1  2  

1
John Rurangwa 2020-01-23 11:04:24

Njyewe mpise ngira Impungenge cyane ku mihanda ikiri kuri 3.3 ku ijana ndibaza niharamuka habaye ibindi bibazo byibiza uko bizagenda kandi igihe cyo kitagomba kwongerwa Long Live Our President Paul Kagame

2
kalisa 2020-01-23 12:01:37

Ndabona abanyakigali bungukiye muri iriya nama uretse abo mu manegeka barira ayo kwarika.

3
Saligoma 2020-01-23 08:12:04

Umuhanda umwebgusa utari na munini uva Nyanza gare ugera centre de sante ya gatenga ukozwe wadukemurira jam iba kicukiro centre pe, ndazaba bwana Ernest ko yazakora tour akareba ibyo abaturage bahora badaba niba atari ngombwa koko, azasanga uwo muhanda ukwiye kuba muyihutirwa rwose. Kimwe no gukora aga tronçon gato cyaaane nka 200m gusa cg 300m uva kuri stade ya mironko ugatunguka magerwa gikondo. Kacyemura byiiinshi sana

4
Akakusi J 2020-01-22 17:18:52

Kabisa, genda Rwanda uratengamaye.

5
Eugene 2020-01-22 17:18:52

nanjye nunze murya mugenzi wanjye usanga uriyamuhanda uva muri gare yanyanza umanuka kuri centre de sante ya Gatenga wagakwiye gukorwa .kuko kubera ubwinshi bwibinyabiziga biwukoresha warangiritse cyane.usanga bimwe mubinyabiziga biharara kubera umuhanda mubi twasabaga Nyakubahwa mayor wacu awushyire mungengo nawo uzakorwe pe.kuko birababaje iyo ubwiye umumotari ati"Ndajya I murambi akakubwirango sinjyayo nihabi cyane"Murakoze

6
Abawe JD 2020-01-22 10:13:17

Hari undi muhanda ukenewe cyane kandi ushobora kuzitabazwa cyane mu gihe cy'iriya nama: Umuhanda uva kuri gare ya Nyanza/Kicukiro ukamanuka i Murambi kugera kuri Centre de Sante ya Gatenga. Mubishoboye nawo mwawukora kuko wanangiritse cyane. N'ubundi urifashishwa cyane mugitondo kubera Jam/embouteillage iba Kicukiro Centre na Sonatube.

7
T. E. G 2020-01-22 10:12:03

Rwanda komera kandi tera imbere! Imana yaduhaye President Kagame kumpamvu nyazo, Rwandan ayamateka haribihugu byinshi biba muri CHOGM kuva cyera aliko they didn’t get chance like our country Rwanda.

8
Paul 2020-01-21 19:21:53

Turabibutsa n'umuhanda zindiro masizi birembo kinyinya nawo ni ingirakamaro

9
K. V 2020-01-20 21:32:18

Ba nyakubahwa bayobozi bacu turabasabye nimurebe ikibazo cy'umuhanda SGEEM -CYUMBATI-MIDUHA ugahinguka Nyamirambo, niwo muhanda wonyine usigaye muri Kgli udakoze twibaza icyo tuzira bikatuyobera. Uwo muhanda ufite urujya n'uruza rw'abantu ndetse n'imodoka. Pour dire que n'uumuhanda ukenewe kandi wagirira akamaro umugi wacu; abayobozi bawutubeshye muri budgets nyinshi z'imyaka nka 4 irangiye till now nta kirakorwa. Imvura yaguye kuhanyura nibibazo kubera icyondo utabona naho ukandagiza ikirenge, iyo izuba ryaka n'ibibazo muruwo muhanda kubera ivumbi rirenga umuntu. Rwose abayobozi bacu ba CoK nimuwusure muwurebe kuko nawo wazadufasha muri iyi nama ya CHOGM turimo twitegura kuko wagabanya ambouteillage, mu byukuri natwe nimutwibuke kuko niwo muhanda wonyine usigaye usa nabi muri uyu mugi wacu. Rwose ba nyakubahwa mwese murebwa n'ibikorwa remezo mu nzego zitandukanye turabasabye nimudukorere umuhanda: SGEEM- CYUMBATI-MIDUHA MURAKOZE.

10
Mazina 2020-01-20 18:23:50

Nanjye ndashimira umuhanda uva kwa Dr Gatsinga ukagera mu myembe wagize akamaro cyane...ariko rero bagombaga no gukora agahanda kazamuka k'Urusengero rw' Abadive mu Myembe ugahura n'umanuka Primature aho kujya kuzenguruka. Ikindi umuhanda uva Sobatube ujya kwa Didi ugahura na Kabeza wagira akamaro cyane

11
Nz'Abo 2020-01-20 18:25:31

Nkunda gukurikirana ahantu ba mukerarugendo badusura bakunda kwibanda abenshi ntibasubira iwabo badasuye isoko rya Kimironko wagirango biba ari itegeko mu madocmentaire yabo usanga baryishimiye iko mu imbere riba risuma ariko hari imihanda n'isuku nke irikikije banenga abashinzwe imihanda rwose ndetse na RDB yibuke ko isoko rya Kimironko naryo ryabaye ahantu nyaburanga hagomba kwitabwaho mu buryo bwihariye ariko nanone badahinduye imiterere yaryo.

12
agaciro peace 2020-01-20 18:28:21

Cyakora iki kibazo koko Umujyi wa Kigali uzagisubize: hakorwa imihanda kubera inama tugiye kwakira cyangwa byagombye kuba gahunda ishingiye ku gishushanyo mbonera cy'Umujyi? Ibi binatera ipfunwe abatuye mu bice by'umujyi bitagerwamo n'izo nama kuko babona hatunganwa buri gihe ibice bimwe gusa ngo binyuramo abashyitsi!

13
rra.com 2020-01-20 14:13:54

Ngirango wenda ntimwavuze imihanda yose kuko mudahujye sonatube nakabeza mucyiye ahitwa Kwa Didi ngo muhure nuriya muhanda uva Kabeza ruguru byagorana Cyane.

14
Kari 2020-01-20 13:01:44

Ni byiza, abashyitsi barakaza neza ndumva bazadusigira iterambere. ariko mwibuke nuwa Kimironko uva ku gahanda k'ibitaka kajya ku murenge ugana ku isangano. Nyakubahwa Executif, ko uhanyura buri munsi koko watuvuganiye ko wangiritse bikabije? kdi ujya ufasha mu kugabanya ambuteyaji isanzwe kimironko ariko ntukiri nyabagendwa ku modoka nto. murakoze

15
John Hakizimana 2020-01-20 13:01:13

Ariko buriya umujyi wa Kigali wananiwe gukora kariya gahanda kari imbere ya gare ya Kimironko kadafite na 500m? Kava kuri Hotel le printemps kugera kuri Police ya kimironko? Njye mbona abanyamahanga benshi bakoresha gare ya kimironko batunegura pe! ibyondo biba bihari, yewe haba n'umunuko utamenya aho uva, kandi duhora twirata Kigali isukuye!!!!!!!

16
Jean 2020-01-20 07:48:47

Comments mbonye hano ko mbona iyi plan yo gutegurira abashyitsi itanyuze abanyamujyi ra! Ahubwo baboneyeho umwanya wo kubwira abapanga igenamigambi ry'imihanda ibyifuzo byabo, ibyo banenga mu myubakire y'iyo mihanda n'iyo bifuza yakubakwa hadashingiwe Ku mitegurire y'nama zikomeye. Bijya gusa n'ibyo Perezida wa Republika yigeze kuvuga Ku bayobozi bo mu Ntara n'uturere bibuka gukora umuhanda iyo avuze ko azasura aho hantu. Mu by'ukuri ntumenya aho ingengo y'Imari ivuye. Abaturage basabye Perezida ko azajya avuga ko azabasura kabona niyo yaba atazaza, bizajya bituma imihanda ikorwa. Mayor wa Kigali n'abagenamigambi be nubwo barimo gukora ibyo ni ukwera Ku bashyitsi n'amanota make mu banyamujyi. Ndabona bifuza ko mushingira Ku gishushanyo cy'umujyi n'ibyifuzo byabo. Ubwo ariko na none Ku rundi ruhande abanyamujyi namwe isuku no gusiga amarange mutangire mubyitegure kare, mutazatungurwa n'itangazo ry'ubuyobozi bw'umujyi hasigaye icyumweru kimwe, muti turatunguwe.

17
Evode 2020-01-20 07:47:22

Gatekerezwe numuhanda wahuza Remera - Kibagabaga haba akavuyo cyane kumodoka zikomeza mu Zindiro nizijya Kibagabaga. Hakorwa agahanda kanyura ahahoze urimbi rya Remera kakambuka Kibagabaga kanyuze munsi y'umusigiti uri munsi y'Umurenge wa Kimironko.

18
Zawadi 2020-01-19 21:21:40

Ntihakarebwe ibikenewe kubera abashyitsi cg kubera abayobozi bazaca muri iyo mihanda Twaba tubaye nkuwibutse gukubura umuharuro kubera abakwe Nyarugenge yo cyane cyane igice cya Nyamirambo imihanda ubanza bo itabareba bareba abubatse mukajagari gusa

19
Karenzi 2020-01-19 21:21:35

Hari imihanda yamabuye iri mumugi wa Kigali numvaga yahindurwa Igashyirwamo Kaburimbo kuko amabuye ntajyanye nicyerecyezo turimo pe! Urugero umuhanda uva mugiporoso uzamuka kwa Rwahama, nari nzi ko bashyizemo Kaburimbo none nabonye basubizamo amabuye, Mayor Pudence work on these stoney roads they are not the roads we need in 2020!

20
KALISA 2020-01-19 21:21:31

Iyi gahunda turayishima ninziza cyane! Ariko ikwiriye gukoranwa ubushishozi. Urugero muri Rugenge hakozwe imihanda ibiri y'ibice igaragaza ko muri quartier hari kaburimbo. Ikibazo nibaza kuki hakorwa imihanda ibiri y'ibice iyo bahitamo umwe ugakorwa ukarangira cyane ko umwe muriyo ufite rigore zikoze ukibaza ukuntu hakorwa imihanda ibiri y'ibice! Please City of Kigali let's be professional.

1  2