1  

1
Fred 2020-01-23 19:28:37

Mperuka abandi bana babayobozi bajya kwiga za Amerika, Canada, Turkey, China nahandi hazw. Icyambere twakibaza ubundi umwana wawe wamujyanye hano hirya Sudan (haba n'umutekano muke) amashuri yarabuze? Niba warashakaga ko yiga mubasilam kuki nibura utamujyanye South Arabia ko nibura ariho hateyImbere. Nawe ibyawe ntawabishira amakenga. Ahubwo wowe tukugendere kure kugeza igihe ibyawe bisobanutse neza.

2
mn 2020-01-23 08:11:56

Kuki dukunze kurwanya ukuri ? None se igitutsi "wa Muswayili we " kerekezaga he ? Nk'umuntu w'umukristu nemezako Abasilamu bahabwaga akato, ntibyaturukaga kuri Leta (ariko nayo ntacyo yakoze ngo irwanye iryo vangura): Amadini y'Abakristu niyo yumvikanishagako Abaswayire ari ababeshyi, abambuzi, ... n'indi myifatire idakwiranye n'umuco nyarwanda. Twirinde ibinyoma, kwirarira no kwikunda byo kwiharira, dusase inzobe mukwamagana IVANGURA iryo ariryo ryose.

3
Simurabiye Jean Baptiste 2020-01-22 15:24:45

Iri sesengura rirantangaje!Umwana wabyaye afitanye connexion n'ibyihebe uratekereza ko yagombaga kwicwa nta wagize icyo amubaza ngo abe yakubwira ko atangiye kujya mu kaga.Piste ya kabiri ngo n'iya gatatu byo ni agahomamunwa.Bishoboka bite ko muri Process ya recrutement umwana wibyariye yareka kuguha amakuru,Guhindura imyirondoro ukajya ahandi gushaka ubuzima usize so ari Minister bisaba ikigero kitari gito cy'ihungabana cg ubutagondwa Gutekerereza umwana wawe gutya ni ibintu bishobora gutera impamvu ubugenzacyaha gusaba ubusobanuro kuko bivuguruza umubano umwana agomba kugirana n'umubyeyi.

4
ruti 2020-01-22 15:33:51

Nibyo koko Yezu yangaga abarongora abagore benshi dore ko nawe yarongoye umwe gusa witwa Maria Magadelene

5
Amin Ndikumana 2020-01-22 12:22:44

Imana imuzigame,....izamukugarurire amahoro.Niba naho atakiriho,....Imana igukomeze, ukomeze kuba mu bihangana.

6
ka 2020-01-22 07:34:03

Ariko ivangura ryakorewe abasilanu ryari?ryakorewe he? rikozwe ba nde? Ushobora kubeshya ibyo ushatse kuko ari uko ubyifuza ariko amateka ntabeshya ntashobora no kugufasha kubeshya.

7
Ikibasumba 2020-01-22 07:14:55

Kugira neza kuri iy’isi ntacyo bimaze. Ibyo uri kubeshya kubayisilamu bomuri leta zabanje, umunsi Kagame yavuyeho niko nabandi bazamuvuga, byondabikwijeje.

8
ABC 2020-01-22 07:14:50

Wowe Gatabazi wifitemo kuvangirwa.Ugereranya intumwa z'Imana nkande? Kukihe gipimo?! Naho wowe BAHEZA nk'izina ryawe utazi ko aba Islamu bahejejwe wifitemo ukwinangira guteye isoni. Usigaje no kuvuga ko n'abatutsi batatotejwe batanishwe ngo kuko KAJEGUHAKWA, RUBANGURA na MAJYAMBERE bari abacuruzi! Uri umushinyaguzi ntubuze byose!

9
@Machiavelli 2020-01-22 07:14:46

Mbenga inkuru iryoshye! Ese mbaze koko icyo uzaba ntaho kijya? Nkurikije uko Fazil yavuye kugasima ka Tarinyota akajyaSaudi-Arabia

10
Inzu 2020-01-22 07:14:42

Pole sha kuri wowe wiyise JYEWE bibaho si wowe wenyine Ariko birababaza cyane.

11
Gatabazi esron 2020-01-21 19:23:58

Sheikh Musa Fazil avuze ko akunda intumwa Muhamadi kubera ko yakundaga kurwana.Byerekana ko Muhamadi atandukanye cyane na Yezu mu bintu byinshi.Urugero,Yezu yakundaga amahoro.Ndetse yasabye abakristu nyakuri kumwigana,bagakunda abanzi babo.Yavuze ko abantu bose barwana imana izabica ku munsi wa nyuma.Nkuko yavuze muli Luka 21,imirongo ya 20 na 21,yasabye abigishwa be ko nibabona umwanzi ateye,aho kurwana bazahunga.Ikindi,Muhamadi yari afite abagore benshi.Yezu yasabye abakristu nyakuri gutunga umugore umwe gusa.Avuga ko kurongora abagore benshi ari icyaha cy'ubusambanyi.

12
Kpatrick 2020-01-21 19:22:13

Ntacyo yavuze kuba atavuze umutwe w aba musulma w inyamirambo wiyitaga MAUMAU

13
Titi 2020-01-21 19:22:02

En tout cas ...il a une tête pas possible !

14
GERARD 2020-01-21 19:20:58

Amateka ya fazil ni meza!Twamufatiraho urugero rwiza

15
Baheza 2020-01-21 19:20:51

Fazili arabeshya ngo abayisiramu bari barahejwe, none se Amri Sued ntiyari Ambasaderi ku bwa Habyarimana. Hari umuyisiramu se wagiye mu ishuri baramwirukana ngo ni uko ari umuyisiramu? Ariko mwarekeyaho kubeshya koko mwa bayisiramu mwe. Umuyisiramu mukuru wayoboraga AMUR ntiyari incuti ya Habyarimana. Ntibageze naho babingingira kujya kwiga bakabaha amafaranga mwari mwarabyanze ngo murashaka kwicururiza no gukanika. ishuri ry'indatwa rya hariya i Nyamirambo ntiryari rihari, ririya shuri bita iryo kwa Khadafi ntiryari rihari higamo abayisiramu gusa, ntihari n'andi mashuri mu gihugu za Cyangugu za Gisenyi za Kibungo za Ruhengeri n'ahandi..... abayisiramu bigagamo. Muri Universite i Butare ntiharimo abanyeshuri b'abayisiramu. Amashyaka atangiye mu Rwanda muri 1991 ntihagiyeho ishyaka rya Gisilamu ryitwa PDI ryari riyobowe n'Umuyisiramu n'abarwanashyaka bari muri bureau politique yaryo nti bari abayisiramu baminuje.

16
Titi 2020-01-21 19:20:38

Uwo mwana ashobora kuba yaragurishijwe akagirwa umucakara, akaba adashobora no kubona ibyangombwa bye cg guhamagara. hari testimonies nyinshi z'abantu bagiye bakoreshwa ubucakara, nta n'ubwo agera hanze! Ahubwo mumushakishe atabarwe

17
Jyewe 2020-01-21 16:47:25

Fazil hari ikintu mbonye duhuriyeho neza neza mubuzima bwange nakuze nsanga Papa atabana na Maman nibonye mba kwa sogokuru igitangaje ni uko family yacu yari yifashije kuburyo bitari ubujiji kuko bari barize banifashije ariko ntago nigeze mbitekerezaho ndi umwana ubu ndi umugabo bintera agahinda gakabije kuburyo nananiwe kubyakira kubona ntarigeze mbona care za kibyeyi

1