1  

1
Rwizibukira 2020-01-05 10:21:26

Yemwe bavandimwe bacu umwakamushya muhire. Mbanje gushima uyumubyeyi wacu watuzaniye intashyo yintagereranwa iduhwiturira kwigira nokwiyubaha nokumenya ko iwacu ari heza kuko ubara ijoro nuwariraye. Buriya aravuga ati yemwe bana nimujye guha ariko mujyeyo muri kumibare isukuye mwo kujya mwiroha. Imana ikuduhere amasaziro mahire mubyeyi kubera urwo rukundo ukunda abawe. Haruwerekanye impungenge zigishushanyo kingagi kiri kugitab cye yise Africanism!!!!! Nibyo abantu tubona ibintu muburyo butandukanye tukanabyumva muburyo butandukanye kandi sibibi kuko duhuriza ibyo ibitekerezo hamwe bikavamo ikizima. Ibyivangura ruhu abera bakunda kugira byoguphobya uko dusa nitwe tubibahamo uruhushya. Nkuyumuvandimwe ugaragagaza ko afite impungenge zabyo. Ese kuki tugira izo mpungenge niki? Bigaragaza ko ntakizere twifitemo, bigaragaza ko tukitinya, bigaragaza bwa bukoroni butumazemo imyaka amagana namagana batwemeje bwo kwigaya ko hakiri urugendo rurerure umunyafrika kugirango azarwigobotore. Bigaragaza ko abakitukuza bagihari nabanyereza imisatsi ...bagihari kugirango basingire gusa nabera. Nimwikunde mureke izo mpungenge nokugumya kurebera kungero nubushakashatsi byashyizwe hanze nabanzi bacu kucyaricyo cyose kitwerekeyeho, aribyo kuduphobya mwishusho nomumitekerereze, birazwi ko aribyo gusa bakoze ntanakimwe rero bashyira ahagaragara kituvuga ibizima. Ntanimpamvu nimwe bafite yatuma batuvuga ibizima igihe birwanaho ningombwa bakore nkibyo. Biteye agahinda kubona kugeza uyumunsi tukitinya ndetse tukanagerageza kuba tukigendera kumahame yabo nkingero zishimangira impamvu dukwiye gukomeza kwitinya. Igihe kirageze ko ibyo byose ubu hari hakwiye kuba arigihe cyo gutangira urugendo rwo kubyigobotora kuko imyaka ibaye myinchi. Umwera ukitwita ingagi azi ko adututse ajye abanza asubire mubyo biyandikiye arebe inkomoko yabo iyariyo

2
Karim 2020-01-04 17:13:45

Mba nanjye hanze, ariko ibyo avuga yirengagije nuko muri africa ntakazi kahaba, Warabuze akazi mu rwanda ugomba kwiyizira waba ugafite ntuze, Iyo ufite amafrang uri mu rwanda ntacyabiruta pe,

3
T. Gatwa 2020-01-04 17:13:28

Umwaka mushya muhire ncuti zacu banditsi ba Igihe.Com Nishimiye ubuvangazo butera intambwe mu Banyarwanda nubwo bugiseta ibirenge ariko buhoro buhoro nirwo rugendo. 1. Ngitegereje gusoma ibitabo by'uyu mubyeyi Bamurangwaho, mbonye ariya mashusho y'igifuniko cya kiriya gitabo yise "Africanism" nsanga ko azatera ikibazo kiremereye. Amafoto y'igitabo cyanditswe n'Umunyafrika, cyitwa "Africanism", bivuga ngo "Ubunyafrika", cyangwa se kuba Umunyafrika, kikabagaragaza mu ishusho imwe y'ingagi...bihaye intero n'icyuho abakorera Abirabura ivangura rishingiye ku ibara ry'uruhu. 2. Ibyo benshi mu bize amateka, ubumenyamuntu, ubumenyi bw'umico, tewolojiya; n'imibereho y'abantu b'ingeri zose [History, philosophy; religions; ideology; ethnology and anthropology] bageze aho basobanukirwa ubushobozi inyandiko n'amashusho nk'ariya bigira mu kwambura abantu agaciro, kuko yandika mu bwonko bw'abibwira ko baruta abandi icyiyumviro ko koko Abirabura bakiri ku rwego rw'inyamaswa zibuze ubwenge [Abitwa Hegel, na Kant n'abandi babyise ngo baracyari mu isanzure y'isi [state of nature]. Ibitekerezo nk'ibyo byahaye urwuho abakora ivanguramoko rikorerwa Abirabura, ribashushanya cyangwa rikaberekana mu nyamaswa z'ingagi cyangwa inyamaswa zose z'ubwo bwoko. 3. Abakunda gukurikira iby'imikino yo mu Burayi bumvise muri iyi minsi akaga abakinnyi b'Abirabura bahura nako buri munsi. Nubwo Abirabura baturuka muri Afrika cyangwa Brazil aribo bubatse ubukungu bw'aya makipe y'ibihangange yo mu Burayi, ntiboroherwa na gato. Ku bibuga henshi iryo vangura rigaragazwa n'urusaku n'indirimbo z'abafana bigana urusaku rw'ingagi; kubatera ibishishwa by'imineke [bivugwa ko zikunda imineke cyane] n'ibindi. Abayobozi b'amashyirahamwe y'imikino agerageza ku birwanya, ariko hamwe nabo bakaba baronse ku ibere rimwe bagabakora amakosa nk'ay'abavangura ku mugaragaro. Urugero rwa hafi mu kwezi gushize ni Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Butaliyani. Ryashatse kurwanya ivanguramoko rikorerwa abakinnyi b'Abirabura, rikoresha umuhanzi ashushanya ibihangano ririho amagambo arwanya ivangura ariko ku bifuniko yifashisha amashusho y'ingagi. Byateye impaka zikomeye, ndetse byamaganwa n'amashyirahamwe menshi y'abanditsi, abanyamakuru n'abahanzi n'abakinnyi b'Abirabura ku buryo Ishyirahamwe ry'Ubutaliyani ryagombye gusaba imbabazi. 4. Aha rero ndatanga inama ku bandika ibitabo. Twibuke ko "Ingengabitekerezo" ku ubusumbane bw'abatuye isi -nubwo bagombye kwibona nk'umuryango nyamuntu- ritigeze rihwekera. Amashusho ni inzira imwe ikoreshwa n'abakira inyandiko z'ibitabo [publishers]. Igitabo cy'umwirabura cyose usanga ko bihutira kugishyiraho ishusho igaragaza umwirabura mu buryo bwose bumwaka agaciro ke. Nshingiye kubyo nibonenye n'intambara nagiye ndwana kenshi, ndatanga inama ko Abanyafrika bategura ibitabo bose, igihe babishyikiriza ababishyira ahagaragara [publishers] bagira ubutwari bwo kwihitiramo amashusho bshyira ku gifuniko, atambura agaciro Abanyafrika; mu gihe babahitiyemo bagasaba ko ishusho itubaka ubutwari bw'Abanyafrika ihinduka. Umwaka mushya muhire no gushishoza kuri twese Abanyarwanda, by'umwihariko ahanzi n'abanditsi! T.G.

4
NKUNZURWANDA 2 2020-01-04 16:12:49

Mbonye harabasa nabatumva neza impanuro zumubyeyi wacu watuzirikanye, nibaza uko bamwe bumva ibintu bikanyobera. Burya ubara ijoro nuwariraye, umubyeyi nkuyu kandi winjijuke afite icyo yarungurutse burya ngo amahanga arahanda. Uko ntekereza ntiyanga abahaha aranga abiroha badafite imibare bagendeyeho bakazicuza amazi yararenze inkombe. Abayobozi bacu bava muritwe ninabo banyirabayazana. Igikenewe nuko duhindura imyumvire yo kugaya iwacu natwe ariko twigaya tugakunda tukarera abana bazavamo abayobozi nka Nyerere na Magufuri banyurwa nibyiwabo. Singombwa ko abirabura bazahora batungwa nogukoropera abera. Uko bameze ntibyizanye nabo batangiriye kubusa. Twiyubashye igihe cyazaza ko aribo bazadukoropera. Byose nimumutwe. Ahubwo reka tubanze dusome icyo gitabo niho dusobanukirwa nimpamvu yiyo mpanuro muburyo busukuye

5
Rubera 2020-01-04 10:58:58

Andika hano Ndashaka kuvuga ku babaza impamvu uyunmubyeyi we ataba ino aha; 1. twagira amahirwe menshi cyane tugize abanyafrika benshi batuye imahanga ariko batekerereza Afrika (umutima wabo uri muri Afrika) ibyo biruta kugira abanyafrika batuye muri yo imitima yabo iri imahanga twibuke imvugo y'ikinyarwanda ivuga ko "Akanyoni katagurutse katamenya iyo bweze" byashoboka ko kuba atuye Hanze ya Afrika ariyo mpamvu tubona uyu musaruro kuko abara iryo yaraye 2. Kubavuga iby'ubutegetsi bwa Afrika, ibyo bintu ni ukwitana bamwana kandi burya ikibazo kiri muri rusange mu muryango mugari nyafrika ibi byose mubashinja ni ingaruka z'ubukoroni, hakoronejwe umuryango mugari wose ari nawo abo bategetsi tuvuga bavukiramo Rero igisubizo cyo gucika ku ngoyi y'ubukoroni ni tugishakire hamwe twese abana tubyara tubahe uburere buboneye Afrika kuko nibo bayobozi bayo b'ejo hazaza ibyo twifuza tubiharanire tubishake tubikorere kuko n'abo batugize batya baravunitse cyane bamwe banahasiga amagara ubu barinkurya imbuto z'ibyo bakoze natwe niduhaguruke. IMANA Y'IRWANDA IHORANA NAMWE!

6
sekazana 2020-01-04 10:58:26

Njya nibaza uko abazungu badufata iyo babona uko dutekereza: umuntu aragucumbikiye iwawe warahahunze none urimo uravuga ukuntu ukunda iwanyu? Iyo ugumayo se hari uwakubujije kubayo? Binyibukije ukuntu bamwe mu bakuru b'ibihugu by'Afurika bajya gutukira abazungu muri UN General Assembly, bwacya bakajya kwivuza Singapore, bakohereza abana babo kwiga USA kuko nta bitaro n'amashuri n'abaganga beza bashyizeho bari ku butegetsi. It is ridiculous and a shame. Gushimira abakugiriye neza ko ari umuco mwiza wakwise igitabo cyawe uti" Uburayi iwabo w'abantu" ko ariyo uba kdi bakugiriye neza? Mbiswa ma!!! Nihitiraga!!!!

7
Aimé 2020-01-04 08:28:54

Ni byiza kuvuga ibintu uko ubibona, ariko ndibaza nti kuki we adataha niba ayo mahanga ari mabi?

8
Ben 2020-01-04 08:39:44

Erega AFRECA ninziza pe ikibazo nubuyobozi bwaho bwikubira imitungo yigihugu Abaturage Tukagwamo hakavukamo intambara,inzara, noneho nabarusahurira munduru bagashaka buhake bakaboneraraho.

9
L’Ohm 2020-01-04 00:01:31

Harya ngo aba hehe we ?!

10
#gukunda igihugu# 2020-01-04 08:39:44

uyu muntu ndumva mukunze cyane kuko avuzemo ibintu nange nkunda kwibaza. batwigishije ko turi abakene natwe turabyemera. batwumvishije ko turi abirabura turabyakira ,kwirabura(dark=umwijima =umukara. ibara dufite ntabwo ari umukara kuko umukara ni ririya bara ry'umusatsi cyangwa rya cirage(uriyamuti uhanagura inkweto).ikindi nyine abumweru ntibabaho les blancs umuntu ari umweru yaba asa nk'urupapuro (white)=igitare ntamuntu kw'isi w'umweru ubaho rwose. ririya bara abazi ibya amabara bazareba uko babyita. n'ukuvuga ko tugomba kubyikura mumutwe. icyo nongeraho hari abanyamahanga bakora muma Ongs anyuranye inaha n'urwanda rurimo ikigaragaza ko barugabagabanye cyangwa kw'ibisigisingi by'ubukoroni bikibarimo ujya kumva ngo nshinzwe ongs iyi niyi muri pays des grands lacs (mubiyaga bigali). icyanyuma gishobora no kuzadukoraho n'uko imyidagaduro Entertainment myinshi bagaragaza ko uburayi ari bwiza bakaturangaza mumafilimi n'indi mikino kugirango tutabona umwanya wo gukora no gutekereza reflechir(gutekereza)filme zikinirwa ahantu heza cyane mumazu yibitangaza kandi ntibajya bandika iby'abantu batagira aho baba(les sans abris,baboneka kumihanda y'iburayi no muri amerika. icyanyuma ni uko iterambere ry'uburayi n'amerika ryagizwemo uruhare n'abacakara bahingaga mumirima y'amasukari,gukora munganda tukongeramo umutungo kamere wa afurika wasahuwe icyo gihe n'uwo abaperezida b'injiji bagiye babagemurira(françafrique).ntekereza ko abana bacu bigomba kubajyamo ko bariya bavandimwe babanyaburayi ari abantu nk'abandi.tunafite ubushobozi bwogutekereza kimwe ndetse hari aho tubarusha. ibyavumbuwe (inventions)nabanyafurika ntibivugwa ariko ibyo bo bavumbura babigira igitangaza. igitekerezo uyu mudamu atangije ni cyiza.

11
Kaze 2020-01-04 08:39:44

Igihe muzamutubarize niba yaratahutse muri 2016 akazana n'abana be. Arega Afrika abo iryohera ni abayiboneramo icyo kurya. Ntawufit'uko abayeho wajya kwiroha mu nyanja abizi neza ko ari bupfe. Ikindi ntabwo ibwotamasimbi ari twe gusa tubon'ubwiza bwaho. Abategetsi bacu niyo boherez'abana babo kwiga guhera muri primaire kugeza baminuje, abategetsi niyo bajya mu biruhuko, niyo bajya kwivuriza n'ubwo baba bavugako ubuvuzi mu bihugu bategeka bwakataje. Iyo umuzungu abahamagaye ngo ni muze mbabwire ibyo nshaka n'ubwo nta nyungu abanyafrika baba babifitemo, bose uko ari 54 baragenda ngaho Beijing, Paris, Washington, Moscou, Doha, Dubai ndetse na Tokyo. Gusa icyo nemeza ni uko abana ba Julius Nyerere bakuriye mu nzu iciriritse, bize muri Tanzaniya bose ndetse na Magufuli nirwo rugero yakurikije. Abandi batwigisha gukunda Afrika ni ababanje gutur'ibwotamasimbi bakazavayo kuber'impamvu batatubwira mu itangazamakuru. Leta yohereza abanyeshuri amagana buri mwaka bakajya kwiga mu burengerazuba bw'isi. Kuki tudakunda Afrika ngo tubohereze muri Burkinafasco cyangwa Liberia? Mwari muzi ko nta mu nya Botswana cyangwa Seychelles ushobora gusang'iburayi akoropa cyangwa yikorer'amakarito? Ni uko ibyo aba ashaka iburayi, iwabo abibona ndetse akabibona ari hagati y'abe ari no ku isambu y'iwabo. Mwari muziko abaturage b'ibi bihugu byombi bajya mu Bwongereza n'ibihugu byinshi by'iburayi nta viza batswe? Si abanyafrika se? Ni byinshi umuntu yavuga ariko, please east or west, home is the best. Ntawang'iwabo ahubwo agir'ikibimutera. Ari n'aho ntabwo abantu bava mu ntara aho bafit'amasambu baze kurara ku ma baraza hano iKigali. Kuki tutavuga ngo nimusubir'iwanyu/ Nako Ignacienne Nyirarukundo aherutse kuvuga ngo abasenyewe bose bafit'aho bakomok amuri komini nibasubire ku itongo ryabo Ibiza bitara batwara. Batashye se abafundi twabakurahe? Abayede se bavahe? abashoferi n'abarimu se bavahe? abacuruzi bahera ku tu butike bakazavamo abamiriyoneri twabakurahe? Arega n'iyo Amerika yabay'igihangange igizwe n'abimukira bahagiye bavuye iBurayi na Afrika. Iyo bagum'iburayi baba bakiriho? kiriya gihugu cy'ibizigira se kiba kiriho? Kwimuka ntabwo ari bibi, upfa gusa kub'ufit'intego y'iterambere nk'uko Perezida ahora abibwira diyasipora.

12
Tuyisabe Rusine 2020-01-04 00:01:31

Inkoko ni yo ngoma mubyeyi wacu! Rwose ugize neza kuba ukebuye benshi muri twe ahari twasubiza agatima impembero tukibuka ko nta kiruta umubyeyi wacu AFURIKA. Nimurambe kandi mugwire mu Rwanda umu!

13
Nkunzurwanda 2 2020-01-04 00:00:58

Mbega inkuru inejeje weeee. Rwose igihe.com harubwo batugezaho inkuru zingirakamaro nkiyi. Ubushize uyumumama yagiye ntamubonye. Ubu nijye uzaba uwambere. Nkunda impanuro ze. Ninararibonye arajijutse Kandi nkunda ukuntu arumurwanashyaka. Well done our gr. We live you

14
Nkunzurwanda 2 2020-01-04 00:00:55

Mbega inkuru inejeje weeee. Rwose igihe.com harubwo batugezaho inkuru zingirakamaro nkiyi. Ubushize uyumumama yagiye ntamubonye. Ubu nijye uzaba uwambere. Nkunda impanuro ze. Ninararibonye arajijutse Kandi nkunda ukuntu arumurwanashyaka. Well done our gr. We live you

15
Rutare 2020-01-04 08:39:44

Uyu we se kandi yatanze urugero agatura permanently muri Africa! Bwari bwiza iyo butamenywa na bose. Ntimugashukane. Rata bana ba mama mwashakishiriza hose

16
ddd 2020-01-03 17:57:37

Wooaaw go my cousin's granny. We are proud of you

17
Edward MIBALAKA 2020-01-03 17:56:02

Urakoze cyane Bamurangirwa kuba wazirikanye Africa by'umwihariko u Rwanda. Dukeneye ko abantu bahumuka bakareba hakurya y'ibitekerezo bakagena ibyiza byejo hazaza dufashijwemo no guha agaciro umugabane wacu. Komerezaho twese turimo turakurya isataburwnge mukwandika. Natwe ni ejobundi tukagera ikirenge mucyawe mushiki wacu. mbifurije gukomeza kumogerwa n'umwaka mushya wa 2020

1