1  

1
Minani 2020-01-15 11:08:54

Muvandimwe Habamenshi ni byiza guhorana doute kugirango ugire amatsiko yo kumenya. Ariko se ko mbona byose ubihinyura uzemera ryari? Nawe utegereje kubonekerwa n'Imana gusa? Sinzi niba ubusanzwe wemera Bikira Mariya, ariko kumugereranya na shitani ni sacrilège ikomeye mukwemera kw'abari muri uru rubuga.

2
Semwema 2020-01-13 23:27:03

Izi niza tekinike za meya wa nyaruguru!! Iriya nama mutwereka tutabinamo Musenyeri ntitubonemo Padiri aho iyo Bazilica sugushaka kwisahurira ikazaba nkaya gare, inyubako yakarere cg kimwe bubatse ku mupaka?

3
Turabakunda 2020-01-14 14:24:29

yooooo, nimugirevuba mushireho icyokigega rwose twubakire umubyeyi wacu ujyuduhakirwa ijabiro, tulitayari rwose mwarimwaradutindiye tumukorere umutako windabo zitoshye zituma, mutange compte vuba maze ingoro yumwamikazi wacu tuyuzuze mumwaka umwe irangirane na 2020 turabinginze

4
Machiavel 2020-01-13 14:13:38

@ Habamenshi: amabonekerwa ari mu bintu bijyanye n'ukwemera (faith). Ubushakashatsi usaba urashaka gihamya (facts). Facts na Faith ntacyo bipfana. Niba utemera ko ari Bikira Mariya wahabonekeye (humura nturi wenyine), that's fine, move on. Ariko reka ababyemera bikomerereze inzira yabo, ureke n'igihugu gisarure ay'ubukerarugendo. Umwaka mwiza wa 2020.

5
habamenshi 2020-01-13 12:50:06

Hakenewe ubushakashatsi bwimbitse kugirango abantu barebe niba koko ari Bikira-Mariya wabonekeye I Kibeho.Ntabwo abantu babivugaho rumwe.Bamwe babigereranya n'igihe Satani yavugaga nk'umuntu,igashuka Eva ivuga nk'umuntu.Bakavuga ko rimwe na rimwe abadayimoni bigira nk'abantu,ndetse bakiyerekana basa n'abantu.Abandi bibaza ukuntu Bikiramariya yaza kuvugana n'abantu kandi imana ihari.

6
MAj 2020-01-13 09:21:45

ni ndege zirahakenewe kugirango abaherwe batazajya birirwa bagenda mu ma bus, bahagere vuba , barye ibyabo nta muvundo.

7
EN 2020-01-13 07:20:08

Kubaka amahoteli akomeye i Kibeho bijyane rwose no kuhubaka akabuga k'indege kakira ubu small planes bita petits porteurs mu gifaransa. Kandi cyakuzura vuba hifashishijwe umuganda w'abahasengera n'abaturage bahaturiye. Ubundi ishoramari ryo kuri urwo rwego ntirisiga inyuma voie de communication aérienne ariyo air communication route mu cyongereza. i Kibeho ni heza cyane kandi hagendwa n'abanyamahanga benshi cyane. RwandAir ibashakiye uburyo bwihuse bwo kuhagera n'ubu petits porteurs bakigera i Kanombe mu ndege za rutura, bahita bakomereza iy'i Kibeho kuri Bazilika bahasanga amahoteli na restaurants zuje ubwuzu. Nifuza ko iyi message yagera ku buyobozi bw'akarere ka Nyaruguru.

8
Marlene mugisha 2020-01-12 20:01:54

Ni byizacyane!

9
Bene 2020-01-12 18:28:34

Iyi nkuru ryose irasekeje, uti izaba ari iyamberw yakira abantu 10000 uti kandi iyari iyambere yakira abantu 60000...Mubanze musobanuze neza.

1