1  

1
RKUS 2020-01-23 19:28:47

Igihe cyose tukigendera kumyumvire y'abakoloni iryo reme ry'uburezi dushaka kugeraho ntirizaboneka. Vuba aha bavuze kuri gahunda y'uko abana batangira kumenyerezwa kwiga mu kinyarwanda , ururimi rwabo, ariko amagambo yazamutse ari menshi cyane. Ariko niba hafi ya twese twaranyuze mu ishuri ni nde muri mwe uyobewe ukuntu zino ndimi z'amahanga zitwarira umwanya munini abana iyo barimo kwiga ? Ninde wakwirengagiza ko hariho abana basohoka rimwe na rimwe batumvishije icyo umwarimu yavuze kubera imbogamizi z'ururimi ? Nimureke abana bige mu rurimi bumva kurusha izindi. Kandi abe ari narwo bahebwamo ibizamini. Ese iyo turangije kwiga, tugahurira mu kazi, mu manama n'ahandi, tukoresha uruhe rurimi ? Urwo ni narwo abana bacu bagomaba kwigamo. Noneho izo ndimi z'amahanga tukaziga nk'indimi mu mashuri. Ikindi abana nibigishwe kandi bamenyerezwe gushakashaka no kwivumburira bahereye kubyo bize , bahabwe imfashanyigisho kubyo babwiwe na mwarimu. Amagambo make ibikorwa byinshi. Icya nyuma navuga cyabuze mu bana bacu ni ukumenyereza bana bacu kubaza buri gihe impamvu ( why ?) ndetse no guhakana iyo ari ngombwa. ( say no). Twakuriye kuri "YES" gusa, ntiteza abantu imbere, rimwe na rimwe yatuviriyemo n'amakosa atagira igaruriro. Bye, murakoze.

2
Kalimwabo 2020-01-22 18:50:35

Hari ikinyuranyo kera ntabwo amashuli ashingiye ku bigo byabihayimana yasoraga imisoro nyiyo mpamvu bagiraga abarimu beza kuko babahembaga neza.Abafatanyabikorwa na leta mu bijyanye uburezi ubuvuzi bagombye gusonerwa imisoro noneho leta yo ikajya ireba niba bakora akazi biyemeje neza bubahiriza amasezerano basinyanye na leta nahubundi bizakomeza kuzamba rwose.

1