1  

1
ka 2020-01-24 18:02:21

Ko akatubwira ayo Leta y'u Rwanda iba yahaye mu imbuto, ifumbire, gutunganya ibishanga, Virginia, gutera intanga....

2
Kalisa 2020-01-24 15:28:59

Tujye tubwizanya ukuri.Ubundi 10% y'abaturage nibo bakagombye guhinga bagatunga abandi baturage ndetse bakohereza no mu mahanga. Sinzi niba uriya mubare wa 65% y'abanyarwanda ari bo bari mu buhinzi ari wo kandi ko 81% twihaza ku biribwa? None se 36% barwaye bwaki bava he? Ibintu by'imibare ni kubyitondera.Ahubwo dore imibare iteye inkeke:Rwanda ifite ubuso bwa 26.338 Km2, kubwongera sinzi ko byoroshye,Rwanda ubu irabarirwamo abantu bagera kuri 12.000.000 ni kuvuga abantu 455 kuri KM2.Iyi mibare iteye inkeke. Twumvikane ko Rwanda idafite vocation agricole, ntabwo dufite amasambu manini twahingamo tukeza tugasagurira n'amahanga.Rero minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi nayita minisiteri ya Jardinage, noneho politiki yo guhuza ubutaka no guhinga indabyo n'ibitunguru yarabijambije. Ntawigeze adukorera bilan ngo atubwire ibyiza yazanye.Jyewe mbona dukwiriye kujya guhinga ahari amasambu (RDC,Tanzanie,Uganda,Kenya...), biradusaba kubana neza n'abaturanyi (politique de bon voisinage) bakatwemerera ko bamwe mu bantu dufite bashobora gukorera imirimo y'ubuhinzi mu bindi bihugu naho ubundi ejo hazaza ni ikibazo. Ubundi budget y'ubuhinzi ni % ingana iki ugereranije na budget yose y'igihugu?

3
rwanda 2020-01-23 07:54:25

abavuga ngo ahantu hose harubatswenibandi bahubaka? ese ubuhinzi bababwiyeko buba muri Kigali? jye navugango mukomereze aho gusa ashowe ajye agaragazwa kuko ndabona Ari meshi kurenza umusaruro ukurwamo.

4
rwanda 2020-01-23 07:54:25

abavuga ngo ahantu hose harubatswenibandi bahubaka? ese ubuhinzi bababwiyeko buba muri Kigali? jye navugango mukomereze aho gusa ashowe ajye agaragazwa kuko ndabona Ari meshi kurenza umusaruro ukurwamo.

5
Dieudonne Hakizayezu 2020-01-23 07:54:25

Nyamara mu Rwanda hari ikibazo gikomeye cy'ibiribwa. Kidahari se, Nzaramba yaba yaravuye he? 40% y'abana bato baba baragwingijwe n'iki?! Niba Minsitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi atabibona ahubwo akaba avuga ko 80% y'abanyarwanda bihagije mu biribwa, akazi karamunaniye niyitahire rwose!!!

6
Enocky RUKIZANGABO 2020-01-23 08:12:15

Twasabaga ko, Reta yakwiha umukoro wo gukurikirana no kwitaho, abarangiza amashuri y,ubuhinzi n'ubworozi (By'umwihariko); maze bagahabwa Jobs, training muri Sector yibyo bintu bize, kuko URWANDA rwiyemeje gukora ubuhinzi kinyamwuga. Birababaza gusanga inkumi n' abasore bararangije kaminuza muby'ubuhinzi n'ubworozi, baragiye gusaba akazi ko gucuruza mu maduka y'abaherwe, babahemba intica ntikize, kandi igihugu kibakeneye mubijyanye nibyo bigiye.

7
Rwandan 2020-01-23 08:12:13

Mubyukuri bavandimwe nubwo abaturage biyongera ariko urebye ubutaka dufite ntabwo twakabaye dufite umuntu numwe uhangayikishijwe nibyo kurya.Ntimunyunve nabi nubwo benshi ibyangombwa byubutaka handitseho guhinga ariko siko byakagenze igihe udahinga kuburyo bugaragara.Birasaba ko ubutaka bwo guhinga bwa nyabwo Minagri ibugaragaza kandi ikaburekera abashoramari ndetse nabahinzi bumwuga.Abize ubuhinzi mubihugu biteye imbere nkange nihereyeho ndetse nabandi muri diaspora bakora mubijyanye nubuhinzi tukagirira urukundo igihugu cyacu tugashora imari kdi tukifashisha ubwo bumenyi twahashye iburayi,amerika ,china austraria na israel mu gihugu cyacu. kandi turahari uretse ubwoba bwo gutinya risk dushobora guhura nazo urugero ibiza,abatari inyangamugayo,isoko rito no kunenwa kuruhando mpuzamahanga kubera ingaruka zubukoroni ko ibituruka muri africa atari byiza.Ministere rero nidufashe ibi bikurikira:ubutaka bubereye ubuhinzi kuburyo bugaragara nibubarurwe bushyirwemo ibikorwa remezo; nkibikoresho byo kuhira, amazi, imihanda bace akajagari mubuhinzi.Urugero: utubura imbuto abe aribyo akora arikp anabihererwe uruhushya ,utegura ingemwe bibe uko,uhinga bibe uko,utunganya umusaruro bibe uko,umucuruzi wimyaka bibe uko,uyijyana mumahanga bibe uko,ucuruza inyongeramusaruro bibe uko.Buri wese amenye akazi azwiho nta kuvangavavanga ngo usange umuntu arishakira imbuto akinaza agahinga anacuruza umusaruro rimwe na rimwe ibiciro bikaba byiza ubundi agahomba.Ibi bituma ahorana guhuzagurika ejo ukunva ngo yabivuyemo yagiye kubaka amazu nabyo atanabizi.Ngiki ikibazo fufite ntabwo dukora a longterm plan mu buhinzi bwacu.ikindi bagire ubwishingizi kandi nibiciro kumasoko bibungabungwe. Guhinga tubizi nkumurimo wabakene hano muri africa,ariko mubateye imbere ni umurimo wabaherwe. Ntimuzatungurwe no kubona aba banyamahanga twari tuziko bagenzwa nubukerarugendo ndetse n'amabuye yagaciro,Bibereye mu guhinga ubutaka bwacu twe twarabaye ba nyakabyizi babo mumasambu yacu twabagurushije kubera kutamenya.Iki nicyo kibaxo cyabaye muri Zimbabwe ndetse no muri afrique du sud abirabura benshi bari kwicuza . Mugire amahoro

8
Christine 2020-01-22 21:54:49

Nyakubahwa Ministre njye uwanyihera imashini yuhirira imyaka nabereka ko ndi umugore ushoboye kuko mu buhinzi nubwo benshi babugaya niho hashobora kuva ubukire mumfashe menye inzira nanyura nibonere imashini yuhira. Murakoze

9
didier 2020-01-22 21:53:57

Ariko mwaretse gukabya ngo 81.3 bihagije mu biribwa?ahahingwa hangana gute se?ibishyimbo byari ingandurarugo birihe?reka ndeke kwimena umutwe ndabizi nta bisubizo nabona ariko bashakishe uko bakora master plan ahahingwa hahingwe ahubakwa hubakwe kandi nta ngorane,murakoze.

10
didier 2020-01-22 21:53:54

Ariko mwaretse gukabya ngo 81.3 bihagije mu biribwa?ahahingwa hangana gute se?ibishyimbo byari ingandurarugo birihe?reka ndeke kwimena umutwe ndabizi nta bisubizo nabona ariko bashakishe uko bakora master plan ahahingwa hahingwe ahubakwa hubakwe kandi nta ngorane,murakoze.

11
Rt 2020-01-22 18:42:02

Ni byiza. Izo miliyari KO tutabona irengero ryayo. Zijya hé?

12
ayisha 2020-01-22 18:33:03

Bishoboka bite se kandi ahahingwaga barahamaze bahubaka

1