1  

1
MC 2020-01-23 12:13:13

Bourses barazikwiye kuko bateganyaga kwiga imyaka 6 bakaba bagiye kwiga imyaka 10 bitewe no kuba baragiye bahagarara hato na hato, buget bari barateganyije siyo igikoreshejwe. Byaba byiza boroherejwe ku myaka ine irenga ku yo bari barateganyije kwirihira. Bizasuzumanwe ubushishozi ku nzego bireba.

2
Polo 2020-01-23 07:54:20

MULISA we urasetsa! wari uzi se ko za Leta zitandukanye??? buri ngoma burya igira agashya! ngo ni impuhwe weeee..... na ririya shami ry'iGitwe uburyo ryafunzwemo ntibusobanutse.

3
Cacou 2020-01-23 08:11:37

Ariko Gerard yaretse kwigiza nkana ra ? Ubwo icyo agomba gukora ntakizi uretse kwijijisha ? Mbere bamusobanuriye cyangwa bamuciriye amarenga ubwo ntacyo yumva ? Abanyagitwe uretse gufunga umutwe no kwiyemera ntibaziko ibintu byahindutse ? Ahubwo n’ibitaro byabo bizafungwa nibakomeza kwiraza i Nyanza. Kuki se izindi university zigenga zikora ? Muve mu mandazi no gukunda ifaranga ndetse n’uburyarya. Kuko burya indyarya ihimwa n’indyamirizi. Gerard niba ufite amatwi wumve nukomeza kuvuniramo ibiti na nursing program na hospital bizafunga. Nihitiraga da ntimuntere amabuye !! Hahahah

4
Boni 2020-01-22 21:53:54

That’s not fair!! Kuki se opportunities zabanyeshuri biga muri ur abandi batazihabwa ngo nuko bari basazwe birihirira !! Think again

5
Boni 2020-01-22 21:53:54

That’s not fair!! Kuki se opportunities zabanyeshuri biga muri ur abandi batazihabwa ngo nuko bari basazwe birihirira !! Think again

6
Mulisa 2020-01-22 18:50:35

Murigande Ati ”Ntabwo twari kubaha buruse kubera ko n’aho bigaga baririhiriraga, bagombaga gukomeza kwirihira kuko twebwe twabagiriye impuhwe.“. MBEGA AHO ABANA B'ABANYARWANDA BIGA ISHURI KUBERA IMPUHWE BAGIRIWE!!!!! BURYA KOKO LETA ZOSE NI ZIMWE. biratangaje. Murigande nakwemeraga ariko iri jambo uvuze nushaka uze kwisuzuma maze wigaye.

7
diane 2020-01-22 17:18:52

ubuse bigeze batekerezako hari abanyeshuri babuze abaterankunga babo bitewe nihagarika ryahato nahato?

8
Inzu 2020-01-22 15:24:45

Ariko njye ndumva baborohereza bagasaba iyo nguzanyo wenda bakaba bagira Requirement bagenderaho wenda nkamanota cg ibindi kuko nubundi n'inguzanyo basaba kandi bazishyura nyuma babonye akazi.

9
jamal 2020-01-22 15:24:45

ndakeka hari ikibyihishe inyuma, kubera ishuli ryubuvuzi ry'i Gitwe nta university nimwe mu Rwanda iyirusha ibikoresho bigezweho, kubera Laboratoire yabo yavuguruwe ninzobere zo muri America na standard yabo yibikoresho yari muri America (Stanford University), ndabyibuka hari nibikoresho bohereje i Gitwe bivuye USA bigeze kuri Aeroport i Kanombe barabiyobya bibaha Medecine yi Butare bikozwe nabantu batashakaga ko bijya i Gitwe, byateje ikibazo ariko birangira babigumishije i Butare muri Medicine kandi byaguzwe na Gitwe. i Gitwe batumije ibindi bwa kabiri birenze byabindi bya mbere (biraboneka ko hari abantu barwanya i Gitwe kumpamvu zitazwi)

1