1  

1
Joseph 2020-01-04 00:01:31

Ni ukuri rwose uyu mugore anteye agahinda Papa yakoze kumusaba imbabazi. Uzi ko mbere yo gushaka kukusuhuza yabanje no gukora ku kimenyetso cy'umusraba di! Imana imuhe umugisha.

2
MUNYANEZA 2020-01-03 14:01:30

NANJYE NDABONA NYIR'UBUTUNGANE YARI YISHE UMUNTU DA? NAHO ABAHAMYA NTABWO BASOMA BIBLE AMACURI KUKO DAWIDI YABIKOZE KU ITEGEKO RY'IMANA CYANGWA NAWE NIWUMVA BYEMEWE UZABIKORE URORE

3
Kiliziya Gatolika 2020-01-03 08:40:37

Kuba papa bamwita “Nyirubutungane” ntibivuze ko ari intungane, ni inyito y’icyubahiro, abayinenga nibihangane kuko itazavaho! Yemera ko ari umunyantege nke nk’abandi, ariko afite inshingano zikomeye. Niyo mpamvu buri gihe iyo ahuye n’abakristu ababibutsa kumusabira, kuko yemera ko ari umuntu ushobora kugira intege nke agacumura nkawe, nkanjye, kandi afite inshingano zikomeye cyane! Bible itubwira ko “intungane bwira icumuye karindwi” Imigani 24:16 (bisobanura ubwinshi), ni ukuvuga ko, INTUNGANE=UMUNYABYAHA WICUZA. Abo bitwa “abakozi b’Imana ko nta we ndumva yasabiye imbabazi ahagaragarira bose aho yagize intege nke, ni uko se ari intwari zidacumura ra?! Ahubwo buri gihe bahora biyambika umudari w’imico myiza. Kandi twibuke ko utunga abandi urutoki rumwe, izindi eshatu uzitunze. Umufaransa yaravuze ngo : il faut être sans défaut pour critiquer les autres.

4
John 2020-01-02 20:54:21

Egoko! Papa nawe ararwana se? Agira umujinya w'umuranduranzuzi nkatwe se? Ariko twe turi abantu basanzwe. We rero,urumva ko Ari danger.

5
koko 2020-01-02 20:52:57

Ariko abantu bitwa abayehova basoma Bible macuri ngo abantu barwana ntibazajya mwijuru barababeshye,hera kuri Musa yishe umuntu Dawidi yishe benshi arwana nabandi benshi ,keretse urwanirira satani niwe utajya mwijuru kuko urwanirira ukuri aba arwanira Imana.Naho Papa numuntu nkatwe twese akora amakosa kuburyo yagwa no ku cyaha kuko yambaye umubiri,ariko Yezu ntabwo yigeze akora icyaha cg ikosa kuko yari umuntu kandi ari ni Imana direct kuko niwe waturemye.

6
karekezi 2020-01-02 14:00:33

@ Sindiwe,jya wihorera bariya bita Paapa ngo ni Nyirubutungane.Bitandukanye nuko Yezu yavuze muli Luka 18:19 havuga ko "Nta ntungane ibaho uretse Imana gusa".Uge wihorera abayoboke b'amadini.Aho kumva ibyo bible ivuga,bahimba inyigisho zabo,bigatuma Imana itabemera nkuko Matayo 15:9 havuga.

7
Sindiwe 2020-01-02 12:54:08

Ko mperuka ari nyirubutungane se byagenZe bite noneho? Burya ni nkaatwe nta tandukaniro pe!

8
karamaga 2020-01-02 12:14:28

Kurakara is normal.Nta muntu utarakara,ndetse na Yezu yararakaye.Icyo Imana idusaba,ni ukurakara bigashira vuba.Byisomere muli Abefeso 4,umurongo wa 26.Iyo dukomeje kurakara,dushobora kwangiza ibintu,cyangwa tukarwana.Aho umukristu nyakuri atandukanira n'abandi bantu,nuko agira self control (maitrise de soi).Urugero,iyo abonye umugore mwiza,ntamwifuza.Iyo arakaye,ntabwo arwana,kubera ko Imana itubuza kurwana no kwica.Niyo mpamvu nta mukristu nyakuri ujya mu ntambara zibera mu isi.Kandi Imana ivuga ko abantu bose barwana batazaba muli paradizo.

1