1  

1
Evangeliste 2020-02-20 21:40:18

Icyaha cyakorewe kugiti na Yesu yagomba kubambwa kugiti kugirango dukurweho umuvumo w,icyaha cyakorewe kugiti naho ibindi ubwenge bwinyuguti ntibwaduhesha kumenya agaciro k,umusaraba

2
fg 2020-01-24 10:19:25

Kuvuga ko Icyo Yesu yabamweho cyose ntacyo bitwaye, ni kimwe no kuvuga ko bamubeshyera cg bamuvugaho ukuri byose ntacyo bikurebaho!!!! Gusa wenda wemera ko yapfuye aba igitambo cy'Ibyaha. Mu by'ukuri ntabogamye, uko bigaragara hagati y'ingiga y'igiti n'Umusaraba hagomba kuba harimo kimwe cyakoreshwaga n'abapagani. Ngaho tekereza umugiraneza ahaye abantu rifuti, nyuma hakaduka inkuru zivuguruzanya; bamwe bati yabatwaye mumodoka, abandi bati: Oya ni mugataro k'abapfumu! Ese uwo mugiraneza yafata ate abamubeshyera? Ese kumenya ukuri ukagira ibihamya, ntibyaba ari iby'ubwenge? Igisubizo ni : "Byaterwa nuko umuntu akunda ukuri kuko hari uwavuga ko uko bivugwa kose ntacyo bimubwiye. Hari n'uwavuga ati: reka menye ukuri kuzuye, nizere iby'ukuri. Uwo mugiraneza twamugereranya na Kristo, naho inkuru zivuguruzanya twazigereranya n'iz'umusaraba n'inginga y'igiti zivugwa. Ubwo rero, Niba ukunda ukuri, uzashaka ukuri, umenye ukuri kugira ngo uzajye uvuge ukuri. Nibwo uwitwa Inzira y'ukuri n'ubugingo azagukunda.

3
blessed 2020-01-23 12:04:57

icyo yabambweho cyose ikibanze twemera nuko yazize ubusa ashaka kuducungura kandi ibyo birahagije

4
dkdekarren 2020-01-23 11:24:40

Iyi nkuru niyo. Yezu yabambwe ku giti cy'umubabaro si ku musaraba ukomoka mu bapagani. gusa ubutaha muzatugezeho ku buryo bucukumbuye iby'iyi nkuru

5
MUGABE GILBERT 2020-01-17 17:50:22

UWO MUSHUMBA WA KILIZIYA ABERE ABANDI BUMVA KO KO BAKOMEYE URUGERO MAZE NABO BIBUKE GUCA BUGUFI ARI UKURI

6
MUGABE GILBERT 2020-01-17 17:50:17

UWO MUSHUMBA WA KILIZIYA ABERE ABANDI BUMVA KO KO BAKOMEYE URUGERO MAZE NABO BIBUKE GUCA BUGUFI ARI UKURI

7
Amaherezo 2020-01-14 08:37:10

Iyi ngingo izagarukweho ku buryo burambuye. Icyo Umukiza yaba yarabambweho cyose icyo nzi ni uko yapfiriye umunyabyaha na njye ndimo kandi ubu akaba ri we nzira n'ukuri n'ubugingo igeza abantu ku Mana.

8
Ukuri 2020-01-13 12:50:40

Ndagushimiye cyane wowe wanditse iyi nkuru. Umusaraba rwose ufite inkomoko ya gipagani. Ijambo ry'ikigiriki ryahinduwemo umusaraba ni straus kandi ryumvikanisha ingiga y'igiti( poteau dresse). rwose ibyo ni ukuri. Yesu yamanitswe ku giti( Ibyakozwe 5:30). Murakoze

9
Bwenge 2020-01-13 07:19:46

Yabambwe ku giti gifite akazeru hejuru

10
Muramutsa 2020-01-13 07:32:05

Nta nubwo yitwaga Yesu ibyo ni ibyahimbwe n abagiriki bamuhinduriye izina kugirango bitazamenyekana ko yari umujyafurika/umwirabura.rwose nta nubwo yaje mu isi mu myaka 2000ishize,reka da yaje kera cyane ndetse abirabura bari batuye muri misiri bari bazi inkuru ye ndetse nibo bananditse bibiliya ariko nyuma yaje kujya itobangwa igahindurwa n abazungu(abagiriki n abanyeroma)kuko batifuzaga ikintu na kimwe cyagaragaza ko bibiliya ari amateka y abirabura.niyo mpamvu hatagira ugomba kubabeshya ngo nimutavuga ngo izina rya Yesu ntimuzumvwa n Imana barabashuka cyane kuko ibyo iyo bijya kuba kuri ntawuba Avuga iryo izina Yesu ngo Imana Imana imwumve kuko ari irihimbano ryadukanywe n abagereki siko rwose umwami yitwaga,kandi uzagushuka ngo niba utavuga izina Yesu ntuzakira uzamusubize ko waremwe n Imana kandi nta numwe uyiba hejuru ko ariho mwiza,kandi yagukijije ntawayibuza.amadini y abazungu yazanye ubuyobe muri Afrika nta kindi kuko ba sogokuruza bari bazi ukuri ko Imana y I Rwanda iri hejuru ya byose koko kandi niyo Rubasha ,Rugira,Rurema ,ntawayisumba,nta cyaremwe kitaremwe nayo,Yararemye ntiyaremwe.

11
Sendashonga Emmanuel 2020-01-12 20:08:39

Nibyo Umusaraba wakoreshwaga kera na Abanyamisiri bawitaga Ankh,ushatse jya muri google urabibona.

12
higaniro 2020-01-12 16:38:09

Urakoze munyamakuru.Nibyo koko umusaraba wakoreshwaga n'amadini ya gipagani mbere ya Yezu,mu Bugereki,i Babylon,i Roma,etc...Gihamya simusiga yuko ijambo ry'ikigereki "stauros" bidasobanura umusaraba,ahubwo bisobanura "igiti kimwe gihagaze",nuko mu Isezerano rya kera hose,iryo jambo risobanura igiti kimwe gihagaze.Nyamara mu Isezerano rishya,bibles zimwe zikavuga ko ari umusaraba.Mu mateka y'Abayahudi nkuko bible ivuga,bahanishaga abagome ruharwa babamanika ku giti,ntabwo ari ku musaraba.Kimwe n'abandi bayahudi,Yezu ntabwo yamanitswe ku musaraba,ahubwo ni ku giti kimwe gihagaze kidafite ikindi gitambitse.Umusaraba wakoreshwaga n'amadini ya gipagani mbere ya Yezu.

13
Gatarayiha Gaetan 2020-02-20 21:40:18

Iyi nyandiko ntabwo icukumbuye ku buryo yafasha umuntu gusobanukirwa uko abyifuze. Byaba byiza igarutsweho ku buryo bwimbitse cyangwa hakifashishwa inzobere.

1