noneho andi mahirwe 80% akazayahabwa n'amanota yagize mu kizamini hamwe nibyo agiye kwiga .None se ubwo murabona umwana w'umukene yari abangamiwe hehe? ubwo se nuko ariwe wiga muri conditions nziza kurusha abandi ? kuburyo abana babakire aribo babihomberamo? Abatanga ibitekerezo mujye mugerageza musesengure ibyo mwasomye neza niho ibitekerezo byacu bizatanga umusanzu ufatika kubasomyi . Murakoze

12
Kamana 2020-01-23 11:33:07

Dr Muligande ibyo avuga ntabwo aribyo. Ashaka kwirengagiza ukuri nkana. Icyemezo Gouvernement yafashe ho umwanzuro kirasobanutse umwana ubonye amanota yo kwiga agomba kubona buruse hatitawe kubyiciro by'ubudehe. Kugarura iyi debate ni uguhonyora icyemezo cya Gouvernement abanyarwanda bose bishimiye

13
Kamana 2020-01-23 11:32:57

Dr Muligande ibyo avuga ntabwo aribyo. Ashaka kwirengagiza ukuri nkana. Icyemezo Gouvernement yafashe ho umwanzuro kirasobanutse umwana ubonye amanota yo kwiga agomba kubona buruse hatitawe kubyiciro by'ubudehe. Kugarura iyi debate ni uguhonyora icyemezo cya Gouvernement abanyarwanda bose bishimiye

14
Frady 2020-01-23 12:13:34

Oya rwose...Dr Muligande ibyo uvuga ntaahingiro...ibindi kwiga bimaze iki...kuki Leta ifasha abanyeshuri kwiga....iba ushaka ubwenge buva mubana bayo....aribo mbaraga zigihugu.Nonese wowe wunva izo mbaraga zidakenewe kuko zituruka mubyo twahaye inyito ngo nibyiciro....nabyo ubwabyo bitari shyashya....Rwose ubudehe nubwenge igihugu gishaka ntago bihuriye...ahubwo abafite imbabazi mwafasha abo bana...muri make ubudehe bwakuyeho commitment mubanyeshuri...bukuraho competitiveness...noneho umwana umwe akanga kwiga kuko nta nurse azabona...Indi akiga adashaka kuko aziko azayihabwa....Mr.Prime minister rwose warakoze....ubudehe nuburezi biri contradictory

15
John 2020-01-23 08:05:12

Ibyiciro b'ubudehe,bishyirwe k'uruhande. Prime Minister yarabyemeje. We abivuguruza nkande ubwo? Abana b'abarimu( primary secondary) boroherwe bige kaminuza,mbere yo kwigisha ab'abandi. Ariko bishingiye ku mitsindire. Naho abafite ba se cg ba nyina bahembwa iritubutse ,mushyireho ikoranabuhanga rizabibereka,Dore ko ntacyabananira. Abakora barazwi,abadakora barazwi,abahembwa 300k,kuzamura, mwabamenye mubishatse.Abafite vehicles za luxes barazwi,amazu akodeshwa agatubutse arazwi. Muhe ubushobozi ,ba Mudugudu (ariko nabo bakurikiranwe),kugirango bagaragaze ubushobozi bw'abo bayobora,nyuma habeho team ya contre verification.

16
MUNYANEZA AngeTheos 2020-01-23 07:54:25

Nyakubahwa Dr turakwemera uri umuhanga cyane kandi uri umwemu bantu igihugu gishingiraho iterambere rwose ariko jya uzirikana ko wigiye mu mahanga uhabwa amafaranga menshi kandi umuryango ukomokamo wari wifashije. Ntimukabone mumaze kwambuka ikiraro ngo nimurangiza mugice cyangwa ngomubone mumaze kugera iyomujyango nimurangizamubuzen'abandi kuhagera ibi wavuze ntabwoubivugiye igihe cyabyo ibyo byari ibyo kuzavugwamumwaka wa 2050 tumaze gutera imbere mu buryo bugaragara. byari bikwiye ko ubanza ukabitekerezaho

17
Jean d’Amour 2020-01-23 07:54:25

Ahubwo ndumva yakabaye avuga ku ireme ry’uburezi kugira ngo n’umukene yige neza. Naho ubundi umwana w’umukene nakomeza kwigishwa n’abarimu batabishoboye bizatera ikibazo. Abonye n’iyo bourse ngo kuko ari umukene gusa kandi atarize neza ntacyo byazamumarira. Umwana apfa mu iterura!

18
[email protected] 2020-01-23 07:54:25

Abatabona ko ibyo Dr. Muligande avuga ari ukuri mushobora kuba hari ibyo mwirengagiza. Urugero: umwana w’umukire (uwishoboye) yiga mu ishuli ry’inshuke ryiza akarirangiza indimi z’amahanga azidudubiza (azivuga neza) bimutegura kuzakurikira neza amasomo cyane ko arizo zigishwamo. Umwana w’umukene (utishoboye) ntabona amahirwe yo kwiga mu ishuli ry’inshuke nabake bayabonye barangiza ataramenya no kubara mukinyarwanda. Niyo mpamvu uzasanga bamwe mujyana abana mubigo bitanga 100,000 Frw kuzamura kandi musize icyo muturanye cyishyuza 5000 Frw bitewe no gushaka gutegura umwana. Ibi rero niko bikomeza no mumashuli akurikiraho, umwana nataha ajya kuvoma akagaruka bwije kandi nta muriro ngo aracana itara asubire mumasomo, undi agataha asanga umwarimu umwigishiriza murugo aramutegereje ngo basubire mubyo yize nigute bazatsinda kimwe? Ikiza ni ukuvugurura uko abantu bashyirwa mubyiciro by’ubudehe ntusange mwarimu wo mucyaro ari mukiciro kimwe na bossi w’ikigali bitewe nuko buri wese afatwa aho atuye nyamara ubushobozi atari bumwe. Bigakurikizwa ariko bikoze muburyo butunganye kandi bujyana n’ubushobozi bw’umuturage. Naho ibyo Dr. avuga nibyo rwose.

19
Kamali 2020-01-23 07:54:25

Ubu ibyavuye mu mushyikirano bibaye zero kweli? Birababaje kugira abantu bazambya uburezi gutya. Mureke abahanga bige. Erega mu giturage hari abana b' abahanga barusha n' abo muvuga ngo bize mu mashuri meza. Ubuhanga nibukurikizwe rwose ibyo by' ibyiciro ni bibi. Ahubwo usanga abana b' abayobozi ari na no bahawe bourse mu giturage tukarengana.

20
peter 2020-01-23 12:13:02

Mbabwije ukuri imitekerereze nk' iyi ntaho yageza iterambere ry' igihugu. Nonese hajye higa abaswa gusa? Abafite amanota abajyana mu mashuri makuru bose bandagaye mu giturage. Twari tugize ngo Imana iratwibutse none Charles arongeye arabitobatobye nkuko yazambije Kaminuza kuva cyera. Twarangiza ngo ireme ry' uburezi. Aka ni agahinda kugira umuyobozi utekerereza igihugu gutya. Iyaba yashoboraga kugera mu giturage ngo arebe agahinda iyi politiki yateye abantu. Mushaka hajye harangiza abaganga badadhobora no gutera urushinge? Abarimu badashoboye n' abandi. Birababaje pe.

1  2