1  

1
Ejide 2020-01-18 08:27:54

Hahh buriya baranapfuye, niko bimera ntabwo ibihugu byiyita ibihangange bijya bivuga ko byapfushije abantu kugirango nyine byumvikanishe ko bo badapfa no abandi hah,amerika yaratsinzwe mu ntambara yarwanaga na kimwe mu bihugu bya aziya(vietnam)maze kugirango bitamenyekana hose irajyenda ikina film iyigaragaza nk iyatsinze,hahhh. Abafaransa batsinzwe n inkotanyi igihe bazaga muri za zone turquoise ari amaco yo kurasa inkotanyi babigerageje inkotanyi zirabatsinda bamanika amaboko ariko muzumve ko bajya babivuga,bavuga kuri jenoside yakorewe abatutsi rimwe na rimwe bagashaka kuyisobanura uko itari ngo bayobye uburari bakingire ikibaba interahamwe kuko zabakoreraga ariko ntibajya basunutsa ubuzura bavuga ku ntambara barwanye n inkotanyi uko zabatsinze kandi bafite ibikoresho biruta ibyazo. Aba bazungu nta gukomera kwabo ahubwo icyo bazi ni iterabwoba kuko burya iyo wamaze kwemerera umwanzi kugushyiramo iterabwoba rye ABA yarangije kugutsinda, ariko ndababwira ko tugiye mu rubuga tukarwana n ABA bazungu dufite intwaro zimwe twabanesha badakozemo,yewe niyo intwaro zacu zaba ziri munsi gato y izabo twabatikura mukumirwa,dupfa kuba turi mu kibuga kimwe gusa.

2
Cumbo 2020-01-17 17:46:08

Ariko nubundi ntibyumvikana uburyo misile 6 zagwa mukigo kirimo abantu benshi bari kuri space nto kuriya ngo habure abapfa cg abakomereka. gusa bose nibumvikane kuko isi ikeneye amahoro kuruta ibindi byose bibaho.

3
mazimpaka 2020-01-17 17:47:45

Ariko iyi nkuru irahamya ibyo abayobozi ba America bavuze yuko nta musirikare wakomeretse. Iyi nkuru nayo ntaho ivuga abasirikare bakomeretse,ahubwo iravuga "abahungabanye" gusa.Birababaje yuko muli iyi si hari intambara nyinshi.Haba abakristu cyangwa abaslamu,usanga bose barwana nyamara imana ibitubuza.Niyo mpamvu iyi si ari mbi.Ariko imana izabishyiraho iherezo,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza ku munsi wa nyuma,harimo n'abarwana.

1