1  2  

1
HATANGIMANAMOSES 2020-07-29 11:16:53

NANGEMENYE UKURIMUMURIMURASWARYINDEGEYAHABYARIMANA BACA UMUGANIMUKINYARWANDANGO URWISHEYANKARURACYAYIRIMO INKONI KUBISEMUCYEBA UYIRENZURUGO ?

2
Umubyei 2020-01-22 18:50:35

Oooooh le Pauvre Habyarimana !!!! Niba umuntu wali ushinzwe iperereza mu ngabo yaramenye koko umugambi wo kwica perezida, iminsi 2 igashira ntacyo bakoze ngo bawubulizemo: - nta busirikari bwabo mbonye aho, bakwiye guceceka ntibihe abasetsi - cyangwa se bali barapfumbase utunoti k'icyatsi...balyumaho, - Cyangwa bali barayobotse FPR Habyara akagira ngo afite ingabo, za he zo kajya... Nanjye ndi civilian umbwiye ngo uzanyica letariki ntiwahansanga , mwanya wa Perezida.

3
Dieudonne Hakizayezu 2020-01-22 10:12:37

Rero iyi dosiye jye ndumva ntacyo nayivugaho kubera ko yagejejwe mu rukiko. Nzategereza umwanzuro nk'abandi bose! Iki kandi irashaje sinshaka kuyitaho umwanya mu gihe hari ibindi bibazo bidukomereye: imipaka izafungurwa ryari ngo ibiciro by'ibiribwa ku masoko bigabanuke? Kuki ibiciro by'amazi n'umuriro bitumbagira uko bwije uko bucyeye aho kugabanuka?! Kuki bivugwa ko ubukungu bwacu butera imbere ariko ifaranga ryacu rigata agaciro umunsi ku wundi?!? Ibi ni bimwe mubyo twakagombye kuba tujyaho impaka zubaka naho indege yaraguye nyine abantu barapfa abandi bararokoka. Abarokotse rero nimushake imibereho myiza aho kurangarira mu mateka no kwivanga mu kazi k'inkiko!!!

4
Kaje 2020-01-22 10:12:12

Ariko kinani muba muvuga muzi igihe yahereye yica abantu kuva 1973 agifata ubutegetsi yishe abari abayobozi bigitarama arabica arabarangiza ntawavuze !! Yica abatutsi kibirira 1990 afunga abantu ibihumbi babicira mu magereza ngo nibyitso by inkotanyi ntawavuze 1992 yica abantu Bugesera yose ntawavuze !! None ngo indege yarahanutse uwayihanuye nta makosa yakoze iyo njya kugira ubushobozi mba narayihanuye kera cyane ataramara abantu !!

5
Mimi 2020-01-22 10:12:07

Uwishe Habyarimana ntakwiye guteza impaka, kuko nubundi nawe yarabizi ko isaha n'isaha yapfa kuko igihugu cyarimo intambara. Ahubwo abitwaza urupfu rwe basobanura genocide nibo bafite ikibazo kinini, none se Habyarimana niwe prezida wa mbere Ku isi upfuye ari kuri uwo mwanya? Nonese prezida wese uphuye abaturage barapfa? Ibi rwose ni urwitwazo. Jye mbona habyarimana yarishwe na benewabo nkuko Tom abivuga, ndetse ninabo bateguye genocide.

6
xxxx 2020-01-22 10:08:04

Mukomere ! Mukomoze mwandike comments nyinshi nange nkomeze nisomere . Peace and Love kubakunda urwanda mwese.

7
Rwejo 2020-01-21 19:24:47

Mwa bantu mwe, ikigaragara neza ni uko iyi ndege ntizigera ivugwaho rumwe. Kuba Ndahiro yarahawe uruvugiro ni nka Kantano wa 1994, manipulation n'ubutagondwa barabihuje uretse ko bariye ingoma zinyuranye. Uwishe Habyara wese, nawe azapfa. Uwazanye amahano mu Rwanda niwe ufite ikibazo. na Mbere Kayibanda yarishwe ariko ntobyageze ku baturage. Uwishe Habyara niwe wakoze u Rwanda mu nda none twese byatugizeho ingaruka. @IGIHE Nkeka ko mwagiye muha n'abatabona ibintu kimwe urubuga bagachallenging ibyo mwandika. Naho ubundi iby'iwacu ni kimwe. Ingoma zisimburana zivuza igihungu inkumbi kandi zirata amajyambere!!! Same game

8
akayo 2020-01-21 19:24:21

ibyo tubyimye amatwi

9
Kamali 2020-01-21 19:21:41

Tom Ndahiro arebeshya. Indege abayirashe barazwi kandi nawe arabazi.Ahubwo atinya kubavuga kuko nta sesengura bisaba kumenya uwabikoze.

10
majyambere 2020-01-21 19:21:24

Tom we,nkunda inyandiko zawe.Ariko kuli iyi nyandiko,ntabwo nemera ibyo uvuga.Ni gute umugore yali kwiyicira umugabo?Niba se yaramwishe kuki ariwe ukomeje kujurira ngo basubiremo urubanza rwa Kinani?Ubwawe nawe uzi ko ibyo uvuga bidashoboka.Urimo kuyobya uburari.Tu brouilles les pistes.Jya uvuga uziga kugirango utazamera nka Kangura.

11
zitoni 2020-01-21 19:21:13

Tuge twibuka rya jambo rivuga ngo:"Ese ubundi muli iyo ndege harimo iki?Ko twari mu mirwano,nawe iyo antanga yari kundasa".Anketi ikwiye guhera k'umuntu wavuze iryo jambo. Ariko muge mumenya ko iryo jambo ribitse ahantu hizewe kandi umunsi umwe rizakoreshwa muli Anketi ya serious,ureke ibindi babeshya ngo ni Reports za Bruguiere na Mutsinzi.

12
Tom 2020-01-21 19:21:05

Habyarimana we ntabwo yari amaze kidasanzwe, yari umuntu nk'abandi, n'ubwo kumwica byabaye ishyano u Rwanda rutazigera rwibagirwa. Naho kubeshya ko wakoze ubushakashatsi ukavumbura uko byagenze bireke ntabyo ushoboye kuko nta n'ubwenge bwabyo ufite uretse kwirirwa ubwejagura ngo kugwingiraaa. Uwagwingiye ni wowe wabaye nsumirinda.

13
Ruvuna 2020-01-22 10:00:31

Ok, ndabona wowe munyamakuru wa igihe wanze kuntambukiriza igitekerezo ariko nibura wowe ongera ugisome unahindukire ubwire mugenzi wawe muri kumwe uti ni ishyano. Ntirizongere ukundi. Ok igitekerezo nyamukuru nuko kwica agakecuru ko ku Mubuga ukaziza indege, ni ishyano. Biriya Nibyo byateye umwaku w’ibihe byoooose ababikoze ndetse n’abari babashyigikiye. Ariya maraso, iriya miborogo, kuriya gutakamba noneho bakabirengaho bakabica, I tell you what, niho ruzingiye. Niba wanze kuntambukiriza igitekerezo wenda wasanga nawe harukuntu. Ariko pfukama usenge. Naho ubundi indege se bashahu... icyo rwose kireba ba nyiracyo. Ikibazo ni icyakurikiye indege kuko ziriya nzirakarengane zizababungeramo mpaka. Mwihangane. Yinyonge ariko icyo nzicyo nuko wayisomye. It’s enough for me.

14
Seruhanga 2020-01-22 10:00:28

Wowe wiyise Rwasa, wifitemo ubujiji n'ubugome bukabije. Wumva nabi cyane kurenza abo musangiye ibitekerezo banditse mbere yawe. Icyakora mufite uburenganzira bwo kuvuga amahomvu gusa. Naho ubundi uwishe Habyarimana ariyizi kandi arazwi. Igihe kizabigaragaza kandi neza cyane. All right Tom Ndahiro! Uri Rudakangwa n'ibihinda bihuhwa n'umuyaga, rushegesha ababisha bagashoberwa.

15
Rutanga 2020-01-21 19:25:52

Ndahamya ko ibi bintu byose Tom avuze bizamugiraho ingaruka nanjye ntamenya neza. N'ubwo nta kidasanzwe kirimo kuko ibi byose byagiye bivugirwa ahantu hatandukanye, byari bitaramenyakana muri rubanda uko byakabaye gutya bivuzwe...

16
RUBIBI 2020-01-22 10:00:25

IKIBAZO MBAZA BURI WESE ARI INDEGE YAGUYE NA 1000000 Z INZIRAKARENGANE ZISHWE ZIZIRA UBUSA UBWO KOKO IBYO DUKWIYE KUBA DUKORERA UBUSHAKASHATSI NIBIHE JENOSIDE NEVER AGAIN IN RWANDA ABANTU BARASHIZE BISHWE KUMUGARAGARO BISHWE NA POLITIKE Y ICYO GIHE NONE ABISHWE NTIMUBITAYEHO MWIRIRWA MUSHYUSHYA ABANTU IMITWE GUSA MANA KOMEZA WUBAKE URWANDA URURINDE URINDE NABAYOBOZI BARWO KD UBAHE IMBARAGA ZO GUHANGANA NABABISHA BAGAMIJE GUSENYA IBYO TWAGEZEHO

17
mn 2020-01-21 16:54:08

Navutse mu gihe cy'ingoma ya Kayibanda, menya ubwenge Habyara ari Jenerali ushobora byose, ndamuririmbira, mukomera n'amashyi kuko ariko byari bimeze. Ubu ndiho (nagize amahirwe) kubutegetsi bwa HE n'umuryango utuyoboye. Ntekerezako ibyahise (bibi n'ibyiza) ari amateka yacu; dukwiye guha icyubahiro gikwiye abatuyoboye kuva kuri Gihanga n'abandi tutamenye. Benshi bakoze amakosa, ibyaha n'ubugome ntasobanukirwa aho buva (politiki), Abahanga mumateka mujye mudufasha kubyumva ariko mutivanga cyangwa ngo mugire uruhande rw'ibitekerezo mubogamiramo. Tom shimirwa umusanzu utanga nubwo hari benshi mutabyumva kimwe.

18
Nzarora 2020-01-21 16:51:29

Umva rero mwabantu mwe mureke gushyushya umutwe,ubundi niba atari Fpr yakoze kiriya gikorwa cyo kwica habyarimana,kuki muhora mushaka kwisobanura mu nzira zidakwiye ko hari inkiko mwatanze ikirego ko bari kubasiga icyasha,mukaburana? Uko kwisobanura mbona hari icyo guhishe amaherezo imizinga izavamo imyibano,iperereza ryavuze ko ari intagondwa zabahutu murashaka iki? Niba hazabaho gucukumbura uko izo ntagondwa zayihanuye bibatwaye iki?

19
Wesley 2020-01-21 16:53:37

We are not taking your word for truth, gusa ukuri kuzajya ahagaragara, uwishe wese abinyozwe, tom ndahiro we azi kuvuga ibimurwa neza

20
kalisa 2020-01-21 14:57:18

Nta kuntu ntasoma inkuru ya Tom Ndahiro! ndagira ngo mushimire ko yibukije ko Roger Bobooh ari we wari uhagarariye Loni mu Rwanda bivuga ko yategekaga MINUAR.None se kuki Dallaire yamucaga inyuma akohereza reports muri ONU atanyuze ku bamukuriye.Nibutse Tom ko Dallaire yataganga teport ku wundi munyecanada wakoraga i New York. Kuki ikibazo k'iriya ndege gikomeza kubavugisha menshi. Uwayihanuye ntiyigeze abihakana,ese ubundi harimo iki?

21
Rujijo 2020-01-21 14:57:18

Njyewe hari ikintu kinyobera dosiye y'indege niba bavugako atari inkotanyi zayihanuye kuki abo bakeka bayihanuye abahezanguni b'abahutu iryo perereza ho ridakorerwayo aho kuvuga ngo bashyinguye dosiye ngo kuko nta bimenyetso? Aho niho hazira urujijo.

22
Inzobere 2020-01-21 15:00:55

Yewe Kanziga n’urubyaro rwe bajye babeshya injijo!!!! Jye ndibaza ikintu kimwe Gusa : umuntu yapanga kukwica akagutumaho????? Kweeeeeee!!!!! HE wacu umugabo ukoreshwa n’Imbaraga z’Imana yamuhaye abanyarwanda , ibyo yabivuga kweli ??? Ese Kinani we abwiwe Ko azicwa kuki atahise ahunga cyangwa ngo atumize mu bufaransa bataillons na missiles zo kumurinda ????? Tom we Urakoze muvandimwe

23
Habimana 2020-01-21 15:00:35

Urubanza ku bujurire bwa Kanziga Tom Ndahiro ararurangije.

24
Franco 2020-01-21 15:00:29

Iyo ndege harya ngo yarimo iki?

25
Justin 2020-01-21 15:00:19

Uwahanuye iriya ndege ko yagiye mu itangazamakuru akabyemera ku mugaragaro, ubu ibi bisobanuro bindi ni iby'iki?

26
Claude 2020-01-21 15:00:02

Ntibikiri Bagosora se ?

27
Kmpe 2020-09-21 19:34:34

Reka bamuvuge ibyo yakoze nishyano ntibabo Ahubwo nuwo muzimu we nkubonye nahurasa kba

28
Ngango 2020-01-21 13:02:26

Tom ndakwemera, komereza aho

29
Kevijn 2020-01-21 13:02:16

Ni kagame yamwishe ba muvugisha ukurii basha. Ntitukiri abana bo guhendwa!!

30
Muhire 2020-01-21 13:01:43

Uburwayi buba bwinshi!! Ikibazo si ukumenya uwishe Habyarimana kuko niba iyo dosiye imaze imyaka ingana gutya hari abo igihangayikishije bisobanuye byinshi.Amaherezo uwahanuye iyo ndege azacirwa urubanza muhumure kandi nawe azapfa. Ubonye iyaba yarahowe ko yibye yasahuye igihugu akigwizaho umutungo agakenesha rubanda rugufi? Naho Tom we ntaho ataniye nababandi bandikaga mbere y'ihanurwa ry'iyo ndege!!

31
Kanuma 2020-01-21 12:37:36

Ntimukazure akaboze basha. uziko ari ukuzura abazimu b'uriya mugabo,niba atarakorewe imihango yabugenewe nkuko umuco ubitegenya,cfr Rutangarwamaboka.muri bariya bantu bari kuva muri FDLR ntihaburamo abahanuye iriya dege kbs kuko bari baranze kuva kw'izima.

32
INUMA 2020-01-21 12:37:34

Umuzimu wa Habyara urakaze.

33
ayisha 2020-01-21 10:34:36

mujye muha icyubahiro abipfiriye kuko natwe tuzapfa, nta níngoma itavaho murebe ejo hazaza niho hateye impungenge: nta kazi urubyiruko rufite,imipaka irafunze, ibiciro byíbiribwa biri gutumbagira, kumenya uwishe habyarimana nta na kimwe byakemura muri ibyo bibazo

34
Rwasa 2020-01-21 13:01:27

Tom ni umwanditsi w'umuhanga rwose. Nkunze ukuntu usobanuriye abanyarwanda ukuntu Kagame ariwe wateguye mbere akanahanura Indege yarimo Habyarimana.... Ikigaragara nuko umunsi wabonye uruvugiro uzabwira abanyarwanda ukuri, kuko uzi byinshi pe.

35
Time will Tell 2020-01-21 10:34:36

"Tom Ndahiro" Ndagufana.

36
Fama 2020-01-21 10:34:36

Egoko. Nsomye interuro 3 za mbere mpita nzibukira. Murakabije pe.

1  2