1  

1
mukunde 2020-01-21 10:34:36

Africa niyo yakabaye itumiza abashaka gukorana nayo ntabwo abo bandi bakabaye batumiza africa ngo baze bibabwire uko bazakorana nawe reba france-afrique, China - africa, Canada- africa, UK- africa, USA-africa (agoa), India -africa hahaahahah abayobozi ba africa mureke kwicamo ibice aho buri wese yivugira ibyo ashaka ahubwo mukore settings zuko mushaka ko mukorana

2
Jean 2020-01-20 21:32:14

Hari abavuga ngo aragenda cyane cyangwa ngo amafaranga akoresha mu.ngendo arasesagura, utagenze se ahubwowagera kuki, udahuye n'abandi se bazamenya ibyawe gute cyangwa ubunararibonye umuntu yigira Ku bandi wabakura he? Niba atanze itike y' indege amadorali n'amayero bikaza bimukurikiye binyuze mu mishinga itandukanye, amashanyarazi, amazi, imihanda myiza, ibigo by'amashuri, amavuliro n'ibindi bikaba biri hafi kugera muri buri Mudugudu ubwo icyo duhomba ni iki? Ubu mu Rwanda bari abasaza n'abacyecuru bahembwa buri kwezi Ku nkunga ya Leta atari isanduka y'ubwiteganirize kuko nta kazi gahemba umushahara bigeze bakora. Nta nyakatsi mu Rwanda, nta kugenda n'ibirenge, nta mavunja, nta nda, nta mbaragasa kandi hafi buri rugo nibura inka imwe n'umurima w'imboga hafi aho. Harya abagenze, ibi wabisanga mu bihugu bingahe by Afurika ? Noneho intego ikurikiye Smartphone muri buri rugo, ubwo na mudasobwa irakurikira amashanyarazi kuri buri nzu ubundi services zose dushaka kuri Leta n'izo idushakaho buri munyarwanda na buri muturarwanda muri salon iwe cyangwa mu cyumba iwawe isaha iyo ariyo yose. Mureke umusaza age guhaha natwe dusigare dukora imyaka 10 imbere za Singapore bavuga tuzaba turimo kuzinyuraho.

3
Bobo 2020-01-20 09:48:26

N'ubusanzwe mu Kinyarwanda ,umubyeyi mwiza ni umenya guhahira abana be.Turashimira H.E Paul Kagame ku mbaraga nyinshi ashyira mu gushaka icyateza imbere u Rwanda.

1